Igihe Yesu Azaza Afite Ikuzo ry’Ubwami
[‘Bamwe] muri aba bahagaze hano ntibazapfa kugeza ubwo bazabona umwana w’umuntu aziye mu bwami bwe.’—MATAYO 16:28.
1, 2.Ni ibihe bintu byabaye nyuma gato ya Pentekote y’umwaka wa 32 I.C., kandi byari bigamije iki?
NYUMA gato ya Pentekote yo mu wa 32 I.C., intumwa eshatu za Kristo zabonye iyerekwa ritazibagirana. Dukurikije uko inkuru yahumetswe ibivuga, ‘Yesu yajyanye Petero na Yakobo na Yohana mwene se, bajyana mu mpinga y’umusozi muremure bonyine basa. Ahindurirwa imbere yabo.’—Matayo 17:1, 2.
2 Iyerekwa ryagaragazaga [Yesu] yahinduye isura, ryabaye mu gihe kigoye. Yesu yari yatangiye kubwira abigishwa be, ko yari agiye kubabarizwa i Yerusalemu kandi agapfirayo, ariko gusobanukirwa amagambo ye bikabagora (Matayo 16:21-23). Iyerekwa ryakomeje ukwizera kw’intumwa eshatu za Yesu, ribafasha kwitegura iby’urupfu rwe rwari rwegereje, no ku bihereranye n’umurimo ukomeye kandi w’ingorabahizi, itorero rya Gikristo ryari gukora mu gihe cy’imyaka myinshi. Mbese, muri iki gihe hari isomo runaka dushobora kuvana kuri iryo yerekwa? Yego rwose, kuko ibyo ryashushanyaga, birimo birasohora muri iki gihe.
3, 4. (a) Ni iki Yesu yavuze, iminsi itandatu mbere y’uko ahindura isura? (b) Vuga uko byagenze igihe [Yesu] yahinduraga isura
3 Iminsi itandatu mbere y’uko Yesu ahindura isura, yabwiye abigishwa be ati ‘Umwana w’umuntu azazana n’abamarayika be, afite ubwiza bwa Se, ahereko yiture umuntu wese ibikwiriye ibyo yakoze.’ Ayo magambo, yari gusohora ku “iherezo rya gahunda y’ibintu” (NW). Yesu yongeyeho ati “ndababwira ukuri yuko muri aba bahagaze hano harimo bamwe batazapfa kugeza ubwo bazabona Umwana w’umuntu aziye mu bwami bwe” (Matayo 16:27, 28; 24:3; 25:31-34, 41; Daniyeli 12:4). Uko guhindura isura, kwabayeho kugira ngo gusohoze ayo magambo yavuzwe nyuma.
4 Mu by’ukuri se, ni iki izo ntumwa eshatu zabonye? Luka yavuze ibyabaye muri aya magambo ngo “[Yesu] agisenga, ishusho yo mu maso he ihinduka ukundi, n’imyenda ye iba imyeru, irarabagirana. Abantu babiri bavugana na we, abo ni Mose na Eliya, baboneka bafite ubwiza, bavuga iby’urupfu rwe, urwo agiye kuzapfira i Yerusalemu.” Hanyuma, ‘igicu kiraza, gikingiriza [intumwa]: zikinjiyemo, ziratinya. Ijwi rivugira muri icyo gicu riti ‘nguyu Umwana wanjye natoranije, mumwumvire.’ ’—Luka 9:29-31, 34, 35.
