Abakristo bativanga mu isi yandujwe n’amaraso
“Uvushij’ amaraso y’umuntu, amaraso ye azavushwa n’abantu: kukw’ Imana yaremy’ umuntu afit’ ishusho yayo.”—ITANGIRIRO 9:6.
1. Kuva muri 1914 ni ibiki byabaye mu isi bihangayikishije?
Kuva muri 1914, intambara yamennye amaraso y’abantu amamiliyoni 100 n’imisago. Mbese ibihe bizaza bitubikiye iki? Irimbuka ry’ imijyi ibiri yo muri Yapani mu wa 1945 ryahitanye abantu bagera kuri 200.000, ryazanye imigambi mishya y’ibihugu by’ibihangange ryitwa “Destruction Mutuelle Assuree” (Mu cyongereza ni MAD bisobanura ngo “Umusazi”): mu kinyarwanda ni “Kurimburana Bihamye”. Ni yo mpamvu iringaniza ry’ubwoba ryashinze imizi rishingiye ku kurundarunda ibitwaro bya kirimbuzi bishobora gusenya isi inshuro nyinshi. Amato agendera munsi y’amazi yajyanye ibitwaro bituruka kuri Satani munsi y’inyanja kure; ubu intambara igiye gukwirakwizwa mu kirere. Kuri ubu iringaniza ry’ubwoba rishingiye kuri iyo mizi. Mbese hari uburyo bwo kurokoka ubwo busazi?
2. Ni iki Yesu yari yahanuye ku bihe byacu, ariko yijeje iki abakristo?
2 Yego, ariko nta bwo bizaba ari ku bushake bw’amahanga. Ingorane agira zari zarahanuwe na Yesu muri aya magambo ngo “Kandi hazab’ ibiminyetso ku zuba no ku kwezi no ku nyenyeri, kandi no hasi amahang’ azababara, bumirwe bumvis’ inyanja n’umuraba bihorera. Abantu bazagushw’ igihumure n’ubgoba no kwibgir’ ibyenda kuba mw’ isi, kukw’ imbaraga zo mw’ ijuru zizanyeganyega.” Yesu yatanze umwanzuro w’ubwo buhanuzi aha abakristo icyemezo ko ‘abab’ amaso bazarokoka, ibyo byose byenda kubaho.’—Luka 21:25, 26, 36.
Dushakashake amahoro y’Imana
3. (a) Ni mu buryo ki amahanga akorera “imana y’iyi si“? (b) Yehova azarangiza icyo kibazo ate?
3 Amahanga, cyane cyane afite ibitwaro bya kirimbuzi, ubu ararushanwa mu gutegeka isi, bikaba bishobora kuzageza ku kurimbuka kwayo. Ibyo ni byo bishimisha ‘imana y’iyi si’. Amahanga yagiriy’ “inama Uwiteka [Yehova] n’uwo yasize (Kristo)“, ubu wabaye Umwami wo mu ijuru. Igihe Yehova azatangira itegeko, Kristo azavunaguza amahanga inkoni y’icyuma. Ubwo ni bwo isezerano rizasohozwa ngo “Imana nyir’ amahoro izamenagurira Satani munsi y’ibirenge byanyu bidatinze..”—2 Abakorinto 4:4; Zaburi 2:2, 6-9; Abaroma 16:20.
4. Dushobora gushaka amahoro y’Imana dute? (1 Petero 3:11)?
4 Ku bitureba twebwe, mbese ntitwagombye kugira icyifuzo cyo gushakashaka amahoro y’Imana nk’ayo? Mbese ibyo bishoboka bite? Icya mbere na mbere ni ukugira igitekerezo cy’Imana ku bwere bw’ubuzima bw’umuntu n’amaraso afite agaciro atemba mu mitsi yacu.
