‘Mbahaye icyitegererezo’
“Mwari mukwiriye kuba abigisha ubu, kuko mumaze igihe kirekire mwiga.”—ABAHEBURAYO 5:12.
1. Ni mu buhe buryo amagambo yo mu Baheburayo 5:12 atuma Umukristo ahangayika mu rugero runaka?
MBESE, iyo usomye ayo magambo yahumetswe ari mu isomo ryacu ry’ifatizo, wumva uhangayitse mu rugero runaka? Niba ari ko biri, si wowe wenyine. Kubera ko turi abigishwa ba Kristo, tuzi ko tugomba kuba abigisha (Matayo 28:19, 20). Tuzi ko ibihe turimo bituma biba ngombwa ko twigishanya ubuhanga uko bishoboka kose. Nanone tuzi ko inyigisho twigisha ari ikibazo kirebana no kubaho cyangwa gupfa ku bazumva (1 Timoteyo 4:16)! Birakwiriye rero ko twibaza tuti ‘mbese, ndi umwigisha nagombye ubu kuba ndi we? Ni iki nanonosora?’
2, 3. (a) Ni gute umwarimu umwe yasobanuye ikintu cy’ingenzi kiranga umwigisha mwiza? (b) Ni uruhe rugero Yesu yaduhaye mu bihereranye no kwigisha?
2 Kuba ayo magambo aduhangayikisha ntibyagombye kuduca intege. Niba dutekereza ko kwigisha ari ugukoresha gusa ubuhanga runaka twize, dushobora kumva bitazatworohera kugira icyo tunonosoraho. Ariko kandi, kugira ngo umuntu abe umwigisha mwiza, ntibiba bishingiye ku buhanga akoresha, ahubwo biba bishingiye ku kindi kintu cy’ingenzi kurushaho. Umwarimu umwe w’inararibonye yanditse mu gitabo cyibandaga ku bihereranye no kwigisha, agira ati ‘kugira ngo umuntu abe umwigisha utanga inyigisho neza, ntibiba bishingiye ku buhanga cyangwa ku buryo runaka bwihariye bwo kwigisha, cyangwa nanone ku byo umuntu aba yarateguye cyangwa ibyo akora. Kwigisha bisaba mbere na mbere kugira urukundo.’ Nta gushidikanya ko yavugaga ibyo kwigisha mu mashuri aya asanzwe. Nyamara kandi, igitekerezo cye gishobora no kugira ireme, ndetse cyane kurushaho ku birebana n’umurimo wo kwigisha twebwe Abakristo dukora. Mu buhe buryo?
3 Umwigisha w’intangarugero ni Yesu Kristo, we wabwiye abigishwa be ati ‘mbahaye icyitegererezo’ (Yohana 13:15). Aha ngaha, yerekezaga ku rugero yabahaye agaragaza umuco wo kwicisha bugufi, ariko kandi icyitegererezo yaduhaye kinakubiyemo umurimo w’ingenzi cyane yakoze igihe yari hano ku isi, ni ukuvuga umurimo wo kwigisha abantu iby’ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana (Luka 4:43). Duhereye kuri ibyo se, bibaye ngombwa ko usobanura mu ijambo rimwe ikintu cyaranze umurimo wa Yesu, ntiwahita uvuga uti ni “urukundo” (Abakolosayi 1:15; 1 Yohana 4:8)? Mbere na mbere, Yesu yakundaga Se wo mu ijuru Yehova (Yohana 14:31). Icyakora, hari ubundi buryo bubiri Yesu yagaragajemo urukundo igihe yari umwigisha hano ku isi. Yakundaga ukuri yigishaga kandi yakundaga abantu yigishaga. Nimucyo twibande cyane kuri ibyo bintu bibiri yaduhayeho icyitegererezo.
