Dukorere Kristo Umwami mu budahemuka
“Ahabwa ubutware n’icyubahiro n’ubwami, kugira ngo abantu b’amoko yose y’indimi zitari zimwe bajye bamukorera.”—DANIYELI 7:14.
1, 2. Ni iki kitwemeza ko Kristo atahawe ububasha bwa cyami bwose mu mwaka wa 33?
NI NDE mutegetsi ushobora gupfira abo ayobora, nuko akongera kubaho akanababera umwami? Ese kuri iyi si hashobora kubaho umwami, agatera abo ayobora kumwiringira kandi bakamubera indahemuka, hanyuma akazategekera mu ijuru? Yesu Kristo ni we wenyine ushobora gukora ibyo bintu ndetse n’ibirenze ibyo (Luka 1:32, 33). Kuri Pentekote yo mu mwaka wa 33, nyuma y’aho Kristo apfiriye, akazuka akajya mu ijuru, Imana ‘yamuhaye itorero ngo abe umutwe waryo usumba byose’ (Abefeso 1:20-22; Ibyakozwe 2:32-36). Muri ubwo buryo, Kristo yatangiye gutegeka ariko atari mu buryo bwuzuye. Abayoboke be ba mbere bari Abakristo basizwe bari bagize Isirayeli y’umwuka, ari yo ‘Isirayeli y’Imana.’—Abagalatiya 6:16; Abakolosayi 1:13.
2 Hashize imyaka igera kuri 30 Pentekote yo mu mwaka wa 33 ibaye, intumwa Pawulo yemeje ko Kristo yari atarahabwa ububasha bwose bwa cyami. Ahubwo yari yicaye ‘iburyo bw’Imana, arindiriye igihe abanzi be bazashyirirwa munsi y’ibirenge bye’ (Abaheburayo 10:12, 13). Nyuma yaho, ahagana mu mpera z’ikinyejana cya mbere, intumwa Yohana wari ugeze mu za bukuru yabonye mu iyerekwa Umutegetsi w’Ikirenga w’ijuru n’isi Yehova yimika Yesu Kristo ngo abe Umwami w’Ubwami bwo mu ijuru bwari bumaze kuvuka (Ibyahishuwe 11:15; 12:1-5). Dukurikije ibyo amateka agaragaza kugeza ubu, dushobora kubona ibihamya bifatika bitwemeza ko Kristo yatangiye gutegeka mu ijuru ari Umwami wa Kimesiya mu mwaka wa 1914.a
3. (a) Ni ikihe kintu gishya cyiyongereye ku butumwa bwiza bw’Ubwami kuva mu mwaka wa 1914? (b) Ni ibihe bibazo dukwiriye kwibaza?
3 Ni koko, kuva mu wa 1914 ubutumwa bwiza bw’Ubwami bukubiyemo ikintu gishya gishishikaje. Kristo yabaye Umwami w’Ubwami bw’Imana bwo mu ijuru kandi ubu arategeka nubwo ‘ategekera hagati y’abanzi be’ (Zaburi 110:1, 2; Matayo 24:14; Ibyahishuwe 12:7-12). Ikindi kandi, hirya no hino ku isi abayoboke be b’indahemuka bagandukira ubutware bwe babishishikariye, bifatanya muri gahunda yo kwigisha Bibiliya ikorerwa ku isi hose y’ingirakamaro kurusha izindi zose zabayeho mu mateka y’abantu (Daniyeli 7:13, 14; Matayo 28:18). Abakristo basizwe, ari bo “bana b’ubwami,” ni ba “ambasaderi bahagarariye Kristo.” Bashyigikirwa mu budahemuka n’imbaga y’abantu benshi bakomeza kwiyongera bagize “izindi ntama;” abo bakaba ari intumwa z’Ubwami bw’Imana (Matayo 13:38; 2 Abakorinto 5:20, NW; Yohana 10:16). Nubwo bimeze bityo ariko, ni ngombwa ko tugenzura buri muntu ku giti cye tukamenya niba mu by’ukuri tugandukira ubuyobozi bwa Kristo. Ese dukomeza kumubera indahemuka ubudatezuka? Ni gute dushobora kubera indahemuka Umwami utegekera mu ijuru? Nimucyo dusuzume mbere na mbere impamvu tugomba kubera Kristo indahemuka.