5. Ni izihe ngero zerekana ko Yehova ahora amaraso amenwe mu karengane?
5 Yehova ni Umurenyi w’umuntu n’amaraso meza ashyira umubiri wose ibiwutunga ugahorana ubuzima. Nta bwo Imana yigeze igira umugambi w’uko amaraso y’umuntu yagombaga kumenwa ku busa gusa, Kayini amaze gukora igikorwa cya mbere cy’ubwicanyi, Yehova yavuze ko amaraso ya Abeli amutakira. Nyuma yaho umwe mu bana ba Kayini, Lameki, yishe umugabo hanyuma aburira mu gisigo ko we napfa, urupfu rwe ruzaba ari umwenda w’amaraso wagombaga guhorwa. Uko ibihe byahitaga, isi yuzuyemo kwandura n’urugomo. Yehova yazanye umwuzure wo kurimbura isi ya mbere y’abantu. Umuryango wa Noa wonyine, wari umugabo w’amahoro, ni wo warokotse, izina rye rikaba risobanura ngo “uburuhukiro.”—Itangiriro 4:8-12, 23 24; 6:13; 7:1.
6. Ni irihe tegeko ry’Imana ku maraso, kandi rireba nde?
6 Ubwo ni bwo Yehova yamenyesheje Noa ubushake bwe bwihutirwa bwerekeranye n’amaraso. Yarangije mu magambo ngo “Uvushij’ amaraso y’umuntu, amaraso ye azavushwa n’abantu: kukw’ Imana yaremy’ umuntu afit’ ishusho yayo” (Itangiriro 9:6). Abantu bose bariho ku isi ni abakomoka kuri Noa. Ubwo rero abashaka kwemerwa n’Imana bagomba kumvira iryo tegeko ry’Imana mu kubahiriza ubuzima. Twongereho ko na rimwe mu Mategeko Cumi, irya gatandatu, rivuga ngo “Ntukice“. Umwenda w’amaraso wose ugomba kwiturwa.—Kuva 20:13; 21:12; Gutegeka kwa Kabiri 21:1-1, 9; Abaheburayo 10:30.
7. (a) Ni kuki byari bikwiye ko Yehova ategeka Isiraeli kurwana (b) Ni iyihe ntambara Abakristu ubu barwana?
7 Kubera ko bibujijwe rwose kumena amaraso, bishoboka bite ko Yehova yatumye igihugu cya Isiraeli kirwana intambara, kandi akanabitegeka? Twibuke ko izo ntambara zari izera, Yehova Umucamanza w’isi yose yateje ngo arimbure amahanga asenga amadaimoni. Nk’Abanyakanaani babaga mu gihugu cyasezeranijwe ku buryo butemewe; imyifatire yabo yari iy’ubusambanyi kandi ituruka kuri Satani yari kubera icyago abantu bera b’Imana. Mu ntambara ya Giteokarasi, Yehova yakoze ku buryo igihugu “cyarutse” abo bantu bari banduye (Abalewi 18:1-30; Gutegeka kwa Kabiri 7:1-6, 24). Ibyo ni byo byerekana impamvu y’intambara y’umwuka y’abakristo.—2 Abakorinto 10:3-5; Abefeso 6:11-18.
8. Ni iki kerekana ko Yehova yanga kumena amaraso y’intungane?
8 Ibyo ari byo byose, Yehova nta bwo yemera ko amaraso amenwa ku buryo budafite impamvu. Ni yo mpamvu, ku byerekeye umwami Yuda, handitswe ngo “Kandi Manase yavushij’ amaraso menshi y’abatacumuye, kugez’ aho yayujurij’ i Yerusalemu hose.” Nubwo nyuma yaho Manase yicujije akicisha bugufi imbere ya Yehova, umwenda w’amaraso waturutse ku ikosa rye wamugiyeho no ku butegetsi bwe. Umwuzukuru wa Manase, Umwami Yosia, wari umuntu utinya Imana, yogeje igihugu maze asubizaho gusenga by’ukuri. Ku ngoma ya Yehoyakimu umuhungu wa Yosia, Yehova yatumye Nebukadineza atera i Buyuda kugira ngo asohoze urubanza rwe kuri icyo gihugu. “N’ukuri, itegeko ry’Uwiteka [Yehova] ni ryo ryatumy’ ibyo biba ku Bayuda, kugira ngw’ abikur’ imbere, abahoy’ ibicumuro Manase yacumuye byose, n’amaraso y’abatacumuye yavushije; kuko yujuj’ i Yerusalemu amaraso y’abatacumuye, Uwiteka [Yehova] yanga kubimubabarira.”—2 Abami 21:16; 24:1-4; 2 Ngoma 33:10-13.
