Igice cya 20
Ukuzuka—Kuli ba Nde, Kandi Hehe?
1, 2. Dufite gihamya ki cy’uko abakozi b’Imana bo mu bihe bya kera bizeraga ukuzuka?
ABAKOZI b’Imana iteka bizeye ukuzuka. Dore icyo Bibiliya ivuga kuli Aburahamu, wabayeho imyaka 2000 mbere yo kuvuka kwa Yesu: “Yumvise yuko Imana ibasha kumuzura [umuhungu we Isaka] mu bapfuye.” (Abaheburayo 11:17-19, MN) Nyuma, Yobu yarabajije ati: “Umuntu napfa, abasha kongera kubaho?” Yobu ubwe yashubije ikibazo cye abwira Imana ati: “Uzahamagara, maze jyewe, nzakwitaba.” Bityo yagaragaje ko yizera kuzuka.—Yobu 14:14, 15, MN.
2 Yesu yaravuze ati: “Arikw ibyemeza yukw abapfuye bazuka, Mose na we yabigaragarije ku byerekeye kuri cya gihuru, ubyo yitaga [Yehova] ‘Imana y’Aburahamu, n’Imana ya Isaka, n’Imana ya Yakobo.’ Nuko rero Imana s’Imana y’abapfuye, ahubgo n’iy’abazima, kuko bose kuri yo ari bazima.” (Luka 20:37, 38) Mu Byanditswe bya kigereki bya Gikristo, ijambo “ukuzuka” liboneka inshuro zirenga 40. Mu by’ukuli, kuzuka kw’abapfuye ni imwe mu nyigisho z’ingenzi za Bibiliya.—Abaheburayo 6:1, 2.
3. Ni gute Marita yumvishije ukwizera kwe mu kuzuka?
3 Igihe musaza we Lazaro apfa, Marita yagaragaje ukwizera kwe mu izuka. Yumwise ko Yesu aje, yirutse amusanganira maze aramubwira ati: “Mwami, iyo ujya kuba hano, musaza wanjye ntaba yarapfuye!” Abonye agahinda ke, Yesu yamwijeje aya magambo ati: “Musaza wawe azazuka.” Nuko Marita arasubiza ati: “Nzi yuko azazuka mu muzuko wo ku munsi w’imperuka.”—Yohana 11:17-24, MN.
4-6. Ni izihe mpamvu zateye Marita kwizera ukuzuka?
4 Ukwizera kwa Marita mu ukuzuka kwali gufite ishingiro. Marita yali azi ko abahanuzi Eliya na Elisa buli wese, ku bubasha bw’Imana, yazuye umwana. (1 Abami 17:17-24; 2 Abami 4:32-37) Yali anazi kandi ko umuntu wali wapfuye yasubiye kuba muzima bamaze kumujugunya mu mva ya Elisa agakora ku magufwa ye. (2 Abami 13:20, 21) Aliko icyali cyakomeje cyane ukwizera kwa Marita mu kuzuka, ni ibyo Yesu yali yigishije ubwe akanakora.
5 Marita ashobora kuba yali i Yerusalemu mu myaka ibili yali ishize, igihe Yesu yavugaga umwanya azagira mu kuzuka kw’abapfuye, agira ati: “Nk’uko Se azur’abapfuye, akabah’ubugingo, ni ko n’Umwana ah’ubugingo abo ashaka. Ntimutangazwe n’ibyo, kukw igihe kizaza, ubg’abari mu bituro bose bazumv’ijwi rye, bakavamo.”—Yohana 5:21, 28, 29.
6 Mbere yuko Yesu avuga ayo magambo, nta muntu n’umwe yali yakazuye, dukulikije inkuru ya Bibiliya. Aliko nyuma gato yashubije ubuzima umuhungu w’[umugore w’] umupfakazi wo mu mudugudu wa Naini. Iyo nkuru yasakaye mu majyepfo, muli Yudea, kandi Marita yali yarayumvise nta shiti. (Luka 7:11-17) Mu nyuma, Marita yumvise ibyabaye mu rugo rwa Yairo, hafi y’inyanja ya Galileya. Umukobwa we w’imyaka 12 yali arwaye cyane maze arapfa. Yesu ageze kwa Yairo yasanze umwana wali wahwereye maze aravuga ati: ”Mukobwa, byuka!”, nuko arabyuka.—Luka 8:40-56.
