IGICE CYA 4
“Abantu basanzwe kandi batize”
Intumwa zavuganye ubutwari, maze Yehova aziha imigisha
1, 2. Ni ikihe gitangaza Petero na Yohana bakoreye ku irembo ry’urusengero?
HARI ku gicamunsi, imbaga y’abantu yakoranye, hari izuba ryinshi. Abayahudi bubahaga Imana n’abigishwa ba Kristo bakomezaga kuza ku mbuga y’urusengero. “Isaha yo gusenga” yari yegereje (Ibyak 2:46; 3:1).a Muri iyo mbaga, harimo Petero na Yohana, bagendaga bagana ku irembo ry’urusengero ryitwa Ryiza. Mu bantu benshi bari aho baganiraga, humvikanaga ijwi ry’umugabo w’igikwerere usabiriza, wari waravutse amugaye, akaba yarateraga hejuru asaba imfashanyo.—Ibyak 3:2; 4:22.
2 Petero na Yohana bageze hafi y’uwo mugabo usabiriza, yababwiye amagambo yari amenyereye gukoresha asaba amafaranga. Izo ntumwa zarahagaze, maze uwo mugabo azitegereza yiteze ko hari icyo zigiye kumumarira. Petero yaramubwiye ati “ifeza na zahabu nta byo mfite, ariko ngiye kuguha icyo mfite: Mu izina rya Yesu Kristo w’i Nazareti, haguruka ugende!” Gerageza kwiyumvisha ukuntu abantu benshi bari aho batangaye, igihe Petero yafataga ukuboko uwo mugabo wari waramugaye, maze ku ncuro ya mbere mu buzima bwe agahagarara yemye (Ibyak 3:6, 7). Ese ushobora gusa n’ureba uwo mugabo yitegereza amaguru ye yari amaze gukira kandi akagerageza gutera intambwe ku ncuro ya mbere? Ntibitangaje rero kuba yaratangiye gusimbuka yikoza hirya no hino kandi akarangurura ijwi asingiza Imana.
3. Ni iyihe mpano ihebuje uwahoze yaramugaye n’abandi bantu benshi bahawe?
3 Abantu bari batangaye cyane birutse basanga Petero na Yohana ku ibaraza rya Salomo. Aho hantu Yesu yigeze guhagarara akahigishiriza, ni ho Petero yababwiriye icyo ibyari bimaze kuba byasobanuraga (Yoh 10:23). Yahaye imbaga y’abantu n’umugabo wari waramugaye impano y’agaciro kenshi kurusha ifeza na zahabu. Iyo mpano yari ikubiyemo byinshi birenze gutuma umuntu yongera kugira ubuzima bwiza. Yabahaye uburyo bwo kwihana, ibyaha byabo bigahanagurwa, maze bagahinduka abigishwa ba Yesu Kristo ari we ‘Muyobozi utanga ubuzima,’ washyizweho na Yehova.—Ibyak 3:15.
4. (a) Igitangaza cyo gukiza cyatumye habaho irihe hangana? (b) Ni ibihe bibazo bibiri tugiye gusubiza?
4 Mbega ukuntu wari umunsi udasanzwe! Hari umuntu wari umaze gukizwa mu buryo bw’umubiri, ashobora kugenda. Abandi babarirwa mu bihumbi na bo bahawe uburyo bwo gukira mu buryo bw’umwuka kugira ngo bashobore kugenda uko bikwiriye imbere y’Imana (Kolo 1:9, 10). Byongeye kandi, ibyabaye kuri uwo munsi byatumye abigishwa b’indahemuka ba Kristo bahangana n’abantu bari bafite ububasha, bageragezaga kubabuza gusohoza itegeko rya Yesu ryo kubwiriza ubutumwa bw’Ubwami (Ibyak 1:8). Ni irihe somo twakura ku buryo Petero na Yohana, “abantu basanzwe kandi batize” bakoresheje, n’imyifatire bagaragaje mu gihe babwirizaga abantu benshi (Ibyak 4:13)?b Kandi se twakwigana dute ukuntu bo n’abandi bigishwa bitwaraga igihe barwanywaga?
