Kurikira umucyo w’isi
“Unkurikira . . . azaba afite umucyo w’ubugingo.”—YOHANA 8:12.
1. Ni gute umucyo ari ingenzi?
TWAKORA iki tudafite umucyo? Tekereza ugiye ukanguka buri munsi, mu mwaka wose, ukaba uzi ko uri bumare amasaha 24 mu mwijima. Tekereza ukuntu isi yaba imeze itariho amabara, kuko hatariho umucyo nta mabara yabaho. Mu by’ukuri, hatariho umucyo natwe ntitwabaho! Kubera iki? Ni ukubera ko binyuriye ku buryo bwitwa Photosyntèse (soma fotosenteze), ibimera bikoresha umucyo kugira ngo byere ibiribwa turya—ibinyampeke, imboga n’imbuto. Ni koko, rimwe na rimwe turya inyama z’amatungo. Ariko kandi, ayo matungo arisha ibimera cyangwa akarya andi matungo na yo atunzwe n’ibimera. Rero, ubuzima bwacu bwose bwo mu buryo bw’umubiri, bushingiye ku mucyo.
2. Ni ibihe bintu bihambaye bitanga umucyo, kandi ibyo bitwigisha iki kuri Yehova?
2 Umucyo tubona uturuka ku zuba, na ryo rikaba ari inyenyeri. N’ubwo izuba ryacu ritanga umucyo mu buryo butangaje, ni inyenyeri iringaniye. Hari nyinshi ziriruta cyane. Na ho ku bihereranye n’itsinda ry’inyenyeri duherereyemo ryitwa Inzira Nyamata, rikubiyemo inyenyeri zirenga miriyari ijana. Byongeye kandi, mu kirere hariyo za miriyari na za miriyari z’amatsinda nk’ayo. Mbega ingabo zo mu ijuru zitangaje! Mbega ukuntu umucyo uziturukaho ari mwinshi! Mbega ukuntu Yehova ari isoko ikomeye y’umucyo, We waziremye zose! Muri Yesaya 40:26 hagira hati “nimwubure amaso yanyu murebe hejuru. Ni nde waremye biriya agas[o]hora ingabo zabyo mu mitwe, zose akazihamagara mu mazina? Kuko afite imbaraga nyinshi akagira amaboko n’ububasha, ni cyo gituma nta na kimwe kizimira.”
Ubundi Bwoko bw’Umucyo
3. Ni gute umucyo wo mu buryo bw’umwuka uturuka kuri Yehova ari uw’ingenzi?
3 Nanone kandi, Yehova ni Isoko y’undi mucyo utuma tubona mu buryo bw’umwuka. Inkoranyamagambo imwe itanga ubusobanuro bw’ijambo “kumurika” muri aya magambo: “gutanga ubumenyi bwo: kwigisha; kugira ubushishozi mu by’umwuka.” Isobanura ko ijambo “umurikiwe,” ari “uwabatuwe mu bujiji n’ibinyoma.” Urumuri ruva kuri Yehova rutangwa binyuriye ku bumenyi nyakuri bw’Ijambo rye, ari ryo Bibiliya. Ni ryo rituma tumenya Imana iyo ari yo hamwe n’imigambi yayo. “Imana yategetse umucyo kuva uturutse mu mwijima, ni yo yaviriye mu mitima yacu, kugira ngo imurikishe ubwenge bwo kumenya ubwiza bw’Imana buri mu maso ha Yesu Kristo” (2 Abakorinto 4:6). Bityo rero, ukuri kuri mu Ijambo ry’Imana kutubatura mu bujiji no mu binyoma. Yesu yaravuze ati “muzamenya ukuri, kandi ukuri ni ko kuzababātūra.”—Yohana 8:32.
4, 5. Ni gute ubumenyi buva kuri Yehova butubera nk’umucyo mu buzima bwacu?
