Babonye Mesiya
“Twabonye Mesiya.”—YOH 1:41.
1. Ni iki cyatumye Andereya avuga ngo “twabonye Mesiya”?
YOHANA UMUBATIZA yari ahagararanye na babiri mu bigishwa be. Igihe Yesu yari ageze hafi yabo, Yohana yaravuze ati “dore Umwana w’Intama w’Imana!” Andereya n’undi mwigishwa bahise bakurikira Yesu maze biriranwa na we uwo munsi. Nyuma yaho, Andereya yagiye kureba umuvandimwe we Simoni Petero, hanyuma amaze kumubwira amagambo ashishikaje agira ati “twabonye Mesiya,” amujyana aho Yesu yari ari.—Yoh 1:35-41.
2. Gusuzuma ubundi buhanuzi buvuga ibyerekeye Mesiya biri butumarire iki?
2 Uko igihe cyari kugenda gihita, Andereya, Petero n’abandi bari kwiga Ibyanditswe mu buryo bunonosoye, maze bagatangaza batizigamye ko Yesu w’i Nazareti ari we Mesiya wasezeranyijwe. Mu gihe turi bube dusuzuma ubundi buhanuzi bwerekeye Mesiya, turi burusheho kwizera Ijambo ry’Imana n’uwo yatoranyirije.
‘Dore umwami wawe araje’
3. Ni ubuhe buhanuzi bwasohoye igihe Yesu yinjiraga i Yerusalemu nk’umwami?
3 Mesiya yari kwinjira i Yerusalemu nk’umwami. Zekariya yarahanuye ati “nezerwa cyane wa mukobwa w’i Siyoni we, rangurura ijwi ryo kunesha wa mukobwa w’i Yerusalemu we. Dore umwami wawe aje agusanga. Arakiranuka kandi agenda anesha. Yicisha bugufi kandi agendera ku ndogobe, ndetse ku cyana cy’indogobe” (Zek 9:9). Umwanditsi wa zaburi yaranditse ati “hahirwa uje mu izina rya Yehova” (Zab 118:26). Igihe Yesu yinjiraga i Yerusalemu, imbaga y’abantu yaranguruye ijwi ry’ibyishimo. Yesu si we wabwiye iyo mbaga y’abantu kubigenza batyo. Bakoze ibihuje n’ibyari byarahanuwe. Mu gihe usoma iyo nkuru, use n’ureba uko byagenze kandi wumve ayo majwi y’ibyishimo.—Soma muri Matayo 21:4-9.
4. Sobanura uko ibivugwa muri Zaburi ya 118:22, 23 byasohoye.
4 Nubwo abantu benshi bari kwanga kwemera ko Yesu ari we Mesiya, yari afite agaciro mu maso y’Imana. Nk’uko byahanuwe, abantu batemeraga ibimenyetso byagaragazaga ko Yesu ari we Mesiya ‘baramusuzuguye kandi bamufata nk’utagira umumaro’ (Yes 53:3; Mar 9:12). Icyakora Imana yahumekeye umwanditsi wa zaburi, maze arandika ati “ibuye abubatsi banze ni ryo ryabaye irikomeza umutwe w’imfuruka. Ibyo byaturutse kuri Yehova” (Zab 118:22, 23). Yesu yasubiriyemo abanyedini bamwangaga uwo murongo w’Ibyanditswe, kandi Petero yavuze ko ibyo byasohoreye kuri Kristo (Mar 12:10, 11; Ibyak 4:8-11). Yesu yabaye “ibuye ry’urufatiro rikomeza imfuruka” z’itorero rya gikristo. Nubwo yanzwe n’abatubaha Imana, ‘yaramutoranyije, kandi ibona ko ari uw’agaciro kenshi.’—1 Pet 2:4-6.
Yaragambaniwe kandi baramutererana
5, 6. Ni iki cyari cyarahanuwe ku birebana n’uko Mesiya yari kugambanirwa, kandi se byasohoye bite?
