Ibyakozwe n’intumwa
2 Ku munsi mukuru wa Pentekote,+ abigishwa bose bari bateraniye ahantu hamwe. 2 Mu buryo butunguranye humvikanye urusaku ruvuye mu ijuru rumeze nk’umuyaga mwinshi cyane, maze rwuzura inzu yose bari bicayemo.+ 3 Nuko babona indimi zimeze nk’iz’umuriro, maze zigenda zigabanya, ururimi rujya kuri buri wese muri bo, 4 bose buzuzwa umwuka wera,+ batangira kuvuga izindi ndimi kuko umwuka wera wari wabahaye ubushobozi bwo kuzivuga.+
5 Icyo gihe i Yerusalemu hari Abayahudi batinya Imana bari baturutse mu bihugu byose byo ku isi.+ 6 Nuko urwo rusaku rwumvikanye, abantu benshi bateranira hamwe batangaye cyane, kubera ko buri wese yumvaga abigishwa bavuga ururimi rwe kavukire. 7 Baratangaye maze batangira kwibaza bati: “Harya aba bantu bose bari kuvuga si ab’i Galilaya?+ 8 None se bishoboka bite ko buri wese muri twe yumva bavuga ururimi rwe kavukire? 9 Abapariti, Abamedi,+ Abanyelamu,+ abaturage b’i Mezopotamiya, ab’i Yudaya, ab’i Kapadokiya, ab’i Ponto, abo mu ntara ya Aziya,+ 10 ab’i Furugiya, ab’i Pamfiliya, abo muri Egiputa no mu turere twa Libiya turi hafi n’i Kurene, hamwe n’abaje baturuka i Roma, baba Abayahudi cyangwa ababaye abayoboke b’idini ry’Abayahudi,+ 11 Abakirete n’Abarabu, turi kubumva bavuga ibitangaza by’Imana mu ndimi zacu.” 12 Abo bantu bose bari batangaye kandi bari mu rujijo, bakavugana bati: “Ibi ni ibiki byabaye?” 13 Icyakora abandi barabasekaga, maze bakavuga bati: “Aba bantu basinze.”
14 Ariko Petero arahaguruka ahagararana na za ntumwa 11,+ arangurura ijwi arababwira ati: “Bantu b’i Yudaya namwe baturage b’i Yerusalemu mwese, nimuntege amatwi mwitonze kandi musobanukirwe ibyo ngiye kubabwira. 15 Mu by’ukuri, aba bantu ntibasinze nk’uko mubitekereza, kuko ubu ari saa tatu za mu gitondo.* 16 Ahubwo ibi ni ibyavuzwe binyuze ku muhanuzi Yoweli. Yaravuze ngo: 17 ‘Imana iravuze iti: “mu minsi ya nyuma, nzasuka umwuka wanjye ku bantu b’ingeri zose, kandi abahungu banyu n’abakobwa banyu bazahanura. Abasore banyu bazerekwa n’abasaza banyu bazabona iyerekwa binyuze mu nzozi.+ 18 Abagaragu banjye n’abaja banjye nzabasukaho umwuka wanjye muri iyo minsi, kandi bazahanura.+ 19 Nzakorera ibitangaza* ku ijuru nkorere n’ibitangaza ku isi, nkoresheje amaraso, umuriro n’umwotsi. 20 Izuba rizijima n’ukwezi kube umutuku nk’amaraso, mbere y’uko umunsi wa Yehova* ukomeye kandi uhebuje ugera. 21 Umuntu wese utabaza Yehova akoresheje izina rye azakizwa.”’+