Yakunze Ukuri Kuva ku Mana Kuva Kera
4. Ni gute Yesu yihinzemo gukunda inyigisho za Yehova?
4 Uko umwarimu abona isomo yigisha bigira uruhare rukomeye ku bwiza bwaryo. Niba aryanga bizagaragara kandi bizagira ingaruka ku banyeshuri be. Yesu ntiyigeze yanga ukuri kw’agaciro yigishaga guhereranye na Yehova n’Ubwami bwe. Yesu yakundaga cyane isomo yigishaga. Yihinzemo kurikunda igihe na we yari umwigishwa. Mu gihe cy’imyaka myinshi Umwana w’Imana w’ikinege yabayeho mbere y’uko aza hano ku isi, yashishikazwaga cyane no kwiga. Muri Yesaya 50:4, 5 handitse amagambo akwiriye cyane, agira ati “Umwami Imana impaye ururimi rw’abigishijwe, kugira ngo menye gukomeresha urushye amagambo; inkangura uko bukeye, ikangurira ugutwi kwanjye kumva, nk’abantu bigishijwe. Umwami Imana inzibuye ugutwi: sinaba ikigande ngo mpindukire nsubire inyuma.”
5, 6. (a) Ni ikihe kintu cyabaye igihe Yesu yabatizwaga, kandi se, byamugizeho izihe ngaruka? (b) Ni irihe tandukaniro riri hagati y’ukuntu Yesu yakoresheje Ijambo ry’Imana n’uko Satani yarikoresheje?
5 Mu gihe Yesu yabyirukaga ari hano ku isi, yakomeje gukunda ubwenge buva ku Mana (Luka 2:52). Hanyuma igihe yabatizwaga, hari ikintu kidasanzwe cyabaye. Muri Luka 3:21 havuga ko ‘ijuru ryakingutse.’ Uko bigaragara, icyo gihe Yesu yibutse imibereho yari afite mu ijuru mbere y’uko aza ku isi. Nyuma y’ibyo, yamaze iminsi 40 yiyiriza ubusa mu butayu. Agomba kuba yarishimiye cyane gutekereza ku gihe Yehova yamuhaga amasomo akiri mu ijuru. Bidatinze, urukundo yakundaga ukuri kw’Imana rwarageragejwe.
6 Igihe Yesu yari arushye kandi yaguye isari, Satani yashatse kumugerageza. Mbega ukuntu abo bana b’Imana bombi bari batandukanye! Bombi bakoresheje amagambo yo mu Byanditswe bya Giheburayo, ariko bafite imyifatire ihabanye cyane. Satani yagoretse Ijambo ry’Imana, arikoresha kugira ngo agere ku nyungu ze bwite. Mu by’ukuri, icyo cyigomeke cyasuzuguraga ukuri kuva ku Mana. Ibinyuranye n’ibyo, Yesu yasubiragamo amagambo yo mu Byanditswe abigiranye urukundo, buri gihe agasubiza yifashishije Ijambo ry’Imana abigiranye amakenga. Yesu yari yarabayeho kera cyane mbere y’uko ibyo Byanditswe byahumetswe byandikwa, nyamara yarabyubahaga cyane. Yabonaga ko ari ukuri kw’agaciro kwavuye kuri Se wo mu ijuru! Yabwiye Satani ko ayo magambo yavuye kuri Yehova yari ay’ingenzi kurusha ibyokurya (Matayo 4:1-11). Ni koko, Yesu yakunze ibintu byose by’ukuri yari yarigishijwe na Yehova. Ariko se, ni gute yagaragaje ko yabikundaga igihe yari umwigisha?
Yakundaga Ukuri Yigishaga
7. Kuki Yesu yirinze kwihangira inyigisho ze bwite?
7 Buri gihe Yesu yagaragazaga ko yakundaga ukuri yigishaga. Ibyo ari byo byose, byari byoroshye ko yakwihimbira ibitekerezo bye bwite. Yari umuhanga cyane, kandi yari azi ubwenge (Abakolosayi 2:3). Nyamara, yahoraga yibutsa ababaga bamuteze amatwi ko ibyo yigishaga bitari ibye, ko ahubwo byavaga kuri Se wo mu ijuru (Yohana 7:16; 8:28; 12:49; 14:10). Yakundaga ukuri guturuka ku Mana cyane, ku buryo atashoboraga kugusimbuza ibitekerezo bye bwite.
8. Igihe Yesu yatangiraga umurimo we, ni gute yatanze icyitegererezo mu bihereranye no kwishingikiriza ku Ijambo ry’Imana?
