Impamvu tugomba ‘gukomeza kwera imbuto nyinshi’
“Iki ni cyo cyubahisha Data: ni uko mukomeza kwera imbuto nyinshi kandi mukagaragaza ko muri abigishwa banjye.”—YOH 15:8.
1, 2. (a) Ni iki Yesu yabwiye abigishwa be mbere gato y’uko apfa? (Reba ifoto ibimburira iki gice.) (b) Kuki ari iby’ingenzi ko tuzirikana impamvu tubwiriza? (c) Ni iki tugiye gusuzuma?
MU IJORO ryabanjirije urupfu rwa Yesu, yaganiriye n’intumwa ze azizeza ko azikunda cyane. Yanaziciriye umugani w’umuzabibu twasuzumye mu gice kibanziriza iki. Muri uwo mugani, Yesu yateye abigishwa be inkunga yo ‘gukomeza kwera imbuto nyinshi,’ mu yandi magambo bagakomeza kubwiriza ubutumwa bw’Ubwami.—Yoh 15:8.
2 Yesu yabwiye abigishwa be icyo bagombaga gukora, anababwira impamvu bagombaga kugikora. Yababwiye impamvu bagombaga kubwiriza. Kuki ari iby’ingenzi ko dusuzuma izo mpamvu? Iyo tuzizirikanye, bidushishikariza gukomeza kubwiriza ubutumwa bwiza kugira ngo “bubere amahanga yose ubuhamya” (Mat 24:13, 14). Muri iki gice, turi busuzume impamvu enye zishingiye ku Byanditswe zituma tubwiriza. Nanone turi busuzume ibintu bine Yehova yaduhaye bidufasha gukomeza kwera imbuto.
TWUBAHISHA YEHOVA
3. (a) Nk’uko bigaragara muri Yohana 15:8, ni iyihe mpamvu y’ingenzi ituma tubwiriza? (b) Imbuto z’umuzabibu zivugwa mu mugani wa Yesu zigereranya iki, kandi se kuki bikwiriye?
3 Impamvu y’ingenzi ituma dukora umurimo wo kubwiriza, ni uko byubahisha Yehova kandi bikeza izina rye. (Soma muri Yohana 15:1, 8.) Zirikana ko Yesu yigereranyije n’umuzabibu, akagereranya Yehova n’umuhinzi uwuhingira, naho abigishwa be akabagereranya n’amashami yawo (Yoh 15:5). Ubwo rero, birakwiriye ko imbuto z’uwo muzabibu zigereranya imbuto z’Ubwami abigishwa ba Kristo bera. Yesu yabwiye intumwa ze ati: “Iki ni cyo cyubahisha Data: ni uko mukomeza kwera imbuto nyinshi.” Nk’uko imizabibu yera imbuto nziza ihesha ishema umuhinzi, natwe iyo dutangaza ubutumwa bwiza bw’Ubwami dukoresheje imbaraga zacu zose, bihesha Yehova ikuzo.—Mat 25:20-23.
4. (a) Tweza izina ry’Imana dute? (b) Iyo utekereje ko ufite inshingano yo kweza izina ry’Imana, wiyumva ute?
4 Ni mu buhe buryo umurimo wo kubwiriza weza izina ry’Imana? Nta cyo twakora ngo dutume izina ry’Imana rirushaho kwera, kuko risanzwe ryera mu buryo bwuzuye. Ariko zirikana ko umuhanuzi Yesaya yavuze ati: “Yehova nyir’ingabo ni we wenyine mugomba kubona ko ari uwera” (Yes 8:13). Tweza izina ry’Imana mu gihe tubona ko riruta andi mazina yose, kandi tugafasha abandi kubona ko ryera (Mat 6:9). Urugero, iyo twigisha abantu imico ihebuje ya Yehova n’umugambi adufitiye, tuba tubafasha kubona ko ibintu byose Satani yavuze kuri Yehova ari ibinyoma (Intang 3:1-5). Nanone tweza izina ry’Imana mu gihe twihatira gufasha abantu bo mu ifasi yacu kumenya ko Yehova ari we ‘ukwiriye ikuzo, icyubahiro n’ububasha’ (Ibyah 4:11). Rune umaze imyaka 16 ari umupayiniya yaravuze ati: “Kuba mvuganira Umuremyi w’ijuru n’isi, biranshimisha cyane. Bituma nifuza cyane gukomeza kubwiriza.”
DUKUNDA YEHOVA N’UMWANA WE
5. (a) Nk’uko bigaragara muri Yohana 15:9, 10, ni iyihe mpamvu ituma tubwiriza? (b) Yesu yagaragaje ate ko tugomba kwihangana?
