IGICE CYA 127
Aburanishwa n’Urukiko rw’Ikirenga rwa Kiyahudi, hanyuma akajyanwa kwa Pilato
MATAYO 27:1-11 MARIKO 15:1 LUKA 22:66–23:3 YOHANA 18:28-35
ABURANISHWA MU GITONDO IMBERE Y’URUKIKO RW’IKIRENGA RWA KIYAHUDI
YUDA ISIKARIYOTA AGERAGEZA KWIYAHURA
YESU YOHEREZWA KWA PILATO KUGIRA NGO AKATIRWE
Igihe Petero yihakanaga Yesu bwa gatatu, bwari hafi gucya. Abari bagize Urukiko rw’Ikirenga rwa Kiyahudi bari barangije guca ingirwa rubanza, kandi bari batandukanye. Icyakora bongeye guterana kuwa gatanu mu museke, uko bigaragara bakaba barashakaga ko urubanza rwari rwaciwe nijoro ruhabwa agasura k’uko rwari rwemewe n’amategeko. Babazaniye Yesu.
Nanone abagize urwo rukiko baramubajije bati “niba ari wowe Kristo, tubwire.” Yesu yarabashubije ati “niyo nabibabwira ntimwabyemera. Byongeye kandi, niyo nababaza ntimwansubiza.” Icyakora, Yesu yagize ubutwari bwo kugaragaza uwo yari we nk’uko byahanuwe muri Daniyeli 7:13. Yarababwiye ati “uhereye ubu Umwana w’umuntu azaba yicaye iburyo bw’ukuboko kw’Imana gufite imbaraga.”—Luka 22:67-69; Matayo 26:63.
Barakomeje baramubaza bati “ubwo noneho uri Umwana w’Imana?” Yesu yarabashubije ati “mwe ubwanyu murabyivugiye ko ndi we.” Babajije Yesu batyo bashakisha impamvu bashingiraho bamushinja ko yatutse Imana kugira ngo bamwice. Baravuze bati “turacyashakira iki abagabo” (Luka 22:70, 71; Mariko 14:64)? Nuko baboha Yesu, bamushyira umutegetsi w’Umuroma witwaga Ponsiyo Pilato.
Yuda Isikariyota ashobora kuba yarabonye Yesu bamujyanye kwa Pilato. Abonye ko Yesu yakatiwe urwo gupfa, umutima wamuciriye urubanza kandi ariheba. Icyakora, aho kugira ngo Yuda ahindukirire Imana yihane by’ukuri, yagiye kureba abakuru b’abatambyi ngo abasubize bya biceri by’ifeza 30. Yarababwiye ati “nacumuye kuko nagambaniye amaraso atariho urubanza.” Ariko bamushubije batamwitayeho bati “bitubwiye iki se? Ni akazi kawe!”—Matayo 27:4.
Yuda yajugunye ibyo biceri by’ifeza 30 mu rusengero, maze ku byaha bye yongeraho kugerageza kwiyahura. Ariko uko bigaragara, igihe Yuda yageragezaga kwiyahura, ishami yari yamanitseho umugozi ryaracitse. Yarahanutse agwa ku mabuye yari aho hasi, arashwanyagurika.—Ibyakozwe 1:17, 18.
Igihe bafataga Yesu maze bakamujyana mu ngoro ya Ponsiyo Pilato, hari hakiri mu gitondo cya kare. Ariko Abayahudi bari bamujyanye banze kwinjira. Batekerezaga ko guhura n’Abanyamahanga byari kubahumanya. Ibyo byari gutuma bataba bujuje ibisabwa kugira ngo barye ku ifunguro ryo ku ya 15 Nisani, wari umunsi wa mbere w’Umunsi Mukuru w’Imigati Idasembuwe wafatwaga nk’umwe mu minsi igize igihe cya Pasika.
Pilato yarasohotse arababaza ati “ni iki murega uyu muntu?” Baramusubiza bati “iyo uyu muntu aba atakoze nabi, ntitwari kumukuzanira.” Pilato ashobora kuba yarumvaga ko bashaka kumwotsa igitutu, akaba ari yo mpamvu yababwiye ati “nimumujyane mumucire urubanza mukurikije amategeko yanyu.” Abo Bayahudi bagaragaje umugambi bari bafite wo kumwica, baramusubiza bati “amategeko ntatwemerera kwica umuntu.”—Yohana 18:29-31.
Iyo baza kwica Yesu mu gihe cy’umunsi mukuru wa Pasika, byashoboraga gutuma abantu bivumbagatanya. Ariko iyo bashobora gutuma yicwa n’Abaroma ku mpamvu za politiki, byari gutuma abaturage babona ko Abayahudi batari babifitemo uruhare.
Abayobozi b’idini ntibigeze babwira Pilato ko bari bakatiye Yesu urwo gupfa bamushinja ko ngo yatutse Imana. Ahubwo noneho bahimbye ibindi birego. Baravuze bati “uyu muntu twamusanze [1] agandisha abaturage, [2] ababuza guha Kayisari umusoro, kandi [3] avuga ko ari we Kristo umwami.”—Luka 23:2.
Kubera ko Pilato yari ahagarariye Roma, yashishikajwe n’ikirego cy’uko Yesu yavuze ko ari umwami. Bityo rero, Pilato yarongeye yinjira mu ngoro, ahamagara Yesu maze aramubaza ati “mbese uri umwami w’Abayahudi?” Mu yandi magambo, ni nk’aho yamubajije ati “warenze ku mategeko wiyita umwami urwanya Kayisari?” Birashoboka ko Yesu yashatse kumenya ibyo Pilato yari yaramaze kubwirwa ku bihereranye na we uko bingana, bituma amubaza ati “mbese ibyo ubivuze ubyibwirije, cyangwa ni abandi bakubwiye ibyanjye?”—Yohana 18:33, 34.
Pilato yiyemereye ko atari azi ibya Yesu ariko ko yifuzaga kubimenya, aramusubiza ati “si ndi Umuyahudi.” Yongeyeho ati “abo mu bwoko bwawe n’abakuru b’abatambyi ni bo bakunzaniye. Wakoze iki?”—Yohana 18:35.
Yesu ntiyarimo agerageza kwihunza icyo kibazo cyo kumenya niba yari umwami. Nta gushidikanya ko yashubije mu buryo bwatangaje cyane Guverineri Pilato.