‘Ntibizabura Kubaho’
‘Yesu arabasubiza ati “ntibizabura kubaho, ariko imperuka izaba itaraza.” ’—MATAYO 24:4-6.
1. Ni iyihe ngingo yagombye kudushishikaza?
NTA gushidikanya, ushishikazwa cyane n’imibereho yawe hamwe n’igihe cyawe kizaza. Ubwo rero, nawe wagombye gushishikazwa n’ingingo yashishikaje C. T. Russell mu mwaka wa 1877. Russell, nyuma y’aho waje gutangiza the Watch Tower Society, yanditse agatabo The Object and Manner of Our Lord’s Return (Intego y’Ukugaruka k’Umwami Wacu n’Uburyo Azagaruka). Ako gatabo gafite amapaji 64 kavugaga ibihereranye no kugaruka kwa Yesu, cyangwa kuza kwe mu gihe kiri mbere (Yohana 14:3). Igihe kimwe, ubwo we n’intumwa ze bari bari ku Musozi wa Elayono, zamubajije ibihereranye n’uko kugaruka, zigira ziti “ibyo bizaba ryari, n’ikimenyetso cyo kuza kwawe n’icy’imperuka y’isi [“iherezo rya gahunda y’ibintu,” NW ] ni ikihe?”—Matayo 24:3.
2. Kuki hari ibitekerezo byinshi bivuguruzanya ku bihereranye n’ibyo Yesu yahanuye?
2 Mbese, waba uzi kandi usobanukiwe igisubizo Yesu yazihaye? Tugisanga mu Mavanjiri atatu. Umwarimu wo muri kaminuza witwa D. A. Carson yagize ati “ibice byo muri Bibiliya byagiweho impaka cyane n’abayisesengura kurusha uko zagiwe ku bivugwa muri Matayo 24 n’inkuru bihuje ivugwa muri Mariko 13, no muri Luka 21, ni bike cyane.” Hanyuma, yatanze igitekerezo cye bwite—na cyo kikaba ari kimwe mu bitekerezo by’abantu bivuguruzanya. Ahagana mu kinyejana gishize, ibitekerezo byinshi nk’ibyo byagaragazaga kubura ukwizera. Abatangaga ibyo bitekerezo bavugaga ko Yesu atigeze avuga ibyo dusoma mu Mavanjiri, ko ibyo yavuze byaje guhindurwa, cyangwa ko ibyo yahanuye bitasohoye—ibyo bitekerezo bikaba binonosorwa n’ijora rihanitse cyane ry’ubuvanganzo bwa Bibiliya. Ndetse hari intiti imwe mu byerekeranye no gusesengura amagambo yabonaga Invanjiri ya Mariko ‘ikurikije filozofiya y’igice cy’idini ry’Ababuda cyitwa Mahayana’!
3. Ni gute Abahamya ba Yehova babona ubuhanuzi bwa Yesu?
3 Ibinyuranye n’ibyo, Abahamya ba Yehova bemera ko ibivugwa muri Bibiliya ari ibintu nyakuri kandi ko bikwiriye kwiringirwa, hakubiyemo n’ibyo Yesu yabwiye intumwa ze enye zari ziri kumwe na we ku Musozi wa Elayono, iminsi itatu mbere y’urupfu rwe. Uhereye mu gihe cya C. T. Russell, abagize ubwoko bw’Imana bagiye buhoro buhoro basobanukirwa neza ibyerekeye ubuhanuzi Yesu yavugiye kuri uwo musozi. Ndetse mu myaka mike ishize, igazeti y’Umunara w’Umurinzi yabahaye ibindi bitekerezo bisobanutse neza kurushaho ku bihereranye n’ubwo buhanuzi. Mbese, waba waricengejemo ibyo bitekerezo, ureba ukuntu bigira ingaruka ku mibereho yawe?a Reka twongere dusuzume iby’ubwo buhanuzi.
