Jya wigana ubutabera bwa Yehova n’imbabazi ze
“Mujye muca imanza mukoresheje ubutabera nyakuri. Mujye mugaragarizanya ineza yuje urukundo n’imbabazi.”—ZEK 7:9.
1, 2. (a) Yesu yabonaga ate Amategeko y’Imana? (b) Ni mu buhe buryo abanditsi n’Abafarisayo bagorekaga Amategeko y’Imana?
YESU yakundaga Amategeko ya Mose. Ibyo ntibitangaje kuko yatanzwe na Se ari we Yehova kandi bakaba bafitanye ubucuti bukomeye. Muri Zaburi ya 40:8, Bibiliya yari yarahanuye ko Yesu yari gukunda cyane Amategeko y’Imana. Hagira hati: “Mana yanjye, nishimira gukora ibyo ushaka, kandi amategeko yawe ari mu mutima wanjye.” Ibyo Yesu yavuze n’ibyo yakoze byagaragaje ko Amategeko y’Imana atunganye, afite akamaro kandi ko azasohora nta kabuza.—Mat 5:17-19.
2 Yesu agomba kuba yarababazwaga cyane n’uko abanditsi n’Abafarisayo bagorekaga Amategeko ya Se! Bubahirizaga bimwe mu byayavugwagamo, kuko Yesu yababwiye ati: “mutanga icya cumi cya menta na aneto na kumino.” Yesu yasobanuye ikibazo bari bafite agira ati: ‘ariko mwirengagiza ibintu by’ingenzi byo mu Mategeko, ari byo ubutabera, imbabazi n’ubudahemuka’ (Mat 23:23). Yesu yari atandukanye n’abo Bafarisayo bashishikazwaga no gushyiraho amategeko y’urudaca. Yari asobanukiwe amahame ayo Mategeko ashingiyeho, n’ukuntu buri tegeko ryagaragazaga imico y’Imana.
3. Ni iki tugiye gusuzuma muri iki gice?
3 Abakristo ntibagengwa n’Amategeko ya Mose (Rom 7:6). None se kuki Yehova yayarekeye muri Bibiliya? Ni ukubera ko yifuza ko dusobanukirwa “ibintu by’ingenzi” byo mu Mategeko kandi tukabikurikiza, tugasobanukirwa amahame yo mu rwego rwo hejuru ayo Mategeko ashingiyeho. Urugero, gahunda y’imigi y’ubuhungiro itwigisha ayahe mahame? Igice kibanziriza iki cyagaragaje amasomo tuvana ku byo uwahunze yasabwaga gukora. Muri iki gice, tugiye kureba icyo imigi y’ubuhungiro itwigisha kuri Yehova, n’uko twakwigana imico ye. Turi busubize ibi bibazo bitatu: Imigi y’ubuhungiro igaragaza ite imbabazi za Yehova? Itwigisha iki ku birebana n’uko abona ubuzima? Igaragaza ite ubutabera bwe butunganye? Mu gihe dusuzuma buri kibazo, turi buge tunareba uko twakwigana Data wo mu ijuru.—Soma mu Befeso 5:1.
“IMIGI IRI AHANTU HEZA” YAGARAGAZAGA IMBABAZI
4, 5. (a) Hari harakozwe iki ngo umuntu ushaka ubuhungiro agere mu mugi w’ubuhungiro bitamugoye? Kuki ibyo byakozwe? (b) Ibyo bitwigisha iki kuri Yehova?
4 Imigi itandatu y’ubuhungiro yari ahantu umuntu yageraga bitamugoye. Yehova yategetse Abisirayeli gutoranya imigi itatu kuri buri ruhande rw’Uruzi rwa Yorodani, kugira ngo umuntu wese ushaka ubuhungiro ahite agera mu mugi w’ubuhungiro bitamugoye (Kub 35:11-14). Imihanda ijya muri iyo migi yagombaga guhora iharuye (Guteg 19:3). Kuri iyo mihanda hari ibyapa byayoboraga abashaka ubuhungiro muri iyo migi. Imigi y’ubuhungiro yatumaga Umwisirayeli wabaga yishe umuntu atabigambiriye, adahungira mu mahanga, aho yashoboraga kugwa mu mutego wo gusenga ibigirwamana.
5 Bitekerezeho nawe: Yehova ni we wari warategetse ko abicanyi bahanishwa igihano cy’urupfu. Ariko yashyizeho uburyo bwatumaga abantu babaga bishe abandi batabigambiriye, bagaragarizwa imbabazi kandi bakarindwa! Hari umuntu usobanura Bibiliya wanditse ati: “Ibintu byose byakozwe mu buryo bwumvikana neza, bworoheje kandi butagoranye. Ibyo bigaragaza ko Imana igira imbabazi.” Yehova si umucamanza utagira imbabazi uhora ashakisha uko yahana abagaragu be. Ahubwo ni Imana “ikungahaye ku mbabazi.”—Efe 2:4.