8 Igihe Yesu yatangiraga umurimo wo kubwiriza, yahise atanga icyitegererezo. Zirikana uburyo yamenyesheje ubwoko bw’Imana ku ncuro ya mbere ko yari Mesiya wasezeranyijwe. Mbese, yaba yaraje agahagarara imbere y’imbaga y’abantu, akavuga ko yari Kristo, maze agakora ibitangaza kugira ngo yemeze ko ibyo ari ukuri? Reka da! Yagiye mu isinagogi, aho abagize ubwoko bw’Imana bakundaga gusomera Ibyanditswe. Yasomye mu ijwi riranguruye ubuhanuzi bwo muri Yesaya 61:1, 2, maze asobanura avuga ko ayo magambo y’ubuhanuzi ari we yerekezagaho (Luka 4:16-22). Ibitangaza byinshi yakoze byagaragaje ko Yehova yari amushyigikiye. Nubwo byari bimeze bityo ariko, buri gihe yishingikirizaga ku Ijambo ry’Imana mu nyigisho yigishaga.
9. Ni gute Yesu yagaragaje ko yizirikaga ubutanamuka ku Ijambo ry’Imana mu mishyikirano yagiranaga n’Abafarisayo?
9 Igihe abanyamadini bamugishaga impaka, ntiyabazimizaga, nubwo rwose yashoboraga kubatsinda. Ahubwo, yararekaga Ijambo ry’Imana rikaba ari ryo ribahinyuza. Ibuka wenda igihe Abafarisayo bashinjaga abigishwa ba Yesu ko batari bubahirije itegeko ry’Isabato igihe bacaga amahundo mu murima maze bakagenda bayahekenya. Yesu yarabashubije ati “mbese ntimwasomye icyo Dawidi yakoze, ubwo yasonzanaga n’abo bari bari kumwe” (Matayo 12:1-5)? Birashoboka rwose ko abo bagabo bibaragaho gukiranuka bari barasomye iyo nkuru yahumetswe yanditse muri 1 Samweli 21:1-6. Niba ari uko byari biri, bananiwe kuyivanaho isomo ry’ingenzi cyane. Ariko Yesu we, yari yarakoze ibirenze ibyo gusoma iyo nkuru. Yayitekerejeho, kandi ayishyira ku mutima. Yakunze amahame Yehova yigishije binyuriye kuri uwo murongo. Yifashishije iyo nkuru hamwe n’urundi rugero rw’ibyabaye mu gihe cy’Amategeko ya Mose, kugira ngo agaragaze ukuntu Amategeko yari ashyize mu gaciro. Mu buryo nk’ubwo, kuba Yesu yarizirikaga ubutanamuka ku Ijambo ry’Imana byamuteye kurivuganira, kuko abayobozi ba kidini barigorekaga bagira ngo bigerere ku nyungu zabo cyangwa bakaripfukirana bashyira imbere imigenzo yabo y’urudaca.
10. Ni gute Yesu yasohoje ubuhanuzi bwavugaga ibihereranye n’ubwiza bw’inyigisho ze?
10 Yesu ntiyashoboraga guhatira abantu gufata ibintu mu mutwe mu buryo budafashije cyangwa butabakora ku mutima, bitewe n’uko yakundaga ukuri yigishaga. Ubuhanuzi bwahumetswe bwari bwaravuze ko Mesiya yari kuvuga “amagambo meza” (Itangiriro 49:21). Yesu yasohoje ubwo buhanuzi bitewe n’uko buri gihe iyo yabaga yigisha ukuri yakundaga, yavugaga mu buryo bushishikaje, agakoresha “amagambo meza” (Luka 4:22). Nta gushidikanya, akanyamuneza yabaga afite kamuteraga gucya mu maso, bikagaragaza ko yabaga yitaye ku nyigisho yigishaga. Mbega ukuntu kumutega amatwi bigomba kuba byarabaga bishimishije, kandi se, mbega icyitegererezo yadusigiye dukwiriye gukurikiza mu gihe tubwira abandi ibyo twize!