Ukwizera Kwacu Kurakomezwa
5. Ni izihe ngaruka guhindura isura [kwa Yesu] kwagize ku ntumwa Petero?
5 Intumwa Petero yari yaramaze kugaragaza ko Yesu ari “Kristo, Umwana w’Imana ihoraho” (Matayo 16:16). Amagambo Yehova yavugiye mu ijuru, yemeje ibyo, kandi iyerekwa ryagaragazaga Yesu yahinduye ishusho, ryari urugero rw’ukuntu Kristo yari kuza afite ububasha n’ikuzo by’Ubwami, kugira ngo amaherezo azacire abantu urubanza. Imyaka isaga 30 nyuma y’aho [Yesu] ahinduriye isura, Petero yaranditse ati “ntitwakurikije imigani yahimbwe n’ubwenge, ubwo twabamenyeshaga imbaraga z’Umwami wacu Yesu Kristo no kuzaza kwe; ahubwo twiboneye n’amaso yacu icyubahiro cye gikomeye. Kuko yahawe n’Imana Data wa twese ishimwe n’icyubahiro, ubwo ijwi ryavugiraga mu bwiza bukomeye cyane, rimubwira riti ‘nguyu Umwana wanjye nkunda nkamwishimira.’ Iryo jwi twaryumvise rivugira mu ijuru, ubwo twari kumwe na we kuri wa musozi wera.”—2 Petero 1:16-18; 1 Petero 4:17.
6. Ni gute ibintu byagiye bigenda nyuma y’aho [Yesu] ahinduriye isura?
6 Muri iki gihe, ukwizera kwacu na ko gukomezwa n’ibyo za ntumwa eshatu zabonye. Birumvikana ariko ko buhoro buhoro, hagiye habaho ibindi bintu kuva mu mwaka wa 32 I.C. Mu mwaka wakurikiyeho, Yesu yarapfuye kandi arazurwa, hanyuma arazamuka, maze ajya iburyo bwa Se (Ibyakozwe 2:29-36). Kuri Pentekote yo muri uwo mwaka, havutse ‘Abisirayeli b’Imana’ bashya, maze gahunda yo kubwiriza itangirira i Yerusalemu, nyuma iza kugera ku mpera z’isi (Abagalatiya 6:16; Ibyakozwe 1:8). Bidatinze, ukwizera kw’abigishwa ba Yesu kwarageragejwe. Intumwa zarafashwe maze zirakubitwa bikabije, bitewe n’uko zanze kureka kubwiriza. Nyuma y’igihe gito, Sitefano yarishwe. Hanyuma, Yakobo, wiboneye [Yesu] n’amaso ye igihe yahinduraga isura, aricwa (Ibyakozwe 5:17-40; 6:8–7:60; 12:1, 2). Ariko kandi, Petero na Yohana bararokotse, maze bakorera Yehova ari abizerwa mu yindi myaka myinshi. Koko rero, ahagana ku iherezo ry’ikinyejana cya mbere I.C., Yohana yanditse ibindi bintu yabonye mu iyerekwa, bihereranye na Yesu ari mu ikuzo ryo mu ijuru.—Ibyahishuwe 1:12-20; 14:14; 19:11-16.
7. (a) Ni ryari iyerekwa rihereranye no guhindura isura kwa [Yesu] ryatangiye gusohozwa? (b) Ni ryari Yesu yagororeye bamwe, ahuje n’imyifatire bagize?
7 Kuva igihe ‘umunsi w’Umwami’ watangiriye mu wa 1914, ibyinshi mu byo Yohana yabonye mu iyerekwa, byarasohoye (Ibyahishuwe 1:10). Bite se ku bihereranye no ‘kuza’ kwa Yesu, “afite ikuzo rya Se” (NW), nk’uko byashushanyijwe na kwa guhindura isura [kwa Yesu]? Iryo yerekwa ryatangiye gusohozwa igihe Ubwami bw’Imana bwo mu ijuru bwavukaga, mu mwaka wa 1914. Kimwe n’inyenyeri yo mu ruturuturu, igihe Yesu yagaragaraga mu isi no mu ijuru ari Umwami mushya wimitswe, ibyo byari umuseke utangiza umunsi mushya, mu buryo bw’ikigereranyo (2 Petero 1:19; Ibyahishuwe 11:15; 22:16). Mbese, icyo gihe hari abo Yesu yaba yaragororeye ahuje n’imyifatire bagize? Yego rwose. Hari ibihamya bifatika, bigaragaza ko nyuma y’aho gato, Abakristo basizwe batangiye kuzurirwa kujya mu ijuru.—2 Timoteyo 4:8; Ibyahishuwe 14:13.