6. Ni mu buhe buryo imyifatire y’Abafarisayo yari ihabanye n’imbabazi z’Imana?
6 Abafarisayo bo ntibagiraga imbabazi. Urugero, imigenzo yabo igaragaza ko batababariraga umuntu wabakoreraga ikosa rimwe inshuro zirenze eshatu. Yesu yagaragaje uko bafataga ababaga babakoshereje igihe yacaga umugani w’Umufarisayo wasenze ati: “Mana, ndagushimira ko ntameze nk’abandi bantu, abanyazi, abakiranirwa, abasambanyi, cyangwa ngo mbe meze nk’uyu mukoresha w’ikoro.” Uwo mukoresha w’ikoro we yasengaga yicishije bugufi asaba imbabazi. Kuki Abafarisayo batababariraga? Bibiliya ivuga ko ‘babonaga ko abandi nta cyo bavuze.’—Luka 18:9-14.
7, 8. (a) Wakwigana ute Yehova mu gihe umuntu agukoshereje? (b) Kuki kubabarira abandi bisaba ko twicisha bugufi?
7 Jya wigana Yehova, ntukamere nk’Abafarisayo. Jya ugira impuhwe. (Soma mu Bakolosayi 3:13.) Jya utuma abandi bashobora kugusaba imbabazi bitabagoye (Luka 17:3, 4). Ibaze uti: “Ese mba niteguye kubabarira abantu bankoshereje, niyo bankosereza kenshi? Ese nihutira kwiyunga n’uwankoshereje?”
8 Mu by’ukuri, kubabarira bisaba kwicisha bugufi. Abafarisayo batekerezaga ko baruta abandi bigatuma badashobora kubabarira. Ariko twebwe Abakristo tugomba kwicisha bugufi ‘tugatekereza ko abandi baturuta,’ kandi tukabababarira tubikuye ku mutima (Fili 2:3). Ese uzigana Yehova, ugaragaze umuco wo kwicisha bugufi? Iyo twicisha bugufi, abandi biraborohera kudusaba imbabazi, kandi natwe kubababarira bikatworohera. Jya wihutira kubabarira abandi kandi utinde kurakara.—Umubw 7:8, 9.
NIWUBAHA UBUZIMA, “NTUZISHYIRAHO UMWENDA W’AMARASO”
9. Yehova yafashije ate Abisirayeli kumva ko ubuzima ari ubwera?
9 Yehova yashyizeho imigi y’ubuhungiro, kugira ngo arinde Abisirayeli kwishyiraho umwenda w’amaraso (Guteg 19:10). Akunda ubuzima kandi yanga “amaboko avusha amaraso y’utariho urubanza” (Imig 6:16, 17). Niyo umuntu yicaga undi atabigambiriye, Yehova ntiyashoboraga kubyirengagiza kubera ko ari Imana yera kandi itabera. Nubwo yababarirwaga, yagombaga kwisobanura imbere y’abakuru, basanga ari ibyamugwiririye akaguma mu mugi w’ubuhungiro kugeza igihe umutambyi mukuru yari gupfira. Hari n’igihe byabaga ngombwa ko aba muri uwo mugi ubuzima bwe bwose. Izo ngaruka zikomeye zatumaga Abisirayeli bose babona ko ubuzima bw’umuntu ari ubwera. Kugira ngo bubahe uwabahaye ubuzima, bagombaga gukora ibishoboka byose bakirinda ikintu cyashyira mu kaga ubuzima bwa mugenzi wabo.
10. Nk’uko Yesu yabivuze, ni mu buhe buryo abanditsi n’Abafarisayo batubahaga ubuzima?
10 Abanditsi n’Abafarisayo bari batandukanye na Yehova kuko bo batubahaga ubuzima. Ni mu buhe buryo batubahaga ubuzima? Yesu yarababwiye ati: “mwatwaye urufunguzo rw’ubumenyi. Mwe ubwanyu ntimwinjiye, n’abinjira mwarababujije” (Luka 11:52)! Bagombaga gufasha abandi gusobanukirwa Ijambo ry’Imana no kuzabona ubuzima bw’iteka. Ariko aho kubigenza batyo, babuzaga abantu gukurikira “Umukozi Mukuru uhesha ubuzima” ari we Yesu, bakabajyana mu nzira igana mu irimbukiro ry’iteka (Ibyak 3:15). Abanditsi n’Abafarisayo baribonaga kandi bakikunda, bigatuma batubaha ubuzima bwa bagenzi babo. Bari abagome batagira imbabazi rwose!