5 Mesiya yari kugambanirwa n’umuntu witwaga ko ari incuti ye. Dawidi yarahanuye ati “umuntu twari tubanye amahoro, uwo niringiraga, wajyaga arya ku byokurya byanjye, ni we wambanguriye agatsinsino” (Zab 41:9). Iyo abantu basangiraga byagaragazaga ko ari incuti (Intang 31:54). Ku bw’ibyo, kuba Yuda Isikariyota yaragambaniye Yesu cyari igikorwa cy’ubuhemu bukabije. Yesu yerekeje kuri uwo mugambanyi ubwo yabwiraga intumwa ze ati “simvuze mwese; abo natoranyije ndabazi. Ahubwo ni ukugira ngo Ibyanditswe bisohore, ngo ‘uwajyaga arya ku byokurya byanjye ni we wambanguriye agatsinsino.’”—Yoh 13:18.
6 Uwari kugambanira Mesiya yari guhabwa ibiceri 30 by’ifeza, ni ukuvuga ikiguzi cy’umugaragu! Matayo ashingiye ku bivugwa muri Zekariya 11:12, 13 yagaragaje ko Yesu yagambaniwe ku dufaranga duke cyane. Ariko se, kuki Matayo yavuze ko ibyo byari byarahanuwe “binyuze ku muhanuzi Yeremiya”? Mu gihe cya Matayo, igitabo cya Yeremiya gishobora kuba ari cyo cyabanzirizaga ibindi mu itsinda ry’ibitabo bya Bibiliya byarimo n’igitabo cya Zekariya. (Gereranya na Luka 24:44.) Ayo mafaranga Yuda yabonye mu buryo bubi ntiyigeze ayakoresha, kuko yayajugunye mu rusengero, maze akajya kwiyahura.—Mat 26:14-16; 27:3-10.
7. Amagambo ari muri Zekariya 13:7 yasohoye ate?
7 Abigishwa ba Mesiya bari gutatana. Zekariya yaranditse ati “kubita umwungeri intama zo mu mukumbi zitatane” (Zek 13:7). Ku itariki ya 14 Nisani mu mwaka wa 33, Yesu yabwiye abigishwa be ati “mwese ibyanjye birabagusha iri joro, kuko handitswe ngo ‘nzakubita umwungeri, umukumbi w’intama utatane.’” Kandi koko ni ko byagenze, kubera ko Matayo yavuze ko ‘abigishwa bose batereranye [Yesu] bagahunga.’—Mat 26:31, 56.
Yari kujyanwa mu rukiko kandi agakubitwa
8. Ni mu buhe buryo ubuhanuzi buri muri Yesaya 53:8 bwasohoye?
8 Mesiya yari kujyanwa mu rukiko kandi agakatirwa urwo gupfa. (Soma muri Yesaya 53:8.) Mu rukerera rwo ku itariki ya 14 Nisani, abari bagize Urukiko rw’Ikirenga rwa Kiyahudi barateranye, baboha Yesu maze bamushyikiriza Umutware w’Umuroma witwaga Ponsiyo Pilato. Yabajije Yesu ibibazo maze asanga nta cyaha kimuhama. Icyakora, igihe Pilato yashakaga kurekura Yesu, abantu barashakuje bati “mumanike!,” ahubwo basaba ko harekurwa umwicanyi witwaga Baraba. Pilato yashatse gushimisha iyo mbaga, arekura Baraba, maze ategeka ko Yesu akubitwa kandi aramutanga ngo amanikwe.—Mar 15:1-15.
9. Ni iki cyabaye mu gihe cya Yesu, nk’uko byari byarahanuwe muri Zaburi ya 35:11?
9 Abahamya b’ibinyoma bari gushinja Mesiya. Umwanditsi wa zaburi Dawidi yaravuze ati “abahamya b’abanyarugomo barahaguruka, bakambaza ibyo ntigeze menya” (Zab 35:11). Nk’uko byavuzwe muri ubwo buhanuzi, “abakuru b’abatambyi n’abagize Urukiko rw’Ikirenga rwa Kiyahudi bose, bashakishaga ibirego by’ibinyoma byo gushinja Yesu kugira ngo babone uko bamwica” (Mat 26:59). Mu by’ukuri “hari benshi bamushinjaga ibinyoma, ariko na bo mu buhamya bwabo ntibahuzaga” (Mar 14:56). Kuba barashinje Yesu ibinyoma nta cyo byari bibwiye abanzi be, kuko icyo bashakaga ari uko yicwa.
