ISOMO RYA 17
Imico ya Yesu ni iyihe?
Gusuzuma ibyo Yesu yavuze n’ibyo yakoze akiri ku isi, bidufasha kumenya imico ye, bigatuma tumukunda kandi tugakunda Se Yehova. Imwe mu mico yamurangaga ni iyihe? Twamwigana dute?
1. Ni mu buhe buryo Yesu ameze nka se?
Igihe Yesu yari mu ijuru, yamaze imyaka ibarirwa muri za miriyari yitegereza Se kandi yamwigiyeho byinshi. Ni yo mpamvu Yesu atekereza nka Se, akumva ibintu nka Se kandi agakora nk’ibyo akora. (Soma muri Yohana 5:19.) Mu by’ukuri Yesu agaragaza imico nk’iya Se mu buryo bwuzuye, ku buryo yavuze ati “uwambonye yabonye na Data” (Yohana 14:9). Ubwo rero, numenya imico ya Yesu bizatuma urushaho kumenya Yehova. Urugero, kuba Yesu yaritaga ku bantu bigaragaza ko na Yehova akwitaho.
2. Yesu yagaragaje ate ko akunda Yehova?
Yesu yaravuze ati ‘isi imenye ko nkunda Data, kandi ko uko Data yantegetse gukora ari ko nkora’ (Yohana 14:31). Igihe Yesu yari ku isi, yagaragaje ko akunda Se cyane amwumvira ndetse no mu gihe byabaga bigoye. Nanone Yesu yakundaga kuvuga ibyerekeye Se kandi agafasha abandi kugirana ubucuti na we.—Yohana 14:23.
3. Yesu yagaragaje ate ko akunda abantu?
Bibiliya ivuga ko Yesu ‘akunda cyane abantu’ (Imigani 8:31). Yagaragaje urwo rukundo igihe yahumurizaga abantu kandi akitangira kubafasha. Yakoze ibitangaza byagaragaje ko afite ubushobozi kandi ko agira impuhwe (Mariko 1:40-42). Yagiriraga abantu neza kandi ntarobanure ku butoni. Ibyo yavugaga byahumurizaga ababaga biteguye kumutega amatwi bose kandi bigatuma bagira ibyiringiro by’igihe kizaza. Yesu yemeye kubabara no gupfa kubera ko akunda abantu bose. Ariko abo akunda cyane, ni abakurikiza ibyo yigishije.—Soma muri Yohana 15:13, 14.
IBINDI WAMENYA
Menya byinshi ku mico ya Yesu kandi urebe uko wagaragaza urukundo n’ubuntu nk’uko yabigaragaje.
4. Yesu akunda Se
Yesu yatweretse uko twakunda Imana. Musome muri Luka 6:12 no muri Yohana 15:10; 17:26. Nyuma yo gusoma buri murongo, muganire ku kibazo gikurikira:
Twakwigana Yesu dute, kugira ngo tugaragaze ko dukunda Yehova?
5. Yesu yitaga ku bantu babaga bakeneye gufashwa
Yesu yashyiraga inyungu z’abandi mu mwanya wa mbere. Yakoreshaga igihe cye n’imbaraga ze agafasha abantu ndetse no mu gihe yabaga ananiwe. Musome muri Mariko 6:30-44, hanyuma muganire ku bibazo bikurikira:
Muri iyi nkuru, Yesu yagaragaje ate ko yitaga ku bandi?—Reba umurongo wa 31, 34, 41 n’uwa 42.
Ni iki cyatumaga Yesu afasha abantu?—Reba umurongo wa 34.
Kuba Yesu yariganaga Yehova bikwigisha ko Yehova afite iyihe mico?
Twakwita ku bandi dute nk’uko Yesu yabitagaho?
6. Yesu agira ubuntu
Yesu yagiraga ubuntu nubwo yari atunze ibintu bike kandi natwe adusaba kugira ubuntu. Musome mu Byakozwe 20:35, hanyuma muganire ku kibazo gikurikira:
Dukurikije uko Yesu yabivuze, ni iki gituma tugira ibyishimo?
Murebe VIDEWO, hanyuma muganire ku kibazo gikurikira.
Twagaragaza dute ko dukunda gutanga, nubwo twaba tudafite ibintu byinshi?
Ese wari ubizi?
Bibiliya itwigisha gusenga Yehova mu izina rya Yesu. (Soma muri Yohana 16:23, 24.) Iyo dusenze mu izina rya Yesu, tuba tugaragaje ko twemera ibyo Yesu yakoze kugira ngo adufashe kuba incuti za Yehova.
UKO BAMWE BABYUMVA: “Imana ntiyita ku mibabaro yacu.”
Yesu agaragaza imico nk’iya Se. None se ibikorwa bye bigaragaza bite ko Yehova atwitaho?
INCAMAKE
Yesu akunda Yehova n’abantu. Uko uzagenda urushaho kumenya Yesu ni ko uzagenda urushaho kumenya Yehova, kuko Yesu ameze nka Se.
Ibibazo by’isubiramo
Twagaragaza dute ko dukunda Yehova nk’uko Yesu yabigaragaje?
Twagaragaza dute ko dukunda abantu nk’uko Yesu yabakundaga?
Ni uwuhe muco wa Yesu ukunda kurusha indi?
AHANDI WABONA IBISOBANURO
Menya imwe mu mico ya Yesu dushobora kwigana.
“Kugira ngo wigane Yesu, ugomba . . .” (Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima, ipaji ya 317)
Suzuma uruhare rw’ingenzi Yesu agira mu masengesho yacu.
“Kuki tugomba gusenga mu izina rya Yesu?” (Umunara w’Umurinzi, 1 Gashyantare 2008)
Ese Bibiliya ivuga uko Yesu yasaga?
Kuba Yesu yaritaga ku bagore bitwigisha iki?
“Imana iha agaciro abagore kandi irabubaha” (Umunara w’umurinzi, 1 Nzeri 2012)