11. Kuki ubushobozi bwo kwigisha Yesu yari afite butigeze butuma yishyira hejuru abitewe n’ubwibone?
11 Mbese, kuba Yesu yari asobanukiwe neza ukuri kuva ku Mana, no kuba yarakoreshaga amagambo akurura, byatumye yishyira hejuru abitewe n’ubwibone? Uko ni ko akenshi bigendekera abarimu. Ariko wibuke ko Yesu yari afite ubwenge bujyanirana no gutinya Imana. Bene ubwo bwenge ntibutuma umuntu yibona, kuko “ubwenge bufitwe n’abicisha bugufi” (Imigani 11:2). Hari ikindi kintu cyatumye Yesu ataba umwibone cyangwa ngo yishyire hejuru.
Yesu Yakundaga Abantu Yigishaga
12. Ni gute Yesu yagaragaje ko atashakaga ko abigishwa be bumva ko nta cyo bari cyo imbere ye?
12 Urukundo rwinshi Yesu yakundaga abantu yigishaga, buri gihe rwagaragariraga mu nyigisho yigishaga. Inyigisho ze ntizajyaga na rimwe zituma abantu bumva basuzuguritse, nk’uko bimeze ku nyigisho z’abantu b’abibone (Umubwiriza 8:9). Igihe Petero yabonaga igitangaza kimwe mu byo Yesu yakoze, yaratangaye cyane, maze yikubita imbere ya Yesu. Ariko kandi, Yesu ntiyashakaga ko abigishwa be bamutinya. Yavuganye ubugwaneza agira ati “witinya,” maze akomeza abwira Petero ibihereranye n’umurimo ushishikaje wo guhindura abantu abigishwa, Petero yari kugiramo uruhare (Luka 5:8-10). Yesu yashakaga ko abigishwa be bagira icyo bakora basunitswe n’urukundo bakundaga ukuri kw’agaciro guhereranye n’Imana, aho kubiterwa no gutinya umwigisha wabo.
13, 14. Ni mu buhe buryo Yesu yagaragaje ko yishyiraga mu mwanya w’abandi?
13 Urukundo Yesu yakundaga abantu yigishaga rwanagaragariraga mu kuba yarishyiraga mu mwanya wabo. “Abonye abantu ko ari benshi, arabababarira kuko bari barushye cyane, basandaye nk’intama zitagira umwungeri” (Matayo 9:36). Yabagiriye impuhwe kubera imimerere ibabaje barimo, maze arabafasha.
14 Reka turebe ukuntu Yesu yishyize mu mwanya w’abandi ikindi gihe. Igihe umugore wari urwaye indwara yo kuva amaraso yamusangaga mu bantu benshi maze agakora ku ncunda z’umwenda we, yahise akira mu buryo bw’igitangaza. Yesu yumvise imbaraga imuvuyemo, ariko ntiyabona umuntu wari ukize uwo ari we. Yakomeje gushakisha uwo mugore. Kubera iki? Nta bwo yagiraga ngo amucireho iteka ngo ni uko yari yishe Itegeko cyangwa imihango yari yarashyizweho n’abanditsi n’Abafarisayo, nk’uko uwo mugore ashobora kuba yari abyiteze. Ahubwo yaramubwiye ati “mwana wanjye, kwizera kwawe kuragukijije, wigendere amahoro, ukire rwose icyago cyawe” (Mariko 5:25-34). Reba ukuntu ayo magambo yumvikanamo kwishyira mu mwanya w’abandi. Nta bwo yavuze gusa ati “kira.” Ahubwo yaravuze ati “ukire rwose icyago cyawe.” Aha ngaha, Mariko yakoresheje ijambo, iyo rifashwe uko ryakabaye, rishobora gusobanura “gukubita ibiboko,” uburyo bakoreshaga bashaka kubabaza abantu urubozo. Bityo, Yesu yazirikanaga ko indwara y’uwo mugore yatumaga ababara cyane kandi agahangayika. Yamugiriye impuhwe.
15, 16. Ni ibihe bintu byabaye mu gihe cy’umurimo wa Yesu byagaragaje ko yitaga ku byiza abantu bakoraga?
