Ufite Agaciro mu maso y’Imana!
“Nagukunze urukundo ruhoraho: ni cyo cyatumye ngukuruza ineza nkakwiyegereza.”—YEREMIYA 31:3.
1. Ni gute uko Yesu yafataga rubanda rwa giseseka rwo mu gihe cye byari bitandukanye n’uko Abafarisayo babafataga?
BYAGARAGARIRAGA mu maso he. Uwo muntu, Yesu, ntiyari ahwanye n’abayobozi b’idini; yitaga ku bantu. Yagiriye impuhwe abantu bitewe n’uko bari “basandaye nk’intama zitagira umwungeri” (Matayo 9:36). Abayobozi babo b’idini bagombaga kuba abungeri buje urukundo, bahagarariye Imana yuje urukundo n’imbabazi. Aho kugenza batyo, basuzuguraga rubanda rwa giseseka, barufata nk’aho ari abantu bo mu rwego rwo hasi cyane—kandi bavumwe!a (Yohana 7:47-49; gereranya na Ezekiyeli 34:4.) Uko bigaragara, igitekerezo gikocamye nk’icyo kidashingiye ku Byanditswe, cyari gihabanye cyane n’uko Yehova abona ubwoko bwe. Yari yarabwiye ishyanga rye, ari ryo Isirayeli, ati “nagukunze urukundo ruhoraho.”—Yeremiya 31:3.
2. Ni gute bagenzi ba Yobu batatu bagerageje kumwumvisha ko nta cyo yari amaze mu maso y’Imana?
2 Icyakora, Abafarisayo si bo rwose babaye aba mbere bagerageje kumvisha intama zikundwa za Yehova ko nta cyo zimaze. Dufate urugero rwa Yobu. Yari umukiranutsi n’inyangamugayo mu maso ya Yehova, ariko “abahumuriza” batatu bumvikanishije ko Yobu yari umuhakanyi urangwa n’ubwiyandarike kandi mubi, wari gupfa ari incike. Bemeje ko nta gaciro Imana yari guha gukiranuka kwa Yobu, kubera ko itiringiraga ndetse n’abamarayika bayo, kandi ikabona ijuru ubwaryo nk’aho ridatunganye!—Yobu 1:8; 4:18; 15:15, 16; 18:17-19; 22:3.
3. Ni ubuhe buryo Satani akoresha muri iki gihe mu kugerageza kumvisha abantu ko nta cyo bamaze, kandi ko badakundwa?
3 Muri iki gihe, Satani aracyakoresha ‘igikorwa cy’amayeri’ cyo kugerageza kumvisha abantu ko badakundwa, kandi ko nta cyo bamaze (Abefeso 6:11 NW, ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji). Ni iby’ukuri ko akenshi yoshya abantu yuririye ku bwirasi bwabo no ku bwibone bwabo (2 Abakorinto 11:3). Nanone ariko, ashimishwa no gutuma abantu b’intege nke bumva ko nta cyo bamaze. Ibyo ni ko biri cyane cyane muri ibi bihe birushya, by’ ‘iminsi y’imperuka.’ Abantu benshi muri iki gihe, babyirukira mu miryango, aho usanga abayigize “badakunda n’ababo”; ugasanga buri munsi hari benshi bagomba guhangana n’abantu bagira urugomo, abikunda n’ibyigenge (2 Timoteyo 3:1-5). Imyaka myinshi bamaze bagirirwa nabi, ivangura ry’amoko, inzangano, cyangwa gutukwa, bishobora kumvisha abo bantu ko nta cyo bamaze, kandi ko badakundwa. Umugabo umwe yanditse agira ati “numva nta muntu nkunda, kandi najye numva nta wunkunda. Mbona bigoye cyane kwemera ko Imana inyitaho mu buryo ubwo ari bwo bwose.”
4, 5. (a) Kuki igitekerezo cy’uko umuntu runaka yaba nta cyo amaze, kinyuranye n’Ibyanditswe? (b) Ni akahe kaga gashobora guterwa no kwemera ko imihati yacu yose nta cyo imaze?
4 Igitekerezo cyo kuba umuntu yumva ko ari nta cyo amaze, gihabanye n’urufatiro rw’ukuri kw’Ijambo ry’Imana ubwaryo, ni ukuvuga inyigisho ihereranye n’incungu (Yohana 3:16). Niba Imana yarashoboraga gutanga ikiguzi gihanitse bene ako kageni—ni ukuvuga ubuzima bw’igiciro cyinshi bw’Umwana wayo bwite—mu kutugurira uburyo bwo kubaho iteka, igomba kuba idukunda rwose; ni koko, dufite agaciro mu maso yayo!
