Twubahirize amaraso mu buryo bwo gutinya Imana
”Nicyo gituma mbahamiriz’ uyu munsi yukw’amaraso ya bos’ atandiho.”—IBYAKOZWE 20:26.
1. Amagambo ya Paulo ari mu Byakozwe 20:26 yerekana ate uburyo Yehova afata amaraso?
Aya magambo yavuzwe n’intumwa Paulo w’umukristo, yerekana neza ukuntu yubahiriza by’agakiza amaraso agenga ubuzima. Turasuzuma neza icyo Paulo ashaka kuvuga, Turebe icyo Umuremyi w’abantu n’inyamaswa avuga ku maraso. Twabonye ko kuri Yehova amaraso ar’ ayera, kuko ari yo buzima. Ariko se, ayo maraso ntashobora gukoreshwa iyo umuntu ashaka kugirira neza abantu?
2. (a) Ni ukubera iki igihe cy’Amategeko kurya amaraso byari icyaha gikomeye? (b) Kwubahiriza iryo tegeko byahaga Abisiraeli ibyiza bihe?
2 Itegeko ku maraso Imana yahaye Isiraeli ryaravugaga neza ritya ngo “Ntimukary’ amaraso y’inyama z’uburyo bgose; kuk’ ubugingo bg’inyama zos’ ar’ amaraso yazo: uyarya wes’ azakurweho.” Ku Bisiraeli n’abanyamahanga babanaga nabo, kurya amaraso cyari icyaha gikomeye n’aho byaba ari ugutunga umubiri gusa. Mbere yo kurya inyama z’inyamaswa, bagombaga kumena amaraso bakayatwikiriza umukungugu, ubwo mu buryo ncamarenga bakaba bashubije ubugingo Imana (Abalewi 17:13, 14). Ryari itegeko ry’Imana. Kubera kuryubahiriza abo Bisiraeli bari bafite imishyikirano y’umwuka ikomeye na Yehova, Isoko y’ubugingo. Babonagamo n’ikindi cyiza: barindaga ubuzima bwabo.
Amaraso ya Kristo
3. (a) Ni kuki amaraso ya Yesu ari “meza” mu buryo yihariye? (b) Ibyanditswe by’igiheburayo byamenyekanishije bite igitambo cya Yesu?
3 Ariko rero, Yehova yari yarateganirije amaraso uburyo bwihariye bwo kuyakoresha: gucungura abantu mu rupfu no mu cyaha hakoreshejwe “amaraso” meza ya Kristo Yesu. Yehova yari azi ukuntu azagobotora abantu ‘is’ itararemwa’, ari ukuvuga mbere ko Adamu na Eva bacumuye, babyara ababakomokaho bagombaga gucungurwa (1 Petero 1:18-20; Abaroma 6:22, 23). Ni “amaraso ya Yesu Umwana way’ atwezahw’ ibyaha byose” (1 Yohana 1:7). Gukoresha ayo maraso birakomeye ku buryo Imana yatanze mu Byanditswe by’igiheburayo, ibishushanyo byinshi n’ibicucu by’ibizaba, binavuga igitambo gitunganye cya Yesu.—Abaheburayo 8:1, 4, 5; Abaroma 15:4.
4. Ni iyihe nkuru ivugwa mu Itangiriro igice cya 22?
4 Mu binyajana byinshi mbere yo guha Isiraeli Amategeko, Yehova yategetse Aburahamu gutamba igitambo Isaka ku musozi Moria. Imana yashushanije ukuntu izatamba Umwana wayo w’ikinege Yesu. Kumvira kwa Isaka muri icyo gihe, byashushanyaga ukumvira kwa Yesu ku bushake bwa Se igihe yari kumena amaraso ye mu gitambo.—Itangiririo 22:1-3, 9-14; Abaheburayo 11:17-19; Abafilipi 2:8.