Isohozwa Ribabaje Ryari Ryegereje
4. Kuki intumwa zaba zarabajije Yesu ibyerekeye igihe kizaza?
4 Intumwa zari zizi ko Yesu ari we Mesiya. Bityo rero, igihe zumvaga avuga ibyerekeye urupfu rwe, kuzuka kwe n’uko azagaruka, zigomba kuba zaribajije ziti ‘Yesu naramuka apfuye maze akagenda, ni gute yazasohoza ibintu bitangaje Mesiya ategerejweho?’ Byongeye kandi, Yesu yavuze ibihereranye n’iherezo rya Yerusalemu n’urusengero rwayo. Intumwa zishobora kuba zaribajije ziti ‘ibyo bizabaho ryari, kandi se ni gute bizasohora?’ Mu kugerageza gusobanukirwa ibyo bintu, intumwa zarabajije ziti “ibyo bizabaho ryari, n’ikimenyetso kigaragaza ko igihe bizasohoreramo cyegereje, ni ikihe?”—Mariko 13:4; Matayo 16:21, 27, 28; 23:37–24:2.
5. Ni gute ibyo Yesu yavuze byagize isohozwa mu kinyejana cya mbere?
5 Yesu yahanuye ko hari kubaho intambara, inzara, indwara z’ibyorezo, imitingito y’isi, kwangwa no gutotezwa kw’Abakristo, abiyita ba Mesiya no kubwirizwa k’ubutumwa bwiza bw’Ubwami mu rugero rwagutse. Nyuma y’ibyo ni bwo imperuka yagombaga kuza (Matayo 24:4-14; Mariko 13:5-13; Luka 21:8-19). Ibyo Yesu yabivuze mu ntangiriro z’umwaka wa 33 I.C. Mu myaka ibarirwa muri za mirongo yakurikiyeho, intumwa ze zari maso zashoboraga gutahura ko mu by’ukuri ibyahanuwe byari birimo bisohora mu buryo bugaragara. Ni koko, amateka agaragaza ko ibigize ikimenyetso cyatanzwe byagize isohozwa muri icyo gihe, bigeza igihe Abaroma batsembeyeho gahunda y’ibintu ya Kiyahudi, mu mwaka wa 66-70 I.C. Ni gute ibyo byasohoye?
6. Ni ibihe bintu byabayeho hagati y’Abaroma n’Abayahudi mu mwaka wa 66 I.C.?
6 Mu gihe cy’ubushyuhe cy’impeshyi yo mu Buyuda yo mu mwaka wa 66 I.C., Abayahudi b’Abazelote bagabye igitero ku barinzi b’Abaroma bari bari mu kigo cyari hafi y’urusengero rwa Yerusalemu, bateza ibikorwa by’urugomo n’ahandi hose mu gihugu. Mu gitabo cyitwa History of the Jews, Umwarimu wo muri kaminuza witwa Heinrich Graetz yagize ati “Cestius Gallus wari Guverineri wa Siriya, akaba yari ashinzwe kurinda ubusugire bw’amato y’intambara y’Abaroma, . . . ntiyashoboraga gukomeza kurebera ibikorwa by’ubwigomeke byarimo bikwirakwira impande ze, ngo areke kugira icyo akora cyo kubicubya. Yakoranyije ingabo ze, kandi n’abatware b’ibihugu byahanaga imbibi na bo bitangiye kohereza ingabo zabo.” Uwo mutwe w’ingabo wari ugizwe n’abantu 30.000 wagose Yerusalemu. Nyuma y’imirwano yamaze igihe runaka, Abayahudi barikubuye bajya inyuma y’inkuta zari zegereye urusengero. “Mu gihe cy’iminsi itanu yikurikiranya, Abaroma bagabye igitero kuri izo nkuta, ariko buri gihe bahatirwaga guhunga imyambi baraswagaho n’Abayahudi. Ku munsi wa gatandatu, ni bwo bashoboye gucukura igice kimwe cy’urukuta rwari mu majyaruguru imbere y’Urusengero.”
7. Kuki abigishwa ba Yesu babonaga ibintu mu buryo butandukanye n’uko Abayahudi benshi babibonaga?
7 Ngaho tekereza ukuntu Abayahudi bari kumanjirwa, kubera ko kuva kera kose bibwiraga ko Imana yari kubarinda hamwe n’umurwa wabo wera! Ariko kandi, abigishwa ba Yesu bari baraburiwe hakiri kare ko Yerusalemu yari kugerwaho n’akaga. Yesu yari yarahanuye agira ati “iminsi izaza, ubwo abanzi bawe bazakubakaho uruzitiro, bazakugota, bazakurinda cyane impande zose, kandi bazagutsembana n’abana bawe batuye muri wowe. Ntibazagusigira ibuye rigeretse ku rindi” (Luka 19:43, 44). Ariko se, ibyo byaba byarashakaga kuvuga ko Abakristo bari bari muri Yerusalemu mu mwaka wa 66 I.C., bagombaga gupfa?
