Ubutumwa bwiza bwanditswe na Mariko
2 Icyakora hashize iminsi Yesu asubira i Kaperinawumu, maze abantu bamenya ko ari mu nzu, aho yabaga.+ 2 Ibyo bituma abantu bahahurira ari benshi, ku buryo hatasigaye akanya na gato, haba no ku muryango. Hanyuma atangira kubabwira ubutumwa bwiza.+ 3 Nuko bamuzanira umuntu wari waramugaye, aza ahetswe n’abantu bane.+ 4 Ariko kubera ko batashoboraga kumujyana ngo bamugeze aho Yesu yari ari bitewe n’abantu benshi, basenye igisenge cy’aho Yesu yari ari, bamaze gucamo umwenge, bamanuriramo uburiri uwo muntu wamugaye yari aryamyeho. 5 Yesu abonye ukwizera kwabo+ abwira uwo muntu wari waramugaye ati: “Mwana wanjye, ibyaha byawe urabibabariwe.”+ 6 Icyo gihe bamwe mu banditsi bari bicaye aho, baratekereje bati:+ 7 “Kuki uyu muntu avuze aya magambo? Ari gutuka Imana. Ni nde wundi ushobora kubabarira abantu ibyaha, uretse Imana yonyine?”+ 8 Ariko Yesu ahita amenya ibyo batekereza. Nuko arababwira ati: “Kuki mutekereza ibintu nk’ibyo mu mitima yanyu?+ 9 None se ari ukubwira umuntu wamugaye ngo: ‘ibyaha byawe urabibabariwe,’ cyangwa kumubwira ngo: ‘haguruka ufate uburiri bwawe ugende,’ icyoroshye ni ikihe? 10 Ariko reka mbereke ko Umwana w’umuntu+ afite ububasha bwo kubabarira abantu bo ku isi ibyaha.”+ Nuko abwira uwo muntu wamugaye ati: 11 “Ndakubwiye ngo: ‘haguruka, ufate uburiri bwawe utahe!’” 12 Avuze atyo, uwo muntu wari waramugaye arahaguruka, afata uburiri bwe anyura imbere yabo bose, ku buryo batangaye cyane maze basingiza Imana bavuga bati: “ntitwigeze tubona ibintu nk’ibi!”+
13 Nuko Yesu yongera gusohoka ajya ku nyanja. Abantu bose batangira kuza aho ari, hanyuma Yesu atangira kubigisha. 14 Anyura iruhande rw’inyanja, abona Lewi umuhungu wa Alufayo yicaye mu biro by’imisoro, nuko aramubwira ati: “Nkurikira ube umwigishwa wanjye.” Uwo mwanya arahaguruka aramukurikira.+ 15 Nyuma yaho, Yesu n’abigishwa be bari bari kurya* bicaye mu nzu ya Lewi. Nuko abasoresha n’abanyabyaha bicarana na bo barasangira, kuko abenshi muri bo bari baratangiye kumukurikira.+ 16 Ariko abanditsi n’Abafarisayo babonye asangira n’abanyabyaha n’abasoresha, babaza abigishwa be bati: “Bishoboka bite ko asangira n’abasoresha n’abanyabyaha?” 17 Yesu abyumvise arababwira ati: “Abantu bazima ntibaba bakeneye umuganga, ahubwo abarwayi ni bo bamukenera. Sinazanywe no guhamagara abakiranutsi, ahubwo nazanywe no guhamagara abanyabyaha.”+
18 Icyo gihe abigishwa ba Yohana n’Abafarisayo bari bamenyereye kwigomwa kurya no kunywa. Nuko baraza, babaza Yesu bati: “Kuki abigishwa ba Yohana n’ab’Abafarisayo bigomwa kurya no kunywa, ariko abigishwa bawe bo bakaba batabikora?”+ 19 Yesu arabasubiza ati: “Iyo umukwe*+ akiri kumwe n’incuti ze, ntizishobora kwigomwa kurya no kunywa. Igihe cyose aba akiri kumwe na zo ntibiba ari ngombwa ko zigomwa kurya no kunywa. 20 Ariko igihe kizagera umukwe ntabe akiri kumwe na zo.+ Icyo gihe ni bwo zizigomwa kurya no kunywa. 21 Nta wutera igitambaro gishya* ku mwenda ushaje, kuko abikoze cyakurura uwo mwenda ukarushaho gucika.+ 22 Nanone nta muntu washyira divayi nshya mu dufuka tw’uruhu dushaje, kuko abikoze utwo dufuka twaturika maze divayi ikameneka, n’utwo dufuka tukangirika. Ahubwo abantu bashyira divayi nshya mu dufuka dushya tw’uruhu.”
23 Nuko Yesu anyura mu mirima y’ingano ku Isabato, maze abigishwa be bagenda baca amahundo y’ingano.+ 24 Hanyuma Abafarisayo baramubwira bati: “Ngaho reba! Kuki abigishwa bawe bakora ibintu bitemewe n’amategeko ku Isabato?” 25 Ariko arababwira ati: “Ntimwigeze musoma ibyo Dawidi yakoze, igihe we n’abo bari kumwe bari bashonje kandi badafite ibyokurya?+ 26 Nk’uko inkuru ivuga iby’umutambyi mukuru Abiyatari+ ibigaragaza, icyo gihe Dawidi yinjiye mu nzu y’Imana arya imigati igenewe Imana,* ahaho n’abari kumwe na we kandi bitari byemewe n’amategeko ko hagira undi muntu uyirya uretse abatambyi.”+ 27 Nuko arababwira ati: “Imana yashyizeho Isabato ngo ifashe abantu,+ ariko abantu ntibaremewe kubahiriza amategeko y’Isabato. 28 Ubwo rero Umwana w’umuntu afite n’ububasha ku birebana n’Isabato.”*+