Igice cya 3
Ibintu Bikwiriye Kuzabaho Vuba
1. Ni gute wahunga urubanza Imana izacira iyi si?
MWAGOMBYE gushishikazwa cyane n’ibiba mu isi muri iki gihe. Kubera iki? Kubera ko isi ya none idashobora kurokoka urubanza rw’Imana. Ariko wowe ushobora kurokoka, uramutse wirinze kuba ‘uw’iyi si’ yaciriweho iteka ryo kurimbuka. Ibyo ntibivuga kugira imibereho yo kwibabaza no kwibera aha wenyine. Ahubwo ibyo bivuga kugira ubuzima bwiza kandi bufite iyo bugana, ukitandukanya n’ubuhenzi bwa gipolitiki, irari ry’ubucuruzi, amadini asuzuguza Imana, urugomo no kwiyandarika. Nanone kandi ugomba gukurikiza amahame atunganye yashyizweho n’Imana no kugerageza gukora ibyo ishaka (Yohana 17:14-16; Zefania 2:2, 3; Ibyahishuwe 21:8). Igitabo cy’Ibyahishuwe kigaragaza ukuntu ari iby’ingenzi kuri wowe, kwita kuri ibyo no kugira ihinduka rikwiriye mu mibereho yawe.
2. Ni mu yahe magambo intumwa Yohana itangiza ubuhanuzi bukomeye bw’Ibyahishuwe, kandi ni nde Imana iha ubwo butumwa bw’ingenzi?
2 Intumwa Yohana itangiza ubwo buhanuzi bukomeye aya magambo ngo “Ibyahishuwe na Yesu Kristo, iby’ Imana yamuhereye kugira ngo yerek’ imbata ze ibikwiriye kuabaho vuba” (Ibyahishuwe 1:1a). Ubwo rero, ni Yesu Kristo wazutse wahawe n’Imana ubwo butumwa bw’ingenzi. Aho kuba umwe mu butatu bw’amayobera, hano Yesu agaragazwa agandukira Se. Uko ni ko “abagaragu” bagize itorero rya Gikristo bagandukira Yesu Kristo, maze ‘bagakomeza kumukurikira aho ajya hose’ (Ibyahishuwe 14:4; Abefeso 5:24). Ariko se, mu by’ukuri, abagaragu b’Imana muri iki gihe ni bande kandi ni gute Ibyahishuwe bibagirira umumaro?
3. (a) “Abagaragu” bagandukira Yesu Kristo ni bande? (b) Ni uwuhe murimo “abagaragu” b’indahemuka bakora bayobowe n’abamarayika?
3 Intumwa Yohana wanditse Ibyahishuwe, yigaragaza ari nk’umugaragu. Ni we ntumwa ya nyuma yakomeje kubaho kandi yari n’umwe mu bagize itsinda ry’ “abagaragu” batoranyijwe kandi basizwe n’umwuka bazaragwa ubuzima budapfa mu ijuru. Muri iki gihe, ku isi hasigaye ibihumbi bike gusa by’abo “bagaragu.” Imana ifite nanone abandi bagaragu, umukumbi munini ugizwe n’abagabo, abagore n’abana, ubu umubare wabo ugeze kuri za miriyoni. Munsi y’ubuyobozi bw’abamarayika, bifatanya n’ “abagaragu” basizwe mu kwamamaza ubutumwa bwiza bw’iteka ku bantu bose. Mbega ukuntu abo “bagaragu” bitanga kugira ngo bafashe abagwaneza bo mu isi ngo babone agakiza! (Matayo 24:14; Ibyahishuwe 7:9, 14; 14:6). Ibyahishuwe bigaragaza uko wakungukirwa n’ubutumwa bwiza butanga umunezero.
4. (a) Ni gute Yohana yashoboraga kuvuga “ibikwiriye kuzabaho vuba,” kandi hashize hafi imyaka 1.900 yanditse Ibyahishuwe? (b) Ibibaho ubu bigaragaza iki ku bintu byahanuwe?