8. Ni ibihe bintu bizagaragaza indunduro y’isohozwa ry’iyerekwa ryerekeranye no guhindura isura kwa [Yesu]?
8 Ariko kandi, vuba aha Yesu azazana n’ “abamarayika bose, afite ubwiza bwe [“ikuzo rye” NW ]”, kugira ngo acire abantu bose urubanza (Matayo 25:31). Icyo gihe, aziyerekana mu ikuzo rye ryose rihebuje, maze ahe “umuntu wese” ingororano ihuje n’imyifatire yagize. Abagereranywa n’intama, bazaragwa ubuzima bw’iteka mu Bwami bwabatunganyirijwe, naho abagereranywa n’ihene bajye mu “ihaniro ry’iteka.” Mbega ukuntu isohozwa ry’iyerekwa rihereranye no guhindura isura [kwa Yesu] rizasozwa mu buryo buhebuje!—Matayo 25:34, 41, 46; Mariko 8:38; 2 Abatesalonike 1:6-10.
Bagenzi ba Yesu Bahawe Ikuzo
9. Mbese, twagombye kwitega ko Mose na Eliya baba hamwe na Yesu mu isohozwa ry’iyerekwa rihereranye no guhindura isura kwa [Yesu]? Sobanura.
9 Nta bwo Yesu yari wenyine igihe yahinduraga isura. Mose na Eliya bagaragaye bari kumwe na we (Matayo 17:2, 3). Mbese, bari bahari nyakuhaba? Oya rwose, kubera ko abo bagabo bombi bari barapfuye kera, kandi bari barasinziririye mu mukungugu, bategereje umuzuko (Umubwiriza 9:5, 10; Abaheburayo 11:35). Mbese, bazaba bari kumwe na Yesu igihe azaza afite ikuzo ryo mu ijuru? Oya, bitewe n’uko Mose na Eliya babayeho mbere y’uko abantu bahabwa ibyiringiro byo kujya mu ijuru. Bazabaho mu gihe cyo “kuzuka kw’abakiranutsi,” bazazukira kuba ku isi (Ibyakozwe 24:15). Bityo rero, kuba barabonetse mu iyerekwa ry’igihe [Yesu] yahinduraga isura, byari mu buryo bw’ikigereranyo. Byagereranyaga iki?
10, 11. Ni ba nde bashushanywa na Eliya na Mose mu mimerere itandukanye?
10 Mu yindi mimerere ifitanye isano n’iyo, Mose na Eliya bafite icyo bashushanyaga mu buhanuzi. Kubera ko Mose yari umuhuza w’isezerano ry’Amategeko, yashushanyaga Yesu, Umuhuza w’isezerano rishya (Gutegeka 18:18; Abagalatiya 3:19; Abaheburayo 8:6). Eliya yashushanyaga Yohana Umubatiza, integuza ya Mesiya (Matayo 17:11-13). Ikindi kandi, dukurikije amagambo avugwa mu Byahishuwe igice cya 11, Mose na Eliya bashushanya abasigaye basizwe mu gihe cy’imperuka. Ibyo tubimenya dute?