10. Sobanura uko ibivugwa muri Yesaya 53:7 byasohoye.
10 Mesiya yari gucecekera imbere y’abamuregaga. Yesaya yarahanuye ati “yari asumbirijwe yemera kubabazwa, nyamara ntiyabumbuye akanwa ke. Yajyanywe nk’intama ijya kubagwa, kandi nk’uko umwana w’intama ucecekera imbere y’uwukemura ubwoya, ni ko na we atigeze abumbura akanwa ke” (Yes 53:7). Igihe ‘abakuru b’abatambyi n’abakuru b’ubwo bwoko bamuregaga, ntiyashubije.’ Pilato yaramubajije ati “ntiwumva ko bagushinja ibintu byinshi?” Ariko Yesu “ntiyamusubiza, habe n’ijambo na rimwe, ku buryo byatangaje guverineri cyane” (Mat 27:12-14). Yesu ntiyigeze atuka abamuregaga.—Rom 12:17-21; 1 Pet 2:23.
11. Ibivugwa muri Yesaya 50:6 no muri Mika 5:1 byasohoye bite?
11 Yesaya yahanuye ko Mesiya yari gukubitwa. Uwo muhanuzi yaranditse ati “nategeye umugongo abankubitaga, n’abamfuraga ubwanwa mbategera imisaya. Sinahishe mu maso hanjye ibikojeje isoni no gucirwa amacandwe” (Yes 50:6). Mika yarahanuye ati “bazakubita ingegene ku itama ry’umucamanza wa Isirayeli” (Mika 5:1). Umwanditsi w’Ivanjiri Mariko yemeje ko ubwo buhanuzi bwasohoye agira ati ‘bamwe batangira gucira [Yesu] amacandwe, bamupfuka mu maso kandi bamukubita ibipfunsi, bakamubwira bati “hanura!” Abakozi b’urukiko baramujyana, bagenda bamukubita inshyi mu maso.’ Mariko yavuze ko abasirikare ‘bamukubitaga urubingo mu mutwe, bakamucira amacandwe kandi [ko] bapfukamaga bakamuramya [bamunnyega]’ (Mar 14:65; 15:19). Birumvikana ko nta cyo Yesu yari yarakoze cyari gutuma bamukorera ibintu nk’ibyo.
Yabaye uwizerwa kugeza apfuye
12. Ni mu buhe buryo ibivugwa muri Zaburi ya 22:16 no muri Yesaya 53:12 byasohoreye kuri Yesu?
12 Ibyabaye igihe Mesiya yamanikwaga byari byarahanuwe. Umwanditsi wa zaburi Dawidi yaravuze ati “iteraniro ry’abagizi ba nabi rirankikije; bacakiye ibiganza n’ibirenge byanjye nk’intare” (Zab 22:16). Umwanditsi w’Ivanjiri Mariko yavuze ikintu abasoma Bibiliya bazi neza, agira ati “icyo gihe byari bigeze ku isaha ya gatatu [saa tatu za mu gitondo], nuko baramumanika” (Mar 15:25). Nanone byari byarahanuwe ko Mesiya yari kubaranwa n’abanyabyaha. Yesaya yaranditse ati “yatanze ubuzima bwe. Yabaranywe n’abanyabyaha” (Yes 53:12). Ku bw’ibyo, ‘[Yesu] yamanikanywe n’ibisambo bibiri, kimwe iburyo bwe, ikindi ibumoso bwe.’—Mat 27:38.