Imyifatire y’Abakristo
9. Ku kibazo cyo kumena amaraso, ni iyihe myifatire Yesu yahaye abakristo?
9 Birakwiye gutekereza ko Yesu, Uwahanze ubukristo, aba ari we washyizeho imyifatire yo gukurikizwa n’abakristo ku kibazo cyo kumena amaraso. Mbese yarabikoze? Ni byo rwose, Yesu amaze gushyiraho Umunsi w’Urwibutso rw’urupfu rwe, yasabye abigishwa be kugendana inkota ebyiri. Ni ukubera mpamvu ki se? Yesu yifuzaga gushyiraho ihame ry’ingenzi kandi abakristo bose bagombaga gukurikiza. Igihe abasirikari baza gufata Yesu i Getsemani, intwari Petero yakuye inkota avanaho ugutwi k’uwitwa Maluko, umugaragu w’umutambyi mukuru. Mbese si ubutwari kurwanirira Umwana w’Imana? Ariko si ko Yesu yabibonaga. Yakijije ugutwi k’uwo mugaragu hanyuma yibutsa Petero ko Se wo mu ijuru yashoboraga kwohereza imitwe 12 y’abamalayika yo kumutabara. Ubwo ni bwo Yesu yatanze ihame, ry’ingenzi ngo “abatwar’ inkota bose bazicwa n’inkota.”—Matayo 26:51-53; Luka 22:36, 38, 49-51; Yohana 18:10, 11.
10. (a) Ni irihe hame rikomeye rikubiye muri Yohana 17:14, 16 na 18:36? (b) Ni iyihe myifatire yakijije abakristo bo mu kinyajana cya mbere?
10 Abakristo bo mu kinyajana cya mbere bagombaga kuzibuka isengesho rishishikaye Yesu yabwiye Yehova aho yavugagamo abigishwa be ngo “S’ ab’isi, nk’uko nanjye ntar’ uw’isi”. Bagombaga kwibuka nanone igisubizo Yesu yahaye Pilato amusobanurira ngo “Ubgami bganjye s’ ubg’iyi si; iyab’ ubgami bganjye bgar’ ubg’iyi si, abagaragu banjye baba barwanye, ngo ndahabg’ Abayuda: ariko noneh’ ubgami bganjye s’ ubg’ino” (Yohana 17:14, 16; 18:36). Icyo gihe hari ibice bimwe by’abayuda byarwanaga mu magambo no mukumena amaraso. Abigishwa ba Yesu bo nta bwo bajyaga muri iyo myivumbagatanyo. Mu myaka irenga 30 bari i Yerusalemu bategereje. Hanyuma bubahirije ikimenyetso cy’ubuhanuzi Yesu yari yarababwiye cyo guhungira “ku misozi.” Ukutivanga no guhunga byatumye barokoka.—Matayo 24:15, 16.
11, 12. (a) Igihe Korunelio na Serugio Paulo baba abemera ni ibihe byemezo bagombaga gufata? (b) Ni ubuhe bubasha babonye kugira ngo bafate icyemezo cyiza? (c) Ibyo bitubwira iki kuri ubu?