4 Yehova, we Soko y’urumuri nyakuri, afite “ubwenge butunganye” (Yobu 37:16). Nanone muri Zaburi 119:105, Imana ivugwaho ngo “ijambo ryawe ni itabaza ry’ibirenge byanjye, ni umucyo umurikira inzira yanjye.” Ku bw’ibyo rero, ntashobora kumurika mu buryo bw’umwuka mu ntambwe twatera mu mibereho yacu gusa, ahubwo ashobora no kumurika mu nzira tunyuramo. Bitagenze bityo, ubuzima bwamera nko gutwara imodoka mu muhanda urimo amakoni uri ku musozi muremure mu ijoro ricuze umwijima, nta matara iyo modoka ifite, nta n’ahandi aho ariho hose hari umucyo. Urumuri rwo mu buryo bw’umwuka ruva kuri Yehova rushobora kugereranywa n’urumuri rutangwa n’amatara y’imodoka. Urumuri rubonesha mu muhanda ku buryo dushobora kubona neza aho tujya.
5 Ubuhanuzi buri muri Yesaya 2:2-5, bwerekana ko muri iki gihe Imana irimo ikorakoranya abantu bo mu mahanga yose bashaka kumurikirwa mu by’umwuka kugira ngo bashobore kwiga no gusenga by’ukuri. Ku murongo wa 3 haragira hati ‘izatuyobora inzira zayo, tuzigenderemo.’ Ku murongo wa 5 hatumira abayishaka by’ukuri hagira hati “nimuze tugendere mu mucyo w’Uwiteka.”
6. Umucyo uva kuri Yehova utwerekeza he?
6 Bityo rero, Yehova ni isoko y’imicyo y’ubwoko bubiri ya ngombwa ku buzima: ni ukuvuga umucyo uyu usanzwe n’umucyo wo mu buryo bw’umwuka. Umucyo usanzwe utuma umubiri wacu ukomeza kubaho muri iki gihe, wenda mu myaka 70 cyangwa hafi 80. Ariko kandi, umucyo wo mu buryo bw’umwuka utuganisha ku buzima bw’iteka ku isi izahinduka paradizo. Ibyo bihuje n’uko Yesu yabivuze mu isengesho yatuye Imana agira ati “ubu ni bwo bugingo buhoraho, ko bakumenya, ko ari wowe Mana y’ukuri yonyine, bakamenya n’uwo watumye, ari we Yesu Kristo.”—Yohana 17:3.
Isi, mu Mwijima wo mu Buryo bw’Umwuka
7. Kuki muri iki gihe dukeneye umucyo wo mu buryo bw’umwuka kuruta ikindi gihe cyose?
7 Muri iki gihe, dukeneye umucyo mu by’umwuka kuruta ikindi gihe cyose. Ubuhanuzi buri muri Matayo igice cya 24 n’uburi muri 2 Timoteyo igice cya 3 bugaragaza ko dusatira imperuka y’iyi gahunda y’ibintu. Ubwo buhanuzi, hamwe n’ubundi, bwavuze ibintu biteye ubwoba byagombaga kuba muri iki gihe cyacu, ari na byo bitwereka ko turi mu “minsi y’imperuka.” Mu guhuza n’ubwo buhanuzi, iki kinyejana cyagezweho n’ibyago by’ubwoko bwose. Ubwicanyi n’urugomo byariyongereye mu buryo buteye ubwoba. Intambara zishe “abantu barenga miriyoni ijana. Indwara nyinshi, urugero nk’icyago giteye ubwoba cya SIDA; zugarije za miriyoni z’abantu, ubu abagera kuri 160.000 muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika honyine bakaba bamaze gupfa bahitanywe na SIDA. Imibereho y’imiryango igeze ku buce, kandi kwirinda ubusambanyi bisigaye byarafashwe nk’umuderi ushaje.
8. Ni iyihe mimerere abantu bahanganye na yo muri iki gihe, kandi kuki?
8 Uwahoze ari umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Javier Pérez de Cuéllar yaravuze ati “imimerere iri mu isi yerekana mu buryo budashidikanywa ko amakuba [asumbirije] ubumwe bw’imiryango.” Yagaragaje kandi ko ubu “abantu barenga miriyari babaho mu bwinazi,” kandi ibyo “bigatuma habaho imyiryane.” Yongeyeho ati “iyo mibabaro ikomeye irenze umuti ubutegetsi bushobora gutanga.” Na ho umuyobozi mukuru w’umuryango umwe ukomeye we yaravuze ati “ipfundo ry’ikibazo cyugarije abantu, ni uko abantu ubwabo batagitegekeka.” Mbega ukuntu amagambo ari muri Zaburi ya 146:3 ari ay’ukuri. Aragira ati “ntimukiringire abakomeye, cyangwa umwana w’umuntu wese, utabonerwamo agakiza.”