5 Soma muri Yohana 15:9, 10. Impamvu ya kabiri ituma tubwiriza ubutumwa bw’Ubwami, ni uko dukunda Yehova na Yesu tubikuye ku mutima (Mar 12:30; Yoh 14:15). Yesu yabwiye abigishwa be ko bagombaga ‘kuguma mu rukundo rwe.’ Kubera iki? Ni ukubera ko gukomeza kuba umwigishwa nyakuri wa Kristo bisaba kwihangana. Muri Yohana 15:4-10 Yesu yakoresheje kenshi ijambo ‘gukomeza’ cyangwa ‘kuguma,’ kugira ngo afashe abigishwa be gusobanukirwa ko bagombaga kwihangana.
6. Twagaragaza dute ko twifuza kuguma mu rukundo rwa Kristo?
6 Twagaragaza dute ko twifuza kuguma mu rukundo rwa Kristo kandi tukemerwa na we? Tubigaragaza twumvira amategeko ye. Yesu yadusabye kumwigana. Yaravuze ati: ‘Nubahirije amategeko ya Data nguma mu rukundo rwe.’ Yesu yatubereye ikitegererezo.—Yoh 13:15.
7. Kuki kumvira n’urukundo bifitanye isano?
7 Yesu yagaragaje ko kumvira bifitanye isano n’urukundo. Yabwiye intumwa ze ati: “Uwemera amategeko yanjye kandi akayubahiriza, uwo ni we unkunda” (Yoh 14:21). Iyo twumviye itegeko rya Yesu ryo kubwiriza, natwe tuba tugaragaje ko dukunda Imana, kubera ko amategeko ya Yesu aturuka kuri Se (Mat 17:5; Yoh 8:28). Iyo tugaragaje ko dukunda Yehova na Yesu, na bo baradukunda.
TUBURIRA ABANTU
8, 9. (a) Ni iyihe mpamvu yindi ituma tubwiriza? (b) Amagambo ya Yehova ari muri Ezekiyeli 3:18, 19 na 18:23, adushishikariza ate gukomeza kubwiriza?
8 Impamvu ya gatatu ituma dukomeza kubwiriza, ni uko twifuza kuburira abantu ko umunsi wa Yehova wegereje. Bibiliya ivuga ko Nowa yari “umubwiriza.” (Soma muri 2 Petero 2:5.) Mbere y’uko Umwuzure uba, yabwirizaga abantu ababurira ko isi yari hafi kurimbuka. Tubibwirwa n’iki? Yesu yaravuze ati: “Nk’uko abantu bari bameze muri iyo minsi yabanjirije umwuzure, bararyaga, baranywaga, abagabo bararongoraga n’abakobwa bagashyingirwa, kugeza umunsi Nowa yinjiriye mu nkuge; ntibabyitaho kugeza ubwo umwuzure waje ukabatwara bose. Uko ni ko no kuhaba k’Umwana w’umuntu kuzaba” (Mat 24:38, 39). Nubwo abantu benshi batitaga ku butumwa Nowa yababwiraga, yakomeje kubabwiriza mu budahemuka.
9 Muri iki gihe, tubwiriza ubutumwa bw’Ubwami kugira ngo dufashe abantu kumenya umugambi Imana ibafitiye. Kimwe na Yehova, twifuza cyane ko abantu bakwemera ubutumwa bwiza, kugira ngo ‘bazakomeze kubaho’ (Ezek 18:23). Nanone iyo tubwiriza ku nzu n’inzu cyangwa mu ruhame, tuba tuburira abantu benshi ko Ubwami bw’Imana buri hafi kuza, maze bukarimbura iyi si mbi.—Ezek 3:18, 19; Dan 2:44; Ibyah 14:6, 7.
DUKUNDA BAGENZI BACU
10. (a) Nk’uko bigaragara muri Matayo 22:39, ni iyihe mpamvu ituma tubwiriza? (b) Pawulo na Silasi bafashije bate umurinzi w’inzu y’imbohe?
10 Impamvu ya kane ituma dukomeza kubwiriza ni uko dukunda bagenzi bacu (Mat 22:39). Urwo rukundo ni rwo rutuma dukomeza kubwiriza, kuko tuba tuzirikana ko ibintu bishobora guhinduka, bakakira ubutumwa tubagezaho. Reka turebe uko byagendekeye intumwa Pawulo na mugenzi we Silasi. Igihe bari mu mugi wa Filipi, ababarwanyaga barabafunze. Bigeze mu gicuku, mu buryo butunguranye habaye umutingito unyeganyeza inzu y’imbohe maze inzugi zayo zirakinguka. Umurinzi w’iyo nzu y’imbohe yagize ubwoba atekereza ko imfungwa zatorotse, ashaka kwiyahura. Ariko Pawulo yaramubwiye ati: “Wikwigirira nabi!” Uwo murinzi wari ufite ubwoba yarabajije ati: “Ngomba gukora iki kugira ngo mbone agakiza?” Baramushubije bati: “Izere Umwami Yesu, uzabona agakiza.”—Ibyak 16:25-34.
