Yehova Yishimira Umurimo Ukorana Ubugingo Bwawe Bwose
“Ibyo mukora byose, mubikore mubikuye ku mutima [“mubikorane ubugingo bwanyu bwose,” NW ] , nk’abakorera Shobuja mukuru, badakorera abantu.”—ABAKOLOSAYI 3:23.
1, 2. (a) Ni ikihe gikundiro gikomeye cyane kurusha ibindi byose dushobora kugira? (b) Kuki rimwe na rimwe dushobora kudakora ibyo twifuzaga gukora byose mu gukorera Imana?
GUKORERA Yehova, ni cyo gikundiro gikomeye kurusha ibindi byose dushobora kugira. Iyi gazeti ifite impamvu nziza yatumye kuva kera, yaragiye itera Abakristo inkunga yo kwifatanya mu murimo, ndetse igihe cyose bishoboka ‘bakarushaho’ kuwukora (1 Abatesalonike 4:1). Ariko kandi, igihe cyose si ko tuba dufite ubushobozi bwo gukora ibyo umutima wacu wifuza gukora byose, mu gukorera Imana. Mushiki wacu umwe utarashatse, akaba amaze imyaka igera hafi kuri 40 abatijwe, yagize ati “imimerere ndimo insaba gukora akazi igihe cyose. Impamvu intera gukora, si iyo kugira ngo nshobore kugura imyambaro ihambaye kandi igezweho, cyangwa kugira ngo nshobore kujya mu rugendo rwo kwitemberera ku nyanja, ahubwo ni ukugira ngo nshobore kubona iby’ibanze nkenera, bikubiyemo amafaranga yo kwishyura kwa muganga, n’ayo gukoresha mu bibazo bihereranye n’amenyo. Numva nsa n’aho ndimo mpa Yehova ibinsagutse.”
2 Urukundo dukunda Imana, rudusunikira gushaka gukora byinshi uko tubishoboye kose mu murimo wo kubwiriza. Akenshi ariko, imimerere turimo mu bihereranye n’imibereho, idushyiriraho imipaka mu byo dushobora gukora. Kwita ku zindi nshingano zishingiye ku Byanditswe, hakubiyemo inshingano zirebana n’umuryango, bishobora kudutwara igihe kinini n’imbaraga nyinshi (1 Timoteyo 5:4, 8). Muri ibi ‘bihe birushya,’ imibereho iragoye cyane kurusha ikindi gihe cyose (2 Timoteyo 3:1). Mu gihe tuba tudashoboye gukora ibyo twifuzaga gukora byose mu murimo, umutima wacu ushobora kudutera kugira agahinda mu rugero runaka. Dushobora kwibaza niba Imana yishimira ugusenga kwacu.
Ubwiza bw’Umurimo Ukoranywe Ubugingo Bwose
3. Ni iki Yehova adutezeho twese?
3 Muri Zaburi 103:14, Bibiliya itwizeza mu buryo bususurutsa ko Yehova “azi imiremerwe yacu, yibuka ko turi umukungugu.” Asobanukiwe aho ubushobozi bwacu bugarukira, kurusha undi muntu uwo ari we wese. Nta bwo adusaba ibirenze ibyo dushobora gutanga. None se, ni iki yitega ko tumuha? Ni icyo buri wese ashobora gutanga, uko imimerere ye ihereranye n’imibereho yaba imeze kose: “ibyo mukora byose, mubikore mubikuye ku mutima [“mubikorane ubugingo bwanyu bwose,” NW ] , nk’abakorera Shobuja mukuru, badakorera abantu” (Abakolosayi 3:23). Ni koko, Yehova adutezeho—twebwe twese—ko tumukorera tubigiranye ubugingo bwacu bwose.