9. Ab’ibanze bakomokwaho n’umwijima utwikiriye abantu ni bande kandi ni nde ushobora kutugobotora mu butware bwabo?
9 Imimerere iriho muri iki gihe imeze nk’iyari yarahanuwe muri Yesaya 60:2, hagira hati “dore umwijima uzatwikira isi, umwijima w’icuraburindi uzatwikira amahanga.” Uwo mwijima utwikiriye igice kinini cy’abatuye isi, uterwa n’uko batavirwa n’umucyo wo mu buryo bw’umwuka uva kuri Yehova. Na ho inkomoko nyayo y’umwijima wo mu buryo bw’umwuka, ni Satani Umwanzi n’abadayimoni be, ari na bo banzi bakuru b’Imana y’umucyo. Ni “abategeka iyi si y’umwijima” (Abefeso 6:12). Nk’uko mu 2 Abakorinto 4:4 havuga, Umwanzi ni ‘imana y’iki gihe yahumye imitima [y’abatizera],’ “kugira ngo umucyo w’ubutumwa bw’ubwiza bwa Kristo, ari we shusho y’Imana, utabatambikira.” Nta butegetsi bwa kimuntu bushobora kuvana isi mu butware bwa Satani. Imana yonyine ni yo yabishobora.
“Umucyo Mwinshi”
10. Ni gute Yesaya yahanuye ko muri iki gihe umucyo wari kuvira abantu?
10 Nyamara kandi, mu gihe abenshi mu bantu batwikiriwe n’umwijima mwinshi, Ijambo ry’Imana ryo ryahanuye muri Yesaya 60:2, 3 rigira riti “Uwiteka azakurasira, kandi ubwiza bwe buzakugaragaraho. Amahanga azagana umucyo wawe.” Ibyo bihuza na Yesaya igice cya 2, aho hakaba harasezeranyaga ko kumurikirwa, ari ko gusenga Yehova by’ukuri kwagombaga gushyirwaho muri iyi minsi y’imperuka, kandi nk’uko ku murongo wa 2 n’uwa 3 habivuga, “amahanga yose aza[g]ushikira. Amahanga menshi azahaguruka, avuge ati ‘nimuze tuzamuke tujye ku musozi w’Uwiteka,’ ” ni ukuvuga kumusenga by’ukuri mu buryo bwakujijwe. Bityo rero, n’ubwo isi itegekwa na Satani, umucyo uva ku Mana urarabagirana kandi ukavana imbaga nyamwinshi y’abantu mu mwijima.
11. Ni nde cyane cyane wagombaga kurabagiranisha umucyo wa Yehova, kandi Simeyoni yavuze iki amubonye?
11 Ubuhanuzi buri muri Yesaya 9:1, (umurongo wa 2 muri Bibiliya Yera), bwari bwaravuze ko Imana yari kohereza umuntu mu isi kugira ngo arabagiranishe umucyo wayo. Buragira buti “abantu bagenderaga mu mwijima babonye umucyo mwinshi, abari batuye mu gihugu cy’igicucu cy’urupfu baviriwe n’umucyo.” Uwo ‘mucyo mwinshi,’ ni Umuvugizi wa Yehova, ari we Yesu Kristo. Yesu yaravuze ati “ni jye mucyo w’isi: unkurikira ntazagenda mu mwijima na hato, ahubwo azaba afite umucyo w’ubugingo” (Yohana 8:12). Ibyo hari abari babizi no mu gihe Yesu yari uruhinja. Muri Luka 2:25 havuga ko umuntu witwaga Simeyoni yari “umukiranutsi witonda,” kandi ko ‘umwuka wera wari muri we.’ Ubwo Simeyoni yabonaga Yesu ari uruhinja, yasenze Imana agira ati “amaso yanjye abonye agakiza kawe, ako witeguye mu maso y’abantu bose, kuba umucyo uvira amahanga.”—Luka 2:30-32.