5. Ni kuki dushobora kuvuga ko ibitambo byari byarateganijwe n’Amategeko ya Mose byari bifite ubusobanuzi bw’umwuka burebure?
5 Amategeko ya Mose na yo yar’ “igicucu cy’ibyiza bizaza” kandi yahanuraga igitambo cya Yesu agirira abantu. Amategeko yateganyaga uburyo bumwe bwo gukoresha amaraso: yagombaga guseswa, iyo batambiraga Yehova ibitambo by’inyamaswa. Ibyo bitambo nta bwo byari imihango gusa. Byari bifite ibyo bisobanura birebire mu buryo bw’umwuka. Mu buryo burambuye. byashushanyaga igitambo cya Yesu n’icyari kuzakorwa cyose kubwe.—Abaheburayo 10:1; Abakolosai 2:16, 17.
6. Ibitambo byaturwaga ku Munsi w’Impongano byashushanyaga ugucungurwa kw’udutsiko tubiri: ni utuhe? Ibyo byari byarashushanijwe bite?
6 Urugero: igihe Aroni yatambaga igitambo ku Munsi w’Impongano yashushanyaga Umutambyi Mukuru Yesu, akoresheje ugushimwa kw’amaraso ye meza kubera agakiza ahereye ku “nzu’’ ye, iy’abatambyi irimo abakristo basizwe 144,000 kugira ngo babe abakiranutsi, kandi babone umurage w’ubutambyi n’ubwami hamwe na we mu ijuru. Hanyuma, igitambo yatambiye’ abantu’ cyashushanyaga ikiguzi cyatanzwe na Yesu kugira ngo abantu bazaragwa isi iteka ryose barokorwe. Kuva ubu “umukumbi munini” ugizwe n’abo bantu na wo waratsindishirijwe kandi uzarokoka umubabaro ukomeye uri hafi. Ikibitera n’uko “bamesh’ ibishura byabo, babyejesh’ amaraso y’Umwana w’Intama” kandi berekana ukwizera kwabo bakorera Imana.—Abalewi 16:6, 15, 18-22; Abaheburayo 9:11, 12; Ibyahishuwe 14:1, 4; 7:4, 9, 14, 15.
7. Ni kuki dushobora kwishimira ugusohozwa kw’ibyo bishushanyo by’ibihe bya kera?
7 ‘Ubugingo n’amaraso’. Amaraso ya Yesu aratunganye. Ubwo rero, igitambo cye gituma ubuzima butunganye buhabwa abamwizera. Twishimira ko ibyo bishushanyo by’ibihe bya kera byasohojwe mu gitambo cy’urukundo cya Yesu.—Abalewi 17:14; Ibyakozwe 20:28.
Amaraso: Ikibazo cyerekeye icyiza n’ikibi
8, 9. (a) Ni iyihe mirimo y’igitangaza amaraso akora? (b) Dushobora dute kimwe na Dawidi kubahiriza amaraso mu buryo bwo gutinya Imana dukora mu buryo butangaje Imana yaturemyemo?
8 Uko amaraso yakozwe byerekana ubuhanga butangaje. Abashyigikira ubwihindurize (Evolution) bananiwe gusobanura inkomoko y’ubuzima, bashaka kutwemeza ko uko bimeze kose amaraso na yo yakurikije ubwo bwihindurize. Ntibyakwemerwa.
9 Amaraso yacu ateye urujijo akora imirimo itangaje. Ajyana umwuka (ogisijeni) n’ibiryo bitunga uduce twose tw’umubiri (cellules) mu mpande zose z’umubiri. Avanamo imyanda. Uduce twitwa golobile zera turwanya indwara naho utwitwa plaketi turapfuka, Atanga ubushyuhe ngombwa bwo mu mubiri. Amaraso y’abantu aratandukanye neza; mu Bwongereza, abashakashatsi bavuze ko bashobora gukoresha uduce twitwa “ADN” bavanye mu maraso kugira ngo bamenye abicanyi. Amaraso na yo ni igice cy’umubiri, nk’ibindi bice by’umubiri byatumye Dawidi avuga ngo “Uwiteka [Yehova] warandondoye, uramenya. Ndagushimira, yuko naremw’ uburyo butey’ ubgoba butangaza.”—Zaburi 139:1, 14.