11 Reka turebe mu Byahishuwe 11:1-6. Ku murongo wa 3, dusoma ngo “abahamya banjye babiri nzabaha guhanura, bahanure iminsi igihumbi na magana abiri na mirongo itandatu, bambaye ibigunira.” Ubwo buhanuzi bwasohorejwe ku basigaye bo mu Bakristo basizwe, mu gihe cy’Intambara ya Mbere y’Isi Yose.a Kuki havugwa abahamya babiri? Ni ukubera ko mu buryo bw’umwuka, abasigaye basizwe bakora imirimo isa n’iyo Mose na Eliya bakoze. Umurongo wa 5 n’uwa 6, ikomeza igira iti ‘iyo umuntu ashatse kugirira nabi [abo bahamya babiri], umuriro ubava mu kanwa, ukotsa abanzi babo: kandi nihagira umuntu ushaka kubagirira nabi, uko ni ko akwiriye kwicwa. Bafite ubushobozi bwo gukinga ijuru, ngo imvura itagwa mu minsi yo guhanura kwabo: kandi bafite ubushobozi bwo guhindura amazi amaraso no guteza isi ibyago byose, uko bashatse.’ Bityo, ibyo bitwibutsa ibitangaza byakozwe na Eliya na Mose.—Kubara 16:31-34; 1 Abami 17:1; 2 Abami 1:9-12.
12. Mu mimerere ihereranye no guhindura isura [kwa Yesu], ni nde ushushanywa na Mose na Eliya?
12 Noneho se, ni nde Mose na Eliya bashushanyaga mu mimerere y’igihe [Yesu] yahinduraga isura? Luka avuga ko bagaragaye bari hamwe na Yesu, “bafite ubwiza” (Luka 9:31). Uko bigaragara, bashushanyaga Abakristo basizwe n’umwuka wera, kugira ngo babe “abaraganwana” na Kristo, bityo bakaba barahawe ibyiringiro bihebuje byo ‘guhanwa ubwiza na we’ (Abaroma 8:17). Abasizwe bazuwe, bazaba bari hamwe na Yesu igihe azaza afite ikuzo rya Se, kugira ngo “yitur[e] umuntu wese ibikwiriye ibyo yakoze.”—Matayo 16:27.
Abahamya Bameze nka Mose na Eliya
13. Ni ibihe bintu biranga Mose na Eliya, bigize ishusho ikwiriye y’ubuhanuzi buhereranye n’abaraganwa na Yesu basizwe, bahanywe ikuzo na we?
13 Hari ibintu bigaragara byerekana ko Mose na Eliya bari ishusho y’ubuhanuzi ikwiriye, igereranya abaraganwa na Kristo basizwe. Mose na Eliya babaye abavugizi ba Yehova mu gihe cy’imyaka myinshi. Bombi bahanganye n’abategetsi bari babarakariye. Mu gihe byari bibaye ngombwa, buri wese yafashijwe n’umuryango w’abanyamahanga. Bombi bahanuriye abami bashize amanga, kandi barwanya abahanuzi b’ibinyoma batajenjetse. Mose na Eliya babonye ibimenyetso bigaragaza imbaraga za Yehova, ku Musozi Sinayi (ari na wo witwaga Horebu). Bombi, bashyizeho ababasimbura mu ruhande rw’iburasirazuba rwa Yorodani. Kandi mu bihe bya Mose (hamwe na Yosuwa) na Eliya (hamwe na Elisha), habayeho ibitangaza byinshi kurusha ibyabayeho mu bindi bihe ibyo ari byo byose, uretse ibyabaye mu gihe cya Yesu.b
14. Ni gute abasizwe babaye abavugizi ba Yehova, kimwe na Mose na Eliya?
14 Mbese, ibyo byose ntibitwibutsa ibihereranye n’Abisirayeli b’Imana? Yego rwose. Yesu yabwiye abigishwa be bizerwa ati “nuko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa, mubabatiza mu izina rya Data wa twese n’Umwana n’[u]mwuka [w]era: mubigisha kwitondera ibyo nababwiye byose. Kandi dore ndi kumwe namwe iminsi yose, kugeza ku mperuka y’isi” (Matayo 28:19, 20). Mu kumvira ayo magambo, Abakristo basizwe babaye abavugizi ba Yehova, kuva kuri Pentekote yo mu mwaka wa 33 I.C., kugeza n’ubu. Kimwe na Mose na Eliya, bahanganye n’uburakari bw’abategetsi, kandi babaha ubuhamya. Yesu yabwiye intumwa ze 12 ati “bazabashyīra abatware n’abami babampora, muzaba abo guhamya imbere yabo n’imbere y’abapagani” (Matayo 10:18). Amagambo ye yagiye asohora incuro nyinshi mu mateka y’itorero rya Gikristo.—Ibyakozwe 25:6, 11, 12, 24-27; 26:3.