8. Ni akahe kaga Yesu yahanuye ko kari kubaho, kandi se, iminsi yagabanyijwe ku bw’izihe ‘ntore’?
8 Igihe Yesu yasubizaga ikibazo intumwa zari zamubajije bari ku Musozi wa Elayono, yahanuye agira ati “muri iyo minsi hazabaho umubabaro mwinshi utigeze kubaho, uhereye mu itangiriro, ubwo Imana yaremaga, ukageza none, kandi ntuzongera kubaho. Iyaba Umwami Imana itagabanyije iyo minsi, ntihajyaga kuzarokoka umuntu n’umwe; ariko ku bw’intore yatoranyije yayigabanyijeho” (Mariko 13:19, 20; Matayo 24:21, 22). Bityo rero, iyo minsi yari kugabanywa maze “intore” zikarokoka. Izo ntore bari ba nde? Nta gushidikanya ko batari Abayahudi b’ibyigomeke bihandagazaga bavuga ko basenga Yehova, ariko bakaba baranze Umwana we (Yohana 19:1-7; Ibyakozwe 2:22, 23, 36). Abari baratowe by’ukuri muri icyo gihe, bari Abayahudi n’abatari Abayahudi bizeye ko Yesu ari we Mesiya akaba n’Umukiza. Abo ni bo Imana yari yaratoye, kandi kuri Pentekote yo mu mwaka wa 33 I.C., yabagize ishyanga rishya ryo mu buryo bw’umwuka, “[A]bisirayeli b’Imana.”—Abagalatiya 6:16; Luka 18:7; Ibyakozwe 10:34-45; 1 Petero 2:9.
9, 10. Ni gute iminsi igitero cy’Abaroma cyamaze ‘yabaganijweho,’ kandi se, ibyo byagize izihe ngaruka?
9 Mbese, iminsi yaba ‘yaragabanyijwe,’ maze abasizwe batoranyijwe bo muri Yerusalemu bagakizwa? Umwarimu wo muri kaminuza witwa Graetz yagize ati “[Cestius Gallus] yaje gutekereza ko bitari bikwiriye ko yakomeza guhangana n’abantu bagaragazaga ubutwari kandi b’abafana, maze akagaba igitero cyari kumara igihe kirekire muri ayo mezi, igihe imvura y’umuhindo yari hafi gutangira kugwa . . . ikaba yarashoboraga gutuma abasirikare batabona ingemu. Iyo ishobora kuba ari yo mpamvu yatumye atekereza ko byari iby’ubwenge cyane kwisubirirayo.” Icyo Cestius Gallus yaba yaratekerezaga cyose, ingabo z’Abaroma zarikubuye ziva mu murwa, maze abenshi barahatikirira bishwe n’Abayahudi bari babakurikiye.
10 Uko kwikubura gutunguranye kw’Abaroma kwatumye ‘bamwe’—ni ukuvuga abigishwa ba Yesu bari bugarijwe n’akaga bari muri Yerusalemu—barokoka. Ibyanditswe mu mateka bigaragaza ko igihe hari habonetse uburyo bwo guhunga, Abakristo bahunze bakava muri ako karere. Mbega ukuntu byagaragaye ko Imana ifite ubushobozi bwo kumenya ibizabaho, bityo ikaba ishobora kurokora abayisenga! Ariko se, byagendekeye bite Abayahudi batizeraga bagumye muri Yerusalemu n’i Yudaya?
Ab’Icyo Gihe Bari Kugerwaho n’Umubabaro Mwinshi
11.Ni iki Yesu yavuze ku bihereranye n’ “ab’iki gihe” (NW )?