11 Dushobora kwibaza tuti ‘Twavuga iki se kuri Korunelio w’umusirikari? Na ho se umutware w’i Kupuro, Serugio Paulo, wabaga arinzwe n’ingabo? Mbese ntibari mu bya gisirikari?’ Ni byo, igihe bakiraga ubutumwa bagejejweho n’abakristo. Ibyanditswe nta bwo biduhishurira ibyo Korunelio n’ab’iwe bakoze bamaze guhinduka. Nta gushidikanya ko Serugio Paulo wari umunyabwenge kandi ‘wari watangajwe n’inyigisho za Yehova’, yahise asuzuma imibereho akurikije ukwizera kwe gushya hanyuma ahita afata ibyemezo bya ngombwa. Korunelio na we agomba kuba yaragenjeje atyo (Ibyakozwe 10:1, 2, 44-48; 13:7, 12). Nta hantu na hamwe batubwira ko abigishwa bababwiye uko bagomba kwifata. Kwiga Ijambo ry’Imana byagombaga kubamurikira mu byo bagombaga gukora.—Yesaya 2:2-4; Mika 4:3.
12 Ni kimwe no kuri ubu, nta mukristo ubwiriza umuntu imyifatire agomba kugira ku byerekeranye ku kutivanga bya gikristo. Buri wese agomba gufata icyemezo mu mutimanama we, mu bumenyi bw’amahame ya Bibiliya azi.—Abagalatia 6:4, 5.
Mu bihe byacu
13. Ni mu buryo ki Abigishwa ba Bibiliya birinze umwenda w’amaraso mu Ntambara ya mbere y’Isi?
13 Muri 1914 intambara nyayo yakwiriye ku isi yose. Ubukungu bwose bw’amahanga kimwe n’imbaraga zo gukora byahariwe intambara. Abigishwa ba Bibiliya benshiizina Abahamya ba Yehova bari bazwihobakoze uko bashoboye kose kugira ngo batishyiraho umwenda w’amaraso. Nk’uko Yesu yari yarabivuze, baratotejwe bikabije.—Yohana 15:17-20.
14, 15. (a) Ni iyihe nzira Yehova yatanze mu Ntambara ya Kabiri y’Isi? (b) Ubwo Abahamya ba Yehova bagiye mu ruhe ruhande rugaragara? (c) Imyifatire yabo yari itaniye he n’iy’abayoboke b’ayandi madini?
14 Igihe indi ntambara y’isi itangira muri 1939, Yehova yeretse neza abagaragu be uko bagombaga kwitwara. Amezi abiri atarashira intambara itangiye Umunara w’Umulinzi w’icyongereza wo ku ya 1/11/1939 watanze icyigisho cya Bibiliya mu nyandiko yiswe “Ukutivanga.” Yarangizwaga n’iyi nteruro ngo “Abari ku ruhande rw’Umwami bose ntibazigera bivanga mu by’amahanga ashyamiranye, kandi bagomba kugarukira byuzuye umutegetsi Mukuru wa KITEOKARASI hamwe n’Umwami we.”
15 Ibyo se byageze ku ki? Abahamya ba Yehova, bagize umuryango mpuzamahanga ahantu hose banze kumena amaraso y’abantu b’intungane, harimo n’ay’abavandimwe babo b’ibindi bihugu. Mu gihe abagatolika, abaporotestanti, ababuda, n’abayoboke b’andi madini barimburanaga, abigishwa b’ukuri ba Yesu bakurikizaga itegeko rye rishya ngo “Nk’uko nabakunze, mub’ ari ko namwe mukundana.”—Yohana 13:34.
16. (a) Ni kuki dushobora kuvuga ko Abahamya ba Yehova ari abaturage beza? (b) Abahamya ba Yehova bagenje bate kugira ngo bahe Imana ibyayo, kandi akenshi byabakururiraga ngaruka ki?
