Ubutumwa bwiza bwanditswe na Matayo
21 Bageze i Betifage ku Musozi w’Imyelayo, hafi y’i Yerusalemu, Yesu atuma abigishwa be babiri,+ 2 arababwira ati: “Mugende mujye muri uriya mudugudu mureba imbere yanyu, murahita mubona indogobe iziritse iri kumwe n’icyana cyayo. Muziziture muzinzanire. 3 Nihagira ugira icyo ababaza, mumubwire muti: ‘Umwami arazikeneye.’ Arahita azibaha.”
4 Impamvu ibyo byabayeho ni ukugira ngo ibyavuzwe n’umuhanuzi bibe. Yaravuze ati: 5 “Bwira umukobwa w’i Siyoni* uti: ‘dore umwami wawe aje agusanga,+ yiyoroheje+ kandi yicaye ku ndogobe, ndetse ku cyana cy’indogobe, ari ryo tungo riheka imizigo.’”+
6 Nuko abigishwa baragenda, bakora ibyo Yesu yabategetse.+ 7 Bazana indogobe n’icyana cyayo, bazishyiraho imyenda yabo maze Yesu yicara ku cyana cy’indogobe.+ 8 Abenshi mu bari bateraniye aho basasa imyenda yabo mu nzira,+ abandi baca amashami y’ibiti bayasasa mu nzira. 9 Naho abantu benshi bari bamukikije, bamwe bari imbere abandi bari inyuma, bakomeza kurangurura amajwi bagira bati: “Turakwinginze Mana, kiza ukomoka kuri Dawidi!+ Uje mu izina rya Yehova* nahabwe umugisha!+ Mana yo mu ijuru, turakwinginze mukize!”+
10 Yinjiye i Yerusalemu, mu mujyi hose haba urusaku, abantu barabazanya bati: “Uyu ni nde?” 11 Ba bantu benshi bari kumwe na Yesu bakomeza kuvuga bati: “Uyu ni umuhanuzi Yesu+ w’i Nazareti ho muri Galilaya!”
12 Yesu yinjira mu rusengero, yirukana abantu bose bacururizaga mu rusengero n’abaguriragamo, maze yubika ameza y’abavunjaga amafaranga n’intebe z’abagurishaga inuma.+ 13 Nuko arababwira ati: “Handitswe ngo: ‘inzu yanjye izitwa inzu yo gusengeramo,’+ ariko mwebwe mwayihinduye aho abambuzi bihisha.”+ 14 Nanone abantu bafite ubumuga bwo kutabona n’abamugaye bamusanga mu rusengero, maze arabakiza.
15 Abakuru b’abatambyi n’abanditsi babonye ibintu bitangaje akoze, babonye n’abana b’abahungu barangurura mu rusengero bavuga bati: “Turakwinginze Mana, kiza ukomoka kuri Dawidi!”+ bararakara.+ 16 Baramubwira bati: “Ese urumva ibyo aba bavuga?” Yesu arabasubiza ati: “Ndabyumva! Ese ntimwigeze musoma ibi ngo: ‘watumye abana bato n’abonka bagusingiza?’”+ 17 Nuko abasiga aho ava mu mujyi, ajya i Betaniya ararayo.+
18 Mu gitondo cya kare, ubwo yari mu nzira agaruka mu mujyi, yumva arashonje.+ 19 Abona igiti cy’umutini cyari hafi y’inzira, aracyegera ariko ntiyagira imbuto abonaho uretse ibibabi byonyine.+ Arakibwira ati: “Ntuzongere kwera imbuto kugeza iteka ryose.”+ Nuko uwo mutini uhita wuma. 20 Abigishwa babibonye, baratangara baravuga bati: “Bigenze bite ngo uyu mutini uhite wuma?”+ 21 Yesu arabasubiza ati: “Ndababwira ukuri ko muramutse mufite ukwizera kandi ntimushidikanye, mutakora icyo nkoreye uyu mutini gusa, ahubwo mwashobora no kubwira uyu musozi muti: ‘imuka uve aho wijugunye mu nyanja’ kandi byaba.+ 22 Ibintu byose muzasaba mu isengesho mufite ukwizera, muzabihabwa.”+
23 Nuko amaze kwinjira mu rusengero, abakuru b’abatambyi n’abayobozi b’Abayahudi baza aho ari basanga yigisha, baramubaza bati: “Ni izihe mbaraga zituma ukora ibyo bintu, kandi se ni nde waziguhaye?”+ 24 Yesu arabasubiza ati: “Nanjye mureke mbabaze ikintu kimwe. Nimukimbwira, nanjye ndababwira aho mvana imbaraga zituma nkora ibi bintu. 25 Ni nde watumye Yohana kubatiza abantu? Ni Imana yo mu ijuru cyangwa ni abantu?” Nuko bajya inama hagati yabo bati: “Nituvuga tuti: ‘ni Imana yo mu ijuru,’ aratubaza ati: ‘none se kuki mutamwizeye?’+ 26 Ariko nituvuga tuti: ‘ni abantu,’ rwose aba bantu ntitubakira kuko bose bemera ko Yohana yari umuhanuzi.” 27 Nuko basubiza Yesu bati: “Ntitubizi.” Na we arababwira ati: “Nanjye simbabwira aho nkura imbaraga zituma nkora ibi bintu.