11 Abayahudi benshi bumvaga ko gahunda yabo yo gusenga, yari ishingiye ku rusengero, yari kuzakomeza ubuziraherezo. Ariko kandi, Yesu yagize ati “murebere ku mutini ni wo kitegererezo: ishami ryawo, iyo ritoshye ibibabi bikamera, mumenya yuko igihe cy’impeshyi kiri bugufi: nuko namwe nimubona ibyo byose, muzamenye yuko ari hafi, ndetse ageze ku rugi. Ndababwira ukuri yuko ab’ubu bwoko [“ab’iki gihe,” “NW”] batazashiraho kugeza aho ibyo byose bizasohorera. Ijuru n’isi bizashira, ariko amagambo yanjye ntazashira na hato.”—Matayo 24:32-35, ayo magambo ari mu nyuguti ziberamye ni twe twayanditse dutyo.
12, 13. Ni gute abigishwa bagombaga gusobanukirwa amagambo Yesu yavuze yerekeza ku ‘b’iki gihe’ (NW )?
12 Mu myaka yashyiraga uwa 66 I.C., Abakristo bagombaga kuba barabonye byinshi mu bintu by’ibanze byari bigize ikimenyetso bigenda bisohora—urugero nk’intambara, inzara, ndetse no kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami mu rugero rwagutse (Ibyakozwe 11:28; Abakolosayi 1:23). None se, ni ryari imperuka yari kuza? Ni iki Yesu yashakaga kuvuga igihe yagiraga ati “ab’iki gihe” (NW ) [mu Kigiriki ge·ne·aʹ] ‘ntibazashiraho’? Akenshi, Yesu yajyaga yita imbaga y’Abayahudi bo mu gihe cye bamurwanyaga, hakubiyemo n’abayobozi ba kidini, “abantu b’igihe kibi, bishimira ubusambanyi” (Matayo 11:16; 12:39, 45; 16:4; 17:17; 23:36). Bityo rero, igihe nanone Yesu yavugaga ibihereranye n’ “ab’iki gihe” (NW ) ari ku Musozi wa Elayono, uko bigaragara ntiyari arimo avuga ubwoko bw’Abayahudi bwose uko bwabayeho mu gihe cyose cy’amateka; nta n’ubwo yari arimo yerekeza ku bigishwa be, n’ubwo bari “ubwoko bwatoranijwe” (1 Petero 2:9). Ndetse nta n’ubwo Yesu yashakaga kuvuga ko “ab’iki gihe” (NW ) berekeza ku gihe runaka.
13 Ahubwo, Yesu yari arimo yerekeza ku Bayahudi bamurwanyaga bo muri icyo gihe, bari kubona ibigize ikimenyetso yari yaratanze. Ku birebana n’amagambo ngo “ab’iki gihe,” yavuzwe muri Luka 21:32, NW, Umwarimu wo muri kaminuza witwa Joel B. Green yagize ati “mu gitabo cya Gatatu cy’Ivanjiri, amagambo ngo ‘ab’iki gihe’ (n’izindi nteruro zifitanye isano na yo) buri gihe aba yerekeza ku bwoko runaka bw’abantu barwanya umugambi w’Imana. . . . [Yerekeza] ku bantu batera umugongo umugambi w’Imana nta kuva ku izima.”b
14. Ni iki cyageze ku ‘b’icyo gihe’ (NW ), kandi se, ni gute Abakristo atari uko byabagendekeye?
14 Abayahudi babi bo muri icyo gihe barwanyaga [Yesu] bari kubona isohozwa ry’ibigize ikimenyetso yatanze, nanone bari no kubona imperuka ya gahunda ya Kiyahudi (Matayo 24:6, 13, 14). Kandi koko barayibonye! Mu mwaka wa 70 I.C., ingabo z’Abaroma zagarutse ziyobowe na Titus, umuhungu wa Vespasien, Umwami w’Abami. Imibabaro yageze ku Bayahudi bari bongeye kugoterwa mu murwa, isa n’aho irenze ukwemera.c Flavius Josephus wiboneye n’amaso ye ibyabaye, avuga ko igihe Abaroma barimburaga umurwa, hapfuye Abayahudi bagera hafi kuri 1.100.000, naho abagera ku 100.000 bajyanwaho iminyago, abenshi muri bo bakaba barahise bahitanwa n’inzara cyangwa batikirira mu mazu y’ibirori y’Abaroma mu buryo bubabaje. Mu by’ukuri, umubabaro wabayeho mu mwaka wa 66-70 I.C., ni wo wari umubabaro ukomeye kuruta iyindi yose yari yarageze cyangwa yari kuzagera kuri Yerusalemu na gahunda ya Kiyahudi. Mbega ukuntu Abakristo bo atari uko byabagendekeye, bo bari barumviye umuburo wari ukubiye mu buhanuzi bwa Yesu, maze bakaba bari baravuye muri Yerusalemu nyuma y’aho ingabo z’Abaroma zisubiriyeyo mu mwaka wa 66 I.C.! Abakristo basizwe, ni ukuvuga “intore,” ‘bararokotse’ cyangwa bararinzwe mu mwaka wa 70 I.C.—Matayo 24:16, 22.