15, 16. Ni ibihe bintu bifitanye isano biri hagati y’abasizwe ku ruhande rumwe, na Mose na Eliya ku rundi ruhande, ku kibazo kirebana (a) no gushyigikira ukuri nta gutinya? (b) mu kubona ubufasha buturuka ku bantu batari Abisirayeli?
15 Nanone kandi, kimwe na Mose na Eliya, Abakristo basizwe, bashyigikiye ukuri barwanya ibinyoma by’amadini nta gutinya. Twibuke ukuntu Pawulo yamaganye umuhanuzi w’ikinyoma w’Umuyahudi witwaga Bariyesu, kandi abigiranye amakenga, ariko atajenjetse, agaragaza ko imana z’Abanyatenayi zari iz’ibinyoma (Ibyakozwe 13:6-12; 17:16, 22-31). Byongeye kandi, twibuke ko mu bihe bya none, abasigaye basizwe bashyize ahabona Kristendomu babigiranye ubushizi bw’amanga, kandi ubwo buhamya bukaba bwarayibujije amahwemo.—Ibyahishuwe 8:7-12.c
16 Igihe Mose yahungaga uburakari bwa Farawo, yabonye ubuhungiro mu nzu y’umuntu utari Umwisirayeli, ari we Reweli, nanone witwaga Yetiro. Nyuma y’aho, Mose yaje guhabwa inama y’ingirakamaro ihereranye n’uburyo bwo gushyira ibintu kuri gahunda, ayihawe na Reweli, [kandi] Hobabu umuhungu w’uwo [Reweli], akaba ari we wayoboye Abisirayeli abereka inzira igihe bari mu rugendo mu butayu.d (Kuva 2:15-22; 18:5-27; Kubara 10:29). Mbese, abagize Isirayeli y’Imana, baba barafashijwe mu buryo nk’ubwo n’abantu batari bagize Isirayeli y’Imana yasizwe? Yego rwose; bagiye bafashwa n’abagize “[imbaga y’]abantu benshi” bo mu ‘zindi ntama,’ bagaragaye muri iyi minsi y’imperuka (Ibyahishuwe 7:9; Yohana 10:16; Yesaya 61:5). Mu guhanura ibihereranye n’igikorwa cyo gufasha, kirangwa n’igishyuhirane n’urukundo, izo “ntama” zari gukorera abavandimwe be basizwe, Yesu yazerekejeho amagambo y’ubuhanuzi agira ati “nari nshonje mu[r]amfungurira, nari mfite inyota mumpa icyo nywa, nari umushyitsi murancumbikira, nari nambaye ubusa muranyambika, nari ndwaye muransūra, nari mu nzu y’imbohe muza kundeba. . . . Ndababwira ukuri yuko ubwo mwabikoreye umwe muri bene Data aba boroheje bari hanyuma y’abandi, ari jye mwabikoreye.”—Matayo 25:35-40.