28 “Ibi ngiye kubabwira mubitekerezaho iki? Hari umugabo wari ufite abana babiri. Nuko asanga uwa mbere aramubwira ati: ‘mwana wanjye, uyu munsi ujye gukora mu ruzabibu.’ 29 Aramusubiza ati: ‘sinjyayo.’ Ariko nyuma yaho yisubiraho ajyayo. 30 Asanga uwa kabiri amubwira atyo. Aramusubiza ati: ‘ndajyayo mubyeyi.’ Ariko ntiyajyayo. 31 Muri abo bombi ni nde wakoze ibyo papa we ashaka?” Baramubwira bati: “Ni uwa mbere.” Yesu arababwira ati: “Ndababwira ukuri ko abasoresha n’indaya bazabatanga kwinjira mu Bwami bw’Imana, 32 kuko Yohana yaje akabigisha gukora ibikwiriye* ariko ntimumwizere. Nyamara abasoresha n’indaya bo baramwizeye. Naho mwe nubwo mwabonye ibyo byose,+ ntimwigeze mwisubiraho ngo mumwizere.
33 “Nimwumve undi mugani: Hari umugabo wari ufite umurima, awuteramo uruzabibu araruzitira,+ atunganya aho azajya yengera imizabibu yubakamo n’umunara.*+ Nuko arusigira abahinzi ajya mu gihugu cya kure.+ 34 Igihe cyo gusarura imbuto kigeze, atuma abagaragu be kuri abo bahinzi ngo bamuzanire imbuto ze. 35 Ariko abo bahinzi bafata abagaragu be, umwe baramukubita, undi baramwica, undi bamutera amabuye.+ 36 Yongera kubatumaho abandi bagaragu baruta aba mbere kuba benshi, ariko na bo babagenza batyo.+ 37 Amaherezo abatumaho umwana we, yibwira ati: ‘umwana wanjye we bazamwubaha.’ 38 Ba bahinzi bamubonye barabwirana bati: ‘dore uzasigarana ibye!+ Nimuze tumwice maze dutware umurage* we.’ 39 Nuko baramufata bamujugunya inyuma y’uruzabibu, baramwica.+ 40 None se nyiri uruzabibu naza, azakorera iki abo bahinzi?” 41 Abakuru b’abatambyi n’abayobozi b’Abayahudi baramusubiza bati: “Kubera ko ari babi, azabarimbura maze uruzabibu aruhe abandi bahinzi bazajya bamuha imbuto zimaze kwera.”
42 Yesu arababwira ati: “Ese ntimwari mwasoma mu Byanditswe ngo: ‘ibuye abubatsi banze ni ryo ryabaye irikomeza inguni?*+ Ibyo ni Yehova wabikoze kandi twibonera ko ari ibintu bitangaje.’+ 43 Ni yo mpamvu mbabwira ko Ubwami bw’Imana muzabwamburwa bugahabwa abantu bera imbuto zabwo. 44 Ubwo rero umuntu ugwira iryo buye azavunagurika,+ kandi uwo rizagwira wese rizamusya.”+
45 Nuko abakuru b’abatambyi n’Abafarisayo bamaze kumva iyo migani, bamenya ko ari bo yavugaga.+ 46 Ariko nubwo bashakaga kumufata, batinye abantu kuko bo bemeraga ko ari umuhanuzi.+