Umwami ufite imico ituma abayoboke be bamubera indahemuka
4. Igihe Yesu yari hano ku isi ari Umwami wari waratoranyijwe, yakoze iki mu murimo we wo kubwiriza?
4 Tubera Kristo indahemuka kuko tuba dushaka kumushimira ibyo yadukoreye byose. Nanone tureshywa n’imico ye myiza cyane (1 Petero 1:8). Igihe Yesu wari waratoranyirijwe kuzaba Umwami yari hano ku isi, yagaragaje mu rugero ruciriritse ibyo azakora igihe azaba ari Umwami utegeka isi mu gihe cyagenwe n’Imana. Yagaburiye abari bashonje. Yakijije abarwayi, impumyi, ibimuga, ibipfamatwi n’ibiragi. Hari n’abantu yazuye (Matayo 15:30, 31; Luka 7:11-16; Yohana 6:5-13). Nanone kandi, kumenya imibereho ya Yesu hano ku isi bizadufasha kumenya imico y’Umutegetsi uzategeka isi mu gihe kiri imbere. Muri iyo mico, uw’ingenzi cyane ni urukundo rwe rurangwa no kwigomwa (Mariko 1:40-45). Napoléon Bonaparte yavuze iby’urwo rukundo agira ati “Alexandre, Kayisari, Charlemagne nanjye twashinze ubwami. Ariko se, ibyo bintu bihambaye twabigejejweho n’iki? Twakoresheje imbaraga. Yesu Kristo ni we wenyine washinze ubwami ashingiye ku rukundo, kandi muri iki gihe hari abantu babarirwa muri za miriyoni bashobora kumupfira.”
5. Kuki kamere ya Yesu yatumaga abantu benshi bamukunda?
5 Kubera ko Yesu yari umugwaneza kandi akaba yari yoroheje mu mutima, ababaga baremerewe n’ibibazo n’imitwaro bose bagarurirwaga ubuyanja n’inyigisho ze zitera inkunga ndetse n’ukuntu yagwaga neza (Matayo 11:28-30). Abana bumvaga bamwisanzuyeho. Abantu bicisha bugufi ariko bafite ubushishozi babaye abigishwa be (Matayo 4:18-22; Mariko 10:13-16). Kuba yaritaga ku bantu kandi akabubaha byatumye abagore benshi batinya Imana bamubera indahemuka, abenshi muri bo bakaba baratanze igihe cyabo, imbaraga zabo n’ubutunzi bwabo bamwitaho mu gihe yasohozaga umurimo we.—Luka 8:1-3.
6. Ni ibihe byiyumvo birangwa n’impuhwe Yesu yagaragaje igihe Lazaro yapfaga?
6 Kristo yagaragaje bimwe mu byiyumvo bye birangwa n’impuhwe igihe Lazaro, incuti ye yakundaga cyane, yapfaga. Agahinda Mariya na Marita bagize kamukoze ku mutima cyane ku buryo yagize ikiniga agasuhuza umutima kandi ‘akarira.’ ‘Yahagaritse umutima,’ agira intimba ku mutima n’agahinda, nubwo yari azi ko mu mwanya muto yari agiye kuzura Lazaro. Bityo, urukundo n’impuhwe byatumye Yesu akoresha ubutware yari yarahawe n’Imana maze azura Lazaro mu bapfuye.—Yohana 11:11-15, 33-35, 38-44.
7. Kuki bikwiriye ko tubera Yesu indahemuka? (Reba n’agasanduku kari ku ipaji ya 31).
7 Twumva dutangajwe n’ukuntu Yesu agaragaza ko akunda cyane ibintu biciye mu kuri ariko akanga urunuka uburyarya n’ibikorwa bibi. Ibyo bituma tumwubaha. Incuro ebyiri zose yakoze igikorwa cy’ubutwari cyo kwirukana mu rusengero abacuruzi b’abanyamururumba (Matayo 21:12, 13; Yohana 2:14-17). Nanone kandi, igihe yari ku isi ari umuntu, yahuye n’imibabaro y’ubwoko bwose, ibyo bikaba bituma yiyumvisha neza ibitotezo n’ibibazo duhura na byo (Abaheburayo 5:7-9). Nanone Yesu yari azi neza icyo kwangwa no kurenganywa bisobanura (Yohana 5:15-18; 11:53, 54; 18:38–19:16). Amaherezo, yagize ubutwari bwo kwemera gupfa urupfu rubabaje kugira ngo asohoze ibyo Se ashaka kandi abayoboke be bazabone ubuzima bw’iteka (Yohana 3:16). Ese iyo mico ya Kristo ntituma wumva ushaka gukomeza kumukorera mu budahemuka (Abaheburayo 13:8; Ibyahishuwe 5:6-10)? Ariko se, kuba umuyoboke wa Kristo Umwami bisaba iki?