Irindi Sohozwa Rigomba Kuzabaho
15. Ni gute dushobora kudashidikanya ko ubuhanuzi bwa Yesu bwari kuzagira isohozwa rikomeye kurushaho nyuma y’umwaka wa 70 I.C.?
15 Ariko kandi, aho si ho ibintu byari kugarukira. Mbere y’aho, Yesu yari yaravuze ko yari kuzaza mu izina rya Yehova, nyuma y’aho umurwa wari kuzaba waramaze kurimburwa (Matayo 23:38, 39; 24:2). Hanyuma, ibyo yaje kubigaragaza neza mu buhanuzi yavugiye ku Musozi wa Elayono. Igihe yari amaze kuvuga ibyerekeye “umubabaro m[w]inshi” wari kuzaza, yavuze ko nyuma y’aho hari kuza abiyita Kristo, kandi ko Yerusalemu yari kuzamara igihe kirekire isiribangwa n’amahanga (Matayo 24:21, 23-28; Luka 21:24). Mbese, haba hari irindi sohozwa rikomeye kurushaho, ryagombaga kuzabaho? Hari ibihamya bigaragaza ko rizabaho. Mu kugereranya ibivugwa mu Byahishuwe 6:2-8 (byanditswe nyuma y’umubabaro wageze kuri Yerusalemu mu mwaka wa 70 I.C.), n’ibivugwa muri Matayo 24:6-8 no muri Luka 21:10, 11, tubona ko intambara, ukubura kw’ibiribwa n’ibyorezo by’indwara byari kuzabaho mu rugero runini kurushaho. Iryo sohozwa rikomeye kurushaho ry’amagambo ya Yesu, ryatangiye kubaho uhereye igihe Intambara ya Mbere y’Isi Yose yarotaga, mu mwaka wa 1914.
16-18. Ni iki twiteze ko kizongera kubaho?
16 Ubu Abahamya ba Yehova bamaze imyaka ibarirwa muri za mirongo bigisha ko ibintu birimo bisohora bigize ikimenyetso bigaragaza ko hari undi ‘mubabaro mwinshi’ dutegereje. “Ab’iki gihe” (NW ) babi bazabona uwo mubabaro. Birashoboka ko no muri icyo gihe hazabaho icyiciro cya mbere kizawubimburira (igitero kizagabwa ku madini yose y’ikinyoma), nk’uko igitero cyagabwe na Gallus mu mwaka wa 66 I.C. cyabimburiye umubabaro wageze kuri Yerusalemu.d Hanyuma, nyuma y’igihe runaka kitazwi neza uko kizaba kireshya, imperuka izaza—ni ukuvuga irimbuka rizabaho mu rwego rw’isi yose, rigereranywa n’iryabaye mu mwaka wa 70 I.C.
17 Mu gihe Yesu yerekezaga kuri uwo mubabaro dutegereje mu gihe kiri imbere, yagize ati “hanyuma y’umubabaro wo muri iyo minsi [irimbuka ry’amadini y’ikinyoma], uwo mwanya ‘izuba rizijima, n’ukwezi ntikuzava umwezi wako, n’inyenyeri zizagwa ziva mu ijuru, n’imbaraga zo mu ijuru zizanyeganyega.’ Ubwo ni bwo ikimenyetso cy’Umwana w’umuntu kizabonekera mu ijuru, n’amoko yose yo mu isi ni bwo azaboroga, abonye Umwana w’umuntu aje ku bicu byo mu ijuru, afite ubushobozi n’ubwiza bwinshi.”—Matayo 24:29, 30.