Si ku bw’“imbaraga zacu bwite” (Ibyak 3:11-26)
5. Ni irihe somo tuvana ku buryo Petero yavugishije imbaga y’abantu?
5 Petero na Yohana bahagaze imbere y’imbaga y’abantu, nubwo bari bazi ko mu gihe gito cyari gishize bamwe muri bo bashobora kuba bari mu basakuzaga basaba ko Yesu yicwa (Mar 15:8-15; Ibyak 3:13-15). Tekereza ubutwari Petero yagaragaje igihe yatangazaga ashize amanga ko uwo mugabo wari waramugaye yakijijwe mu izina rya Yesu. Petero yavuze ukuri adaciye ku ruhande. Yashinje iyo mbaga mu buryo bweruye ko bagize uruhare mu rupfu rwa Kristo. Ariko Petero ntiyigeze abarwara inzika kubera ko yari azi ko ‘babikoze babitewe n’ubujiji’ (Ibyak 3:17). Yabinginze nk’abavandimwe be, yibanda ku bintu bishimishije bikubiye mu butumwa bw’Ubwami. Iyo bihana kandi bakizera Kristo, ‘Yehova yari gutuma bongera kugira imbaraga’ (Ibyak 3:19). Natwe tugomba kugira ubushizi bw’amanga kandi tugatangaza urubanza rw’Imana rwegereje tudaca ku ruhande. Ariko kandi, ntitugomba gushira isoni cyangwa ngo twihe gucira abandi urubanza. Ahubwo, tubona ko abo tubwiriza bashobora kuzavamo abavandimwe bacu, maze kimwe na Petero tukibanda ku bintu bishimishije bikubiye mu butumwa bw’Ubwami.
6. Petero na Yohana bagaragaje bate ko bicishaga bugufi kandi bakiyoroshya?
6 Izo ntumwa zari abagabo biyoroshya. Ntibigeze biyitirira igitangaza bari bakoze. Petero yabwiye abo bantu ati “bantu bo muri Isirayeli, kuki ibi bibatangaje? Kuki muduhanze amaso nk’aho imbaraga zacu bwite cyangwa kuba dukorera Imana n’umutima wacu wose, ari byo bitumye tumukiza akagenda?” (Ibyak 3:12)? Petero n’izindi ntumwa bari bazi ko ikintu cyose cyiza bageragaho mu murimo kitabaga giturutse ku mbaraga zabo, ko ahubwo cyabaga giturutse ku mbaraga z’Imana. Ibyo byatumaga biyoroshya bagahesha ikuzo Yehova na Yesu ku bw’ibyo babaga bagezeho byose.
7, 8. (a) Ni iyihe mpano dushobora guha abantu? (b) Isezerano ryo ‘gusubiza mu buryo ibintu byose’ risohozwa rite muri iki gihe?
7 Tugomba kugaragaza umuco nk’uwo wo kwiyoroshya mu gihe dusohoza umurimo wo kubwiriza iby’Ubwami. Ni iby’ukuri ko muri iki gihe umwuka w’Imana utagiha Abakristo imbaraga zo gukora ibitangaza byo gukiza abarwayi. Nubwo bimeze bityo ariko, dushobora gufasha abantu kwizera Imana na Kristo, bityo bagahabwa impano nk’iyo Petero yatanze, ni ukuvuga uburyo bwo kubabarirwa ibyaha no guhemburwa na Yehova. Buri mwaka, abantu babarirwa mu bihumbi amagana bemera iyo mpano, maze bakaba abigishwa ba Kristo babatijwe.
8 Koko rero, turi mu gihe Petero yerekejeho cyo ‘gusubiza ibintu byose mu buryo.’ Mu buryo buhuje n’isohozwa ry’amagambo ‘Imana yavuze binyuze ku bahanuzi bayo bera ba kera,’ Ubwami bwimitswe mu ijuru mu mwaka wa 1914 (Ibyak 3:21; Zab 110:1-3; Dan 4:16, 17). Nyuma yaho gato, Kristo yatangiye kuyobora umurimo wo kugarura ugusenga k’ukuri ku isi. Ibyo byatumye abantu babarirwa muri za miriyoni bazanwa muri paradizo yo mu buryo bw’umwuka, bahinduka abayoboke b’Ubwami bw’Imana. Biyambuye kamere ya kera yononekaye, ‘bambara kamere nshya yaremwe mu buryo buhuje n’uko Imana ishaka’ (Efe 4:22-24). Kimwe na cya gikorwa cyo gukiza umuntu wari ufite ubumuga kandi wasabirizaga, uwo murimo utangaje ntiwakozwe biturutse ku mbaraga z’abantu, ahubwo wakozwe biturutse ku mwuka w’Imana. Natwe tugomba gukoresha neza Ijambo ry’Imana dushize amanga mu gihe twigisha abandi, nk’uko Petero yabigenje. Ibyo tugeraho byose mu gihe dufasha abantu kuba abigishwa ba Kristo, tubigeraho bitewe n’imbaraga z’Imana, si izacu bwite.