4. Gukorera Yehova tubigiranye ubugingo bwacu bwose, bisobanura iki?
4 Gukorera Yehova ubigiranye ubugingo bwawe bwose, bisobanura iki? Imvugo y’Ikigiriki yahinduwemo “ubugingo bwose,” ifashwe uko yakabaye inyuguti ku yindi, isobanurwa ngo “biturutse ku bugingo.” “Ubugingo,” bwerekeza ku muntu uko yakabaye, hamwe n’ubushobozi bwe bwose bw’umubiri n’ubw’ibitekerezo. Bityo rero, gukorana ubugingo bwacu bwose, bisobanura kwitanga ubwacu, dukoresheje ubushobozi bwacu bwose, kandi tukerekeza imbaraga zacu ku murimo w’Imana mu buryo bwuzuye uko bishoboka kose. Mu yandi magambo, bisobanura gukora ibyo ubugingo bwacu bushobora gukora byose.—Mariko 12:29, 30.
5. Ni gute urugero rw’intumwa rugaragaza ko twese atari ko tugomba gukora bimwe mu murimo?
5 Mbese, gukorana ubugingo bwacu bwose, bisobanura ko twese tugomba gukora ibintu bingana mu murimo? Ibyo ntibyashoboka, bitewe n’uko imimerere n’ubushobozi bya buri muntu bitandukanye n’iby’undi. Dufate urugero ku ntumwa zizerwa za Yesu. Zose si ko zari zishoboye gukora ibintu bingana. Urugero, tuzi bike cyane ku bihereranye na zimwe mu ntumwa, tuvuge nka Simoni Zelote na Yakobo mwene Alufayo. Wenda, ibikorwa bakoze ari intumwa, bishobora kuba byari biciriritse (Matayo 10:2-4). Mu buryo butandukanye n’ubwo, Petero yashoboraga kwemera inshingano nyinshi ziremereye—ibyo bikaba ari byo byatumye Yesu anamuha “imfunguzo z’ubwami” (Matayo 16:19)! Nyamara kandi, nta bwo Petero yazamuwe mu ntera ngo asumbe abandi. Igihe Yohana yerekwaga mu Byahishuwe ibihereranye na Yerusalemu Nshya (ahagana mu mwaka wa 96 I.C.), yabonye amabuye 12 y’urufatiro, yari yanditsweho “amazina cumi n’abiri y’intumwa cumi n’ebyiri” (Ibyahishuwe 21:14).a Yehova yafatanye uburemere umurimo wakozwe n’intumwa zose, n’ubwo bigaragara ko zimwe na zimwe zashoboraga gukora byinshi kurusha izindi.
6. Mu mugani wa Yesu uhereranye n’umubibyi, byagendekeye bite imbuto zabibwe mu “butaka bwiza,” kandi se, ni ibihe bibazo bivuka?
6 Mu buryo buhuje n’ubwo, nta bwo twese Yehova adusaba gukora ibintu bingana mu murimo wo kubwiriza. Yesu yabigaragaje mu mugani w’umubibyi, wagaragazaga ko umurimo wo kubwiriza ugereranywa n’uwo kubiba imbuto. Izo mbuto zaguye mu butaka butandukanye, bugereranya imimerere itandukanye y’umutima abumva ubutumwa bagaragaza. Yesu yasobanuye agira ati “ūsa n’izibibwe mu butaka bwiza, uwo ni we wumva ijambo, akarimenya, akera imbuto, umwe ijana, undi mirongo itandatu, undi mirongo itatu” (Matayo 13:3-8, 18-23). Izo mbuto bera ni izihe, kandi se, kuki zera mu rugero runyuranye?
7. Ni izihe mbuto zeze ku mbuto zabibwe, kandi se, kuki zeze mu rugero runyuranye?
7 Kubera ko imbuto zabibwe ari “ijambo ry’ubwami,” kwera imbuto byerekeza ku gukwirakwiza iryo jambo, kuribwira abandi (Matayo 13:19). Urugero rw’imbuto zeze ruranyuranye—kuva kuri mirongo itatu kugeza ku ijana—bitewe n’uko ubushobozi n’imimerere y’imibereho biba bitandukanye. Umuntu ufite ubuzima buzira umuze n’ingufu mu mubiri we, ashobora kuba yamara igihe kinini mu murimo wo kubwiriza, kurusha uko umuntu wazahajwe n’indwara idakira cyangwa ubusaza yabikora. Umuseribateri ukiri muto, udafite inshingano zirebana n’umuryango, ashobora kuba yakora byinshi kurusha uko umuntu ugomba gukora akazi buri gihe kugira ngo atunge umuryango, ashobora kubikora.—Gereranya n’Imigani 20:29.