4 Ariko se, ni gute Yohana yashoboraga kuvuga ko abo “bagaragu” bashoboraga kubona ibintu ‘bikwiriye kuzabaho vuba’? Mbese, ntihashize imyaka hafi 1.900 ayo magambo avuzwe? Kuri Yehova we ubona imyaka igihumbi nk’ “umunsi w’ejo washize,” imyaka 1.900 ni igihe gito ugereranije n’igihe kitagereranywa yakoresheje mu kurema no gutunganya isi, ubuturo bw’umuntu (Zaburi 90:4). Intumwa Paulo yanditse ku ‘gutegerezanya ubwira no ku byiringiro bye’ kuko nta gushidikanya ingororano ye yasaga nk’aho imuri bugufi (Abafilipi 1:20). Muri iki gihe ariko, ibihamya ni byinshi bigaragaza ko ibintu byose byahanuwe bizasohora mu gihe cyagenwe. Ni ubwa mbere mu mateka, ubuzima bwa kimuntu bugera aharindimuka. Imana yonyine ni yo izakemura icyo kibazo!—Yesaya 45:21.
Inzira yo Guhererekanya Ubutumwa
5. Ni gute Ibyahishuwe byagejejwe ku ntumwa Yohana no ku matorero?
5 Ibyahishuwe 1:1b, 2 hakomeza hatya ngo “Agatuma [Yesu] maraika we, na w’ akabimenyesh’ [Ibyahishuwe] imbata ye [akoresheje ibimenyetso, MN] Yohana, uhamy’ ibyo yabonye byose, ar’ ijambo ry’Imana no guhamya kwa Yesu Kristo.” Ubwo rero, Yohana yahawe ibyo byahishuwe byahumetswe n’Imana binyuriye ku ntumwa y’umumarayika. Yabyanditse mu muzingo, abyoherereza amatorero yo mu gihe cye. Igishimishije kuri twe, ni uko Imana yabirindiye kugira ngo byubake amatorero arenga 66.000 y’abagaragu be bunze ubumwe ku isi.
6. Ni gute yesu yagaragaje inzira yagombaga gukoreshwa mu gutanga ibyo kurya by’umwuka ku ‘bagaragu’ be muri iki gihe?
6 Imana yakoresheje inzira yo guhererekanya Ibyahishuwe mu minsi ya Yohana, kandi iyo ntumwa ubwayo yari igice cyo ku isi cy’iyo nzira. Nanone kandi muri iki gihe Imana ifite inzira igabuririramo mu buryo bw’umwuka ‘abagaragu’ bayo. Mu buhanuzi bwe bukomeye bw’iherezo rya gahunda y’ibintu, Yesu yagaragaje ko igice cyo ku isi cy’iyo nzira ari ‘umugaragu ukiranuka w’ubwenge shebuja yasigiye abo mu rugo rwe kubagerera igerero igihe cyaryo’ (Matayo 24:3, 45-47). Akoresha iryo tsinda rya Yohana kugira ngo ahishure icyo ubuhanuzi busobanura.
7. (a) Ibimenyetso by’Ibyahishuwe byagombye kudutera ibihe byiyumvo? (b) Hashize igihe kingana iki bamwe mu bagize itsinda rya Yohana bifatanya mu kuzuza iyerekwa ry’Ibyahishuwe?
7 Intumwa Yohana yanditse ko Yesu yatanze Ibyahishuwe ‘mu bimenyetso’ cyangwa se ibigereranyo, bizima kandi bishishikaje mu kubisuzuma. Bivuga ibikorwa by’imbaraga byagombye kuduteramo ishyaka ryo kumenyesha abandi ubwo buhanuzi n’ubusobanuro bwabwo. Ibyahishuwe bitugezaho iyerekwa rikangaranyije kandi buri yerekwa Yohana yarigizemo uruhare cyangwa se aribamo indorererezi. Abo mu itsinda rya Yohana, bamwe muri bo bifatanya mu gusohozwa kw’iryo yerekwa mu myaka 70 ishize, banezezwa n’uko umwuka w’Imana wahishuye ubusobanuro bwaryo, ku buryo [na bo] bashobora kubisobanurira bagenzi babo.
8. (a) Ni iki kiranga buri yerekwa ryo mu Byahishuwe? (b) Ni gute ubuhanuzi bwa Danieli budufasha gusobanukirwa inyamaswa zo mu Byahishuwe?