“Ntidushobora kureka kuvuga” (Ibyak 4:1-22)
9-11. (a) Abayobozi b’Abayahudi bakiriye bate ubutumwa bwa Petero na Yohana? (b) Izo ntumwa ziyemeje gukora iki?
9 Amagambo Petero yavuze, hamwe n’uwo muntu wari warahoze afite ubumuga wasimbukaga atera hejuru, byatumye abantu bavurungana. Ibyo byatumye umutware w’abarinzi b’urusengero wari ushinzwe gucunga umutekano w’urusengero hamwe n’abakuru b’abatambyi bihutira kujya kureba ibyabaye. Birashoboka ko abo bantu bari Abasadukayo, bari bagize agatsiko k’idini gakize kandi gafite ingufu mu bya politiki, bakaba baraharaniraga kubana amahoro n’Abaroma. Abo Basadukayo ntibemeraga amategeko atanditse Abafarisayo bari bakomeyeho cyane, kandi bahakanaga ibyiringiro by’umuzuko.c Mbega ukuntu barakaye cyane igihe basangaga Petero na Yohana mu rusengero bigisha ko Yesu yari yarazutse bashize amanga!
10 Abo bagabo bari barakaye bashyize Petero na Yohana mu nzu y’imbohe, maze bukeye babajyana imbere y’Urukiko Rukuru rw’Abayahudi. Abo bayobozi b’idini bishyiraga hejuru, babonaga ko Petero na Yohana bari “abantu basanzwe kandi batize” batari bafite uburenganzira bwo kwigishiriza mu rusengero. Ntibari barize mu mashuri y’idini azwi. Ariko igihe abari bagize urwo rukiko babonaga ubushizi bw’amanga bwabo n’ukwizera kwabo, barabatangariye cyane. Kuki Petero na Yohana bigishaga neza? Imwe mu mpamvu zabiteye, ni uko ‘babanaga na Yesu’ (Ibyak 4:13). Shebuja yari yarabigishije afite ubutware nyakuri atameze nk’abanditsi.—Mat 7:28, 29.
11 Urukiko rwategetse izo ntumwa kureka kubwiriza. Mu Bayahudi, ibyemezo by’urukiko byabaga bikomeye cyane. Mu byumweru bike mbere yaho, urwo rukiko ni rwo rwari rwaratanze itegeko ry’uko “akwiriye gupfa” (Mat 26:59-66). Ariko kandi, Petero na Yohana ntibagize ubwoba. Petero na Yohana bahagaze imbere y’abo bantu b’abakire bize bakaminuza kandi bakomeye, maze bavugana ubushizi bw’amanga ariko mu buryo burangwa no kubaha, bati “niba bikwiriye mu maso y’Imana ko tubumvira aho kumvira Imana, mwe ubwanyu nimuhitemo. Ariko twe ntidushobora kureka kuvuga ibyo twabonye kandi twumvise.”—Ibyak 4:19, 20.
12. Ni iki cyadufasha kugira ubutwari n’ukwizera?
12 Ese nawe ushobora kugaragaza ubutwari nk’ubwo? Wumva umeze ute iyo ubonye uburyo bwo kubwiriza abantu bakize, bize bakaminuza cyangwa abantu bakomeye bo mu gace k’iwanyu? Ubyifatamo ute iyo abagize umuryango wawe, abanyeshuri mwigana cyangwa abo mukorana baguserereje kubera imyizerere yawe? Ese ugira ubwoba? Niba ari uko bimeze, ushobora kunesha ibyo byiyumvo. Igihe Yesu yari ku isi, yigishije intumwa uko zari kuzajya zivuganira imyizerere yazo zifite icyizere kandi zubaha (Mat 10:11-18). Yesu amaze kuzuka, yasezeranyije abigishwa be ko yari kuzakomeza kubana na bo “iminsi yose kugeza ku mperuka” (Mat 28:20). ‘Umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge’ ayobowe na Yesu, atwigisha uko tugomba kuvuganira ukwizera kwacu (Mat 24:45-47; 1 Pet 3:15). Ibyo bikorwa binyuze ku nyigisho duherwa mu materaniro y’itorero, urugero nko mu gatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo no mu bindi bitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya urugero nk’ingingo zo ku rubuga zivuga ngo: “Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya.” Ese ukoresha neza ibyo bintu byose wahawe? Nubikoresha neza uzarushaho kugira ubutwari n’ukwizera gukomeye. Kandi kimwe n’izo ntumwa, ntukemere ko hagira ikikubuza kuvuga ibintu by’ukuri guhebuje ko muri Bibiliya wumvise kandi wiboneye.