18 Bityo rero, Yesu ubwe yavuze ko hari ibimenyetso runaka bizabaho mu ijuru ‘nyuma y’umubabaro wo muri iyo minsi.’ (Gereranya na Yoweli 3:1-4 [2:28-32 muri Biblia Yera]; 4:15 [3:15 muri Biblia Yera].) Ibyo bizatungura abantu batumvira kandi bibatere ubwoba cyane ku buryo ‘bazaboroga.’ Benshi “bazagushwa igihumure n’ubwoba no kwibwira ibyenda kuba mu isi.” Ariko kandi, uko si ko bizaba bimeze ku Bakristo b’ukuri! Bo ‘bazubura imitwe yabo, kuko gucungurwa kwabo kuzaba kwenda gusohora.’—Luka 21:25, 26, 28.
Urubanza Ruzabaho mu Gihe Kiri Imbere!
19. Ni gute twamenya igihe ibivugwa mu mugani w’intama n’ihene bizasohorera?
19 Zirikana ko muri Matayo 24:29-31, byahanuwe ko (1) Umwana w’umuntu azaza, (2) icyo gihe azaza afite ikuzo ryinshi, (3) azazana n’abamarayika, kandi (4) amoko yose yo mu isi azamubona. Ibyo Yesu yabisubiyemo mu mugani w’intama n’ihene (Matayo 25:31-46). Ku bw’ibyo rero, dushobora kuvuga ko uwo mugani werekeza ku gihe Yesu azazana n’abamarayika be maze akicara ku ntebe ye y’ubwami kugira ngo ace urubanza, nyuma y’uko umubabaro utangira. (Yohana 5:22; Ibyakozwe 17:31; gereranya na 1 Abami 7:7; Daniyeli 7:10, 13, 14, 22, 26; Matayo 19:28.) Ni ba nde bazacirwa urubanza, kandi se, ingaruka zizaba izihe? Uwo mugani ugaragaza ko Yesu azareba amahanga yose, nk’aho yagakoraniye imbere y’intebe ye y’ubwami yo mu ijuru.
20, 21. Ni iki kizagera ku ntama zavuzwe mu mugani wa Yesu? (b) Ni iki kizagera ku ihene mu gihe kizaza?
20 Abagabo n’abagore bagereranywa n’intama bazarobanurwa bagire igikundiro cyo gushyirwa iburyo bwa Yesu. Kubera iki? Kubera ko bazaba barakoresheje umwanya bari bafite kugira ngo bagirire neza abavandimwe be—ni ukuvuga Abakristo basizwe bazifatanya mu Bwami bwo mu ijuru bwa Kristo (Daniyeli 7:27; Abaheburayo 2:9–3:1). Mu buryo buhuje n’uwo mugani, Abakristo bagereranywa n’intama babarirwa muri za miriyoni, bemeye abavandimwe ba Yesu bo mu buryo bw’umwuka kandi bagiye bakora imirimo yo kubashyigikira. Ingaruka zabaye iz’uko abagize iyo mbaga y’abantu benshi bafite ibyiringiro bishingiye kuri Bibiliya byo kuzarokoka “[u]mubabaro mwinshi,” hanyuma bakazabaho iteka muri Paradizo ku isi, aho Ubwami bw’Imana buzategeka.—Ibyahishuwe 7:9, 14; 21:3, 4; Yohana 10:16.
21 Mbega ukuntu ihene zo atari uko bizazigendekera! Muri Matayo 24:30 zivugwaho kuba ‘zizaboroga’ ubwo Yesu azaza. Kandi koko ni mu gihe, kubera ko zizaba zarihaye kwanga ubutumwa bwiza bw’Ubwami, kurwanya abigishwa ba Yesu no guhitamo isi izaba irimo ishira (Matayo 10:16-18; 1 Yohana 2:15-17). Yesu—aho kuba uwo ari we wese mu bigishwa be bari hano ku isi—ni we uzamenya ihene izo ari zo. Yazerekejeho agira ati ‘abo bazajya mu ihaniro ry’iteka.’—Matayo 25:46.
