IGICE CYA 75
Yesu agaragaza aho ibyishimo bituruka
YIRUKANA ABADAYIMONI AKORESHEJE URUTOKI RW’IMANA
AHO IBYISHIMO NYAKURI BITURUKA
Yesu yari yamaze gusubiramo amabwiriza ahereranye n’isengesho, ariko iyo si yo ngingo yonyine yagarutseho incuro zirenze imwe mu murimo we. Igihe Yesu yakoreraga ibitangaza i Galilaya, yashinjwe ko imbaraga zo gukora ibitangaza yazihabwaga n’umutware w’abadayimoni. Ariko ubu bwo yari i Yudaya kandi bongeye kumushinja icyo kirego.
Igihe Yesu yirukanaga mu muntu umudayimoni wamubuzaga kuvuga, abantu baratangaye. Ariko abamunengaga bo ntibatangaye. Ahubwo bamushinje ibinyoma bavuga bati “Belizebuli umutware w’abadayimoni ni we umuha kwirukana abadayimoni” (Luka 11:15). Abandi bo basabye Yesu ikimenyetso kivuye mu ijuru kubera ko bifuzaga ibindi bimenyetso bigaragaza uwo Yesu yari we.
Yesu yamenye ko bashakaga kumugerageza, maze abasubiza nk’uko yari yarigeze gusubiza abamureze ibirego nk’ibyo i Galilaya. Yababwiye ko iyo ubwami bwigabanyijemo kabiri buba bwenda kugwa, maze abafasha gutekereza agira ati “niba se Satani na we yicamo ibice akirwanya, ubwami bwe bwagumaho bute?” Hanyuma Yesu yababwiye yeruye ati “ariko niba urutoki rw’Imana ari rwo rumpa kwirukana abadayimoni, ubwami bw’Imana bwabaguye gitumo rwose.”—Luka 11:18-20.
Igihe Yesu yavugaga ngo “urutoki rw’Imana” ashobora kuba yaratumye abari bamuteze amatwi batekereza ku bintu byabaye mu mateka ya Isirayeli. Abantu bari mu rugo rwa Farawo babonye ibitangaza Mose yakoraga bariyamiriye bati “ni urutoki rw’Imana!” Nanone “urutoki rw’Imana” ni rwo rwanditse Amategeko Icumi ku bisate bibiri by’amabuye (Kuva 8:19; 31:18). Mu buryo nk’ubwo rero, “urutoki rw’Imana,” ni ukuvuga umwuka wera wayo cyangwa imbaraga ikoresha, ni wo watumaga Yesu ashobora kwirukana abadayimoni kandi agakiza abarwayi. Bityo rero, Ubwami bw’Imana bwari bwaraguye gitumo abo bantu bamurwanyaga kuko Umwami wabwo washyizweho, ari we Yesu, yari aho ngaho akora ibyo bitangaza.
Ubushobozi Yesu yari afite bwo kwirukana abadayimoni ni gihamya yuko arusha imbaraga Satani, mbese kimwe n’uko umuntu w’umunyambaraga ashobora kwegera umuntu ufite intwaro urinze urugo rw’umwami akamufata akamunesha. Nanone Yesu yasubiyemo urugero yari yatanze ku bihereranye n’umwuka mubi wari wavuye mu muntu. Iyo uwo muntu ataza kwirinda ibibi ngo akore ibyiza, uwo mwuka mubi wari kugaruka ukazana n’indi irindwi, bigatuma imimerere ye ya nyuma iba mibi kuruta iya mbere (Matayo 12:22, 25-29, 43-45). Uko ni na ko byari kugendekera ishyanga rya Isirayeli.
Umugore wari uteze Yesu amatwi yariyamiriye ati “hahirwa inda yakubyaye n’amabere yakonkeje!” Abagore b’Abayahudikazi bifuzaga kubyara umuhanuzi, byaba akarusho bakabyara Mesiya. Ubwo rero uwo mugore ashobora kuba yaratekerezaga ko Mariya agomba kuba yarashimishwaga mu buryo bwihariye nuko yari nyina w’umwigisha nk’uwo. Ariko Yesu yahise akosora uwo mugore amwereka aho ibyishimo nyakuri bituruka, agira ati “oya, ahubwo hahirwa abumva ijambo ry’Imana bakarikomeza” (Luka 11:27, 28)! Yesu ntiyigeze agaragaza ko Mariya yagombye guhabwa icyubahiro kidasanzwe. Ahubwo yagaragaje ko umugabo cyangwa umugore wese abonera ibyishimo nyakuri mu gukorera Imana mu budahemuka; ntabibonera ku masano y’umubiri afitanye n’abandi cyangwa ku byo yagezeho.
Nanone nk’uko Yesu yari yarabigenje igihe yari i Galilaya, yacyashye abantu bamusabaga ikimenyetso kivuye mu ijuru. Yababwiye ko nta kimenyetso bari guhabwa keretse “ikimenyetso cya Yona.” Yona yabaye ikimenyetso mu buryo bw’uko yamaze iminsi itatu mu nda y’ifi kandi akabwiriza ashize amanga, ku buryo byakoze ku mutima abantu b’i Nineve bakihana. Yesu yaravuze ati “ariko dore uruta Yona ari hano” (Luka 11:29-32). Nanone Yesu yarutaga Salomo, uwo umwamikazi w’i Sheba yaje kureba kugira ngo yumve ubwenge bwe.
Yesu yongeyeho ati “iyo umuntu amaze gucana itara ntarihisha cyangwa ngo arishyire munsi y’igitebo, ahubwo arishyira ku gitereko cyaryo” (Luka 11:33). Ashobora kuba yarashakaga kuvuga ko kwigisha abo bantu no gukorera ibitangaza imbere yabo byari kuba bimeze nko guhisha urumuri rw’itara. Ntibasobanukiwe icyo ibitangaza bye byari bigamije, kubera ko amaso yabo atari aboneje ku kintu kimwe.
Yesu yari yamaze kwirukana umudayimoni mu muntu kandi atuma umuntu utaravugaga abasha kuvuga. Ibyo byagombye kuba byaratumye abantu basingiza Imana kandi bakabwira abandi ibyo Yehova yakoraga. Bityo rero, Yesu yavuze amagambo y’umuburo ku bamunengaga, agira ati “nuko rero, ba maso. Ahari wenda umucyo ukurimo waba ari umwijima. Ku bw’ibyo rero, niba umubiri wawe wose ufite umucyo, nta hantu na hamwe hari umwijima, uzamurika wose nk’uko itara rikumurikishiriza urumuri rwaryo.”—Luka 11:35, 36.