‘Baranguruye ijwi babwira Imana’ (Ibyak 4:23-31)
13, 14. Twakora iki mu gihe turwanyijwe, kandi kuki?
13 Petero na Yohana bamaze kurekurwa, bahise bajya kureba abandi bagize itorero. Bose hamwe, ‘baranguruye ijwi babwira Imana’ kandi basenga basaba ubutwari bwo gukomeza kubwiriza (Ibyak 4:24). Petero yari azi neza ko umuntu aramutse yishingikirije ku mbaraga ze bwite mu gihe akora ibyo Imana ishaka byaba ari ubupfapfa. Mu byumweru bike gusa mbere yaho, yari yarabwiye Yesu yiyemera ati “niyo abandi bose bagutererana, njye sinzigera ngutererana.” Ariko kandi, nk’uko Yesu yari yabihanuye, Petero yahise aneshwa no gutinya abantu, yihakana incuti ye n’umwigisha we. Icyakora, Petero yavanye isomo kuri iryo kosa.—Mat 26:33, 34, 69-75.
14 Kwiyemeza umaramaje byonyine si byo bizagufasha gukomeza gusohoza inshingano yawe yo kuba umuhamya wa Kristo. Abaturwanya nibagerageza gusenya ukwizera kwawe cyangwa kukubuza kubwiriza, jya ukurikiza urugero rwa Petero na Yohana. Jya usenga Yehova umusaba imbaraga kandi ushakire inkunga ku itorero. Nanone jya ubwira abasaza n’abandi bakuze mu buryo bw’umwuka ingorane uhura na zo. Amasengesho abandi bavuga badusabira ashobora kudukomeza cyane.—Efe 6:18; Yak 5:16.
15. Kuki abigeze kumara igihe runaka barahagaritse kubwiriza batagombye gucika intege?
15 Niba warigeze kuneshwa n’ikigeragezo ukareka kubwiriza mu gihe runaka, ntucike intege. Wibuke ko intumwa zose zamaze igihe runaka zitabwiriza nyuma y’urupfu rwa Yesu, ariko nyuma y’igihe gito zongeye kubwiriza zibigiranye ishyaka (Mat 26:56; 28:10, 16-20). Ese aho kureka ngo amakosa wakoze kera aguce intege, ntushobora kuvana isomo ku byakubayeho, kandi ugakoresha amasomo wize utera abandi inkunga?
16, 17. Ni irihe somo twavana ku isengesho ryavuzwe n’abigishwa ba Kristo bari i Yerusalemu?
16 Twagombye gusenga dusaba iki mu gihe abafite ububasha badukandamiza? Zirikana ko abigishwa batigeze basaba kuvanirwaho ibigeragezo. Bibukaga neza amagambo ya Yesu agira ati “niba barantoteje namwe bazabatoteza” (Yoh 15:20). Abo bigishwa b’indahemuka basabye Yehova ‘kureba iterabwoba’ ry’ababarwanyaga (Ibyak 4:29). Uko bigaragara, abigishwa basobanukiwe neza uko ikibazo giteye: bari bazi ko ibitotezo bahuraga na byo mu by’ukuri byari isohozwa ry’ubuhanuzi. Bari bazi ko nk’uko Yesu yari yarabigishije gusenga, ibyo Imana ishaka byari ‘gukorwa mu isi,’ uko ibyo abategetsi b’abantu bavuga byaba biri kose.—Mat 6:9, 10.
17 Kugira ngo abigishwa bashobore gukora ibyo Imana ishaka, basenze Yehova bamusaba bati “ufashe abagaragu bawe gukomeza kuvuga ijambo ryawe bafite ubutwari.” Yehova yashubije ate isengesho ryabo? ‘Ahantu bari bateraniye habaye umutingito, maze bose bahabwa umwuka wera mwinshi, bavuga ijambo ry’Imana badatinya’ (Ibyak 4:29-31). Nta kintu na kimwe gishobora gutuma ibyo Imana ishaka bidakorwa (Yes 55:11). Niyo twaba duhanganye n’ibigeragezo bikomeye bite n’abaturwanya bakaba bakomeye cyane, iyo turanguruye ijwi tukabibwira Imana mu isengesho, dushobora kwiringira ko izaduha imbaraga kugira ngo dukomeze kuvuga Ijambo ryayo tutafite ubwoba.