5 Byongeye kandi, mbega ukuntu twacibwa intege no kumva ko tudashimisha Imana, ndetse ko n’imihati yacu yose ari nta cyo imaze! (Gereranya n’Imigani 24:10.) Muri iyo mimerere yo kutarangwa n’icyizere, bamwe bashobora kubona ko n’inkunga nziza zigamije kudufasha gutera imbere mu murimo dukorera Imana mu gihe bishoboka, ari nko kuduciraho iteka. Ibyo bishobora gusa n’aho bihuje n’ibitekerezo bisanzwe biturimo, by’uko ibyo dukora byose bidahagije.
6. Ni uwuhe muti mwiza kurusha iyindi wo kurwanya ibyo kwitekerezaho mu buryo budakwiriye?
6 Mu gihe wiyumvisemo ibyo byiyumvo bitarangwa n’icyizere, ntukihebe. Abenshi muri twe, usanga rimwe na rimwe twibabaza nta mpamvu. Kandi wibuke ko, Ijambo ry’Imana ryagenewe ‘kudutunganya’ no “gusenya ibihome no kubikubita hasi” (2 Timoteyo 3:16; 2 Abakorinto 10:4). Intumwa Yohana yanditse igira iti “icyo ni cyo kizatumenyesha ko turi ab’ukuri, tukabona uko duhumuriza imitima yacu imbere yayo, nubwo imitima yacu iducira urubanza, kuko Imana iruta imitima yacu, kandi izi byose” (1 Yohana 3:19, 20). Reka noneho dusuzume uburyo butatu Bibiliya itwigishirizamo ko dufite agaciro mu maso ya Yehova.
Yehova Abona ko Ufite Agaciro mu Maso Ye
7. Ni gute Yesu yigishije Abakristo bose ku bihereranye n’agaciro bafite mu maso y’Imana?
7 Icya mbere, Bibiliya yigisha mu buryo butaziguye ko buri wese muri twe afite agaciro mu maso y’Imana. Yesu yagize ati: “mbese ibishwi bitanu ntibigurwa amakuta abiri? Nyamara nta na kimwe muri byo kibagirana mu maso y’Imana. Ndetse n’umusatsi wo ku mitwe yanyu wose warabazwe. Ntimutinye rero, kuko muruta ibishwi byinshi” (Luka 12:6, 7). Muri icyo gihe, igishwi ni yo nyoni yagurishwaga amafaranga make cyane kurusha ibindi biribwa byose, nyamara ariko, nta na kimwe cyisobaga Umuremyi wacyo. Bityo rero, ibyo bidufasha kubona itandukaniro ry’ibintu bihabanye mu buryo butangaje: ku birebana n’abantu—bo bafite agaciro kenshi cyane kurushaho—Imana izi buri kantu kose gahereranye n’imibereho yabo. Ni nk’aho imisatsi yo ku mitwe yacu ibazwe uko yakabaye!
8. Kuki bihuje n’ubwenge gutekereza ko Yehova yashobora kubara imisatsi iri ku mitwe yacu?
8 Ngo imisatsi irabazwe? Niba ukeka ko ibyo bintu byavuzwe mu mugani wa Yesu byaba bidahuje n’ubwenge, zirikana ibi bikurikira: Imana yibuka abagaragu bayo bizerwa bose uko bakabaye, ku buryo ishobora kubazura—yongera kubarema bundi bushya uko bari bateye ku kantu kose, harimo n’urusobe rw’amategeko ndangakamere, hamwe n’ibyo bibuka byose n’ubumenyi bari bafite bwose mu myaka yose y’ubuzima bwabo. Kubara imisatsi yacu (mwayene y’imisatsi yo kuri buri mutwe ikaba igera ku 100.000), bishobora kuba igikorwa kidahambaye ugereranyije!—Luka 20:37, 38.
Dufite Akahe Gaciro mu Maso ya Yehova?
9. (a) Ni iyihe mico imwe n’imwe Yehova abona ko ari iy’agaciro? (b) Kuki utekereza ko imico nk’iyo ari iy’agaciro kuri we?