7. Ni ikihe gihamya cy’ububasha bwe bwo kuzura abapfuye Yesu yahaye Marita?
7 Aliko muli icyo gihe, Marita ntiyumvaga ko Yesu ali buzure musaza we. Ni cyo gituma yagize ati: “Nzi ko azazuka mu izuka lyo ku munsi w’imperuka.” Nuko kugira ngo Yesu yumvishe Marita uruhare azagira mu kuzuka kw’abapfuye, aravuga ati: “Ni jye kuzuka n’ubugingo. Unyizera, nubwo yapfa, azabaho; umuntu wese uliho akanyizera ntazigera apfa.” Bajyana Yesu ku mva ya Lazaro. Nuko arangurura ijwi ati: “Lazaro sohoka!” Maze Lazaro wali umaze iminsi ine apfuye arasohoka.—Yohana 11:24-26, 38-44, MN.
8. Ni ikihe gihamya cyemeza ko Yesu yazutse koko?
8 Nyuma y’ibyumweru bike Yesu ubwe baramwishe maze bamushyira mu mva. Aliko ntiyamazemo iminsi itatu yuzuye. Intumwa Petero aravuga ati: ”Yesu uwo, Imana yaramuzuye; ibyo twese tuli abagabo bo kubihamya.” Abakuru b’idini ntibashoboraga kubuza ko Umwami w’Imana ava mu mva. (Ibyakozwe 2:32, MN; Matayo 27:62-66; 28:1-7) Nta gushidikanya Kristo yali yarazutse koko, kuko yiyeretse benshi mu bigishwa be, ndetse 500 [bamuboneye] icyalimwe. (1 Abakorinto 15:3-8) Ukwizera abigishwa bali bafite mu kuzuka kwali gukomeye cyane ku bulyo bali biteguye guhangara ibitotezo ndetse n’urupfu kugira ngo bakorere Imana.
9. Ni ukuzuka kw’abahe bantu cyenda kuvugwa muli Bibiliya?
9 Mu nyuma, intumwa Petero na Paulo bongeyeho ibindi bihamya by’uko kuzuka bidashidikanywa. Mbere na mbere, Petero yashubije ubuzima Tabita (Doruka) wo mu mudugudu wa Yopa. (Ibyakozwe 9:36-42) Naho Paulo yashubije ubuzima umusore Utuko (Ibyakozwe 20:7-12) Rwose, abo bantu cyenda bazutse bavugwa muli Bibiliya ni igihamya cy’uko nta shiti abapfuye bashobora gusubizwa ubuzima.
NI NDE UZAZURWA?
10, 11. (a) Kuki Imana yateganije izuka? (b) Dukulikije Ibyakozwe 24:15, ni iyihe mitwe ibili y’abantu bazazuka?
10 Mu ntangiliro, ukuzuka ntibyali mu mugambi w’Imana kubera ko iyo Adamu na Eva bakomeza kuba indahemuka, urupfu rutali kuzigera rubaho. Gusa rero, kubera icyaha cy’Adamu, ukudatungana n’urupfu byageze ku bantu bose. (Abaroma 5:12) Ni cyo gituma kugira ngo abana ba Adamu bahabwe noneho ubuzima bw’iteka, Yehova yateganyije ukuzuka. Aliko se abantu bazuka bashingiye ku ki?
11 Bibiliya iravuga iti: ”Hazabaho kuzuka kw’abakiranutsi n’abakiranirwa.” (Ibyakozwe 24:15) Mbese, ibyo biragutangaje? Abantu bavuga bati: “Abakiranirwa basubizwa ubuzima?” Ibintu byabaye ubwo Yesu yali amanitse ku giti yababalijweho bili budusobanulire iyo ngingo.
12, 13. (a) Ni ilihe sezerano Yesu yahaye umugizi wa nabi? (b) Paradizo Yesu yavuze ili he?