17. Ni gute abasizwe bageze mu mimerere imeze nk’iyo Eliya yahuye na yo ku Musozi Horebu?
17 Byongeye kandi, abagize Isirayeli y’Imana bageze mu mimerere igereranywa n’ibyabaye kuri Eliya ku Musozi Horebu.e Kimwe na Eliya, igihe yari arimo ahunga Umwamikazi Yezebeli, abasigaye basizwe bagize ubwoba igihe batekerezaga ko umurimo wabo wari urangiye, ahagana ku iherezo ry’Intambara ya Mbere y’Isi Yose. Hanyuma kandi, kimwe na Eliya, baje guhura na Yehova, wari uje gucira urubanza imiteguro yihandagazaga ivuga ko igize “inzu y’Imana” (1 Petero 4:17; Malaki 3:1-3). Mu gihe Kristendomu yagaragazaga ko itari yujuje ibisabwa, abasigaye basizwe bemeweho kuba bagize ‘umugaragu ukiranuka w’ubwenge,’ maze begurirwa umutungo wose wa Yesu wo ku isi (Matayo 24:45-47). Kuri Horebu, Eliya yumvise “ijwi ryoroheje ry’ituz[e],” ryagaragaye ko ryari ijwi rya Yehova, wari urimo amuha imirimo myinshi kurushaho yo gukora. Mu myaka yaranzwe n’ituze ya nyuma y’intambara, abagaragu ba Yehova bizerwa basizwe bumvise ijwi rye, ryaturukaga mu mapaji ya Bibiliya. Na bo basobanukiwe ko bari bafite inshingano bagombaga gusohoza.—1 Abami 19:4, 9-18; Ibyahishuwe 11:7-13.
18. Ni gute ibimenyetso bikomeye bigaragaza imbaraga z’Imana byakozwe binyuriye ku bagize Isirayeli y’Imana?
18 Hanyuma, mbese, hari ibimenyetso bigaragara byerekana imbaraga za Yehova, byaba byarakozwe binyuriye ku bagize Isirayeli y’Imana? Nyuma y’urupfu rwa Yesu, intumwa zakoze ibitangaza byinshi, ariko ibyo byagiye bihagarara buhoro buhoro (1 Abakorinto 13:8-13). Muri iki gihe, ntitukibona ibitangaza byo mu buryo bw’umubiri. Ku rundi ruhande, Yesu yabwiye abigishwa be ati “ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko unyizera, imirimo nkora na we azayikora: ndetse azakora n’iyiruta” (Yohana 14:12). Ibyo byagize isohozwa rya mbere igihe abigishwa ba Yesu babwirizaga ubutumwa bwiza mu Bwami bw’Abaroma bwose, mu kinyejana cya mbere (Abaroma 10:18). Muri iki gihe, hagiye hakorwa imirimo ikomeye, ndetse cyane kurushaho, ubwo abasigaye basizwe bafataga iya mbere mu murimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza “mu isi yose, ngo bube ubuhamya bwo guhamiriza amahanga yose” (Matayo 24:14). Ibyo byagize izihe ngaruka? Muri iki kinyejana cya 20, habayeho ikorakoranywa ry’umubare munini w’abagaragu ba Yehova bizerwa bamwiyeguriye, urusha uwundi uwo ari wo wose wagezweho mu mateka (Ibyahishuwe 5:9, 10; 7:9, 10). Mbega igihamya gihebuje kigaragaza imbaraga z’Imana!—Yesaya 60:22.
Abavandimwe ba Yesu Baza Bafite Ikuzo
19. Ni ryari abavandimwe basizwe ba Yesu babonwa bari hamwe na we bafite ikuzo?
19 Iyo abasigaye bo mu bavandimwe ba Yesu basizwe barangije urugendo rwabo rwo ku isi, bahanwa ikuzo na we (Abaroma 2:6, 7; 1 Abakorinto 15:53; 1 Abatesalonike 4:14, 17). Bityo, bahinduka abami n’abatambyi badapfa mu Bwami bwo mu ijuru. Hanyuma, ‘bazaragiza [abantu] inkoni y’icyuma, nk’aho ari inzabya z’ibumba, bayiyamenagurize rimwe,’ bari hamwe na Yesu (Ibyahishuwe 2:27; 20:4-6; Zaburi 110:2, 5, 6). Bazicara ku ntebe z’ubwami bari hamwe na Yesu, bacire imanza “imiryango cumi n’ibiri y’Abisirayeli” (Matayo 19:28). Ibyaremwe biniha, byagiye bitegerezanya amatsiko ibyo bintu bizaba bigize ‘uguhishurwa kw’abana b’Imana.’—Abaroma 8:19-21; 2 Abatesalonike 1:6-8.