Si “abantu” bazatubaza ibyo dukora ‘ahubwo ni Imana’ (Ibyak 4:32–5:11)
18. Abari bagize itorero ry’i Yerusalemu bakoraga iki kugira ngo baterane inkunga?
18 Itorero ryari rimaze kuvukira i Yerusalemu, bidatinze ryariyongereye rigira abayoboke basaga 5.000.d Nubwo abigishwa bari barakuriye mu mimerere itandukanye, “bari bunze ubumwe.” Bari bunze ubumwe rwose mu bitekerezo kandi bafite imyumvire imwe (Ibyak 4:32; 1 Kor 1:10). Abo bigishwa bakoze ibirenze gusaba Yehova ngo abahe imigisha mu mihati bashyiragaho. Bateranaga inkunga mu buryo bw’umwuka, kandi byaba ngombwa bagafashanya mu buryo bw’umubiri (1 Yoh 3:16-18). Urugero, umwigishwa witwaga Yozefu, uwo intumwa zari zarahimbye Barinaba, yagurishije isambu maze amafaranga yose akuyemo ayatangaho impano abigiranye umutima uzira ubwikunde kugira ngo afashe abari baraturutse mu bihugu bya kure, bashobore kuguma i Yerusalemu ngo bige byinshi ku bihereranye n’uko kwizera gushya bari bamenye.
19. Kuki Yehova yishe Ananiya na Safira?
19 Umugabo witwaga Ananiya n’umugore we Safira na bo bagurishije umutungo wabo kugira ngo batange impano. Babeshye ko batanze amafaranga yose, icyakora Ananiya “agumana mu ibanga igice kimwe cy’amafaranga” (Ibyak 5:2). Icyatumye Yehova yica uwo mugabo n’umugore we, si uko batanze amafaranga make, ahubwo ni ukubera ko impamvu yari yatumye bayatanga yari mbi kandi bari bariganyije. ‘Si abantu babeshye, ahubwo ni Imana’ (Ibyak 5:4). Kimwe n’abantu b’indyarya Yesu yaciriyeho iteka, Ananiya na Safira na bo bishakiraga icyubahiro cy’abantu aho kwemerwa n’Imana.—Mat 6:1-3.
20. Ni ayahe masomo twize ku birebana no kugira icyo duha Yehova?
20 Abahamya ba Yehova bo muri iki gihe babarirwa muri za miriyoni, bagira umuco wo gutanga nk’uw’abigishwa bizerwa b’i Yerusalemu bo mu kinyejana cya mbere. Batanga impano ku bushake zo gushyigikira umurimo wo kubwiriza ukorerwa ku isi hose. Nta wuhatirwa gutanga igihe cye cyangwa amafaranga ye kugira ngo ashyigikire uwo murimo. Koko rero, Yehova ntashaka ko tumukorera tugononwa cyangwa tubihatiwe (2 Kor 9:7). Igishishikaza Yehova si ubwinshi bw’ibyo dutanga, ahubwo ni impamvu ituma dutanga (Mar 12:41-44). Ntitwifuza kuba nka Ananiya na Safira, ngo dukorere Imana tubitewe no kwishakira inyungu zishingiye ku bwikunde cyangwa kwishakira ikuzo. Ahubwo kimwe na Petero, Yohana na Barinaba, twifuza ko umurimo dukorera Yehova, twawukora buri gihe tubitewe n’urukundo nyakuri dukunda Imana na bagenzi bacu.—Mat 22:37-40.
a Amasengesho yavugirwaga mu rusengero mu gihe cy’ibitambo bya mu gitondo n’ibya nimugoroba. Igitambo cya nimugoroba cyatambwaga “saa cyenda” z’amanywa.
b Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “Petero wari umurobyi ahinduka intumwa irangwa n’ishyaka” n’agafite umutwe uvuga ngo “Yohana yari umwigishwa Yesu yakundaga.”
c Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “Umutambyi mukuru n’abakuru b’abatambyi.”
d Mu mwaka wa 33, muri Yerusalemu hashobora kuba hari Abafarisayo bagera ku 6.000 gusa, n’Abasadukayo bake. Ibyo bikaba bigaragaza indi mpamvu ituma ayo matsinda abiri yarakomezaga kurwanya inyigisho za Yesu.