11. (a) Intumwa Pawulo yagaragaje ate ko yabonaga ubuzima nk’uko Imana ibubona? (b) Ni iki kizadufasha kubona umurimo wo kubwiriza nk’uko Pawulo yawubonaga?
11 Twakwirinda dute kumera nk’abanditsi n’Abafarisayo, ahubwo tukigana Yehova? Tuge twubaha ubuzima, tubone ko ari ubw’agaciro. Ibyo intumwa Pawulo yabikoze abwiriza mu buryo bunonosoye. Ni yo mpamvu yashoboraga kuvuga ati: ‘amaraso y’abantu bose ntandiho.’ (Soma mu Byakozwe 20:26, 27.) Pawulo ntiyabwirizaga abitewe no kwirinda kugibwaho n’urubanza cyangwa kumva ko ari inshingano. Ahubwo yakundaga abantu, akabona ko ubuzima bwabo bufite agaciro (1 Kor 9:19-23). Natwe tugomba kwihatira kubona ubuzima nk’uko Imana ibubona. Yehova “ashaka ko bose bihana” (2 Pet 3:9). Ese nawe ni uko? Niwihatira kugirira abandi imbabazi, uzarushaho kugira ishyaka mu murimo wo kubwiriza kandi urusheho kuwuboneramo ibyishimo.
12. Kuki abagaragu ba Yehova bagomba kwirinda impanuka?
12 Niba tubona ubuzima nk’uko Yehova abubona, tuzirinda impanuka mu gihe dutwaye imodoka cyangwa turi mu kazi. Nanone tuzirinda impanuka mu gihe twubaka aho dusengera, tuhasana cyangwa tujyayo. Ntitugomba na rimwe kumva ko gukora ibintu byinshi no kuzigama amafaranga, cyangwa kubahiriza igihe, bifite agaciro kuruta umutekano w’abantu n’ubuzima bwabo. Imana yacu itabera buri gihe ikora ibyo gukiranuka kandi bikwiriye. Twifuza kuyigana. Abasaza b’itorero bafite inshingano yo kwita ku mutekano wabo n’uw’abo bakorana (Imig 22:3). Ubwo rero umusaza natwibutsa amategeko n’amabwiriza yo kwirinda impanuka, tuge twumvira (Gal 6:1). Niwihatira kubona ubuzima nk’uko Yehova abubona, “ntuzishyiraho umwenda w’amaraso.”
MUZACE URUBANZA ‘MUKURIKIJE IBYO BINTU BYOSE’
13, 14. Abakuru b’Abisirayeli bakurikizaga bate ubutabera bwa Yehova?
13 Yehova yategetse abakuru bo muri Isirayeli kwigana amahame ye y’ubutabera yo mu rwego rwo hejuru. Bagombaga kubanza kumenya uko ibintu byose byagenze. Hanyuma, bakagenzura bitonze icyatumye yica umuntu, imyifatire ye n’uko yari asanzwe yitwara, bakabona gufata umwanzuro wo kumubabarira cyangwa kutamubabarira. Kugira ngo bakurikize ubutabera bwa Yehova, bagombaga kumenya niba yarishe umuntu abigambiriye, “abitewe n’urwango.” (Soma mu Kubara 35:20-24.) Iyo byabaga ngombwa ko bumva abatangabuhamya, bagombaga kubona nibura abagabo babiri bahamya ko yamwishe yabigambiriye.—Kub 35:30.
14 Hanyuma, basuzumaga uwo muntu ubwe, aho kureba gusa ibyo yakoze. Bagombaga kugira ubushishozi, bakareba ibirenze ibigaragarira amaso, bagatahura impamvu zatumye ibintu biba. Ariko bagombaga gusaba Yehova umwuka wera kugira ngo ubafashe kwigana ubushishozi bwe, imbabazi ze n’ubutabera bwe.—Kuva 34:6, 7.