15 Nanone, Yesu yagaragaje ko akunda abantu binyuriye mu kwita ku mico yabo myiza. Zirikana ibintu byabaye igihe yahuraga na Natanayeli, waje nyuma y’aho kuba intumwa. “Yesu abona Natanayeli aza aho ari, amuvugaho ati ‘dore Umwisirayeli nyakuri, udafite uburiganya.’ ” Yesu yari yabonye mu buryo bw’igitangaza imico ya Natanayeli, maze bituma amumenya. Natanayeli ntiyari atunganye rwose. Yagiraga amakosa, kimwe natwe twese. Mu by’ukuri, igihe yumvaga ibya Yesu, yavuze adaciye ku ruhande ati “mbese i Nazareti hari ikiza cyahaturuka?” (Yohana 1:45-51). Ariko kandi, ibyo Natanayeli yaba yarakoraga byose, Yesu yahisemo ikintu cyiza aba ari cyo yibandaho, ni ukuvuga uburyo uwo mugabo atagiraga uburiganya.
16 Mu buryo nk’ubwo, igihe umukuru w’ingabo, ushobora wenda kuba yari Umunyamahanga w’Umuroma, yegeraga Yesu akamusaba kumukiriza umugaragu wari urwaye, Yesu yari azi ko uwo musirikare yakoraga ibintu bibi. Buri musirikare mukuru wo muri icyo gihe yabaga yaragize imibereho yaranzwe n’ibikorwa by’urugomo, kumena amaraso no gusenga ibigirwamana. Nyamara, Yesu yibanze ku kintu cyiza, ni ukuvuga ukwizera kudasanzwe k’uwo mugabo (Matayo 8:5-13). Nyuma y’aho, igihe Yesu yavuganaga n’umunyabyaha wari umanitse ku giti iruhande rwe, ntiyacyashye uwo muntu amuziza ibyaha yari yarakoze, ahubwo yamuhaye ibyiringiro by’igihe kizaza (Luka 23:43). Yesu yari azi ko kugaya abandi nta kindi byari kumara uretse kubaca intege gusa. Nta gushidikanya, imihati yashyizeho kugira ngo yite ku byiza abantu bakoraga, yatumye benshi bisubiraho.
Yabaga Yiteguye Gukorera Abandi
17, 18. Mu kwemera kuza ku isi, ni gute Yesu yagaragaje ko yari yiteguye gukorera abandi?
17 Ikindi kintu gikomeye cyagaragaje ko Yesu yakundaga abantu yigishaga, ni uko yabaga yiteguye kubakorera. Mbere y’uko Umwana w’Imana aza ku isi, yakundaga abantu cyane (Imigani 8:30, 31). Kuko yari “Jambo,” cyangwa umuvugizi wa Yehova, agomba kuba yaragiye ashyikirana kenshi n’abantu (Yohana 1:1). Ariko kandi, kugira ngo yigishe abantu mu buryo butaziguye kurushaho, byabaye ngombwa ko ‘yisiga ubusa, akajyana akamero k’umugaragu w’imbata,’ agasiga umwanya w’icyubahiro yari afite mu ijuru (Abafilipi 2:7; 2 Abakorinto 8:9). Igihe Yesu yari ku isi, ntiyabaga yiteze ko abantu bamukorera. Ahubwo yaravuze ati ‘Umwana w’umuntu ntiyaje gukorerwa, ahubwo yaje gukorera abandi no gutangira ubugingo bwe kuba incungu ya benshi’ (Matayo 20:28). Yesu yabayeho mu buryo buhuje n’ayo magambo rwose!
18 Yesu yitaga ku byo abo yigishaga babaga bakeneye, kandi yabaga yiteguye kubitangira. Yagenze Igihugu cy’Isezerano n’amaguru, agenda ibirometero amagana abwiriza, ashaka kugera ku bantu benshi uko byashobokaga kose. Mu buryo butandukanye n’uko Abafarisayo n’abanditsi bari abibone babigenzaga, yakomeje kuba umuntu wicisha bugufi kandi wishyikirwagaho. Abantu b’ingeri zose, baba abakomeye, abasirikare, abacamanza, abagore, abana, abakene, abarwayi ndetse n’abantu banenwaga, bamwishyikiragaho. Nubwo Yesu yari atunganye, yari umuntu; yarananirwaga kandi agasonza. Ndetse n’igihe yabaga ananiwe cyangwa akeneye kuruhuka cyangwa kwiherera ngo asenge, yitaga ku byo abandi babaga bakeneye aho kwiyitaho.—Mariko 1:35-39.