9 Icya kabiri, Bibiliya itwigisha icyo Yehova atubonaho cy’agaciro. Muri make, yishimira imico myiza yacu hamwe n’imihati tugira. Umwami Dawidi yabwiye umuhungu we Salomo ati “Uwiteka agenzura imitima yose, akamenya ibyo imitima yibwira byose” (1 Ngoma 28:9). Mu gihe Imana igenzura imitima y’abantu babarirwa muri za miriyari muri iyi si yuzuyemo urugomo n’inzangano, mbega ukuntu igomba kuba ishimishwa no kubona umutima ukunda amahoro, ukuri no gukiranuka! (Gereranya na Yohana 1:47; 1 Petero 3:4.) Bigenda bite iyo Imana ibonye umutima wuzuye urukundo, ushaka kumenya ibiyerekeyeho maze ukageza ubwo bumenyi ku bandi? Muri Malaki 3:16, Yehova atubwira ko atega amatwi akumva ababwira abandi ibimwerekeyeho, ko ndetse anafite ‘igitabo cy’urwibutso rw’abubaha Uwiteka, bakita ku izina rye.’ Iyo mico ni iy’agaciro kuri we!
10, 11. (a) Ni gute bamwe bashobora gusa n’aho bapfobya ibihamya bigaragaza ko Yehova abona ko imico yabo myiza ari iy’agaciro? (b) Ni gute urugero rwa Abiya rwerekana ko Yehova abona ko imico yacu myiza ari iy’agaciro uko yaba ingana kose?
10 Nyamara ariko, umutima wicira urubanza, ushobora kutinjirwamo n’icyo gihamya kigaragaza ko dufite agaciro mu maso y’Imana. Ushobora guhora utwongorera ubutitsa ugira uti ‘ariko hari abandi benshi cyane b’intangarugero mu kugaragaza iyo mico kundusha. Mbega ukuntu Yehova agomba kuba ababara iyo angereranyije na bo!’ Nta bwo Yehova agereranya abagaragu be, ndetse nta n’ubwo akagatiza, cyangwa ngo abe utava ku izima (Abagalatiya 6:4). Akoresha ubushishozi mu gusoma ibiri mu mutima, kandi abona ko imico myiza yose ari iy’agaciro, uko yaba imeze kose.
11 Urugero, mu gihe Yehova yategekaga ko umuryango wa cyami w’Umwami Yerobowamu warangwaga n’ubuhakanyi wagombaga kurimburwa wose uko wakabaye, ugakurwaho nk’uko umuntu aheha “amabyi,” yategetse ko umwe mu bana b’umwami, witwaga Abiya, ari we wenyine wagombaga guhambwa neza. Kubera iki? “Kuko ari we wenyine wo mu nzu ya Yerobowamu wabonetsweho n’ibyiza bimwe imbere y’Uwiteka Imana ya Isirayeli” (1 Abami 14:10, 13). Ibyo se byaba bishaka kuvuga ko Abiya yasengaga Yehova ari uwizerwa? Si ko biri byanze bikunze, kubera ko na we yapfuye, kimwe n’abo muri uwo muryango wabo mubi (Gutegeka 24:16). Ariko kandi, Yehova yabonye “ibyiza bimwe” byari mu mutima wa Abiya ko byari iby’agaciro, maze arabizirikana. Igitabo cyitwa Matthew Henry’s Commentary on the Whole Bible, kiragira kiti “aho akantu keza nk’ako kari, n’ubwo kaba ari mu rugero runaka gusa, kazagaragara: Imana yo igashakashaka, irakabona, kabone n’iyo kaba ari gato gute, kandi karayinezeza.” Kandi wibuke ko Imana iramutse ikubonyemo akantu gato cyane k’umuco mwiza, ishobora kugakuza, upfa gusa kwihatira kuyikorera uri uwizerwa.
12, 13. (a) Ni gute muri Zaburi 139:3 herekana ko Yehova abona ko imihati yacu ari iy’agaciro? (b) Ni mu buhe buryo bishobora kuvugwa ko Yehova ashungura ibikorwa byacu?
