IGICE CYA 48
Wakora iki kugira ngo uzabe mu isi nshya y’amahoro?
IMANA yafashe Adamu na Eva, ibashyira mu busitani bwa Edeni. Nubwo bageze aho bagasuzugura Imana bityo bakaza gupfa, Imana yafashe ingamba zo kugira ngo abana babo, natwe turimo, bazabeho iteka ryose muri Paradizo. Bibiliya itanga isezerano rigira riti “abakiranutsi bazaragwa igihugu [ni ukuvuga isi], bakibemo iteka.”—Zaburi 37:29.
Bibiliya ivuga ko hazabaho “ijuru rishya” n’“isi nshya” (Yesaya 65:17; 2 Petero 3:13). “Ijuru” rya none, rigizwe n’ubutegetsi bw’abantu bwo muri iki gihe, naho “ijuru rishya” ryo rigizwe na Yesu Kristo hamwe n’abo bazategekana mu ijuru. Mbega ukuntu bizaba bishimishije igihe ijuru rishya, ari ryo butegetsi bukiranuka bw’Imana burangwa n’amahoro, rizaba ritegeka isi yose!
Ariko se, “isi nshya” yo ni iki?— Isi nshya izaba igizwe n’abantu beza bakunda Yehova. Burya rero, hari igihe Bibiliya ijya ikoresha ijambo “isi” ishaka kuvuga abantu batuye isi. Nta bwo igihe cyose iba ishaka kuvuga iyi si tuzi y’ubutaka (Itangiriro 11:1; Zaburi 82:8; Yeremiya 22:29). Ku bw’ibyo rero, isi nshya igizwe n’abantu bazatura hano ku isi.
Icyo gihe, iyi si ya none igizwe n’abantu babi izaba itakiriho. Ibuka ko Umwuzure wo mu gihe cya Nowa warimbuye isi yari igizwe n’abantu babi. Kandi nk’uko twamaze kubibona, iyi si mbi ya none na yo izarimbuka kuri Harimagedoni. Reka noneho turebe uko ubuzima buzaba bumeze mu isi nshya y’Imana, nyuma ya Harimagedoni.
Mbese, waba wifuza kuzabaho iteka ryose muri Paradizo mu isi nshya y’Imana, isi izaba irangwa n’amahoro?— Nta muvuzi n’umwe ushobora gutuma tubaho iteka ryose. Yewe, nta n’umuti ubaho ushobora kuturinda gupfa. Ikintu kimwe gusa gishobora gutuma tubaho iteka ryose ni ukuba incuti z’Imana. Kandi Umwigisha Ukomeye atubwira icyo twakora kugira ngo tube incuti z’Imana.
Reka dufate Bibiliya zacu, turambure muri Yohana igice cya 17, umurongo wa 3. Aho ngaho, Umwigisha Ukomeye yagize ati “ubu ni bwo bugingo buhoraho, ko bakumenya ko ari wowe Mana y’ukuri yonyine, bakamenya n’uwo watumye ari we Yesu Kristo.”
None se, Yesu yavuze ko ari iki tugomba gukora kugira ngo tuzabeho iteka ryose?— Tugomba kubanza kumenya Data wo mu ijuru, ari we Yehova, tukamenya n’Umwana we watanze ubuzima bwe ku bwacu. Ni ukuvuga rero ko tugomba kwiga Bibiliya. Iki gitabo Reka Umwigisha Ukomeye akwigishe kidufasha kubigeraho.
Ariko se, kumenya Yehova bizadufasha bite kubona ubuzima bw’iteka?— Nk’uko buri munsi tuba dukeneye kurya, tugomba no kwiga ibya Yehova buri munsi. Bibiliya igira iti ‘umuntu ntatungwa n’ibyokurya gusa, ahubwo atungwa n’amagambo yose ava mu kanwa k’Imana.’—Gereranya na Matayo 4:4.
Tugomba no kumenya Yesu Kristo, kuko ari we Imana yohereje kugira ngo adukize icyaha. Bibiliya igira iti “nta wundi agakiza kabonerwamo.” Hari ahandi Bibiliya igira iti “uwizera uwo Mwana aba abonye ubugingo buhoraho” (Ibyakozwe 4:12; Yohana 3:36). None se, ‘kwizera’ Yesu bisobanura iki?— Bisobanura ko tumwiringira, kandi tukamenya ko adahari tudashobora kubona ubuzima bw’iteka. Mbese ibyo turabyemera?— Niba ari ko bimeze, dusabwa gukomeza kureka Umwigisha Ukomeye akatwigisha buri munsi kandi tukaba twiteguye gukora ibyo atubwira byose.
Bumwe mu buryo bwiza bushobora kudufasha kureka Umwigisha Ukomeye akatwigisha, ni ugusoma iki gitabo incuro nyinshi twitegereza n’amashusho agikubiyemo kandi tukayatekerezaho. Reba niba ushobora no gusubiza utubazo tuba tuyaherekeje. Nanone jya usoma iki gitabo uri kumwe na mama cyangwa papa. Mu gihe badahari, ushobora kugisoma uri kumwe n’undi muntu mukuru cyangwa abandi bana. Mbese, ntibyaba byiza uramutse ufashije abandi kumenya uko Umwigisha Ukomeye yabafasha kumenya icyo bakora kugira ngo bazabeho iteka ryose mu isi nshya y’Imana?—
Nyuma yo kutubwira ko ‘isi ishira,’ Bibiliya ikomeza itwereka icyo twakora kugira ngo tuzabeho iteka mu isi nshya y’Imana. Igira iti “ukora ibyo Imana ishaka azabaho iteka ryose” (1 Yohana 2:17). None se, dusabwa iki kugira ngo tuzabeho iteka ryose mu isi nshya y’Imana?— Dusabwa kumenya Yehova n’Umwana we akunda, ari we Yesu. Icyakora, tugomba no gushyira mu bikorwa ibyo twiga. Turifuza ko kwiga iki gitabo byagufasha kubigeraho.