10. (a) Ni nde ufite uburenganzira bwo gutanga uburyo bukomeye amaraso akwiye gukoreshwamo? (b) Ni ayahe mabwiriza agaragara Imana yahaye Noa na Isiraeli? (c) Ni iki cyerekana ko amaraso ari ayera n’ubwo haba hari ibyihutirwa?
10 Mbese Umuremyi w’abantu n’amaraso mu bukiranutsi bwe ntafite uburenganzira bwo gushyiraho uburyo bukwiye amaraso agomba gukoreshwamo (Yobu 36:3)? Ibyo ni byo yakoze rwose nta mayobera arimo. Yibwiriye umukurambere Noa ngo “Ariko ntimukaryan’ inyama n’ubugingo bgayo, ni bgo maraso yayo” (Itangiriro 9:4). Igihe yongera guha Isiraeli amategeko, yaravuze mu buryo bugaragara ngo “Icy’akora ntuzabure kwirinda kury’ amaraso; kukw’ amaras’ ari yo bugingo; ntuzaryan’ inyama n’ubugingo bgazo. Ntuzayarye, ahubg’ uzajy’uyavushiriza hasi, nkuko bamen’ amazi” (Gutegeka kwa Kabiri 12:23, 24). Nta gushidikanya ko Dawidi yibutse iryo tegeko igihe abasirikari batatu bahaze amagara yabo maze bakajya kumuzanira utuzi mu iriba ry’ i Betelehemu. “Ayabyarir’ imbere y’Uwiteka [Yehova]” kuko yari nk’amaraso yabo (2 Samweli 23:15-17). N’ubwo haba hariho ukwihutirwa, tugomba kubahiriza ukwera kw’amaraso.—Reba 1 Samweli 14:31-34.
Mu Itorero ry’Abakristo
11, 12. (a) Ni iyihe nteko y’abantu yafashe icyemezo iyobowe n’umwuka wera cyerekeranye n’iby’idini mu kinyajana cya mbere mu bihe byacu? (b) Ku byerekeye idini, abo bantu bashyiraga amaraso mu kihe gice? (c) Ni kuki guterwa amaraso mu mitsi ari kimwe no kuyarya?
11 Hari mu kinyajana cya mbere mu bihe byacu i Yerusalemu. Abigishwa ba Yesu hamwe n’abasaza b’itorero ry’abakristo bari bateraniye mu cyumba kinini. Mbese ni iki bavugaga? Ni ibyo gukebwa, kubera ko Paulo na Barinaba bari baturutse Antioki kugira ngo babereke icyo kibazo cyari cyarateye ingorane iyo ngiyo. Iyo nama yemeye ko atari ngombwa ko abari bakimara kuba abakristo bakebwa ku mubiri.—Ibyakozwe 15:1, 2, 6, 13, 14, 19, 20.
12 Igihe batangaza icyo cyemezo, Yakobo, wari umusaza wayoboraga iyo nama yavuze mu magambo make ibya ngombwa bisabwa abakristo. Ngo “Umwuka wera hamwe natwe twashimye kutabikoreza ‘undi mutwaro wose kerets’ibi bikwiriye: Kwirind’ inyama zaterekerejw’ ibishushanyo bisengwa, n’amaraso, n’ibinizwe (kuko amaraso abigumamo) no gusambana; ibyo ni mubyirinda, muzaba mukoze neza. Nuko murabeho.” (Ibyakozwe 15:28, 29, MN) Ubwo rero ku byerekeye idini, ugusenga ibishushanyo, kurya amaraso no gusambana biri mu cyiciro kimwe. Niba abakristo bifuza guhorana ubuzima bwiza, mu buryo bw’umwuka, bakazanagira uruhare mu gusohozwa kw’amasezerano y’Imana, bagomba kwirinda ibyo bintu byose. Amaraso yaribwa acishijwe mu kanwa, atewe mu mitsi, igitekerezo ni kimwe, ni icyo gutunga umubiri. Nk’uko Yakobo abivuga neza rero, kutirinda amaraso ni ukwica itegeko ry’Imana.