16 Abo bakristo bakomeje guha Kaisari ibya Kaisari. Bubashye amategeko y’igihugu nk’abaturage b’abizerwa (Matayo 22:17-21; Abaroma 13:1-7). Arikoicy’ingenzibahaga Imana ibyayo, cyane cyane ubuzima bwabo bayihaye kimwe no kuyikorera bya gikristo. Ubwo rero, igihe Kaisari yasabaga iby’Imana, bakurikije amahame ari mu Byakozwe 4:19 na 5:29. Igihe basabwaga kumena amaraso, gukora undi murimo wa gisirikari utari uwo kurwana, n’undi murimo uwo ari wo wose cyangwa kuramutsa ibendera, abakristo b’indahemuka mu gushikama berekanye ko nta kuba akazuyazi. Hari igihe bamwe byabaviriyemo kunyongwa.—Matayo 24:9; Ibyahishuwe 2:10.
Nta gufata impu zombi
17. (a) Dukurikije igitabocyavuzwe ruguru, Abahamya ba Yehova bafashwe bate n’aba“nazi’’? (b) Imbere y’ibyo bigeragezo, Abahamya ba Yehova berekanye bate ko banyuranye n’abandi?
17 Umwanditsi w’igitabo cya vuba aha cyitwa Des Dieux et des Hommes (mu cyongereza) yavuze ko muri Reich ya gatatu (mu Budage) Abahamya bari umuteguro w’idini “watotejwe bikabije“. Abahamya ba Yehova ntibigeze bafata impu zombi. Mu Budage, abayoboke b’ayandi madini bakurikiye ba Omoniye b’abasirikari bakorera akazi k’idini Leta y’Ubudage kandi bahabwa “ikimenyetso” cy’inyamaswa ya gipolitiki “ku kiganza cy’iburyo cyangwa mu ruhanga.” (Ibyahishuwe 13:16). Bashyigikiye igikoresho cya gipolitiki cy’abadage mu buryo bwuzuye kandi ku mugaragaro kandi berekana neza uruhande rwabo bashimagiza Hitileri banaramutsa ibendera ryari rishushanyijweho umusaraba ufite amashami.
18. (a) Ni iyihe nkuru yerekana ko Abahamya ba Yehova ‘bativangaga’ muri politiki? (b) Iyo nkuru yagombye kutugiraho ngaruka ki kuri ubu?
18 Mbese abakristo b’ukuri babyifashemo bate muri icyo gihugu? Igitabo twavuze haruguru kiravuga kiti “Abahamya ba Yehova ni bo bonyine bahangaye ubwo butegetsi. Babikoranye umurava ku buryo icya kabiri cyabo bafunzwe, icya kane bakicwa. . . . Si kimwe n’ayandi madini; ntabwo ari ab’isi mu buryo ko badashaka kwemerwa cyangwa gushimwa n’iyi si ikurikirana iby’ubutunzi kandi bakaba bumva ko batayirimo. Kubera ko ari ab’iyindi si, ari yo y’Imana, ntibivanga muri politiki . . . . Ntibasaba kandi ntibemera gufata impu zombi. . . . Kujya mu ngabo, gutora cyangwa kuramutsa Hitileri byari ugusobanura ko iby’iyi si yimirije imbere bisumbye kure ibyo tugomba gukorera Imana“. Imyifatire y’amahoro itarimo urugomo y’Abahamya ba Yehova yari izwi mu bigo bafungirwagamo. Bite se? Kubera ko “ari Abahamya ba Yehova bonyine bari bafite uruhusa rwo kwogosha abarinzi babo, kubera ko ari bo bonyine bizeraga; bari bazi ko batabakeba ijosi.”
19. Ni kuki dushobora kuvuga ko Abahamya ba Yehova bakurikije mu butwari urugero rwa Yesu, kandi byatanze iki?
19 Mu ntambara ya kabiri y’isi Abahamya batanze urugero rugaragara by’ukutivanga bya gikristo. Mu isi yose, bakurikiye urugero rwa Yesu mu kutaba ab’isi kimwe n’uko Kristo yari yarabigenje mbere yabo, batsinze isi yandujwe n’amaraso. —Yohana 17:16; 16:33; 1 Yohana 5:4.
Duhungire k’uhora amaraso
20. (a) Ni kuki ari ibyihutirwa kuva mu madini y’ibinyoma? (b) Ni he honyine dushobora kubona ubuhungiro kuri ubu?