8. Ni gute Yehova abona abatanga icyiza kurusha ibindi byose ubugingo bwabo bushobora gutanga?
8 Mbese, Imana ibona ko umuntu wera imbuto mirongo itatu abigiranye ubugingo bwe bwose, yitanga mu rugero ruto ugereranyije n’uwera ijana? Oya rwose! Urugero imbuto zeramo rushobora gutandukana, ariko Yehova arabyishimira igihe cyose umurimo twakoze, ari wo mwiza cyane kurusha iyindi yose ubugingo bwacu bushobora gukora. Wibuke ko igipimo gitandukanye cy’urugero imbuto zeramo, cyose kiva mu mitima, ari yo “butaka bwiza.” Ijambo ry’Ikigiriki (ka·losʹ) ryahinduwemo “bwiza,” rivuga ikintu runaka “gifite uburanga” kandi “kinezeza umutima, kandi kigashimisha amaso.” Mbega ukuntu duhumurizwa no kumenya ko mu gihe dukora uko dushoboye kose, imitima yacu iba ifite uburanga mu maso y’Imana!
Nta Wugereranywa n’Undi
9, 10. (a) Umutima wacu ushobora gutuma dutekereza mu buhe buryo budakwiriye? (b) Ni gute urugero ruri mu 1 Abakorinto 12:14-26, rugaragaza ko Yehova atatugereranya n’abandi mu byo dukora?
9 Ariko kandi, umutima wacu udatunganye ushobora kugenekereza, ugaha ibintu agaciro mu buryo butandukanye. Ushobora kugereranya umurimo wacu n’uw’abandi. Ushobora kwibwira uti ‘abandi barakora byinshi cyane mu murimo, kurusha ibyo nkora. Ni gute Yehova yazigera yishimira umurimo wanjye?’—Gereranya na 1 Yohana 3:19, 20.
10 Ibitekerezo bya Yehova n’inzira ze, bisumba kure cyane ibyacu (Yesaya 55:9). Ibivugwa mu 1 Abakorinto 12:14-26, aho itorero rigereranywa n’umubiri ugizwe n’ingingo nyinshi—ni ukuvuga amaso, ibiganza, ibirenge, amatwi, n’izindi n’izindi, biduha ubumenyi runaka ku byerekeranye n’ukuntu Yehova abona imihati tugira ku giti cyacu. Reka dusuzume ibihereranye n’umubiri nyamubiri mu kanya gato. Mbega ukuntu byaba bigayitse, uramutse ufashe amaso yawe ukayagereranya n’ibiganza byawe, cyangwa ibirenge byawe ukabigereranya n’amatwi yawe! Buri rugingo rukora akazi gatandukanye n’ak’urundi, nyamara kandi, ingingo zose ziba ari ingirakamaro, kandi zihabwa agaciro. Mu buryo nk’ubwo, Yehova yishimira umurimo ukorana ubugingo bwawe bwose, n’ubwo abandi bakora byinshi kurushaho cyangwa bike.—Abagalatiya 6:4.
11, 12. (a) Kuki bamwe bashobora kumva ko ari ‘ab’intege nke hanyuma y’abandi’ cyangwa ab’“icyubahiro gike”? (b) Ni gute Yehova abona umurimo wacu?