12 Yehova afatana uburemere imihati yacu mu buryo nk’ubwo. Muri Zaburi 139:1-3, dusoma ngo “Uwiteka, warandondoye, uramenya. Uzi imyicarire yanjye n’imihagurukire yanjye, umenyera kure ibyo nibwira[.] Ujya urondora imigendere yanjye n’imiryamire, uzi inzira zanjye zose.” Bityo rero, Yehova azi neza ibyo dukora byose. Icyakora, si ukuvuga ko azi imigirire yacu gusa. Mu Giheburayo, iyi nteruro ngo “uzi inzira zanjye zose,” ishobora nanone gusobanurwa ngo “wita cyane ku nzira zanjye zose,” cyangwa ngo “ukunda cyane inzira zanjye zose.” (Gereranya na Matayo 6:19, 20.) None se, ni gute Yehova ashobora gukunda cyane inzira zacu kandi tudatunganye, tukaba turi n’abanyabyaha?
13 Igishimishije ni uko, dukurikije intiti zimwe na zimwe mu bya Bibiliya, igihe Dawidi yandikaga ko Yehova ‘yarondoye’ urugendo rwe n’ibihe bye byo kuruhuka, ijambo ry’Igiheburayo ryakoreshejwe, rifashwe uko ryakabaye inyuguti ku yindi, risobanurwa ngo “gushungura” cyangwa “kugosora.” Igitabo kimwe cyagize kiti “bisobanura . . . kugosora uvanamo inkumbi zose uzitandukanya n’impeke, maze ugasigarana impeke—kugira ngo uzigame izifite akamaro zose. Ku bw’ibyo, aha ibyo bisobanura ko Imana, mu mvugo y’ikigereranyo, yamushunguye. . . . Yanyanyagije ibyari nk’inkumbi byose, cyangwa ibyari bidafite umumaro byose, maze, ibona ko ibyari bisigaye ari iby’ukuri, kandi ko ari iby’ingenzi. Umutima wicira urubanza, ushobora gushungura ibikorwa byacu mu buryo bunyuranye n’ubwo, uducyaha nta mpuhwe uturyoza amakosa y’igihe cyashize, kandi ukaba wapfobya imirimo myiza dukora, nk’aho nta cyo imaze. Ariko kandi, mu gihe twicujije nta buryarya maze tukihatira kutongera kugwa muri ayo makosa, Yehova aratubabarira (Zaburi 103:10-14; Ibyakozwe 3:19). Arashungura maze akibuka ibikorwa byacu byiza. Koko rero, akomeza kubyibuka iteka, igihe cyose dukomeza kuba abizerwa. Kwibagirwa ibyo byiza, yabifata nk’aho ari ugukiranirwa, kandi nta bwo yigera na rimwe akiranirwa!—Abaheburayo 6:10.
14. Ni iki cyerekana ko Yehova abona ko ibyo dukora ari by’agaciro mu murimo wacu wa Gikristo?
14 Ni ibihe bikorwa byiza bimwe na bimwe Imana ibona ko ari iby’agaciro kurusha ibindi? Twavuga ko ari ibintu ibyo ari byo byose dukora twigana Umwana we, Yesu Kristo (1 Petero 2:21). Nta gushidikanya rero, umurimo umwe w’ingenzi cyane, ni uwo kwamamaza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana. Mu Baroma 10:15, dusoma ngo “mbega uburyo ibirenge by’abavuga ubutumwa bwiza ari byiza cyane!” N’ubwo ubusanzwe tudashobora gutekereza ko ibirenge byacu ari “byiza,” ijambo Pawulo yakoresheje hano, ni nk’iryakoreshejwe mu buhinduzi bwo mu rurimi rw’Ikigiriki bwitwa Septante buvuga ibyerekeye Rebeka, Rasheli na Yozefu—bose uko ari batatu, bakaba bari bazwiho kuba bafite uburanga (Itangiriro 26:7; 29:17; 39:6). Bityo rero, kuba twifatanya mu murimo w’Imana yacu, ari yo Yehova, ni byiza cyane kandi ni iby’agaciro kenshi mu maso yayo.—Matayo 24:14; 28:19, 20.
15, 16. Kuki Yehova abona ko ukwihangana kwacu ari ukw’agaciro, kandi ni gute amagambo y’Umwami Dawidi ari muri Zaburi 56:9 (umurongo wa 8 muri Biblia Yera) abitsindagiriza?