11, 12. (a) Inkuru y’umurinzi w’inzu y’imbohe itwigisha iki ku birebana n’umurimo wo kubwiriza? (b) Kuki twifuza gukomeza kubwiriza?
11 Inkuru y’uwo murinzi w’inzu y’imbohe itwigisha iki ku birebana n’umurimo wo kubwiriza? Zirikana ko nyuma y’umutingito ari bwo uwo murinzi w’inzu y’imbohe yahinduye imitekerereze, agasaba ko bamufasha. Muri iki gihe na bwo, hari abantu baba batemera ubutumwa bwo muri Bibiliya, ariko bamara guhura n’ibibazo bagahindura imitekerereze, bagasaba gufashwa. Urugero, bamwe bashobora kwirukanwa ku kazi mu buryo butunguranye, bigatuma bahungabana. Abandi bashobora gutana n’abo bashakanye, bikabashengura umutima. Abandi bo bashobora kubabazwa cyane n’uko barwaye indwara ikomeye, cyangwa n’uko bapfushije. Iyo ibintu nk’ibyo bibaye, bamwe bashobora gutangira kwibaza ibibazo bifitanye isano n’ubuzima, kandi mbere batarabyibazaga. Kimwe na wa murinzi w’inzu y’imbohe, na bo bashobora kwibaza bati: “Ngomba gukora iki kugira ngo mbone agakiza?” Bashobora noneho kwemera gutega amatwi ubutumwa bwiza bw’ibyiringiro tubagezaho.
12 Ubwo rero iyo dukomeje kubwiriza mu budahemuka, tubona uko dufasha abantu biteguye kudutega amatwi no kwemera ubutumwa butanga ihumure tubagezaho (Yes 61:1). Charlotte umaze imyaka 38 ari umupayiniya agira ati: “Abantu bo muri iki gihe bafite ibibazo byabarenze. Ni yo mpamvu bakeneye kumva ubutumwa bwiza.” Ejvor umaze imyaka 34 ari umupayiniya agira ati: “Muri iki gihe ni bwo abantu benshi bahangayitse kurusha ikindi gihe cyose. Nifuza rwose kubahumuriza. Ibyo bituma nkomeza kubwiriza.” Koko rero, urukundo dukunda bagenzi bacu ni rwo rutuma dukomeza kubwiriza.
IBINTU YEHOVA YADUHAYE BIDUFASHA GUKOMEZA KUBWIRIZA
13, 14. (a) Ni ikihe kintu Imana yaduhaye kivugwa muri Yohana 15:11? (b) Twakora iki ngo tugire ibyishimo nk’ibya Yesu? (c) Ibyishimo bidufasha bite mu murimo wo kubwiriza?
13 Mu ijoro ryabanjirije urupfu rwa Yesu, nanone yabwiye intumwa ze ibintu byari kuzazifasha gukomeza kwera imbuto. Ibyo bintu ni ibihe, kandi se byadufasha bite?
14 Ibyishimo. Ese umurimo wo kubwiriza uragoye? Oya rwose. Yesu amaze guca umugani w’umuzabibu, yavuze ko kubwiriza bituma tugira ibyishimo. (Soma muri Yohana 15:11.) Mu by’ukuri, yatwijeje ko tuzagira ibyishimo nk’ibye. Mu buhe buryo? Nk’uko twabibonye, Yesu yigereranyije n’umuzabibu, naho abigishwa be abagereranya n’amashami. Amashami aba afashe ku muzabibu. Igihe cyose ayo mashami agifashe ku muzabibu, atungwa na wo. Natwe iyo dukomeje kunga ubumwe na Kristo kandi tugakomeza kugera ikirenge mu ke, tugira ibyishimo nk’ibyo aterwa no gukora ibyo Se ashaka (Yoh 4:34; 17:13; 1 Pet 2:21). Hanne umaze imyaka isaga 40 ari umupayiniya yaravuze ati: “Ibyishimo mba mfite iyo nabwirije, bituma nkomeza gukora umurimo wa Yehova.” Koko rero, ibyishimo biduha imbaraga zo gukomeza kubwiriza, nubwo twaba tubwiriza mu mafasi arimo abantu batakira ubutumwa tubagezaho.—Mat 5:10-12.
15. (a) Ni ikihe kintu Yehova yaduhaye kivugwa muri Yohana 14:27? (b) Amahoro adufasha ate gukomeza kwera imbuto?