20 Mu binyajana byahise, imiteguro y’amadini yagize uruhare mu kumena amaraso y’intungane mu ntambara amadini yarwanaga n’andi, intambara ntagatifu n’intambara yiswe Inquisition. Bashyize umukono ku masezerano bagiranye n’abategetsi bategekeshaga igitugu bafite inyota y’amaraso. Yemeye ko abo bategekesha igitugu bashyira Abahamya ba Yehova mu buroko no mu bigo babafungiragamo, aho abenshi baguye. Bashyigikiye ku bushake ba Fuhrers (abayobozi) barasaga cyangwa bakanyonga Abahamya. Ayo madini ntashobora gucika urubanza rukiranuka rwa Yehova ruri hafi. Ubwo rero abakunda ubukiranutsi bagombye gusohoka vuba vuba mu idini y’ibinyoma yandujwe n’amaraso, “Babuloni Ikomeye“, bagahungira mu muteguro w’Imana.—Ibyahishuwe 18:2, 4, 21, 24.
21. Imigambi y’Imana yerekeranye n’imidugudu y’ubuhingiro yashushanyaga iki?
21 Abenshi muri twe, mbere yo kwiga Ijambo ry’Imana baba baramennye amaraso y’abantu, cyangwa bari mu miteguro ya kidini cyangwa ya gipolitiki yuzuyemo imyenda y’amaraso. Kuri ibyo dushobora kugereranywa n’uwicaga umuntu atabishaka muri Isiraeli. Hariho imidugudu 6 yihariye aho umuntu yashoboraga guhungira mu gihe ategereje urupfu rw’umutambyi mukuru kugira ngo ahanagurweho icyaha. Kuri ubu, ibyo bisobanura kwakira burundu ibyiza bituruka ku murimo dukorera Umutambyi Mukuru w’Imana, Yesu Kristo. Nituguma mu bumwe hamwe n’abantu basizwe amavuta b’Imana, dushobora kuzarokoka igihe “umuhozi” wo mu gihe cyacu, Kristo Yesu, azacira urubanza rw’Imana ku bishyizeho umwenda w’amaraso. “Umukumbi munini’’ uhungira ku muteguro w’Imana ugomba kuguma muri ubwo buhungiro kugeza ubwo Kristo, we Mutambyi Mukuru, “apfa“, ari byo kuvuga ko azarangiza umurimo wo gucungura.—Kubara 35:6-8, 15, 22-25; 1 Abakorinto 15:22-26; Ibyahishuwe 7:9, 14.
22. Iyo turebye Yesaya 2:4, ibihugu byo mu Bibumbye bitaniye he n’igihugu cyera cy’Imana?
22 Aho inzu y’Umuryango w’Abibumbye iri i New York, handitse aya magambo yo muri Yesaya 2:4 ngo “inkota zabo bazazicuramw’ amasuka, n’amacumu bazayacuramw’ impabuzo; nta shyanga rizabangurir’ irindi shyang’ inkota, kandi nta bgo bazongera kwiga kurwana.” Mbese ni nde kuri ubu ukurikiza ayo magambo? Nta gihugu na kimwe cyo mu Bibumbye. “Ishyanga” rimwe rigizwe n’Abahamya ba Yehova barenga miliyoni eshatu bashaka amahoro ni ryo ryerekanye imbere ya bose ko ukutivanga bya gikristo ari ikintu gishoboka muri iyi si yandujwe n’amaraso.
Dusubiremo
◻ Dushobora dute gushaka amahoro y’Imana?
◻ Yehova abona ate kumena amaraso nta mpamvu?
◻ Ukutivanga kw’abakristo ni iki?
◻ Ni izihe ngero z’ubudahemuka dufite?
◻ Ni he dushobora guhungira kugira ngo turokoke?