15 Undi muco Imana ibona ko ari uw’agaciro, ni ukwihangana kwacu (Matayo 24:13). Wibuke ko Satani ashaka ko utera Yehova umugongo. Buri munsi wose umaze ukomeza kuba indahemuka kuri Yehova, uba ari undi munsi umaze ugize uruhare mu guhinyuza ibirego bya Satani (Imigani 27:11). Rimwe na rimwe, kwihangana ntibiba byoroshye. Ibibazo by’uburwayi, ibibazo by’amafaranga, kwiheba mu buryo bw’ibyiyumvo, hamwe n’izindi mbogamizi, bishobora gutuma buri munsi uba ikigeragezo. Kwihanganira ibyo bigeragezo, ni iby’agaciro cyane mu maso ya Yehova. Ni yo mpamvu Umwami Dawidi yasabye Yehova kubika amarira ye mu “icupa” ry’ikigereranyo, amubazanya icyizere ati “mbese ntiyanditswe mu gitabo cyawe?” (Zaburi 56:9, umurongo wa 8 muri Biblia Yera). Ni koko, Yehova abika kandi akibuka amarira yose hamwe n’imibabaro twihanganira kugira ngo dukomeze kumubaho indahemuka. Ibyo na byo ni iby’agaciro mu maso ye.
16 Mu kureba imico yacu myiza n’imihati yacu, mbega ukuntu bigaragara ko Yehova abona byinshi byo guha agaciro muri buri wese muri twe! Uko isi ya Satani yaba idufata kose, Yehova abona ko dufite agaciro, kandi ko turi mu bagize ‘ibyifuzwa n’amahanga yose.’—Hagayi 2:7.
Icyo Yehova Yakoze Kugira ngo Agaragaze Urukundo Rwe
17. Kuki igitambo cy’incungu cya Kristo cyagombye kutwumvisha ko Yehova na Yesu badukunda, umuntu ku giti cye?
17 Icya gatatu, Yehova akora byinshi kugira ngo agaragaze urukundo adukunda. Mu by’ukuri, igitambo cy’incungu cya Kristo ni igisubizo gihamye cy’ikinyoma cya Satani, cy’uko ngo nta cyo tumaze, cyangwa ko tudakundwa. Ntitwagombye kuzigera na rimwe twibagirwa ko urupfu rw’agashinyaguro rwa Yesu rwo ku giti cy’umubabaro, ndetse n’akababaro gakomeye kurushaho Yehova yagize igihe yabonaga urupfu rw’Umwana we ukundwa, byari igihamya kigaragaza urukundo badukunda. Byongeye kandi, urwo rukundo rutwerekezwaho buri muntu ku giti cye. Intumwa Pawulo yabibonaga ityo, kuko yanditse igira iti ‘Umwana w’Imana yarankunze, aranyitangira.’—Abagalatiya 2:20.
18. Ni mu buhe buryo Yehova aturehereza kuri Kristo?
18 Yehova yatugaragarije urukundo adukunda adufasha, buri muntu ku giti cye, kungukirwa n’igitambo cya Kristo. Muri Yohana 6:44, Yesu yagize ati “nta wubasha kuza aho ndi, keretse arehejwe na Data wantumye.” Binyuriye ku murimo wo kubwiriza utugeraho twese buri muntu ku giti cye, binyuriye no ku mwuka wera Yehova akoresha kugira ngo adufashe gusobanukirwa no gushyira mu bikorwa ukuri guhereranye n’ibintu by’umwuka, atitaye ku ntege nke zacu no ku kudatungana kwacu, Yehova aturehereza mu buryo bwa bwite ku Mwana we no ku byiringiro by’ubuzima bw’iteka. Bityo rero, Yehova ashobora kutwerekezaho amagambo nk’ayo yavuze kuri Isirayeli agira ati “nagukunze urukundo ruhoraho: ni cyo cyatumye ngukuruza ineza, nkakwiyegereza.”—Yeremiya 31:3.
19. Kuki igikundiro cy’isengesho cyagombye kutwumvisha ko Yehova adukunda buri muntu ku giti cye?
19 Ariko kandi, wenda dushobora kubona urukundo rwa Yehova mu buryo bwimbitse kurushaho, binyuriye ku gikundiro cy’isengesho. Atumirira buri wese muri twe ‘kumusenga ubudasiba’ (1 Abatesalonike 5:17). Aratwumva! Ndetse yitwa ‘Uwumva ibyo asabwa’ (Zaburi 65:3, umurongo wa 2 muri Biblia Yera). Uwo murimo nta wundi muntu uwo ari we wese yawuhaye, ndetse nta n’ubwo yawuhaye Umwana we. Tekereza gato: Umuremyi w’ijuru n’isi adutera inkunga yo kumwegera mu isengesho, tukamuvugisha mu bwisanzure. Amasengesho yawe utura Yehova umwinginga, ashobora ndetse gutuma akora icyo atashoboraga gukora binyuriye ku bundi buryo ubwo ari bwo bwose.—Abaheburayo 4:16; Yakobo 5:16; reba muri Yesaya 38:1-16.