11 Rimwe na rimwe, bamwe muri twe bashobora kwiyumvisha ko ari ‘ab’intege nke hanyuma y’abandi,’ cyangwa ko turi ab’“icyubahiro gike,” bitewe n’ubushobozi buke buzanwa n’uburwayi, kugera mu za bukuru, cyangwa indi mimerere. Ariko kandi, uko si ko Yehova abona ibintu. Bibiliya iratubwira iti “ingingo z’umubiri zizwi ko ari iz’intege nke hanyuma y’izindi, ni zo zo kutabura, kandi . . . [i]zizwi ko ari iz’icyubahiro gike, ni zo turushaho kwambika icyubahiro . . . ariko Imana yateranije umubiri hamwe, urugingo rukennye icyubahiro iruha icyubahiro kuruta izindi” (1 Abakorinto 12:22-24). Bityo rero, buri muntu ashobora kuba afite agaciro kenshi kuri Yehova. Afatana uburemere umurimo dukora duhuje n’uko ubushobozi bwacu bungana. Mbese, umutima wawe ntugusunikira gushaka gukora ibyo ushoboye byose mu gukorera iyo Mana yumva abantu kandi yuje urukundo?
12 Ubwo rero, icyo Yehova yitaho, si uko ukora byinshi nk’uko undi muntu runaka abikora, ahubwo ni ukureba niba ukora ibyo wowe—ni ukuvuga ubugingo bwawe—ku giti cyawe, ushoboye gukora. Kuba Yehova abona ko imihati dushyiraho ku giti cyacu ari iy’agaciro, byagaragajwe mu buryo bugera ku mutima, binyuriye mu myifatire Yesu yagize ku bihereranye n’abagore babiri bari batandukanye cyane, mu minsi ya nyuma y’ubuzima bwe bwo ku isi.
Impano Ishimishije y’“Igiciro Cyinshi Cyane,” Yatanzwe n’Umugore
13. (a) Igihe Mariya yasukaga amavuta ahumura ku mutwe no ku birenge bya Yesu, hari mu yihe mimerere? (b) Ayo mavuta ya Mariya yari afite akahe gaciro?
13 Ku wa Gatanu nimugoroba, tariki ya 8 Nisani, Yesu yageze i Betaniya, umudugudu muto wari uri ku ibanga ry’Umusozi wa Elayono mu ruhande rw’iburasirazuba, ku bilometero bigera hafi kuri bitatu uvuye i Yerusalemu. Yesu yari afite incuti z’inkoramutima muri uwo mudugudu—ari zo Mariya, Marita, na musaza wabo Lazaro. Yesu yari yarabasuye iwabo, wenda incuro nyinshi. Ariko kandi, ku wa Gatandatu nimugoroba, Yesu n’incuti ze bakiriwe ku meza, kwa Simoni wari warahoze ari umubembe, bikaba bishoboka ko yari yarakijijwe na Yesu. Igihe Yesu yari akinjitse urubavu ari ku meza, Mariya yakoze igikorwa cyoroheje cyagaragazaga urukundo rwimbitse yakundaga uwo muntu wari warazuye musaza we. Yapfunduye icupa ryari ririmo amavuta ahumura cyane, “y’igiciro cyinshi cyane.” Yari ay’igiciro cyinshi koko! Yari ahwanye n’idenariyo 300, zikaba zaranganaga n’umushahara umukozi yahembwaga mu mwaka wose. Yasutse ayo mavuta ahumura cyane ku mutwe wa Yesu no ku birenge bye. Ndetse yanahanaguje umusatsi we ibirenge bya Yesu.—Mariko 14:3; Luka 10:38-42; Yohana 11:38-44; 12:1-3.
14. (a) Ni iyihe myifatire intumwa zagize ku bihereranye n’igikorwa cya Mariya? (b) Ni gute Yesu yavuganiye Mariya?