13. (a) Kubera ko Abahamya ba Yehova birinda amaraso ni mu buhe buryo bw’inyongera barindwamo? (b) Andi mategeko y’Imana yarinze ate ubwoko bw’Imana?
13 Ibyorezo tubona kuri ubu bya SIDA, imyijima (Hepatite) n’izindi ndwara zituruka ku guterwa amaraso byerekana ko kubaha amategeko bigira uruhare mu kuduha ubuzima bwiza. Mu bihe bya Bibiliya, Imana yahaye Abisiraeli amategeko agaragara neza yerekeranye no kurya (alimentation), gutanga akato ku barwaye, isuku y’umubiri n’iyo hanze byari bikwiranye n’ubuzima bari bafite mu butayu (Abalewi 11:2-8; 13:2-5; Gutegeka kwa Kabiri 23:10-13). Gukurikiza ayo mategeko ntibyatumaga gusa Abisiraeli bagumana imishyikirano ikomeye n’Imana ahubwo byanabarindaga indwara zari zaramaze abaturanyi babo. Ni mu kinyajana gishize gusa, ubwenge buri muri amwe muri ayo mategeko bwatangiye kumenyekana. Abenshi ni abiyumvisha koko ko n’itegeko ry’Imana ryerekeye amaraso riboneye.
14. Iyo Isiraeli yubahaga amategeko yakizwaga ite kandi yabonaga iyihe migisha?
14 Iyo Abisiraeli bubahirizaga amategeko, Imana yasohozaga iri sezerano ngo “N’ ugir’ umwete wo kumvir’ Uwiteka [Yehova] Imana yawe, ugakor’ ibitunganye mu maso yayo, ukumvir’ amategeko yayo, ukitonder’ ibyo yategetse byose, nta ndwara nzaguteza mu zo natej’ Abanyegiputa; kukw’ ari jy’ Uwiteka [Yehova], ugukiz’ indwara.” Ariko cyane icy’ingenzi kubera ukubaha amategeko, Isiraeli yashoboraga kwizera kuronka imigisha yerekeranye n’Ubwami.—Kuva 15:26; 19:5, 6.
15. Ni uruhe rugero rwa vuba aha rwerekana imigisha ironkwa n’abubahiriza amategeko y’Imana?
15 Abahamya ba Yehova bishimira ibyiza by’ubuvuzi bwa kijyambere. Nk’urugero igihe mu mwaka ushize, i Sydney muri Ostralia Inzu y’Ubwami isenywa n’igisasu umugome yari yateze, Abahamya barenga 50 barakomeretse bajyanwa vuba vuba mu bitaro. Abaganga bari bafite ibisimbura amaraso (liquides sanguins), ibyo Abahamya bakaba barabibashimiye. Bose bararokotse, kubera iyo miti batewe mu mitsi bitanyuranije n’amategeko y’Imana Yehova. Ikindi kandi nta washoboraga gufatwa n’indwara zituruka ku maraso.