12 Abagizi ba nabi bamanikanywe na Yesu. Umwe muli bo atuka [Yesu] avuga ati: “Ntuli Kristo? Ikize ubwawe, na twe udukize!” Aliko undi yizera Yesu; aramubwira ati: “Uzanyibuke ubwo uzinjira mu bwami bwawe.” Nuko Yesu amuha ili sezerano ati: “Mu by’ukuli ndabikubwira uyu munsi: Uzaba uli kumwe nanjye muli Paradizo.”—Luka 23:39-43, MN.
13 Yesu arashaka kuvuga iki avuga ngo: “Uzaba uli kumwe nanjye muli Paradizo.” Paradizo ili he? Uko ubizi, paradizo Imana yali yateguye mbere na mbere yali he? Ni ku isi, si byo? Imana yashyize umugabo n’umugore ba mbere mu ngobyi ya Edeni. Ni cyo gituma, igihe dusoma ko uwo wali umugizi wa nabi azaba muli “Paradizo”, twagombye kwiyumwisha isi yahindutse ubuturo bwa paradizo, kuko ijambo “paradizo” livuga “ubusitani” cyangwa “pariki.”—Intangiriro 2:8, 9.
14. Ni bulyo ki Yesu azabana muli paradizo n’uwali umugizi wa nabi?
14 Ni ibyumvikana ko Yesu atazabana ku isi n’uwali umugizi wa nabi. Ali mu ijuru, agomba gutegeka paradizo y’isi. Rero azabana n’uwo muntu mu byo kuzamusubiza ubuzima akanahaza ibyifuzo bye by’umubili n’iby’umwuka. Alikose kuki Yesu azemerera uwali umugizi wa nabi kuzaba muli Paradizo?
15. Kuki “abakiranirwa” bazazurwa?
15 Ni koko, uwo muntu yali yarakoze ibibi. Yarakiranirwaga. Aliko ntiyali azi icyo Imana ishaka. Mbese, aba yarakoze nabi iyo ajya kuba yarabwiwe umugambi w’Imana. Kugira ngo tubimenye, Yesu azazura uwo muntu ukiranirwa kimwe na za miliyoni amagana z’abandi nka we. Urugero, abenshi mu bapfuye mu binyejana byahise ntibali bazi gusoma kandi ntibigeze barabukwa Bibiliya. Bazavanwa muli Shewoli ali yo Hadesi. Ubwo rero, muli Paradizo, bazigishwa icyo Imana ishaka maze babone umwanya wo kwerekana urukundo bakunda Imana bayumvira.
16. (a) Ni abahe bapfuye batazazurwa? (b) Kuki tudakwiye guca urubanza? (c) Dukwiye kwita kuki cyane cyane?
16 Ntimwibwire ko abantu bose bazazuka. Dukulikije Bibiliya, Yuda Isikariyota ntazazurwa. Kubera ko yagambaniye Yesu abyishakiye rwose, [Yuda] yitwa “umwana wo kulimbuka.” (Yohana 17:12) Yagiye muli Gehena y’ikigereranyo cy’aho batagaruka. (Matayo 23:33) Umuntu wese ukora ibibi abishaka amaze kumenya icyo Imana ishaka aba acumuliye umwuka wera. Imana ntizura abanyabyaha nk’abo. (Matayo 12:32; Abaheburayo 6:4-6; 10:26, 27) Bityo, kuko Imana ali yo Mucamanza, nta gushaka kumenya niba uyu mugome wo mu gihe cya kera cyangwa w’ubu azazurwa cyangwa atazazurwa. Imana izi uli muli Hadesi n’uli muli Gehena. Ahubwo dukore uko dushoboye kose ngo tube abakwiye gahunda nshya y’Imana.—Luka 13:24, 29.
17. Ni abahe badakeneye kuzurwa ngo bishimire ubuzima bw’iteka?
17 Abazabona ubuzima bw’iteka si ko bose bazagomba kuzurwa. Abakozi benshi b’Imana baliho muli iyi ”minsi y’imperuka” y’iyi gahunda bazarokoka Harumagedoni maze bareme “isi nshya” ikiranuka, batagombye gupfa. Ibyo Yesu yabwiye Marita bishobora kubabaho: “Umuntu wese uliho kandi unyizera ntazigera apfa.”—Yohana 11:26, MN; 2 Timoteo 3:1.
18. “Abakiranutsi” bazazurwa ni ba nde?