12. Ni ryari kandi ni gute Yesu yatangiye kuvanaho umwijima wari utwikiriye abantu?
12 Yesu akimara kubatizwa ni bwo yatangiye kumurikira abantu abavanamo umwijima wari ubakingirije. Muri Matayo 4:12-16 hatubwira ko ibyo byasohoje ibivugwa muri Yesaya 9:1, 2, aho hakaba havuga ibihereranye n’ “umucyo mwinshi” wagombaga gutangira kuvira abantu bagenderaga mu mwijima w’iby’umwuka. Muri Matayo 4:17 hagira hati “Yesu ahera ubwo atangira kwigisha, avuga ati ‘mwihane, kuko ubwami bwo mu ijuru buri hafi.’ ” Binyuriye mu kubwiriza ibyerekeye ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana, Yesu yamurikiye abantu ku bihereranye n’imigambi y’Imana. ‘Yerekanishije ubugingo no kudapfa ubutumwa bwiza.’—2 Timoteyo 1:10.
13. Ni iki Yesu yivuzeho, kandi kuki yashoboraga kuvuga atyo adashidikanya?
13 Yesu yarabagiranishije umucyo w’Imana mu budahemuka. Yaravuze ati “naje mu isi, ndi umucyo, kugira ngo unyizera wese ataguma mu mwijima. . . . Sinabivuze ku bwanjye, ahubwo Data wantumye ni we wantegetse ibyo nkwiriye kuvuga n’ibyo nkwiriye kwigisha. Nanjye nzi yuko itegeko rye ari ryo bugingo buhoraho.”—Yohana 12:44-50.
“Muri We Harimo Ubugingo”
14. Yesu yavuzweho iki muri Yohana 1:1, 2?
14 Ni koko, Yehova yohereje Umwana we ku isi kugira ngo abe umucyo, yereke abantu uburyo bwo kubona ubuzima bw’iteka. Reka turebe uko bivugwa muri Yohana 1:1-16. Ku murongo wa 1 n’uwa 2 dusoma ngo “mbere na mbere hariho Jambo; Jambo uwo yahoranye n’Imana, kandi Jambo yari Imana [imana, Traduction du monde nouveau ] . Uwo yahoranye n’Imana mbere na mbere.” Aha, Yohana yita Yesu “Jambo,” izina ry’icyubahiro ry’igihe yari ataraba umuntu. Ibyo biragaragaza umurimo yakoraga ari nk’Umuvugizi wa Yehova Imana. Kandi igihe Yohana yavugaga ko “mbere na mbere hariho Jambo,” yashakaga kuvuga ko Jambo ari we ntangiriro y’imirimo ya Yehova yo kurema, “inkomoko [intangiriro, MN ] y’ibyo Imana yaremye” (Ibyahishuwe 3:14). Umwanya yari afite usumba uw’ibindi biremwa by’Imana, ni impamvu nyakuri yo kuba yaritwaga “imana,” MN, ikomeye. Muri Yesaya 9:6 yitwa “Imana ikomeye,” ariko nta bwo ari Imana Ishobora Byose.
15. Ni iki kindi tubwirwa kuri Yesu muri Yohana 1:3-5?
15 Muri Yohana 1:3 haragira hati “ibintu byose ni we wabiremye; ndetse mu byaremwe byose nta na kimwe kitaremwe na we.” Mu Bakolosayi 1:16 haravuga ngo “kuko muri we ari mo byose byaremewe, ari ibyo mu ijuru cyangwa ibyo mu isi.” Muri Yohana 1:4 havuga ko “muri we harimo ubugingo, kandi ubwo bugingo bwari [u]mucyo w’abantu.” Bityo rero, ibindi biremwa byose bifite ubugingo byaremwe binyuriye kuri Jambo, kandi binyuriye ku Mwana wayo, Imana izatuma abantu b’abanyabyaha bokamwe n’urupfu bashobora kubona ubuzima bw’iteka. Nta gushidikanya, Yesu ni we ukomeye uvugwa muri Yesaya 9:2 [umurongo wa 1 muri Bibiliya Yera] aho yitwa “umucyo mwinshi.” Nanone muri Yohana 1:5 havuga ko “uwo [m]ucyo uvira mu mwijima, ariko umwijima ntiwawumenya.” Umucyo ushushanya ukuri no gukiranuka, na ho, mu buryo bunyuranye n’ubwo, umwijima wo ugashushanya ibicumuro no gukiranirwa. Yohana yagaragaje atyo ko umwijima utazaganza umucyo.