13. Ni mu buhe buryo ibivugwa muri Zaburi ya 22:7, 8 byasohoreye kuri Yesu?
13 Dawidi yahanuye ko Mesiya yari gutukwa. (Soma muri Zaburi ya 22:7, 8.) Igihe Yesu yababarizwaga ku giti cy’umubabaro yaratutswe, kubera ko Matayo yanditse ati ‘abahisi n’abagenzi baramutukaga bamuzunguriza umutwe, bavuga bati “wowe ngo wari gusenya urusengero ukarwubaka mu minsi itatu, ngaho ikize! Niba uri Umwana w’Imana, manuka kuri icyo giti cy’umubabaro!”’ Abakuru b’abatambyi, abanditsi n’abakuru b’ubwo bwoko na bo baramushinyaguriye bati “yakijije abandi ariko we ntashobora kwikiza! Ngo ni Umwami w’Abisirayeli ra! Ngaho se namanuke ku giti cy’umubabaro, natwe tumwizere. Yiringiye Imana; ngaho nize imukize niba imwishimira, kuko yavuze ati ‘ndi Umwana w’Imana’” (Mat 27:39-43). Nyamara Yesu yakomeje gutuza, ntiyagira ikintu kibi avuga. Mbega ukuntu yadusigiye urugero rwiza!
14, 15. Ubuhanuzi buvuga ibirebana n’imyenda ya Mesiya n’ukuntu yari guhabwa divayi y’umushari bwasohoye bute?
14 Bakoresheje ubufindo kugira ngo bagabane imyenda ya Mesiya. Umwanditsi wa zaburi yaranditse ati “bigabanya imyenda yanjye, bagakoresha ubufindo kugira ngo bagabane imyambaro yanjye” (Zab 22:18). Uko ni ko byagenze, kuko ‘[abasirikare b’Abaroma] bamaze kumanika [Yesu] bagabanye imyenda ye bakoresheje ubufindo.’—Mat 27:35; soma muri Yohana 19:23, 24.
15 Mesiya yari guhabwa divayi y’umushari n’ibintu birura. Umwanditsi wa zaburi yaravuze ati “bangaburiye ibyatsi by’uburozi, ngize inyota bagerageza kumpa divayi y’umushari” (Zab 69:21). Matayo yaranditse ati ‘bahaye [Yesu] divayi ivanze n’ibintu birura ngo ayinywe; amaze gusogongeraho yanga kuyinywa.’ Nyuma yaho, ‘umwe muri bo yarirutse afata sipongo ayinika muri divayi isharira, maze ayishyira ku rubingo ajya kuyimuha ngo ayinywe.’—Mat 27:34, 48.
16. Sobanura uko ubuhanuzi bwo muri Zaburi ya 22:1 bwasohoye.
16 Mesiya yari gusa n’aho yatereranywe n’Imana. (Soma muri Zaburi ya 22:1.) Mu buryo buhuje n’ubwo buhanuzi, ‘bigeze ku isaha ya cyenda [saa cyenda z’amanywa], Yesu yaranguruye ijwi aravuga ati “Eli, Eli, lama sabakitani?” bisobanurwa ngo “Mana yanjye, Mana yanjye, ni iki gitumye untererana?”’ (Mar 15:34). Yesu ntiyari yaretse kwizera Se wo mu ijuru. Imana yari yahanye Yesu mu maboko y’abanzi be mu buryo bw’uko yari yaretse kumurinda kugira ngo Kristo ageragezwe mu buryo bwuzuye, bityo agaragaze ko ari indahemuka. Nanone kandi, igihe Yesu yatakaga yashohoje ibivugwa muri Zaburi ya 22:1.
17. Ibivugwa muri Zekariya 12:10 no muri Zaburi ya 34:20 byasohoye bite?
17 Mesiya yari guterwa icumu ariko amagufwa ye ntiyari kuvunwa. Abaturage b’i Yerusalemu bari ‘kureba Uwo bateye icumu’ (Zek 12:10). Zaburi ya 34:20 na yo igira iti ‘[Imana] irinda amagufwa ye yose; nta na rimwe ryavunitse.’ Intumwa Yohana yabyemeje agira ati ‘umwe mu basirikare atikura [Yesu] icumu mu rubavu, ako kanya havamo amaraso n’amazi. [Yohana] wabibonye ni we ubihamya kandi ibyo ahamya ni ukuri. Ibyo byabereyeho kugira ngo ibyanditswe bisohore ngo “nta gufwa rye rizavunwa.” Nanone hari ibindi byanditswe bivuga ngo “bazareba uwo bateye icumu.”’—Yoh 19:33-37.