22 “Bantu bo muri Isirayeli, nimwumve aya magambo: Nk’uko namwe mubizi Yesu w’i Nazareti, Imana yamuberetse ku mugaragaro binyuze ku mirimo ikomeye, ibitangaza n’ibimenyetso Imana yakoreye hagati muri mwe+ ari we ikoresheje. 23 Uwo muntu mwamufashe biturutse ku bushake bw’Imana no ku bushobozi bwayo bwo kumenya ibintu bitaraba,+ kandi mwamumanitse ku giti mukoresheje abica amategeko, maze muramwica.+ 24 Ariko Imana yaramuzuye+ imukiza urupfu,* kuko bitashobokaga ko rumuherana.+ 25 Dawidi yavuze ibye agira ati: ‘Yehova ahora imbere yanjye iteka. Kubera ari iburyo bwanjye sinzanyeganyezwa. 26 Ni cyo gituma ngira ibyishimo, kandi ngahora nezerewe. Numva mfite ibyiringiro, 27 kuko utazandekera mu Mva,* cyangwa ngo wemere ko indahemuka yawe ibora.+ 28 Wamenyesheje inzira y’ubuzima. Aho uri haba ibyishimo byinshi.’+
29 “Bavandimwe, birakwiriye ko tubabwira dufite ubutwari ibya Dawidi umutware w’umuryango. Yarapfuye maze arashyingurwa+ kandi n’imva ye iracyahari na n’ubu.* 30 Ariko kubera ko yari umuhanuzi kandi akaba yari azi ko Imana yamurahiye ko uzamukomokaho azamusimbura akaba umwami,+ 31 yabonye mbere y’igihe ko Kristo azazuka kandi arabivuga. Yavuze ko atarekewe mu Mva cyangwa ngo umubiri we ubore.+ 32 Uwo Yesu Imana yaramuzuye, kandi ibyo twese twarabyiboneye.+ 33 Ubwo rero, kubera ko Yesu yagiye mu ijuru akicara iburyo bw’Imana+ kandi Papa we akamuha umwuka wera wasezeranyijwe,+ ni na wo aduhaye nk’uko mubireba kandi mubyumva. 34 Ubundi Dawidi ntiyazamutse ngo ajye mu ijuru. Ahubwo we ubwe yarivugiye ati: ‘Yehova yabwiye Umwami wanjye ati: “icara iburyo bwanjye, 35 ugeze igihe nzashyirira abanzi bawe munsi y’ibirenge byawe.”’+ 36 Ubwo rero, Abisirayeli bose bamenye badashidikanya ko uwo Yesu mwishe mumumanitse ku giti,+ Imana yamugize Umwami+ na Kristo.”
37 Abo bantu babyumvise bibakora ku mutima cyane, maze babwira Petero n’izindi ntumwa bati: “Bavandimwe, dukore iki?” 38 Petero arababwira ati: “Nimwihane+ kandi buri wese muri mwe abatizwe+ mu izina rya Yesu Kristo, kugira ngo mubabarirwe ibyaha byanyu+ kandi muzahabwe impano y’umwuka wera, 39 kuko isezerano+ ari iryanyu n’abana banyu, n’ababa kure bose, abo Yehova Imana yacu azahamagara ngo bamusange.”+ 40 Ababwira andi magambo menshi abasobanurira mu buryo bwumvikana neza, akomeza kubatera inkunga ababwira ati: “Mwitandukanye n’abantu babi b’iki gihe kugira ngo mutazarimburwa.”+ 41 Nuko abemeye ibyo yavuze babikuye ku mutima barabatizwa,+ maze kuri uwo munsi abantu bagera ku 3.000 na bo baba abigishwa ba Yesu.+ 42 Nanone bakomezaga gutega amatwi inyigisho z’intumwa, bagateranira hamwe,* bagasangira ibyokurya+ kandi bagasenga.+
43 Nuko intumwa zitangira gukora ibimenyetso n’ibitangaza byinshi kandi ababibonaga bose batinyaga Imana.+ 44 Abizeye bose babaga hamwe bagasangira ibyabo byose, 45 kandi bagurishaga ibyo bari batunze+ n’amasambu yabo, ibivuyemo bakabigabana bose, bakurikije icyo buri muntu yabaga akeneye.+ 46 Buri munsi, bateraniraga hamwe mu rusengero bunze ubumwe, bagasangirira ibyokurya mu ngo zabo bishimye cyane kandi ibyo bakoraga byose, babikoraga bafite imitima itaryarya. 47 Basingizaga Imana kandi bagashimwa n’abantu bose. Ubwo kandi ni na ko buri munsi Yehova yakomezaga kubongerera abakizwa.+