Jya wigisha abana bawe
Yesu yitoje kumvira
ESE hari igihe kumvira bijya bikugora?—a Niba bijya bikubaho, ntibitangaje. Twese kumvira bijya bitugora. Ese wari uzi ko na Yesu yitoje kumvira?—
Ese wari uzi umuntu abana bose bagomba kumvira?— Yego, bagomba kumvira ba se na ba nyina. Bibiliya iravuga iti “mwumvire ababyeyi banyu mwunze ubumwe n’Umwami” (Abefeso 6:1). Se wa Yesu ni nde?— Se ni Yehova, kandi natwe ni Umubyeyi wacu (Matayo 6:9, 10). Ariko kandi, unavuze ko se wa Yesu ari Yosefu, naho Mariya akaba ari nyina, na bwo ntiwaba wibeshye. Ese wari uzi uko Yosefu na Mariya baje kuba ababyeyi be?
Marayika Gaburiyeli yabwiye Mariya ko yari kubyara, nubwo atari yaragiranye imibonano mpuzabitsina n’umugabo. Yehova yakoze igitangaza gikomeye kugira ngo ibyo bishoboke. Gaburiyeli yabisobanuriye Mariya, agira ati “imbaraga z’Isumbabyose zizagutwikira. Iyo ni na yo mpamvu umwana uzavuka azitwa uwera, Umwana w’Imana.”—Luka 1:30-35.
Imana yavanye ubuzima bw’Umwana wayo mu ijuru, maze ibushyira mu nda ya Mariya. Hanyuma, uwo mwana yakuriye mu nda ya nyina, nk’uko bigenda ku zindi mpinja. Hashize amezi agera ku icyenda, Yesu yaravutse. Hagati aho, Yozefu yashatse Mariya, bityo abantu benshi bakaba baravugaga ko Yozefu yari we se wa Yesu. Mu by’ukuri, Yozefu yari se wamureraga. Bityo rero, umuntu yavuga ko Yesu yari afite ba se babiri.
Igihe Yesu yari afite imyaka 12, hari ikintu yakoze cyagaragaje ko yakundaga Se wo mu ijuru ari we Yehova. Icyo gihe abagize umuryango wa Yesu bakoze urugendo rurerure bajya i Yerusalemu kwizihiza Pasika, nk’uko bari babimenyereye. Nyuma yaho ubwo bari mu nzira basubiye i Nazareti aho babaga, Yozefu na Mariya ntibigeze babona ko Yesu atari kumwe na bo. Ese waba uzi uko byagenze kugira ngo bamwibagirwe?—
Icyo gihe Yozefu na Mariya bari bafite abandi bana (Matayo 13:55, 56). Birashoboka nanone ko bari kumwe na bene wabo, urugero nka Yakobo na Yohana na se Zebedayo, na nyina Salome, ushobora kuba yaravaga inda imwe na Mariya. Ku bw’ibyo, Mariya ashobora kuba yaratekerezaga ko Yesu yari kumwe n’abandi bene wabo.—Matayo 27:56; Mariko 15:40; Yohana 19:25.
Igihe Yozefu na Mariya babonaga ko Yesu yabuze, bahise basubira i Yerusalemu. Bashakishije umuhungu wabo bahangayitse. Ku munsi wa gatatu basanze Yesu ari mu rusengero. Mariya yaramubwiye ati “mwana wa, kuki watugenje utya? Dore jye na so twataye umutwe tugushakisha.” Ariko Yesu yarabashubije ati “kuki mwagombye kunshakisha? Mbese ntimuzi ko ngomba kuba mu nzu ya Data?”—Luka 2:45-50.
Ese utekereza ko Yesu yakoze amakosa igihe yasubizaga nyina atyo?—Ababyeyi be bari bazi ko yakundaga gusengera Imana mu nzu yayo (Zaburi 122:1). Ku bw’ibyo, byari bikwiriye ko Yesu atekereza ko ahantu ha mbere ababyeyi be bagombaga kumushakira, ari mu rusengero rw’Imana.—Nyuma yaho, Mariya yakomeje gutekereza ku byo Yesu yari yababwiye.
None se, ni gute Yesu yafataga Yosefu na Mariya?—Bibiliya iravuga iti “[Yesu] amanukana na bo bajya i Nazareti, akomeza kujya abagandukira” (Luka 2:51, 52). Ni irihe somo twavana kuri Yesu?—Natwe tugomba kumvira ababyeyi bacu.
Icyakora, buri gihe si ko kumvira byoroheraga Yesu, ndetse n’iyo byabaga ari ukumvira Se wo mu ijuru.
Mu ijoro ryabanjirije urupfu rwa Yesu, yasabye Yehova niba byarashobokaga ko yahindura ibyo yifuzaga ko akora (Luka 22:42). Nyamara, icyo gihe Yesu yumviye Imana nubwo bitari bimworoheye. Bibiliya ivuga ko “yatojwe kumvira n’ibyamubayeho” (Abaheburayo 5:8). Ese utekereza ko natwe dushobora kwiga iryo somo?—
a Niba urimo usomera abana, ako kanyerezo karakwibutsa ko ugomba kuba utuje, ukabareka bagasubiza icyo kibazo.