Imigani
3 Bukomeza kurangururira iruhande rw’imiryango y’umujyi,
Mu irembo ry’aho binjirira,
Bukarangurura bugira buti:+
4 “Mwa bantu mwe, ni mwe mpamagara.
Ndabwira buri wese.
5 Mwa bantu mwe mutaraba inararibonye, nimugire ubushishozi.+
Namwe bantu mutagira ubwenge, nimugire ubwenge.
6 Nimuntege amatwi kuko ibyo mvuga ari iby’ingenzi,
Kandi amagambo yanjye arakiranuka.
7 Mvuga ukuri,
Kandi nanga cyane kuvuga ibinyoma.
8 Ibyo mvuga byose birakiranuka.
Mu magambo yanjye ntihabamo uburyarya n’ibinyoma.
9 Umuntu ufite ubushishozi, ayumva yose bitamugoye,
Kandi umuntu wese ufite ubumenyi abona ko ahuje n’ukuri.
11 Kuko ubwenge ari bwiza kuruta amabuye y’agaciro yo mu nyanja,*
Kandi mu bindi bintu byose bishimisha, nta cyahwana na bwo.
13 Gutinya Yehova ni ukwanga ibibi.+
Nanga kwishyira hejuru, ubwibone,+ ibikorwa bibi n’amagambo y’uburyarya.+
14 Nshobora gutanga inama nziza kandi mfite ubwenge.+
Mfite ubushobozi+ bwo gusobanukirwa nkagira n’imbaraga.+
18 Mfite ubutunzi, icyubahiro,
Ubukire budashira no gukiranuka.
19 Ibintu mpa abantu ni byiza cyane kuruta zahabu, ndetse kuruta zahabu itavangiye,
Kandi impano mpa abantu ni nziza cyane kuruta ifeza nziza cyane.+
20 Ibyo nkora byose birakiranuka,
Kandi buri gihe nca imanza zitabera.
22 Yehova atangira kurema ni njye yahereyeho.+
Ndi uwa mbere mu byo yaremye kera cyane.+
24 Nabayeho amazi menshi y’inyanja+ atarabaho,
Mbere y’uko amazi atangira gutemba aturutse mu butaka.
25 Nabayeho mbere y’uko imisozi ishyirwaho,
Na mbere y’uko udusozi tubaho,
26 Igihe Imana yari itararema isi n’imirima iyiriho,
N’ubutaka bahingaho.
27 Igihe yateguraga ijuru+ nari mpari,
Igihe yashyiragaho umupaka utandukanya ijuru n’ikirere,+
28 Igihe yashyiraga ibicu hejuru akabikomeza,
Akuzuza inyanja amazi,
29 Igihe yategekaga inyanja,
Kugira ngo amazi yayo atarengera imipaka yayashyiriyeho,+
Igihe yashyiragaho fondasiyo z’isi,
30 Icyo gihe nari kumwe na yo ndi umukozi w’umuhanga,+
Kandi uko bwije n’uko bukeye yarushagaho kunkunda+ mu buryo bwihariye,
Nanjye ngahora nishimye imbere yayo.+
31 Nishimiraga isi yayo ituwe,
Kandi nakundaga abantu cyane.
32 “None rero bana banjye, nimuntege amatwi.
Ni ukuri, abanyumvira ni bo babona imigisha.
34 Umuntu ugira ibyishimo ni untega amatwi,
Buri munsi akazindukira hafi y’umuryango w’inzu yanjye,
Agategerereza hafi y’urugi rwanjye.