14 Intumwa zibibonye zaguye mu kantu! Zarabajije ziti “[aya mavuta] apfushirijwe iki ubusa?” Yuda yahishe umugambi we w’ubujura, awutwikiriza igitekerezo gihereranye no gufasha abakene, agira ati “ni iki gitumye aya mavuta atagurwa idenariyo magana atatu ngo bazifashishe abakene?” Mariya yarinumiye. Ariko kandi, Yesu yabwiye abigishwa be ati “nimumureke! Muramuterera iki agahinda? Ko angiriye neza cyane [ijambo risobanura ka·losʹ]! . . . Akoze uko ashoboye; abanje kunsīga amavuta ku mubiri, kuwutunganiriza guhambwa. Ndababwira ukuri yuko aho ubutumwa bwiza buzigishirizwa hose mu isi yose, icyo uyu mugore ankoreye kizavugirwa kugira ngo bamwibuke.” Mbega ukuntu igishyuhirane cyaranze amagambo ya Yesu kigomba kuba cyaratumye Mariya asubiza umutima mu nda!—Mariko 14:4-9; Yohana 12:4-8.
15. Kuki ibyo Mariya yakoze byageze Yesu ku mutima, kandi se, ibyo bitwigisha iki ku bihereranye n’umurimo dukorana ubugingo bwacu bwose?
15 Ibyo Mariya yari yakoze, byageze Yesu ku mutima. Yabonaga ko uwo mugore yari yakoze igikorwa gikwiriye gushimwa. Yesu ntiyari ashishikajwe n’agaciro iyo mpano yari ifite, ahubwo yitaye ku bihereranye no kuba “akoze uko ashoboye.” Yafatiye ku mimerere yari ihari, maze atanga icyo yari ashoboye gutanga. Ubundi buhinduzi bwahinduye ayo magambo bugira buti “yakoze ibyo yari ashoboye byose,” cyangwa “yakoze ibyo yari afitiye ubushobozi bwo gukora” (An American Translation; The Jerusalem Bible). Ibyo Mariya yatanze, yabitanze abigiranye ubugingo bwe bwose, bitewe n’uko yatanze ibyiza kurusha ibindi byose yari afite. Icyo ni cyo gukora umurimo ubigiranye ubugingo bwawe bwose bishaka kuvuga.
“Uduceri Tubiri,” (NW) tw’Umupfakazi
16. (a) Ni gute Yesu yashoboye kuba yakwitegereza impano yatanzwe n’umupfakazi wari umukene? (b) Uduceri umupfakazi yatanze twari dufite agaciro kangana iki?
16 Iminsi mike nyuma y’aho, ku itariki ya 11 Nisani, uwo munsi Yesu yamaze igihe kinini mu rusengero, aho bashidikanyije ibihereranye n’ubutware bwe, akaba kandi yarahashubirije mu buryo bufatiweho, ibibazo bikomeye byabajijwe ku bihereranye n’imisoro, umuzuko, n’ibindi bibazo. Yashyize ahabona abanditsi n’Abafarisayo, bitewe n’ibintu bakoraga, harimo no kuba ‘bararyaga ingo z’abapfakazi’ (Mariko 12:40). Biragaragara ko muri icyo gihe, Yesu yagiye kwicara mu Rugo rw’Abagore, rukaba rwari rurimo amasanduku 13 y’amaturo, nk’uko umugenzo w’Abayahudi wari uri. Yicaye umwanya muto, yitegereza abigiranye ubwitonzi uko abantu bashyiragamo amaturo yabo. Abakire benshi baraje, wenda bamwe bakaba baribonekezaga ko ari abakiranutsi, ndetse bakanishongora barata ubukire. (Gereranya na Matayo 6:2.) Yesu yahanze amaso ye ku mugore umwe wari wihariye. Amaso asanzwe, ashobora kuba nta kintu runaka gitangaje yabonye kuri uwo mugore, cyangwa ku mpano yatanze. Ariko kandi, Yesu, we washoboraga kumenya ibiri mu mitima y’abandi, yamenye ko yari “umupfakazi wari umukene.” Nanone kandi, yamenye umubare nyawo w’impano yatanze—ni ukuvuga “uduceri tubiri, twari dufite agaciro gake cyane.”b—Mariko 12:41, 42, NW.
17. Ni gute Yesu yafatanye uburemere impano uwo mupfakazi yatanze, kandi se, ni iki ibyo bitwigisha ku bihereranye no guha Imana?