15 Amahoro. (Soma muri Yohana 14:27.) Mbere y’uko Yesu apfa, nanone yabwiye intumwa ze ati: “Mbahaye amahoro yanjye.” Ayo mahoro adufasha ate kwera imbuto? Iyo dukomeje kubwiriza tugira amahoro yo mu mutima, kubera ko tuba tuzi ko Yehova na Yesu batwemera (Zab 149:4; Rom 5:3, 4; Kolo 3:15). Ulf umaze imyaka 45 ari umupayiniya yaravuze ati: “Nubwo umurimo wo kubwiriza utuma numva naniwe, utuma ngira ibyishimo nyakuri kandi nkagira ubuzima bufite intego.” Twishimira rwose ko dufite amahoro arambye!
16. (a) Ni ikihe kintu Yehova yaduhaye kivugwa muri Yohana 15:15? (b) Ni iki cyari kuzafasha intumwa za Yesu gukomeza kuba inshuti ze?
16 Inshuti. Yesu amaze kubwira intumwa ze ko yifuzaga ko zigira ibyishimo “byuzuye,” yazisobanuriye impamvu zigomba kugira urukundo rurangwa no kwigomwa (Yoh 15:11-13). Hanyuma yaravuze ati: “Mbita incuti.” Kuba inshuti ya Yesu ni iby’agaciro rwose! Ariko se intumwa zari gukora iki ngo zikomeze kuba inshuti za Yesu? Zagombaga ‘kugenda maze zigakomeza kwera imbuto.’ (Soma muri Yohana 15:14-16.) Imyaka ibiri mbere yaho, Yesu yari yarazibwiye ati: “Aho munyura hose, mugende mubwiriza muvuga muti ‘ubwami bwo mu ijuru buregereje’” (Mat 10:7). Ni yo mpamvu mu ijoro ryabanjirije urupfu rwe yaziteye inkunga yo gukomeza umurimo zari zaratangiye (Mat 24:13; Mar 3:14). Kumvira itegeko rya Yesu ntibyari byoroshye, ariko zari kubishobora bityo zigakomeza kuba inshuti ze. Ni iki cyari kuzifasha? Ni ikindi kintu Yehova yaduhaye.
17, 18. (a) Ni ikihe kintu Yehova yaduhaye kivugwa muri Yohana 15:16? (b) Isengesho ryafashije rite abigishwa ba Yesu? (c) Ni ibihe bintu Yehova yaduhaye bidufasha kwera imbuto muri iki gihe?
17 Isengesho. Yesu yaravuze ati: ‘Icyo muzajya musaba Data cyose mu izina ryanjye azajya akibaha’ (Yoh 15:16). Iryo sezerano ryahumurije intumwa rwose!a Intumwa ntizari zizi ko Yesu yari hafi gupfa. Ariko ntizari gusigarira aho. Yehova yari gusubiza amasengesho zari kuvuga zimusaba kuzifasha gukora umurimo wo kubwiriza iby’Ubwami. Kandi koko yarayashubije. Nyuma y’urupfu rwa Yesu, intumwa zasenze Yehova zimusaba kugira ubutwari kandi yashubije amasengesho yazo.—Ibyak 4:29, 31.
18 Ibyo ni na ko bimeze muri iki gihe. Iyo dukomeje kwera imbuto, tuba inshuti za Yesu. Nanone dushobora kwiringira tudashidikanya ko Yehova azasubiza amasengesho tumutura tumusaba gutsinda inzitizi duhura na zo, mu gihe tubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami (Fili 4:13). Kuba amasengesho yacu asubizwa kandi tukaba turi inshuti za Yesu, biradushimisha cyane! Ibyo bintu byose Yehova aduha bidufasha gukomeza kwera imbuto.—Yak 1:17.
19. (a) Kuki dukomeza kubwiriza? (b) Ni ibihe bintu bidufasha gukora neza umurimo Imana yaduhaye?
19 Muri iki gice, twasuzumye impamvu enye zituma dukomeza kubwiriza. Bituma twubahisha Yehova kandi tukeza izina rye. Bidufasha kugaragaza ko dukunda Yehova na Yesu. Nanone tuburira abantu kandi tukagaragaza ko dukunda bagenzi bacu. Twanabonye ibintu bidufasha gukora neza umurimo Imana yaduhaye. Ibyo bintu ni ibyishimo, amahoro, inshuti n’isengesho. Iyo Yehova abona ‘dukomeza kwera imbuto nyinshi,’ biramushimisha cyane!
a Mu kiganiro Yesu yagiranye n’intumwa ze, yakomeje kuzizeza ko amasengesho yazo azasubizwa.—Yoh 14:13; 15:7, 16; 16:23.