IGICE CYA 89
Yigisha muri Pereya ubwo yari agiye i Yudaya
GUSITAZA ABANDI NI IKIBAZO GIKOMEYE
TUGOMBA KUBABARIRA NO KWIZERA
Yesu yari amaze igihe runaka mu karere ko “hakurya ya Yorodani” kitwa Pereya (Yohana 10:40). Ariko noneho yari yerekeje mu majyepfo agana i Yerusalemu.
Yesu ntiyari wenyine. Yari kumwe n’abigishwa be, hamwe n’ “abantu benshi cyane,” harimo n’abakoresha b’ikoro n’abanyabyaha (Luka 14:25; 15:1). Abafarisayo n’abanditsi banengaga ibyo Yesu yavugaga n’ibyo yakoraga, na bo bari bahari. Bari bafite ibintu byinshi batekerezagaho bitewe n’uko Yesu yari amaze kubacira umugani w’intama yazimiye, uw’umwana wazimiye n’uw’umutunzi na Lazaro.—Luka 15:2; 16:14.
Noneho Yesu yibanze ku bigishwa be, wenda bitewe n’uko yari akizirikana ukuntu abamurwanyaga bamunengaga kandi bakamukwena. Yongeye kwigisha bimwe mu bintu yari yarigishije mbere yaho igihe bari i Galilaya.
Urugero, Yesu yaravuze ati “ibisitaza bigomba kuza byanze bikunze. Ariko umuntu ibisitaza biturukaho azabona ishyano! . . . Mwirinde! Niba umuvandimwe wawe akoze icyaha umucyahe, kandi niyihana umubabarire. Niyo yagucumuraho incuro ndwi ku munsi kandi akagusanga incuro ndwi akubwira ati ‘ndihannye,’ uzamubabarire” (Luka 17:1-4). Ayo magambo ya nyuma ashobora kuba yaribukije Petero ikibazo yari yarabajije ku birebana no kubabarira kugeza ku ncuro ndwi.—Matayo 18:21.
Ese abigishwa bari gushobora gukurikiza amagambo ya Yesu? Igihe babwiraga Yesu bati “twongerere ukwizera,” yarabijeje ati “muramutse mufite ukwizera kungana n’akabuto ka sinapi, mwabwira iki giti muti ‘randuka uterwe mu nyanja!’ Kandi cyabumvira” (Luka 17:5, 6). Koko rero, uko ukwizera kwaba kungana kose, gushobora gukora ibintu bikomeye.
Yesu yakomeje abigisha akamaro ko kwicisha bugufi no kwitekerezaho mu buryo bushyize mu gaciro, agira ati “ni nde muri mwe waba afite umugaragu umuhingira cyangwa umuragirira umukumbi, maze yaza avuye mu murima akamubwira ati ‘hita uza hano ujye ku meza’? Ahubwo ntiyamubwira ati ‘ntegurira ibyokurya bya nimugoroba, hanyuma ukenyere unkorere kugeza aho ndi burangirize kurya no kunywa, nyuma yaho ni bwo nawe uri burye kandi ukanywa’? Ntazumva ko akwiriye gushimira uwo mugaragu kubera ko uwo mugaragu azaba yakoze ibyo ashinzwe. Nuko rero, namwe nimumara gukora ibintu byose mushinzwe, mujye muvuga muti ‘turi abagaragu batagira umumaro. Ibyo twakoze ni byo twagombaga gukora.’”—Luka 17:7-10.
Buri mugaragu w’Imana agomba gusobanukirwa akamaro ko gushyira inyungu zayo mu mwanya wa mbere. Byongeye kandi, buri wese yagombye kwibuka umwanya wiyubashye afite wo kuyoboka Imana ari umwe mu bo mu rugo rwayo.
Uko bigaragara, nyuma yaho gato haje intumwa yari yoherejwe na bashiki ba Lazaro bari batuye i Betaniya ho muri Yudaya, ari bo Mariya na Marita. Iyo ntumwa yaravuze iti “Mwami, dore uwo ukunda cyane ararwaye.”—Yohana 11:1-3.
Nubwo Yesu yamenye ko incuti ye Lazaro arwaye cyane, ntiyashenguwe n’agahinda. Ahubwo yaravuze ati “iyo ndwara si iyo kumwica, ahubwo ni iyo guhesha Imana ikuzo kugira ngo Umwana w’Imana ahabwe ikuzo binyuze kuri yo.” Yagumye aho ahamara iminsi ibiri, hanyuma abwira abigishwa be ati “nimuze dusubire i Yudaya.” Abigishwa baramubwira bati “Rabi, vuba aha ab’i Yudaya bashakaga kugutera amabuye, none urashaka gusubirayo?”—Yohana 11:4, 7, 8.
Yesu yarabashubije ati “mbese umunsi ntugira amasaha cumi n’abiri? Iyo umuntu agenda ku manywa, nta kintu asitaraho, kuko aba abona umucyo w’iyi si. Ariko iyo umuntu agenda nijoro, arasitara kuko aba adafite umucyo muri we” (Yohana 11:9, 10). Uko bigaragara, yashakaga kuvuga ko igihe Imana yagennye umurimo we wagombaga kumara cyari kitararangira. Kuva rero cyari kitararangira, Yesu yagombaga gukoresha igihe gito yari asigaranye mu buryo bwuzuye.
Yesu yongeyeho ati “incuti yacu Lazaro arasinziriye, ariko ngiyeyo kumukangura.” Abigishwa batekerezaga ko Lazaro yarimo aruhuka gusa kandi ko azakira, bituma bamubwira bati “Mwami, niba asinziriye azakira.” Ni cyo cyatumye Yesu ababwira yeruye ati “Lazaro yarapfuye . . . Ariko nimuze tujye kumureba.”—Yohana 11:11-15.
Kubera ko Tomasi yari azi ko Yesu yashoboraga kwicirwa i Yudaya, ariko kandi akaba yarashakaga kumushyigikira, yashishikarije abandi bigishwa kujyana na we agira ati “nimuze natwe tugende dupfane na we.”—Yohana 11:16.