Ibisabwa kugira ngo umuntu abe umuyoboke wa Kristo Umwami
8. Abayoboke ba Kristo basabwa iki?
8 Dufate urugero: kugira ngo umuntu ahabwe ubwenegihugu bw’igihugu runaka, ubusanzwe hari ibintu by’ingenzi agomba kuba yujuje. Abifuza ubwenegihugu bashobora gusabwa kuba ari abantu b’indakemwa mu mico no mu myifatire kandi bafite amagara mazima. Mu buryo nk’ubwo, abayoboke ba Kristo bagomba kugendera ku mahame yo mu rwego rwo hejuru ku birebana n’umuco kandi bakaba bafite imimerere myiza yo mu buryo bw’umwuka.—1 Abakorinto 6:9-11; Abagalatiya 5:19-23.
9. Ni gute dushobora kugaragariza Kristo ubudahemuka?
9 Nanone, Yesu Kristo yiteze rwose ko abayoboke be bamubera indahemuka kandi bakaba indahemuka ku Bwami bwe. Bagaragaza ubudahemuka bakurikiza inyigisho yigishije igihe yari ku isi ari Umwami wari waratoranyijwe. Urugero, bashyira mu mwanya wa mbere inyungu z’Ubwami no gukora ibyo Imana ishaka, bakabirutisha gushakisha ubutunzi (Matayo 6:31-34). Banashyiraho imihati ivuye ku mutima bagerageza kwigana kamere ya Kristo, ndetse no mu gihe bari mu mimerere igoranye cyane (1 Petero 2:21-23). Ikindi kandi, abayoboke ba Kristo bakurikiza urugero rwe bafata iya mbere mu kugirira neza abandi.—Matayo 7:12; Yohana 13:3-17.
10. Ni gute dushobora kugaragaza ko tubera Kristo indahemuka (a) mu muryango, (b) mu itorero?
10 Nanone, abigishwa ba Yesu bagaragaza ko bamubera indahemuka binyuriye mu kwigana imico ye mu miryango yabo. Urugero, abagabo bagaragaza ko ari indahemuka ku Bwami bwo mu ijuru bigana imico ya Kristo mu birebana n’uko bafata abagore babo n’abana babo (Abefeso 5:25, 28-30; 6:4; 1 Petero 3:7). Abagore bagaragaza ko ari indahemuka kuri Kristo barangwa n’ingeso nziza kandi bagaragaza “ubugwaneza n’amahoro” (1 Petero 3:1-4; Abefeso 5:22-24). Abana babera Kristo indahemuka iyo bakurikije urugero rwe rwo kubaha. Igihe Yesu yari akiri muto yakomeje kugandukira ababyeyi be, nubwo bari abantu badatunganye (Luka 2:51, 52; Abefeso 6:1). Abayoboke ba Kristo bagerageza kumwigana mu budahemuka ‘bababarana kandi bagakundana nk’abavandimwe,’ ndetse ‘bakagirirana imbabazi.’ Bihatira kuba nka Kristo, ‘bicisha bugufi mu mitima. Ntibitura umuntu inabi yabagiriye cyangwa igitutsi yabatutse.’—1 Petero 3:8, 9; 1 Abakorinto 11:1.
Abayoboke ba Kristo bumvira amategeko ye
11. Ni ayahe mategeko abayoboke ba Kristo bagandukira?
11 Kimwe nk’uko abantu bashaka kuba abaturage b’ikindi gihugu bagomba kumvira amategeko y’icyo gihugu bagiyemo, abayoboke ba Kristo na bo bagandukira ‘itegeko rya Kristo’ bahuza imibereho yabo n’ibyo Yesu yigishije ndetse n’ibyo yabategetse byose (Abagalatiya 6:2). Mu buryo bwihariye, babaho mu buryo buhuje n’‘itegeko ry’Umwami’ ry’urukundo (Yakobo 2:8). Ayo mategeko akubiyemo iki?
12, 13. Ni mu buhe buryo tugandukira mu budahemuka ‘itegeko rya Kristo’?
12 Abayoboke ba Kristo ntibatunganye kandi bajya bakosa (Abaroma 3:23). Ku bw’ibyo, bagomba gukomeza kwitoza ‘gukunda bene Data bataryarya’ kugira ngo ‘bakundane cyane mu mitima’ (1 Petero 1:22). Iyo Abakristo ‘bagize icyo bapfa,’ bashyira mu bikorwa mu budahemuka itegeko rya Kristo ryo ‘kwihanganirana kandi bakababarirana ibyaha.’ Kumvira iryo tegeko bibafasha gukomeza kwirengagiza ukudatungana kw’abandi kandi bakabona impamvu zo gukundana. Ese ntiwishimira kuba uri kumwe n’abantu bagandukira mu budahemuka Umwami wacu udukunda, bakambara urukundo “ari rwo murunga wo gutungana rwose”?—Abakolosayi 3:13, 14.