“Amaraso ya bos’ atandiho”
16. Twagombye kugira imyifatire yihe mu murimo w’Imana kimwe na Paulo?
16 Ariko dusubire inyuma mu kinyajana cya mbere cy’ibihe byacu. Hari hashize imyaka irindwi kuva Paulo na Barnaba bumvise Yakobo avuga ababuza ugusenga ibishushanyo, amaraso n’ubusambanyi. Muri icyo gihe, Paulo yakoze koko ingendo ebyiri zo kwigisha Ivanjili, zamugejeje muri Aziya yo hagati akanasura Makedonia n’Ubugereki. Agaruka, yahagaze i Mileto, bituma agirana imibonano n’abakuru b’i Efeso, yarasabye ko bahura. Yabibukije ko atizigamye igihe yari kumwe na bo ‘akorer’ Umwami yicisha bugufi cyane, kandi arira, aterwa ibigeregezo’. Mbese natwe ubwacu kuri ubu, tujya tugira umutima nk’uwo wo kwitanga dukora uko dushoboye mu murimo wa Yehova? Twagombye.—Ibyakozwe 20:17-19.
17. Dukurikije Paulo, twagombye gukora umurimo wacu dute?
17 Mbese Paulo yashohoje ate uwo murimo? Yatanze ubuhamya aho yasangaga abantu hose, cyane cyane mu ngo zabo kandi adakurikije idini yabo. Ntiyifashe mu guha amabwiriza abo bakuru, nta gushidikanya ko bamuherekeje igihe yigishaga “imbere ya rubanda no mu ngo, rumwe rumwe.” Nta bwo ari bo bonyine bagiriwe umumaro n’umurimo wuzuye ukwitanga n’ishyaka wa Paulo kubera ko yari “yarahamirije byuzuye Abayuda n’Abagiriki, kwihan’ imbere y’Imana, no kwizer’Umwami Yesu Kristo.” Arakoresha ijambo “byuzuye“. Natwe ubwacu kuri ubu, tujye dukora ku buryo abantu bose n’amoko yose bahamirizwa byuzuye?—Ibyakozwe 20:20, 21, MN; Ibyahishuwe 14:6, 7.
18. (a) Dukurikije Paulo twagombye gukoresha dute ubugingo bwacu mu murimo w’Imana? (b) Kimwe na Paulo, twagombye kwifata dute imbere y’ibituremereye birushaho kwiyongera?
18 Mu magambo Paulo yakomeje kuvuga, yongeye gukoresha ijambo “byuzuye“: “Ariko sinita ku bugingo bganjye, ngo nibgire kw’ ar’ ubg’igiciro kuri jye, kuko nkwiriye kurangiz’ urugendo rwanjye n’umurimo nahawe n’Umwami Yesu wo guhamy’ [byuzuye, MN] ubutumwa bgiza bg’ubuntu bg’Imana” (Ibyakozwe 20:24). Ubugingo bwe, ari bwo buzima bwe, nta bwo bwari kuba bwiza iyo adasohoza umurimo we nk’uko yabigenje. Mbese ni ko natwe dufata umurimo wacu? Mu gihe iyi minsi ya nyuma irimo mu kurangira, kandi turemerewe n’iyi si iturwanya, n’ibitotezo, n’indwara cyangwa ubusaza, mbese tugira umutima nk’uwa Paulo dukora “byuzuye” dushaka inzu ‘zikwiriye’?—Matayo 10:12, 13; 2 Timoteo 2:3, 4; 4:5, 7.
19. Ni kuki Paulo yashoboraga kuvuga ko “amaraso ya bos’ atandiho“?
19 Paulo ntiyumvaga ko azongera kubona abakuru b’i Efeso. Ariko yari afite uburenganzira bwo kubabwira ngo “Ni cyo gituma mbahamiriz’ uyu munsi yukw’ amaraso ya bos’ atandiho.” Ubwo se byari ukubera iki? Ni ukubera ko Paulo atari yarigeze arwana kandi ataramenye amaraso. Nta n’ubwo yari yarayariye. Ahubwo yitaga ku buzima bw’abandi, buhagarariwe n’amaraso. Ntiyifuzaga kubona batakaza ubwo buzima ku Munsi w’Urubanza w’Imana kubera ko yari kuba ataratanze ubuhamya byuzuye. Ntiyigeze yikenga mu kumenyesha abakuru n’abandi bantu bose “iby’Imana yagambiriye byose.”—Ibyakozwe 20:26, 27.