22. Ni ikihe gice kigize ubuhanuzi bwa Yesu dukwiriye kongera gusuzuma?
22 Twishimiye ukuntu twarushijeho gusobanukirwa ubuhanuzi bwo muri Matayo igice cya 24 n’icya 25. Ariko kandi, hari ikindi gice kigize ubuhanuzi bwa Yesu dukwiriye kongera gutekerezaho—kivuga ibyerekeye ‘ikizira kirimbura gihagaze ahera.’ Yesu yihanangirije abigishwa be ko bagombaga kwitondera ibyo ngibyo, maze bakaba biteguye kugira icyo bakora batazuyaje (Matayo 24:15, 16). Icyo ‘kizira’ ni ikihe? Ni ryari gihagarara ahera? Kandi ni gute ibyo bireba imibereho yacu yo muri iki gihe n’iyo mu gihe kizaza? Ibyo bizasuzumwa mu gice gikurikira.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Ukwakira 1994 (ibice bibiri bya nyuma); Ibice byo Kwigwa, igice cya 11 (ibice bibiri bya nyuma); Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Nzeri 1996 (ibice bibiri bya mbere byo kwigwa).
b Intiti mu byerekeye Bibiliya y’Umwongereza yitwa G. R. Beasley-Murray yagize iti “interuro ngo ‘ab’iki gihe’ ntiyagombye gutera abasesengura Bibiliya ikibazo icyo ari cyo cyose ku basesengura amagambo. N’ubwo ari iby’ukuri ko ijambo genea, mu Kigiriki cya kera, ryasobanuraga kuvuka, urubyaro, bityo rikaba risobanurwa ngo ubwoko, . . . mu [Kigiriki cyo mu buhinduzi bwa Septante] akenshi ryagiye rihindurwa rivanywe ku ijambo ry’Igiheburayo dôr, rivuga ikigero, imyaka abantu baba bagezemo, cyangwa abo mu gihe runaka mu buryo bwo kuvuga abantu babaho mu gihe kimwe. . . . Uko bigaragara, mu magambo yavuzwe na Yesu, iryo jambo ryakoreshejwe mu buryo bubiri: ku ruhande rumwe, buri gihe riba ryerekeza ku bantu babayeho mu gihe cya Yesu, hanyuma ku rundi ruhande, buri gihe rikumvikanisha igitekerezo cyo kunenga mu buryo buziguye.”
c Mu gitabo cye cyitwa History of the Jews, Umwarimu wo muri kaminuza witwa Graetz yavuze ko rimwe na rimwe hari ubwo Abaroma bamanikaga abanyururu 500 ku munsi. Abandi Bayahudi babaga bafashwe mpiri, bacibwaga ibiganza hanyuma bagasubizwa mu murwa. Ni iyihe mimerere yari iri aho hantu? “Amafaranga yari yarataye agaciro, kuko atashoboraga kugura nibura umugati. Abantu barwaniraga mu mihanda babuze icyo barya, barwanira ibyo kurya biteye ishozi bibi cyane, utwatsi, agahu, cyangwa ibisigazwa babaga bajugunyiye imbwa. . . . Intumbi zanamye ku gasozi zarushagaho kuba nyinshi zanduje ikirere cyatutumbaga ubushyuhe bwo mu mpeshyi, maze abantu bahitanwa n’indwara, inzara hamwe n’inkota.”
d Igice gikurikira iki kizasuzuma iyo ngingo ihereranye n’umubabaro wo mu gihe kizaza.
Mbese, Uribuka?
◻ Ibivugwa muri Matayo 24:4-14 byagize irihe sohozwa mu kinyejana cya mbere?
◻ Mu gihe cy’intumwa, ni gute iminsi yagabanyijwe, maze abantu bamwe bakarokoka, nk’uko byari byarahanuwe muri Matayo 24:21, 22?
◻ Ni ibihe bintu byaranze “ab’icyo gihe” bavuzwe muri Matayo 24:34, NW?
◻ Tuzi dute ko ubuhanuzi bwavugiwe ku Musozi wa Elayono bwari kuzagira irindi sohozwa rikomeye kurushaho?
◻ Ni ryari kandi ni gute umugani w’intama n’ihene uzasohozwa?
[Ifoto yo ku ipaji ya 12]
Ingingo zirambuye zivuga ibihereranye n’Umuheto wa Titus uri i Roma, ugaragaza iminyago yavanywe i Yerusalemu igihe yarimbukaga
[Aho ifoto yavuye]
Soprintendenza Archeologica di Roma