13 Nanone kandi, Yesu yasobanuye ko urukundo yerekanye ruruta urukundo abantu basanzwe bakundana (Yohana 13:34, 35). Nidukunda gusa abadukunda, nta cyo tuzaba ‘turushije abandi.’ Ubwo urukundo rwacu rwaba rutuzuye. Yesu yaduteye inkunga yo kwigana urukundo rwa Se tugaragariza urukundo rushingiye ku mahame abantu batwanga kandi bakadutoteza (Matayo 5:46-48). Urwo rukundo na rwo rutuma abayoboke b’Ubwami bakomeza gukora umurimo wabo w’ingenzi mu budahemuka. Uwo murimo ni uwuhe?
Ubudahemuka bw’abayoboke ba Kristo burageragezwa
14. Kuki umurimo wo kubwiriza ari uw’ingenzi cyane?
14 Muri iki gihe, abayoboke b’Ubwami bw’Imana bakora umurimo w’ingenzi cyane wo ‘guhamya ubwami bw’Imana’ (Ibyakozwe 28:23). Ni iby’ingenzi cyane kuwukora kubera ko Ubwami bwa kimesiya buzagaragaza ko Yehova ari we ufite uburenganzira bwo kuba Umutegetsi w’ikirenga w’ijuru n’isi (1 Abakorinto 15:24-28). Iyo tubwiriza ubutumwa bwiza, abatwumva bahabwa uburyo bwo guhinduka abayoboke b’Ubwami bw’Imana. Ikindi kandi, uburyo abantu bitabira ubutumwa tubabwira ni byo Kristo Umwami ashobora gushingiraho acira imanza abantu (Matayo 24:14; 2 Abatesalonike 1:6-10). Bityo rero, uburyo bw’ingenzi dushobora kugaragarizamo ko turi indahemuka kuri Kristo ni ukumvira itegeko yaduhaye ryo kubwira abandi iby’Ubwami.—Matayo 28:18-20.
15. Kuki ubudahemuka bw’Abakristo bugeragezwa?
15 Birumvikana ariko ko Satani akora ibishoboka byose kugira ngo ahagarike uwo murimo wo kubwiriza kandi abategetsi b’isi ntibemera ububasha Kristo yahawe n’Imana (Zaburi 2:1-3, 6-8). Ni yo mpamvu Yesu yaburiye abigishwa be agira ati “umugaragu ntaruta shebuja. Niba bandenganyije namwe bazabarenganya” (Yohana 15:20). Bityo, biba ngombwa ko abigishwa ba Kristo barwana intambara yo mu buryo bw’umwuka igerageza ukwizera kwabo.—2 Abakorinto 10:3-5; Abefeso 6:10-12.
16. Ni gute abayoboke b’Ubwami baha Imana ibyayo?
16 Ariko kandi, abayoboke b’Ubwami bw’Imana bakomeza kubera indahemuka Umwami wabo utagaragara, ariko bakabikora badasuzuguye abategetsi basanzwe (Tito 3:1, 2). Yesu yaravuze ati “ibya Kayisari mubihe Kayisari, iby’Imana mubihe Imana” (Mariko 12:13-17). Bityo rero, abayoboke ba Kristo bumvira amategeko ya leta atabangamiye amategeko y’Imana (Abaroma 13:1-7). Icyakora, igihe Urukiko Rukuru rwa Kiyahudi rwarengaga ku mategeko y’Imana rugategeka abigishwa ba Yesu kutongera kubwiriza, abigishwa ba Yesu babashubije mu kinyabupfura ariko badaciye ku ruhande, bati “ibikwiriye ni ukumvira Imana kuruta abantu.”—Ibyakozwe 1:8; 5:27-32.