17 Yesu yahamagaye abigishwa be ngo baze aho yari ari, bitewe n’uko yashakaga ko bibonera n’amaso yabo isomo yari agiye kubigisha. Yesu yerekeje kuri uwo mupfakazi, agira ati “atuye byinshi kuruta iby’abandi bose batuye.” Yabonaga ko uwo mupfakazi atuye byinshi kuruta iby’abandi bose hamwe. Yatanze “icyo yari asigaranye”—ni ukuvuga udufaranga duke yari asigaranye. Mu kubigenza atyo, yishyize mu maboko ya Yehova, kugira ngo abe ari we umwitaho. Bityo rero, umuntu watoranyijwe mu bandi akaba ari we uba intangarugero mu guha Imana, ni uwatanze impano yasaga n’aho nta gaciro ifite. Ariko kandi, mu maso y’Imana, yari iy’igiciro kitagereranywa!—Mariko 12:43, 44; Yakobo 1:27.
Tuvane Isomo ku Bihereranye n’Ukuntu Yehova Abona Umurimo Ukoranywe Ubugingo Bwose
18. Ni irihe somo tuvana ku myifatire Yesu yagize ku birebana n’abo bagore babiri?
18 Duhabwa amasomo amwe n’amwe asusurutsa umutima, ahereranye n’ukuntu Yehova abona umurimo ukoranywe ubugingo bwose, tubikesheje imyifatire Yesu yagize ku birebana n’abo bagore bombi (Yohana 5:19). Nta bwo Yesu yagereranyije uwo mupfakazi na Mariya. Ntiyahaye utwo duceri tubiri tw’umupfakazi agaciro kari hasi y’ako yahaye amavuta ya Mariya “y’igiciro cyinshi cyane.” Kubera ko buri mugore yatanze icyiza cyane kurusha ibindi byose yari afite, impano zabo zombi zari iz’agaciro mu maso y’Imana. Bityo rero, mu gihe hari ibyiyumvo bikujemo, bikakumvisha ko udakwiriye bitewe n’uko udashobora gukora ibyo wifuza gukora byose mu gukorera Imana, ntukihebe. Yehova yishimira kwakira icyiza kurusha ibindi byose ushobora gutanga. Wibuke ko Yehova “areba mu mutima,” bityo akaba azi neza ibyo umutima wawe wifuza.—1 Samweli 16:7.
19. Kuki tutagombye kuba abantu baca imanza ku byerekeranye n’ibyo abandi bakora mu gukorera Imana?
19 Uko Yehova abona umurimo ukoranywe ubugingo bwose, byagombye kugira ingaruka ku bihereranye n’ukuntu buri muntu abona undi, n’uko amufata. Mbega ukuntu byaba ari ibintu bitarangwa n’urukundo, mu gihe twaba tunenze imihati abandi bagira, cyangwa tukagereranya umurimo w’umuntu runaka n’uw’undi! Birababaje kuba Umukristokazi umwe yaranditse ati “rimwe na rimwe, hari abagira imyifatire igaragaza ko iyo utari umupayiniya, icyo gihe nta cyo uba uri cyo. Bamwe muri twe, bahatanira ‘nibura’ gukomeza kuba ababwiriza b’Ubwami batadohoka mu murimo, na bo bakeneye kumva bishimiwe.” Twibuke ko tudafite uburenganzira bwo kugena ibigomba kuba bigize umurimo ukoranywe ubugingo bwose w’Abakristo bagenzi bacu (Abaroma 14:10-12). Yehova yishimira umurimo buri wese mu babwiriza b’Ubwami bizerwa babarirwa muri za miriyoni, akorana ubugingo bwe bwose, kandi natwe ni ko twagombye kubigenza.