19. Ni mu buhe buryo Yesu yatanze icyitegererezo binyuriye mu kuba yarashyikiranaga n’abigishwa be abigiranye ukwicisha bugufi, kwihangana n’ubugwaneza?
19 Nanone kandi, Yesu yabaga yiteguye gukorera abigishwa be. Yabigaragaje binyuriye mu kubigisha abigiranye ubugwaneza no kwihangana. Iyo babaga bananiwe kumva ibintu bimwe na bimwe by’ingenzi, ntibyamucaga intege, ngo arakare, abakankamire. Yakomezaga gushaka ubundi buryo yabibasobanuriramo. Urugero, tekereza ukuntu abigishwa bakundaga kujya impaka bashaka kumenya uwari mukuru muri bo. Buri gihe Yesu, yashakaga uburyo bushya bwo kubigisha kubana neza babigiranye ukwicisha bugufi, kugeza ndetse no mu ijoro ryabanjirije iyicwa rye. Mu bihereranye no kwicisha bugufi, no mu bindi bintu, Yesu yashoboraga kuvuga ati ‘nabahaye icyitegererezo.’—Yohana 13:5-15; Matayo 20:25; Mariko 9:34-37.
20. Ni ubuhe buryo bwo kwigisha Yesu yakoreshaga bwatumaga atandukana cyane n’Abafarisayo, kandi kuki bwagiraga ingaruka nziza?
20 Zirikana ko Yesu atabwiye abigishwa be icyo bagombaga gukora gusa, ahubwo nanone ko ‘yabahaye icyitegererezo.’ Yabigishije binyuriye ku rugero yatangaga. Ntiyababwiranaga agasuzuguro ngo abereke ko abaruta, nk’aho we yabonaga ko atari akwiriye gukora ibyo yababwiraga. Uko ni ko Abafarisayo bo babigenzaga. Yesu yaberekejeho avuga ko ‘ibyo bavugaga atari byo bakoraga’ (Matayo 23:3). Yesu yagaragarije abigishwa be abigiranye ukwicisha bugufi icyo inyigisho ze zasobanuraga binyuriye mu kubaho mu buryo buhuje na zo. Bityo, igihe yateraga abigishwa be inkunga yo koroshya ubuzima birinda gukunda ubutunzi, ntibari bakeneye gufora icyo yashakaga kubabwira. Bashoboraga kubona ukuntu amagambo yababwiye yari ay’ukuri, amagambo agira ati “ingunzu zifite imyobo, n’ibiguruka mu kirere bifite ibyari, ariko Umwana w’umuntu ntafite aho kurambika umusaya” (Matayo 8:20). Yesu yakoreye abigishwa be abaha icyitegererezo abigiranye ukwicisha bugufi.
21. Ni iki tuzasuzuma mu gice gikurikira?
21 Yesu ni we Mwigisha mukuru wabayeho! Abantu bafite imitima itaryarya bamubonye bakanamutega amatwi, biboneye ko yakundaga inyigisho yigishaga ndetse n’abantu yazigishaga. Ibyo binagaragarira abantu muri iki gihe biga ibihereranye n’icyitegererezo yasize. Ariko se, ni gute dushobora gukurikiza urugero rwiza Kristo yaduhaye? Icyo kibazo kizasuzumwa mu gice gikurikira.
Ni Gute Wasubiza?
• Ni iki inyigisho nziza ziba zishingiyeho, kandi ibyo byagaragajwe na nde?
• Ni mu buhe buryo Yesu yagaragaje ko yakundaga ukuri yigishaga?
• Ni gute Yesu yagaragaje ko yakundaga abantu yigishaga?
• Ni izihe ngero zigaragaza ko Yesu yabaga yiteguye gukorera abo yigishaga abigiranye ukwicisha bugufi?
[Ifoto yo ku ipaji ya 12]
Ni mu buhe buryo Yesu yagaragaje ko yakundaga amahame yo mu Ijambo ry’Imana?