17. Kuki dushobora guhangana n’ibintu bigerageza ukwizera kwacu dufite ubutwari?
17 Nk’uko byumvikana ariko, igihe abayoboke ba Kristo batotejwe, bibasaba ubutwari bwinshi kugira ngo bakomeze kubera Umwami wabo indahemuka. Ariko kandi, Yesu yaravuze ati “namwe muzahirwa ubwo bazabatuka bakabarenganya, bakababeshyera ibibi byinshi babampora. Muzanezerwe, muzishime cyane kuko ingororano zanyu ari nyinshi mu ijuru” (Matayo 5:11, 12). Abigishwa ba Yesu ba mbere biboneye ukuri kw’ayo magambo. Nubwo bakubiswe bazira ko bakomeza kubwiriza iby’Ubwami, bashimishijwe ‘n’uko bemerewe gukorwa n’isoni babahora izina rye. Nuko ntibasiba kwigisha no kuvuga ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo iminsi yose mu rusengero n’iwabo’ (Ibyakozwe 5:41, 42). Mushimirwa cyane kuba mugaragaza umwuka nk’uwo w’ubudahemuka mu gihe muhanganye n’ingorane, uburwayi, agahinda mwatewe no gupfusha uwo mwakundaga cyangwa se kurwanywa.—Abaroma 5:3-5; Abaheburayo 13:6.
18. Amagambo Yesu yabwiye Ponsiyo Pilato agaragaza iki?
18 Igihe Yesu yari Umwami wari waratoranyijwe, yasobanuriye umutegetsi w’Umuroma witwaga Ponsiyo Pilato ati “ubwami bwanjye si ubw’iyi si, iyaba ubwami bwanjye bwari ubw’iyi si, abagaragu banjye baba barwanye ngo ntahabwa Abayuda, ariko noneho ubwami bwanjye si ubw’ino” (Yohana 18:36). Kubera iyo mpamvu, abayoboke b’Ubwami bwo mu ijuru ntibafata intwaro ngo bagire uwo barwanya ndetse nta n’ubwo bifatanya mu ntambara. Bakomeza kubera indahemuka “Umwami w’amahoro” birinda kwivanga mu buryo bwose mu bibazo by’isi bicamo abantu ibice.—Yesaya 2:2-4; 9:6, 7.
Abayoboke b’indahemuka bazabona imigisha y’iteka
19. Kuki abayoboke ba Kristo bategereje igihe kiri imbere bafite icyizere?
19 Abayoboke b’indahemuka ba Kristo “Umwami w’abami” bategereje igihe kiri imbere bafite icyizere. Bategerezanyije amatsiko igihe kiri bugufi, ubwo Kristo azagaragaza ubutware bwa cyami yahawe n’Imana (Ibyahishuwe 19:11–20:3; Matayo 24:30). Abasigaye basizwe b’indahemuka, ari bo “bana b’ubwami,” bategereje cyane umurage wabo utagereranywa wo kuzaba abami bategekana na Kristo mu ijuru (Matayo 13:38; Luka 12:32). Abagize “izindi ntama” za Kristo b’indahemuka bategerezanyije amatsiko amagambo Umwami wabo azababwira abagaragariza ko abemera, agira ati “nimuze mwebwe abo Data yahaye umugisha, muragwe ubwami bwabatunganirijwe uhereye ku kuremwa kw’isi” (Yohana 10:16; Matayo 25:34). Ku bw’ibyo rero, nimucyo twese abayoboke b’Ubwami twiyemeze gukomeza gukorera Kristo Umwami mu budahemuka.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Reba umugereka wo mu gitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?, ku mutwe uvuga ngo “Umwaka wa 1914 ni uw’ingenzi cyane mu buhanuzi bwa Bibiliya,” ku ipaji ya 215-218, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.
Mbese ushobora gusobanura?
• Kuki bikwiriye ko tubera Kristo indahemuka?
• Ni mu buhe buryo abayoboke ba Kristo bamugaragariza ubudahemuka?
• Kuki tugomba kubera indahemuka Kristo Umwami?
[Agasanduku ko ku ipaji ya 31]
INDI MICO Y’INGENZI YA KRISTO
Kutarobanura ku butoni—Yohana 4:7-30.
Impuhwe—Matayo 9:35-38; 12:18-21; Mariko 6:30-34.
Urukundo rurangwa no kwigomwa—Yohana 13:1; 15:12-15.
Ubudahemuka—Matayo 4:1-11; 28:20; Mariko 11:15-18.
Kwishyira mu mwanya w’abandi—Mariko 7:32-35; Luka 7:11-15; Abaheburayo 4:15, 16.
Gushyira mu gaciro—Matayo 15:21-28.
[Ifoto yo ku ipaji ya 29]
Iyo dukundanye, tuba twumviye ‘itegeko rya Kristo’ mu budahemuka
[Amafoto yo ku ipaji ya 31]
Ese imico ya Kristo igushishikariza kumukorera mu budahemuka?