18 “Abakiranutsi” bakwiye kuzurwa ni ba nde? Balimo abakozi b’indahemuka b’Imana babayeho mbere y’uko Yesu aza ku isi. Bamwe baravugwa mu mazina [yabo] mu Baheburayo igice cya 11. Ibyilingiro byabo ntibyali ibyo kujya mu ijuru, ahubwo byali ibyo kuba ku isi. Mu “bakiranutsi” halimo kandi abakozi b’indahemuka b’Imana bapfuye vuba hano. Imana izasohoza ibyilingiro byabo byo kubaho iteka muli paradizo ibazura.
BAZAZURWA LYALI KANDI BAZAZULIRWA HEHE?
19. (a) Ni mu bulyo ki Yesu yabaye uwa mbere mu kuzurwa? (b) Ni abahe bazurwa hanyuma?
19 Yesu yabaye “uwa mbere mu kuzurwa mu bapfuye.” (Ibyakozwe 26: 13, MN) Mu yandi magambo, mu batazagomba kongera gupfa, yabaye uwa mbere mu kuzurwa. Yanabaye n’uwa mbere mu kuzurwa ali umwuka. (1 Petero 3:18) Aliko ntazaba we wenyine; Bibiliya igira iti: “Umuntu wese mu mwanya we, kuko Kristo ari we muganura, maze hanyuma aba Kristo bakazabona kuzuka, igihe cy’ ukuhaba kwe.” (1 Abakorinto 15:20-23) Bityo, bamwe bagombaga kuzurwa mbere y’abandi.
20. (a) “Aba Kristo” ni abahe? (b) Bafite uruhare ku kuhe kuzuka?
20 “Aba Kristo” ni abigishwa b’indahemuka 144.000 batoranilijwe kwimana na Kristo mu Bwami. Ku byerekeye izuka lyabo ly’ijuru Bibiliya igira iti: “Ufit’umugabane wo kuzuka kwa mbere arahirwa kandi n’uwera. Urupfu rwa kabiri ntirubasha kugir’icyo rutwar’abameze batyo, ahubwo . . . bazimana na [we] iyo myak’igihumbi.”—Ibyahishuwe 20:6; 14:1, 3.
21. (a) “Kuzuka kwa mbere” kuba lyali? (b) Ni abahe, nta shiti, bamaze kuzulirwa ubuzima bw’ijuru?
21 Ubwo rero, kuzuka kwa Kristo kuzakulikirwa n’ukwa 144.000. Bafite “umugabane wo kuzuka kwa mbere,” “ugomba kuba mbere.” (Abafilipi 3:11, MN) Ubaho lyali? “Igihe cyo kuhaba kwe,” niko Bibiliya ivuga. Nk’uko twabibonye, kuhaba kwa Kristo kwatangiye mu 1914. Rero, “umunsi” w’ “izuka lya mbere” ly’ijuru ly’abizerwa warageze. Nta gushidikanya intumwa n’abandi Bakristo ba mbere bamaze kuzulirwa ubuzima bw’ijuru.—2 Timoteo 4:8.
22. (a) Ni nde wundi uzagira uruhare ku “kuzuka kwa mbere”? (b) Bazazurwa lyali?
22 Aliko muli iki gihe Yesu “ahali,” haracyali Abakristo bafite ibyo byilingiro by’ijuru. Ni aba nyuma bo mu bagize 144.000. Bazazurwa lyali? Ntibazagomba gusinzilira mu rupfu; bakimara gupfa, bazahita bazurwa. Bibiliya iravuga iti: “Ntituzasinzira twese, ahubgo twese tuzahindurwa, mu kanya gato, ndetse mu kanya nk’ako guhumbya, ubg’impanda y’imperuk’ izavuga. Impand’ izavuga koko, abapfuye bazurwe.”—1 Abakorinto 15:51, 52; 1 Abatesalonike 4:15-17.
23. Bibiliya ivuga ite ihinduka mu buzima bw’umwuka?
23 Ni ibyumvikana, uko “kuzuka kwa mbere” [bazukira] ubuzima bw’ijuru ntikuboneka, kuko uzutse ahinduka umwuka. Bibiliya ivuga ubwo buzima itya “[Umubiri] ubibga ar’uwo kubora, ukazazurwa ar’uwo kutazabora; ubibga ufit’igisuzuguriro, ukazazurw’ufit’ubwiza . . . Ubibga ar’umubiri wa kavukire, ukazazurwa ar’umubiri w’umwuka.”—1 Abakorinto 15:42-44.