16. Ni gute Yohana Umubatiza yavuze iby’ukwaguka k’umurimo wa Yesu?
16 Kuva ku murongo wa 6 kugeza ku wa 9, Yohana aragira ati “hariho umuntu watumwe n’Imana witwaga Yohana [Umubatiza]. Uwo yazanywe no guhamya iby’[u]mucyo ngo atume bose bizera. Icyakora, uwo [Yohana] si we uwo [mu]cyo, ahubwo ni we wahamije ibyawo. Uwo [mu]cyo [Yesu] ni we [mu]cyo nyakuri, kandi ubwo ni bwo yatangiraga kuza mu isi, ngo amurikire umuntu wese.” Yohana yavuze ibyo kuza kwa Mesiya kandi yerekeza abigishwa be kuri We. Nyuma y’igihe, abantu b’ingeri zose baje guhabwa uburyo bwo kwemera umucyo. Bityo rero, nta bwo Yesu yaje ku bw’inyungu z’Abayahudi gusa, ahubwo ni ku bw’abantu bose—abakire cyangwa abakene, atitaye ku bwoko bwabo.
17. Ni iki muri Yohana 1:10, 11 hatubwira ku bihereranye n’imimerere yo mu by’umwuka Abayahudi barimo mu gihe cya Yesu?
17 Ku murongo wa 10 n’uwa 11 hakomeza havuga ngo “yari mu isi, ndetse ni we wayiremye, nyamara ab’isi ntibamumenya. Yaje mu bye, ariko abe ntibamwemera.” Isi y’abantu yaremwe binyuriye kuri Yesu mu gihe cy’imibereho ye mbere yo kuba umuntu. Nyamara kandi, ubwo yari hano ku isi, abenshi bo mu bwoko bwe, ari bo Bayahudi, ntibamwemeye. Ntibashakaga ko ubugome bwabo n’uburyarya bwabo bishyirwa ahabona. Bahisemo umwijima bawurutisha umucyo.
18. Ni gute muri Yohana 1:12, 13 herekana ko bamwe bashoboraga kuba abana b’Imana kandi bagahabwa umurage wihariye?
18 Ku murongo wa 12 n’uwa 13 Yohana agira ati “icyakora abamwemeye bose, bakizera izina rye, yabahaye ubushobozi bwo kuba abana b’Imana. Abo ntibabyawe n’amaraso, cyangwa n’ubushake bw’umubiri; cyangwa n’ubushake bw’umugabo; ahubwo babyawe n’Imana.” Iyo mirongo irerekana ko mu ikubitiro abigishwa ba Yesu batari abana b’Imana. Mbere y’uko Kristo aza ku isi, nta bwo abantu bashoboraga kuba abana b’Imana cyangwa ngo bagire icyiringiro cy’ijuru. Ariko kandi, abantu bamwe bizeye igitambo cy’incungu cya Kristo bemerewe kuba abana b’Imana kandi bashobora kugira icyiringiro cyo kuzaba abami bari kumwe na Kristo mu Bwami bw’Imana bw’Ijuru.
19. Nk’uko bigaragara muri Yohana 1:14, kuki Yesu ari we washoboraga kurabagiranisha umucyo w’Imana?
19 Ku murongo wa 14 hagira hati “jambo uwo yabaye umuntu, abana natwe (tubona ubwiza bwe busa n’ubw’Umwana w’ikinege wa Se), yuzuye ubuntu n’ukuri.” Mu gihe Yesu yari hano ku isi, yarabagiranishije ikuzo ry’Imana, mu buryo buhuje n’uko Umwana w’imfura w’Imana wenyine yashoboraga kubikora. Ku bw’ibyo rero, yashoboraga guhishurira abantu ibyerekeye Imana n’imigambi yayo mu buryo butagereranywa.