[Agasanduku ko ku ipaji ya 7]
Ubuhamya bw’ukwizera, ubutwari n’ubudahemuka
Igitabo Nouveaux Mouvements Religieux: pour une Comprehension de la Societe (icyongereza) kigira icyo kivuga ku budahemuka bw’Abahamya ba Yehova imbere y’ibitotezo bya ba Nazi:
“Mu kwanga kumvira, Abahamya ba Yehova batega agahigo iby’igitugu cy’ubwo butegetsi bushya, kandi ako gahigo karushagaho gukomera buri munsi, kabogamiraga abubatsi b’iyo gahunda yari yadutse. Uko Abahamya batotezwaga ni ko agahigo kabo karushagaho gucengera. Gutotezwa, kubabazwa gufungwa, gusekwa byari byarashoboye benshi, nta bwo na rimwe byigeze bihindura Umuhamya n’umwe umu “nazi”; ahubwo byahindukiriraga ababikora. Imbere y’iyo migenzerere batari bateganije byatumaga aba “nazi“ babura uko bagenza bagatangara.
“Hagati y’ibyo bice bibiri byari bishyamiranye, buri gice kivuga ko ari indahemuka ku gitekerezo cyacyo; intambara yari ikomeye ku buryo aba “nazi” n’ubwo bari bafite imbaraga zihagije nta bwo bari bizeye neza ibyo bakora, nta mizi bafite mu byo biringira, kandi batiyumvisha neza ko Ingome yabo (Reich) izamara koko imyaka igihumbi. Abahamya bo nta bwo bashidikanyaga aho baturutse kuberako ukwizera kwabo kwagaragaraga kuva mu gihe cya Abeli. Mu gihe aba“nazi” bagombaga gucyaha ababarwanyaga no kwizera abarwanashyaka babo, bakoresha imvugo n’amashusho yo muri Kristendomu, bahamya bo bari bizeye ukwizera kuzuye kandi kudakuka kw’abantu babo no kugeza gupfa.”
Mbega umunsi mwiza uzaba igihe ubwizerwa bw’abakristo buzatsinda burundu (Abaroma 8:35-39)! Ubwo ni bwo ku ngoma y’“Umwami w’amahoro”, ubuhanuzi buvuga ko “gutegeka kwe n’amahoro bitagira iherezo “buzasohozwa.”—Yesaya 9:6, 7.
[Agasanduku ko ku ipaji ya 8]
Ingero z’ubudahemuka mu bato
Iyi nkuru ituruka mu kanyamakuru ka vuba aha mu Burayi, yerekana ukuntu Abahamya berekanye mu butwari ko “atar’ ab’isi.”—Yohana 17:14.
‘12/3/1945: Hari urubanza mu rukiko rudasanzwe. Abaregwa ni Abayehova babiri (Yehovistes). Icyaha cyabo: banze gukora umurimo wa gisirikari [nk’ uko idini yabo ibivuga]. Umuto muri bo utaragera ku myaka 20, yakatiwe imyaka 15 y’igifungo. Umukuru we yakatiwe gupfa. Yahise ajyanwa mu mudugudu kavukire kugira ngo ahanyongerwe ku mugaragaro bibe akabarore. Ubwo abaye uwa 14. Aruhuke mu mahoro. Ibyo sinzabyibagirwa. Abayehova (Yehoviste) ntibagomba kugenzerezwa batyo! Nta bwo uwo musore yabaye akabarore ahubwo yahowe Imana. Yari umusore. Birababaje!
‘Nyuma ya saa sita, twamenye uko yishwe; byabereye ku isoko imbere y’abantu bose. Kubera isoni, umwe mu basirikari wari mu bubahirizaga amahoro yariyahuye mbere y’aho. Umukoloneli yamusabye gufasha umwishi, hanyuma arabyanga. Yahisemo kurangiza iminsi ye. Umusore we yarapfuye mu butwari, Nta cyo yigeze avuga!’
Ku muzuko abo basore bahisemo gupfa aho guhakana umwanya muri gahunda nshya y’ibintu yasezeranijwe na Yehova bazishima!—Reba Yosea 13:14.