24. (a) Ni ilihe zuka likulikira “kuzuka kwa mbere”? (b) Kuki bavuga ko ali “ukuzuka kurushaho kuba kwiza”?
24 Imvugo ngo “kuzuka kwa mbere” yumvisha ko hazagomba kuba ilindi [zuka]. Ni izuka ly’abakiranutsi n’ abakiranirwa [bazukira] ubuzima ku isi, nyuma ya Harumagedoni. Lizaba ali izuka “liruta” ily’abahungu bazuwe na Eliya na Elisa, n’ily’abandi bantu bashubijwe ubugingo. Kubera iki? Kuko abazaba bazutse nyuma ya Harumagedoni bazahitamo gukorera Imana ntibazagomba kongera gupfa.—Abaheburayo 11:35.
IGITANGAZA CY’IMANA
25. (a) Kuki atali umubili kamere uzurwa? (b) Ni iki kizurwa, kandi ni iki abazutse bahabwa?
25 Ni iki kizurwa: Nta bwo ali umubili. Ibyo Bibiliya irabyerekana ivuga kuzukira ubuzima bw’ijuru. (1 Abakorinto 15:35-44) Ndetse n’abazukira ubuzima bwo ku isi ntibazukana umubili wabo wa kera wasubiye mu mukungugu, ibyali biwugize bikaba ahali byaraliwe n’ibindi biremwa bifite ubuzima. Bityo, Imana ntizura umubili, ahubwo izura umuntu. Ku bajya mu ijuru, ibaha umubili mushya w’umwuka, maze ku bazukira ubuzima bwo ku isi ikabaha umubili kamere mushya. Uwo mubili mushya nta shiti uzaba usa n’uwo wa muntu yali afite mbere y’uko apfa, ibyo bikazatuma abali bamuzi bashobora kumumenya.
26. (a) Kuki kuzuka ali igitangaza cyiza cyane? (b) Ni ibiki abantu bahimbye bidufasha kumva ko Imana ifite ububasha bwo kwibuka abapfuye?
26 Mbese, kuzuka si igitangaza cyiza cyane? Mu myaka ye yose yabayeho, uwapfuye aba yarahunitse ubumenyi, ubumenyingiro n’ibindi umuntu yibuka mu buzima. Uwo muntu yakuze agira imico imuranga. Nyamara, Yehova yibuka buli kantu, kandi ni wa muntu ubwe Yehova azazura, dukulikije icyo Bibiliya ivuga ngo: “Bose kuri yo [ni] bazima.” (Luka 20:38) Umuntu afite ubushobozi bwo kubika ijwi n’ishusho by’umuntu, maze akongera kubikoresha kera cyane nyuma yo gupfa kwa wa muntu. Aliko Yehova we ashobora kuzura kandi azazura abo abitse mu bwenge bwe bose.
27. Ni ibihe bibazo byerekeye izuka bishaka igisubizo?
27 Bibiliya ihishura ibindi bintu byinshi byerekeye ubuzima muli paradizo nyuma y’izuka. Urugero, Yesu avuga ku bazava [mu bituro] ko “bazazukira ubugingo,” cyangwa ko “bazazukira gucilirwaho iteka.” (Yohana 5:29) Yashakaga kuvuga iki? Mbese, uko ”abakiranutsi” bazazuka bazamera bizatandukana n’uko “abakiranirwa” bazazuka bazamera? Ku bw’ibyo turebe Umunsi w’Urubanza icyo ali cyo.
“Nzi ko azazuka igihe cy’ izuka”
Eliya
yazuye
umuhungu
[w’umugore]
w’umupfakazi
Elisa
yazuye
umwana
Mu gukora ku magufwa ya Elisa, umuntu
yongeye kuba muzima
Abantu Yesu yazuye:
Umuhungu w’[umugore w’] umupfakazi w’i Naini
Lazaro
Umukobwa wa Yairo
Abandi bantu bazutse:
Doruka
Yesu
ubwe
Utuko
Paradizo Yesu yasezeranyije
umugizi wa nabi
ili hehe?