20. Nk’uko bigaragara muri Yohana 1:15, ni iki Yohana Umubatiza yavuze kuri Yesu?
20 Ku murongo wa 15, Yohana yakomeje agira ati “Yohana [Umubatiza] yahamije iby’uwo, avuga yeruye ati ‘Uwo ni we navuze nti “Uzaza hanyuma ni we unduta, kuko yahozeho ntarabaho.” ’ ” Yohana Umubatiza yavutse mbere y’amezi atandatu mbere y’uko Yesu avuka mu buryo bwa kimuntu. Ariko kandi, Yesu yakoze imirimo myinshi kuruta iya Yohana, bityo akaba ari muri ubwo buryo Yesu yaruse Yohana muri byose. Byongeye kandi, Yohana yiyemereye ko Yesu yabayeho mbere ye kuko yariho mbere y’uko aba umuntu.
Impano Ziva Kuri Yehova
21. Kuki muri Yohana 1:16 havuga ko twahawe “ubuntu bukurikira ubundi”?
21 Muri Yohana 1:16 hagira hati ‘ibimwuzuye ni byo twahaweho twese, ni ubuntu bukurikira ubundi.’ N’ubwo abantu bavukana icyaha barazwe na Adamu, Yehova afite umugambi wo kurimbura iyi gahunda mbi, maze za miriyoni z’abantu bazarokoka akabinjiza mu isi nshya, akazura abapfuye, akavanaho icyaha n’urupfu, bityo bikazatuma bashobora kubona ubuzima bw’iteka mu isi izahinduka paradizo. Iyo migisha yose ntikwiriye abantu badatunganye, kuko nta cyo bakora cyatuma bayigiraho uburenganzira. Ni impano ziva kuri Yehova binyuriye kuri Kristo.
22. (a) Ni iki cyashobotse bitewe n’impano ikomeye kuruta izindi yatanzwe n’Imana? (b) Ni ukuhe gutumirwa kutureba dusanga mu gitabo cya nyuma cya Bibiliya?
22 Ni iyihe mpano ikomeye kuruta izindi yatumye ibyo byose bishoboka? ‘Imana yakunze abari mu isi cyane, bituma itanga Umwana wayo w’ikinege, kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho’ (Yohana 3:16). Ku bw’ibyo rero, kugira ubumenyi nyakuri bwerekeye Imana n’Umwana wayo, ari we “mukuru w’ubugingo,” ni ngombwa ku bashaka kumurikirwa mu by’umwuka no kubona ubuzima bw’iteka (Ibyakozwe 3:15). Ni yo mpamvu igitabo cya nyuma cya Bibiliya gitumira abakunda ukuri n’abashaka ubuzima bose mu magambo agira ati “ ‘ngwino!’ Kandi uwumva nahamagare ati ‘Ngwino!’ Kandi ufite inyota naze; ushaka, ajyane amazi y’ubugingo ku buntu.”—Ibyahishuwe 22:17.
23. Ni iki abantu bagereranywa n’intama bazakora nibaza mu mucyo?
23 Abantu bicisha bugufi bagereranywa n’intama ntibaza mu mucyo w’isi gusa, ahubwo baranawukurikira. “Intama ziramukurikira, kuko zizi [ukurangira k’ukuri ko mu] ijwi rye.” (Yohana 10:4) Mu by’ukuri, bishimira ‘kugera ikirenge mu cye’ kubera ko bazi ko gukora ibyo ari byo bizabahesha ubuzima bw’iteka.—1 Petero 2:21.
Ni Gute Wasubiza?
◻ Ni ubuhe bwoko bubiri bw’umucyo uturuka kuri Yehova?
◻ Kuki umucyo wo mu buryo bw’umwuka ari uw’ingenzi cyane muri iki gihe?
◻ Ni mu buhe buryo Yesu yabaye “umucyo mwinshi”?
◻ Ni iki muri Yohana igice cya 1 hatubwira kuri Yesu?
◻ Ni izihe mpano abakurikira umucyo w’isi babona?