18. Ni mu buhe buryo Yesu yahambanywe n’abakire?
18 Mesiya yari guhambanwa n’abakire. (Soma muri Yesaya 53:5, 8, 9.) Ku gicamunsi cyo ku itariki ya 14 Nisani, “umugabo w’umutunzi wo muri Arimataya witwaga Yozefu” yasabye Pilato umurambo wa Yesu maze arawumuha. Matayo yongeyeho ati “Yozefu afata umurambo awuzingira mu mwenda mwiza cyane utanduye, awushyira mu mva nshya yari yarakorogoshoye mu rutare. Amaze guhirikira ikibuye kinini ku munwa w’imva, aragenda.”—Mat 27:57-60.
Dusingize Umwami Mesiya
19. Ubuhanuzi buri muri Zaburi ya 16:10 bwasohoye bute?
19 Mesiya yari kuzuka. Dawidi yaranditse ati ‘[Yehova,] ntuzarekera ubugingo bwanjye mu mva’ (Zab 16:10). Tekereza ukuntu abagore baje ku mva ya Yesu batangaye. Bahahuriye n’umumarayika wari wambaye umubiri w’umuntu, arababwira ati “mwitangara. Murashaka Yesu w’i Nazareti wamanitswe. Yazutse, ntari hano. Dore n’aho bari bamushyize!” (Mar 16:6). Intumwa Petero yabwiye imbaga y’abantu bari bateraniye i Yerusalemu kuri Pentekote yo mu mwaka wa 33, ati “[Dawidi] yabonye mbere y’igihe ibyo kuzuka kwa Kristo kandi arabivuga, ko atarekewe mu mva cyangwa ngo umubiri we ubone kubora” (Ibyak 2:29-31). Imana ntiyemeye ko umubiri w’Umwana wayo ikunda cyane ubora. Ikindi kandi, Yesu yazuwe mu buryo bw’igitangaza, ahindurwa muzima mu mwuka.—1 Pet 3:18.
20. Ubuhanuzi buvuga iki ku birebana n’ubutegetsi bwa Mesiya?
20 Nk’uko byari byarahanuwe, Imana yavuze ko Yesu ari Umwana wayo. (Soma muri Zaburi ya 2:7; Matayo 3:17.) Nanone kandi, imbaga y’abantu yashingije Yesu n’Ubwami bwari kuza, kandi natwe tunezezwa no kuvuga ibihereranye na we n’ubutegetsi bwe bwahawe umugisha (Mar 11:7-10). Vuba aha Kristo azarimbura abanzi be, igihe azaba ‘yuriye ifarashi arwanirira ukuri no kwicisha bugufi no gukiranuka’ (Zab 2:8, 9; 45:1-6). Hanyuma ubutegetsi bwe buzazana amahoro n’uburumbuke ku isi hose (Zab 72:1, 3, 12, 16; Yes 9:6, 7). Yesu Kristo, Umwana wa Yehova akunda cyane, ubu ni Umwami mu ijuru. Duterwa ishema cyane no kuba turi Abahamya ba Yehova kandi tukamenyesha abandi izo nyigisho z’ukuri.
Wasubiza ute?
• Ni mu buhe buryo Yesu yagambaniwe kandi agatereranwa?
• Ni ibihe bintu byari byarahanuwe byari kuba igihe Yesu Kristo yamanikwaga?
• Kuki wemera udashidikanya ko Yesu ari we Mesiya wasezeranyijwe?
[Ifoto yo ku ipaji ya 13]
Kuba Yesu yarinjiye i Yerusalemu nk’umwami byashohoje ubuhe buhanuzi?
[Amafoto yo ku ipaji ya 15]
Yesu yapfuye ku bw’ibyaha byacu, ariko ubu ategeka ari Umwami Mesiya