20. Kuki urukundo Imana idukunda rutaba urwitwazo rwo kwikuza cyangwa kwibona?
20 Nta Mukristo ushyira mu gaciro wafatira kuri urwo rukundo Imana itugaragariza, n’uburyo itwitaho, maze ngo abigire urwitwazo rwo kwibona nk’aho afite agaciro kuruta uko ari mu by’ukuri. Pawulo yanditse agira ati “ndababwira umuntu wese muri mwe, mbwirijwe n’ubuntu nahawe, mwe kwifata uko mutari, ahubwo mutekereze mwitonze [“mushyire mu gaciro,” NW ], nk’uko Imana yagereye umuntu wese kwizera” (Abaroma 12:3). Bityo rero, mu gihe dusogongera urukundo rwa Data wo mu ijuru rurangwa n’igishyuhirane, nimucyo dushyire mu gaciro maze twibuke ko ineza Imana yatugiriye tutari tuyikwiriye.—Gereranya na Luka 17:10.
21. Ni ikihe kinyoma cya Satani tugomba kurwanya ubudatezuka, kandi ni ukuhe kuri kw’Imana tugomba guhora dutekerezaho iteka?
21 Nimucyo buri wese muri twe akore uko ashoboye kose, kugira ngo arwanye ibitekerezo byose Satani yimiriza imbere muri iyi si ishaje igeze aharindimuka. Ibyo bikubiyemo kurwanya igitekerezo cy’uko nta cyo tumaze, cyangwa se ko tudakundwa. Niba imibereho yo muri iyi gahunda yarakwigishije kwibona ko uri umuntu w’imbogamizi, ku buryo ndetse n’urukundo rw’Imana ruhebuje rudashobora kukwihanganira, cyangwa se ko imirimo yawe myiza ari nta cyo imaze na busa, ku buryo n’amaso yayo areba ibintu byose adashobora kuyibona, cyangwa se ko ibyaha byawe ari byinshi cyane ku buryo ndetse n’urupfu rw’Umwana wayo ukundwa rudashobora kubitwikira, wigishijwe ibinyoma. Rwanya ibyo binyoma, kandi ubyange urunuka uko bishoboka kose! Nimucyo duhore tuzirikana amagambo yahumetswe y’intumwa Pawulo ari mu Baroma 8:38, 39, agira ati “menye neza yuko naho rwaba urupfu, cyangwa ubugingo, cyangwa abamarayika, cyangwa abategeka, cyangwa ibiriho, cyangwa ibizaba, cyangwa abafite ubushobozi, cyangwa uburebure bw’igihagararo cyangwa uburebure bw’ikijyepfo, cyangwa ikindi cyaremwe cyose, bitazabasha kudutandukanya n’urukundo rw’Imana ruri muri Kristo Yesu Umwami wacu.”
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Koko rero, bamaganaga abakene babigiranye agasuzuguro, babita “ʽam-ha·ʼaʹrets,” cyangwa “rubanda.” Dukurikije intiti imwe, Abafarisayo bigishaga ko nta we ukwiriye gushinga abo bantu ibintu by’agaciro, cyangwa ngo abe yakwiringira ubuhamya butanzwe na bo, cyangwa ngo babe nk’abashyitsi, cyangwa kubabera abashyitsi, habe ndetse no kubaguraho ibintu. Abayobozi bavugaga ko uwari kuramuka ashyingiye umukobwa we umwe muri abo bantu, byari kuba ari nko kumwohera aboshye ku nyamaswa nta kirengera.
Ubitekerezaho Iki?
◻ Kuki Satani agerageza kutwumvisha ko nta cyo tumaze kandi ko tudakundwa?
◻ Ni gute Yesu yigishije ko Yehova abona ko buri wese muri twe afite agaciro?
◻ Tuzi dute ko Yehova abona ko imico yacu myiza ari iy’agaciro?
◻ Ni gute twakwiringira tudashidikanya ko Yehova abona ko imihati yacu ari iy’agaciro?
◻ Ni gute Yehova yatugaragarije urukundo rwe buri muntu ku giti cye?
[Ifoto yo ku ipaji ya 13]
Yehova azirikana abantu bose bita ku izina rye, kandi arabibuka