20. (a) Dukurikije ukuntu Yehova yaburiye kenshi Ezekieli, ni iyihe nshingano dukwiye kurangiza muri iki gihe? (b) Bizatugeza ku ki ari twe ari n’abatwumva?
20 Kubera ko “umubabaro ukomeye” uri hafi, kumenyesha ibyo Imana yagambiriye byose ubu birihutirwa cyane. Ubu hariho imimerere nk’iyariho hashize imyaka 2.600 ubwo irimbuka rya Yerusalemu ryari ryegereje. Ijambo rya Yehova ryaje kuri Ezekieli rivuga ngo “Mwana w’umuntu, nakugiz’ umurinzi w’inzu y’Isiraeli: nuko wumv’ ijambo ryo mu kanwa kanjye, ubumvish’ ibyo mbaburira. Ni mbgir’ umunyabyaha: nti: Gupfa ko uzapfa; nawe ntumuburire, cyangwa ng’ uvugane n’umunyabyaha umwihanangiriza kuva mu nzira ye mbi, ng’ ukiz’ ubugingo bge; uwo munyabyaha azapfira mu byaha bye; ariko ni wowe nzabaz’ amaraso ye” (Ezekieli 3:17-21; 33:7-9). Abagaragu ba Yehova basizwe n’ “umukumbi munini” b’abagenzi babo ubu bafite inshingano zimwe. Tugomba gutanga ubuhamya byuzuye kugira ngo tuzarokoke ku munsi wo guhora w’Imana kimwe n’abatwumva.—Yesaya 26:20, 21; 1 Timoteo 4:16; Ibyahishuwe 7:9, 14, 15.
21. Ni mu buryo ki dushobora kubahiriza amaraso mu buryo bwo gutinya imana, kandi bizageza ku ki?
21 Ari ukutivanga by’abakristo, ari ukwirinda amaraso, ari ugutanga ubuhamya byuzuye cyangwa kwizera igitambo cy’agaciro cya Kristo, muri ibyo byose buri wese muri twe aziyemeza kubahiriza ibyo Imana yagambiriye byose. Ubwo rero dushobora kugira uruhare mu gusohozwa kwiza kwa Zaburi 33:10-12 ngo “Uwiteka [Yehova] ahindur’ ubus’ imigambi y’amahanga, akurahw’ iby’ amoko yibgira. Imigambi y’Uwiteka [Yehova] ikomer’ iteka ryose. . . Hahirw’ ishyanga rifit’ Uwiteka [Yehova] hw’ Imana yaryo”!
Wasubiza ute?
◻ Ni mu buhe buryo bwonyine amaraso ashobora gukoreshwa bigatanga imigisha irambye?
◻ Abirinda amaraso baronka ibyiza ki?
◻ Dushobora dute kuba ‘amaraso ya bose ataturiho’?
◻ Ku byerekeye gukora umurimo byuzuye, dushobora gukurikiza uruhe rugero?
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 14]
Mu kinyamakuru The Wall Street Journal cyo ku wa 20/3/1986 harimo iyi nyandiko ngo: “Ahabitswe amaraso na ho hatewe na SIDA.” Mu gice cya mbere harasomwaga ngo “Ahabitswe amaraso ho muri Etazuni ntabwo ari heza nkuko tubyizezwa. Gutera amaraso bishobora kuzaba uburyo bwihuta bwo gukwirakwiza SIDA ituruka ku bayifite ikajya ku baturage bose. Ibizamini bikorerwa abagiye gutanga amaraso ntabwo byakwizerwa ngo byerekane ko amacupa arimo iyo ndwara agaragara yose. Ikibabaje cyane ni uko ayo mabanki y’amaraso ntacyo akora kugira ngo arusheho gutunganya ibyo gutera amaraso.”