IGICE CYA 53
Umutegetsi ushobora gutegeka ibintu kamere
MATAYO 14:22-36 MARIKO 6:45-56 YOHANA 6:14-25
ABANTU BASHAKA KWIMIKA YESU NGO ABABERE UMWAMI
YESU AGENDA HEJURU Y’AMAZI KANDI AGACYAHA UMUYAGA UGATUZA
Igitangaza Yesu yakoze agaburira abantu babarirwa mu bihumbi cyabakoze ku mutima. Baravuze bati “nta gushidikanya, uyu ni we wa Muhanuzi wagombaga kuza mu isi,” ari we Mesiya, kandi rwose ni we mutegetsi bifuzaga (Yohana 6:14; Gutegeka kwa Kabiri 18:18). Bityo, bashatse gufata Yesu ngo bamugire umwami.
Icyakora Yesu yamenye umugambi abantu bacuraga. Yasezereye iyo mbaga y’abantu maze asaba abigishwa be gusubira mu bwato. Bari bagiye he? Babanje kujya i Betsayida hanyuma bajya i Kaperinawumu. Icyakora Yesu we yahise ajya gusengera ku musozi wenyine muri iryo joro.
Mbere y’uko umuseke utambika, Yesu yabonaga ubwato ari kure, kubera ko hariho ukwezi. Umuyaga w’ishuheri wateraga imiraba y’inyanja hejuru kandi intumwa ‘zavugamaga bizigoye cyane kubera ko umuyaga wari uziturutse imbere’ (Mariko 6:48). Yesu yamanutse uwo musozi, maze atangira kugenda hejuru y’inyanja abasanga. Icyo gihe bari “bamaze kugashya ibirometero bitanu cyangwa bitandatu” (Yohana 6:19). Abigishwa babonye Yesu asa n’ushaka kubacaho, bagira ubwoba batera hejuru bati “turabonekewe!”—Mariko 6:49.
Yesu yarabahumurije ati “nimuhumure ni jye; ntimugire ubwoba.” Ariko Petero aramubwira ati “Mwami, niba ari wowe, ntegeka nze aho uri ngenda hejuru y’amazi.” Yesu aramusubiza ati “ngwino!” Uwo mwanya Petero ava mu bwato agenda hejuru y’amazi asanga Yesu. Ariko abonye ko umuyaga ari mwinshi agira ubwoba, maze atangira kurohama. Arataka ati “Mwami, ntabara!” Yesu arambura ukuboko aramufata, aramubwira ati “wa muntu ufite ukwizera guke we, ni iki gitumye uganzwa no gushidikanya?”—Matayo 14:27-31.
Petero na Yesu binjira mu bwato, maze umuyaga uratuza. Abigishwa be baratangara cyane. Ariko se bari bakwiriye gutangara? Iyo baza kuba “basobanukiwe ibya ya migati,” ni ukuvuga igitangaza Yesu yari yakoze mu masaha make mbere yaho igihe yagaburiraga abantu babarirwa mu bihumbi, ntibari gutangazwa n’uko ashobora kugenda hejuru y’amazi no gucyaha umuyaga ugatuza. Batangiye kumuramya bamubwira bati “uri Umwana w’Imana koko.”—Mariko 6:52; Matayo 14:33.
Bidatinze, bageze mu kibaya cyiza kirumbuka cya Genesareti mu karere ka Kaperinawumu. Batsitse ubwato baromoka. Abantu bamenye Yesu, maze abo muri ako karere no mu karere kahakikije batangira kumuzanira abarwayi. Iyo bakoraga gusa ku nshunda z’umwenda we, bahitaga bakira burundu.
Hagati aho, ba bantu bari barabonye ko Yesu yagaburiye abantu babarirwa mu bihumbi mu buryo bw’igitangaza, bamenye ko yagiye. Nuko amato avuye i Tiberiya ahageze, barayurira bajya kumushakira i Kaperinawumu. Bamubonye baramubaza bati “Rabi, wageze hano ryari” (Yohana 6:25)? Nuko Yesu ahita abacyaha kandi rwose yari afite ishingiro nk’uko tuzabibona.