20. Ubusanzwe, ni ikihe kintu gihebuje tugomba kwiyumvisha, ku byerekeye bagenzi bacu duhuje gusenga?
20 Ariko se, byagenda bite, mu gihe bamwe na bamwe baba bagaragara ko bakora bike ku byo bashobora gukora mu murimo? Mu gihe mugenzi wacu duhuje ukwizera adohotse mu murimo, ibyo bishobora kugaragariza abasaza babishinzwe ko akeneye gufashwa cyangwa guterwa inkunga. Icyo gihe kandi, ntitugomba kwibagirwa ko umurimo bamwe na bamwe bakorana ubugingo bwabo bwose, ushobora kuba usa cyane na twa duceri tw’umupfakazi, aho gusa na ya mavuta ahenze cyane ya Mariya. Ubusanzwe, kwiyumvisha ko abavandimwe na bashiki bacu bakunda Yehova, kandi ko urwo rukundo ruzabasunikira gukora byinshi—aho gukora bike—uko babishoboye kose, ni ikintu gihebuje. Mu by’ukuri, nta mugaragu wa Yehova ushyira mu gaciro, wahitamo gukora bike ku byo ashobora gukora, mu murimo akorera Imana!—1 Abakorinto 13:4, 7.
21. Ni uwuhe murimo uhesha ingororano abantu benshi bakora, kandi se, ni ibihe bibazo bivuka?
21 Ariko kandi, hari benshi mu bwoko bw’Imana bagiye batekereza ko gukora umurimo babigiranye ubugingo bwabo bwose, ari ugukora umurimo uhesha ingororano mu rugero rwagutse—ari wo murimo w’ubupayiniya. Ni iyihe migisha babona? Kandi se, bite ku bihereranye na bamwe muri twe tutarashobora gukora umurimo w’ubupayiniya—ni gute dushobora kugaragaza umwuka w’ubupayiniya? Ibyo bibazo bizasuzumwa mu gice gikurikira.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Kubera ko Matiyasi yabaye intumwa mu cyimbo cya Yuda, izina rye—aho kuba irya Pawulo—ni ryo rigomba kuba ryaragaragaye mu yanditswe ku mabuye 12 y’urufatiro. N’ubwo Pawulo yari intumwa, ntiyari umwe muri za zindi 12.
b Buri gaceri kari lepton imwe, ako kakaba kari igiceri gito cyane cyari hasi y’ibindi byose, cyakoreshwaga n’Abayahudi muri icyo gihe. Lepta (ijambo lepton mu bwinshi) ebyiri zari zihwanye na 1/64 cy’umushahara w’umubyizi w’umunsi umwe. Dukurikije ibivugwa muri Matayo 10:29, iyo umuntu yabaga afite igiceri cya assarion (cyari gihwanye na lepta umunani), yashoboraga kugura ibishwi bibiri, bikaba ari bimwe mu nyoni zari zihendutse kurusha izindi zose zaribwaga n’abakene. Bityo rero, uwo mupfakazi yari umukene koko, kubera ko yari afite gusa kimwe cya kabiri cy’amafaranga yasabwaga ku gishwi kimwe, na cyo ubwacyo kikaba kitarashoboraga guhaza umuntu umwe.
Ni Gute Wasubiza?
◻ Gukorera Yehova ubigiranye ubugingo bwawe bwose bisobanura iki?
◻ Ni gute urugero ruri mu 1 Abakorinto 12:14-26, rugaragaza ko Yehova atatugereranya n’abandi?
◻ Ibyo Yesu yavuze ku byerekeye amavuta ahenze cyane ya Mariya, n’uduceri tubiri tw’umupfakazi, bitwigisha iki ku bihereranye no gutanga tubigiranye ubugingo bwacu bwose?
◻ Uko Yehova abona umurimo dukorana ubugingo bwacu bwose, ni gute byagombye kugira ingaruka ku birebana n’ukuntu buri wese muri twe abona undi?
[Ifoto yo ku ipaji ya 10]
Mariya yatanze icyiza kurusha ibindi byose yari afite, asiga umubiri wa Yesu amavuta ahumura “y’igiciro cyinshi cyane”
[Ifoto yo ku ipaji ya 12]
Uduceri tw’umupfakazi—twasaga n’aho nta gaciro twari dufite, ariko mu maso ya Yehova, twari utw’igiciro kitagereranywa