15. Uko Yesu yafataga abanyabyaha bitandukaniye he n’uko Abafarisayo babafataga?
15 Abafarisayo bibandaga ku byo umunyabyaha yabaga yakoze, aho kwibanda ku byari mu mutima we. Igihe Abafarisayo babonaga Yesu yagiye mu birori kwa Matayo, babajije abigishwa be bati: “kuki umwigisha wanyu asangira n’abakoresha b’ikoro n’abanyabyaha?” Yesu yarabashubije ati: “abantu bazima si bo bakeneye umuganga, ahubwo abarwayi ni bo bamukeneye. Nimugende mwige icyo aya magambo asobanura ngo ‘icyo nshaka ni imbabazi si ibitambo.’ Sinazanywe no guhamagara abakiranutsi, ahubwo nazanywe no guhamagara abanyabyaha” (Mat 9:9-13). Ese Yesu yashakaga kuvuga ko gukora ibyaha bikomeye nta cyo bitwaye? Oya. Ahubwo yifuzaga gushishikariza abanyabyaha kwihana (Mat 4:17). Yesu yagize ubushishozi abona ko bamwe muri abo ‘bakoresha b’ikoro n’abanyabyaha’ bifuzaga guhinduka. Ntibari baje kwa Matayo bazanywe no kurya gusa. Ahubwo ‘muri bo hari benshi bari baratangiye gukurikira’ Yesu (Mar 2:15). Ikibabaje ni uko benshi mu Bafarisayo batabonaga ibyo Yesu yabonaga muri abo banyabyaha. Abafarisayo bari batandukanye n’Imana itabera kandi irangwa n’imbabazi bavugaga ko basenga, kuko babonaga ko bagenzi babo ari abanyabyaha barenze igaruriro.
16. Ni iki komite y’urubanza yihatira kumenya?
16 Abasaza b’itorero muri iki gihe bagomba kwigana Yehova, we ‘ukunda ubutabera’ (Zab 37:28). Kugira ngo bamenye niba hari icyaha cyakozwe, bagomba kubanza ‘kubigenzura, bakabibaririza neza bitonze.’ Iyo basanze cyarakozwe, bakemura icyo kibazo bakurikije amahame ya Bibiliya (Guteg 13:12-14). Abasaza bari muri komite y’urubanza, bagomba kugenzura bitonze niba Umukristo wakoze icyaha gikomeye afite umutima wihana. Kumenya niba umuntu yihana cyangwa atihana si ko buri gihe byoroha. Bisaba kureba uko umuntu asanzwe abona ibintu, imyifatire ye n’ibiri mu mutima we (Ibyah 3:3). Umunyabyaha ababarirwa ari uko gusa yihannye.a
17, 18. Abasaza babwirwa n’iki niba umuntu yarihannye abikuye ku mutima? (Reba ifoto ibimburira iki gice.)
17 Icyakora abasaza batandukanye na Yehova na Yesu, kuko badashobora gusoma ibiri mu mitima y’abantu. None se niba uri umusaza, wakora iki ngo utahure niba koko umunyabyaha yarihannye abikuye ku mutima? Jya ubanza usenge usaba ubwenge n’ubushishozi (1 Abami 3:9). Hanyuma uge ugenzura Ijambo ry’Imana n’ibitabo by’umugaragu wizerwa kugira ngo bigufashe gutandukanya “kubabara mu buryo bw’isi” no “kubabara mu buryo buhuje n’uko Imana ishaka,” ari ko kwihana kuvuye ku mutima (2 Kor 7:10, 11). Reba icyo Bibiliya ivuga ku birebana n’abantu bihana n’abatihana. Bibiliya isobanura ite ibyiyumvo byabo n’imyifatire yabo?
18 Hanyuma jya uzirikana aho umuntu yakuriye, icyamuteye gukora ibyo yakoze n’aho ubushobozi bwe bugarukira. Bibiliya yahanuye uko umutware w’itorero rya gikristo, ari we Yesu, yari guca imanza igira iti: “Ntazaca urubanza ashingiye gusa ku bigaragarira amaso ye, cyangwa ngo acyahe ashingiye gusa ku byo amatwi ye yumvise. Azacira aboroheje urubanza rukiranuka, kandi atange igihano kiboneye ku bw’abicisha bugufi bo mu isi” (Yes 11:3, 4). Mwebwe basaza, muri abungeri bungirije Yesu kandi azabafasha guca imanza nk’uko azica (Mat 18:18-20). Twishimira rwose ko dufite abasaza batwitaho kandi bihatira kwigana Kristo! Tubashimira ukuntu badahwema kwimakaza ubutabera n’imbabazi mu matorero yacu.
19. Ni irihe somo imigi y’ubuhungiro ikwigisha, kandi se urateganya kurikurikiza ute?
19 Amategeko ya Mose yari urufatiro rw’“ibintu by’ingenzi by’ubumenyi n’ukuri” ku byerekeye Yehova n’amahame ye (Rom 2:20). Urugero, imigi y’ubuhungiro yigisha abasaza uko ‘baca imanza bakoresheje ubutabera nyakuri,’ kandi twese itwigisha uko ‘twagaragarizanya ineza yuje urukundo n’imbabazi’ (Zek 7:9). Ntitugitwarwa n’ayo Mategeko. Ariko kandi, Yehova ntahinduka kandi aracyabona ko ubutabera n’imbabazi ari ingenzi. Twishimira rwose ko dusenga Imana yaturemye mu ishusho yayo, tukaba dushobora kwigana imico yayo kandi tukayihungiraho.
a Reba “Ibibazo by’abasomyi” mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Nzeri 2006, ku ipaji ya 30.