20. (a) Uguhindura isura [kwa Yesu] kwakomeje ukwizera kwa Petero mu bihereranye n’ibihe byiringiro byo mu gihe kizaza? (b) Ni gute guhindura isura [kwa Yesu] gukomeza Abakristo muri iki gihe?
20 Pawulo yavuze ibihereranye no guhishurwa kwa Yesu mu gihe cy’ “umubabaro [m]winshi,” ubwo yandikaga agira ati “azazanwa no gushimirwa abera be kuri uwo munsi, no gutangarirwa ku bw’abamwizeye bose” (Matayo 24:21; 2 Abatesalonike 1:10). Mbega ibyiringiro bihebuje bifitwe na Petero, Yakobo, Yohana, hamwe n’abandi Bakristo bose basizwe n’umwuka! Guhindura isura [kwa Yesu], kwakomeje ukwizera kwa Petero. Nta gushidikanya, gusoma ibihereranye na ko, bikomeza ukwizera kwacu natwe, bikanakomeza icyizere dufite cy’uko vuba aha Yesu ‘azitura umuntu wese ibikwiriye ibyo yakoze.’ Abakristo basizwe bizerwa bakiriho, babona ko icyizere cyabo cy’uko bazahanwa ikuzo na Yesu kirushaho guhama. Ukwizera kw’abagize izindi ntama, gukomezwa no kumenya ko azabarokora ku iherezo ry’iyi gahunda mbi y’ibintu, akabinjiza mu isi nshya ifite ikuzo (Ibyahishuwe 7:14). Mbega inkunga yo gukomeza gushikama kugeza ku iherezo! Ikindi kandi, iryo yerekwa rishobora kutwigisha byinshi kurushaho, nk’uko tuzabibona mu gice gikurikira.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Reba ibitabo “Que ton nom soit sanctifié,” ku ipaji ya 313-14, n’Ibyahishuwe—Indunduro Yabyo Ikomeye Iri Bugufi!, ku ipaji ya 164-5, byanditswe na Watchtower Bible and Tract Society of New York, Inc.
b Kuva 2:15-22; 3:1-6; 5:2; 7:8-13; 8:18; 19:16-19; Gutegeka 31:23; 1 Abami 17:8-16; 18:21-40; 19:1, 2, 8-18; 2 Abami 2:1-14.
c Reba ku ipaji ya 133-41 mu gitabo Ibyahishuwe—Indunduro Yabyo Ikomeye Iri Bugufi!
d Reba igitabo Vous pouvez survivre à Harmaguédon et entrer dans le monde nouveau de Dieu, cyanditswe na Watchtower Bible and Tract Society of New York, Inc., ku ipaji ya 281-3.
e Reba igitabo “Que ton nom soit sanctifié,” ku ipaji ya 317-20.
Mbese, Uribuka?
◻ Ni nde wagaragaye ari hamwe na Yesu mu gihe yahinduraga isura?
◻ Ni gute ukwizera kw’intumwa kwakomejwe no guhindura isura [kwa Yesu]?
◻ Igihe Mose na Eliya bagaragaraga “bafite ubwiza,” bari hamwe na Yesu igihe yahinduraga isura, ni nde bashushanyaga?
◻ Ni ibihe bintu bifitanye isano biri hagati ya Mose na Eliya ku ruhande rumwe, n’Abisirayeli b’Imana ku rundi ruhande?
[Ifoto yo ku ipaji ya 8]
Iyerekwa rihereranye no guhindura isura kwa [Yesu], ryakomeje ukwizera kw’Abakristo bo mu gihe cya kera na b’ubu