Yesu ubuzima bwe n’umurimo we
Ugukizwa k’umwana w’umuhungu wahanzweho na Daimoni
MU GIHE Yesu atari ahari, agomba kuba yari ari ahantu hamwe ku musozi Herumoni ari kumwe na Petero, Yakobo na Yohana, abandi bigishwa bari bafite ingorane. Yesu agarutse yahise abona ko hari ikintu kitameze neza. Abigishwa ba bari bakikijwe n’ikoraniro ry’abantu hamwe n’abanditsi barimo bajya impaka. Babonye Yesu maze baratangara, bihutira kujya kumuramutsa. Yarababajije ati: “Mwabagishag’ impaka z’ibiki?”
Muri iryo koraniro ry’abantu havuyemo umugabo apfukama imbere ye aravuga ati: “Mwigisha, nkuzaniy’ umwana wanjye, utewe na daimoni utavuga; ahw’ amusanze hose, iy’amufashe amutura hasi, akamubimbish’ ifuro, akamuhekenyesh’ amenyo, akamugagaza; mbgir’ abigishwa bawe, ngo bamwirukane, ntibabishobora.” Birashoboka ko abanditsi bashakaga kwishingikiriza k’uko abigishwa bihase gukiza uwo mwana bikabananira ahari bakaba baseka imihati yabo. Muri icyo gihe gikomeye rero niho Yesu yahahingutse. Yariyamiriye ati: “Yemwe bantu b’iki gihe batizera, nzageza he kubana namwe? Nzabihanganira kugeza ryari?”
Yesu yasaga naho abwira ibyo bitekerezo abamwumva bose, ariko nta gushidikanya birareba cyane cyane abanditsi bari babangamiye abigishwa be. Nuko yerekana wa mwana maze aravuga ati: “Nimumunzanire.“ Ariko igihe uwo mwana yagendaga asanga Yesu, daimoni yamutuye hasi n’uko aritigisa cyane. Aragwa arigaragura abimb’ifuro.
Nuko Yesu arabaza ati: “Yafashwe ryari?” Nuko se aramusubiza ati: “Yafashw’ akir’ umwana. Kenshi cyane amuta mu muriro cyangwa mu mazi ngw’ amwice.” Nuko aramutakambira ati: “Ariko, nib’ ubishobora, tugirir’ imbabazi, udutabare.”
Birashoboka ko uwo mubyeyi yari amaze imyaka myinshi ashaka ubufasha. Mu gihe rero abigishwa bari bamaze kunanirwa (gukiza uwo mwana) yari yihebye Yesu yaramuhumurije aramubwira amutera inkunga ngo: “Uvuze ngo, Niba mbishobora? Byose bishoboker’ uwizeye.”
Uwo mwanya se w’uwo mwana yavuze cyane ati: “Ndizeye; nkiza kutizera.”
Yesu abonye iryo teraniro ry’abantu rimushikiye biruka, acyaha daimoni ati: “Yewe daimoni utavuga kand’ utumwa, ndagutegetse, muvemo, ntukamugarukemw’ ukundi.” Mu kuva muri uwo mwana daimoni yaramutakishije, aramutigisa cyane, yasize uwo muhungu asa n’upfuye, bituma benshi bavuga bati: “Arapfuye.” Ariko Yesu yamufashe ukuboko aramuhagurutsa arahagaragara.
Mbere yaho ariko igihe yoherezaga abigishwa be kubwiriza babashije kwirukana abadaimoni. Niyo mpamvu bamaze guteranira mu nzu maze baramubaza biherereye bati: “N’iki gitumye twebge tutashoboye kumwirukana?”
Yesu yaberetse ko batewe no kubura ukwizera arabasubiza ati: “Ben’uwo ntavanwamo n’ikindi keretse gusenga.” Biragaragaza rero ko kwirukana daimoni ikomeye nk’iyo byagombaga kwitegura mu buryo runaka. Hagombaga ukwizera gukomeye no gutakambira Imana kugira ngo ibitangire ubushobozi.
Nuko Yesu yongeyeho ati: “Ndababgir’ ukuri yuko, mwaba mufite kwizera kungana n’akabuto ka sinapi, mwabgir’uyu musozi muti, va hano, ujye hirya, wahava; kandi nta kizabananira.”
Mbega imbaraga ukwizera gufite! Ibituzitira n’ingorane zibangamira amajyambere mu murimo wa Yehova zishobora kugaragara ko zitarengwa nk’umusozi munini. Ariko kandi Yesu yerekana ko niba duharanira kugira ukwizera mu mutima, tukagukomeza kandi tugakora ku buryo gukomeza kwiyongera; kuzakura maze kudushoboze kurenga ibituzitira n’ingorane zisa n’imisozi. Mariko 9:14-29; Matayo 17:19, 20; Luka 9:37-43.
◆ Avuye ku musozi Herumoni, Yesu yasanze byifashe bite?
◆ Ni iyihe nkunga Yesu yateye se w’umwana wahanzweho na daimoni?
◆ Kuki abigishwa batabashije kwirukana daimoni?
◆ Nk’uko Yesu yabyerekanye, ni hehe ububasha bw’ukwizera bushobora kugera?