8 Iryo yerekwa ryo mu Byahishuwe ntirigaragazwa mu buryo bukurikirana. Buri yerekwa risohora mu gihe cyaryo. Ibyinshi muri iryo yerekwa bisubira mu buhanuzi bwabanje [ari na bwo] butanga ibimenyetso birisobanura. Urugero, ubuhanuzi bwa Danieli buvuga inyamaswa enye ziteye ubwoba busobanura ko zishushanya ubutegetsi bw’ibihangange byo ku isi. Bityo, dufashwa kumva ko inyamaswa zo mu Byahishuwe zishushanya ubutegetsi bwa gipolitiki, habariwemo n’uburiho muri iki gihe.—Danieli 7:1-8, 17; Ibyahishuwe 13:2, 11-13; 17:3.
9. (a) Kimwe na Yohana, ni iyihe myifatire abagize itsinda rye bagaragaje? (b) Ni gute Yohana atwereka inzira y’umunezero?
9 Yohana yabaye indahemuka mu guhamya ubutumwa Imana yari yamugejejeho binyuriye kuri Yesu Kristo. Yarondoye “ibyo yabonye byose” mu buryo burambuye. Itsinda rya Yohana ryashishikariye gushaka ubuyobozi bw’Imana n’ubwa Yesu Kristo kugira ngo ribone uko risobanukirwa ubuhanuzi mu buryo bwuzuye kandi rinamenyekanishe ingingo zabwo z’ingenzi ku bwoko bw’Imana. Kubw’ inyungu z’itorero ryasizwe (ndetse n’umukumbi munini wo ku isi yose Imana izarinda mu mu babaro ukomeye), Yohana yaranditse ngo “Hahirw’ ūsom’ amagambo y’ubu buhanuzi, hahirwa n’abayumva, bakitonder’ ibyanditswe muri bgo: kukw igihe kiri bugufi.”—Ibyahishuwe 1:3.
10. Dukurikije Ibyahishuwe, ni iki tugomba gukora kugira ngo tugire umunezero?
10 Uzungukirwa cyane no gusoma Ibyahishuwe ndetse uzungukirwa birenzeho nukurikiza ibyanditswemo. Yohana yasobanuye muri rumwe mu nzandiko ze ngo “Kuko gukund’ Imana ar’ uku, ar’ uko twitonder’ amategeko yayo: kand’ amategeko yayo ntarushya; kukw icyabyawe n’Imana cyose kinesh’ iby’isi: kand’ uku ni ko kunesha kwaneshej’ iby’isi, n’ ukwizera kwacu” (1 Yohana 5:3, 4). Ihatire kugira ukwizera nk’uko uzabona umunezero mwinshi!
11. (a) Ni kuki ari ibyihutirwa kwitondera amagambo y’ubuhanuzi? (b) Ni ikihe gihe ubu cyugarije biteye akaga?
11 Ni ibyihutirwa kuri twe kwitondera amagambo y’ubuhanuzi, “kukw igihe [cyagenwe] kiri bugufi.” Mbese, icyo gihe cyagenwe ni ikihe? Ni igihe cy’isohozwa ry’ubuhanuzi bwo mu Byahishuwe, bukubiyemo n’imanza z’Imana. Igihe kiri bugufi ubwo Imana na Yesu Kristo bazacira gahunda y’isi ya Satani urubanza rwa nyuma. Igihe Yesu yari ku isi, yavuze ko Se wenyine ari we uzi “uwo munsi cyangw’ icyo gihe.” Areba imbere imivurungano yagiye yiyongera ku isi kuva ku Ntambara ya Mbere y’isi Yose, nanone Yesu yavuze ko: “Ab’ubu bgoko batazashiraho kugez’ahw ibyo byose bizasohorera.” Ku bw’ibyo, igihe cyo gusohoza imigambi y’Imana kigomba kuba cyugarije biteye akaga (Mariko 13:8, 30-32). Nk’uko bivugwa muri Habakuki 2:3: “Ibyerekanywe bifit’ igihe byategekewe, ntibizatinda kukigeraho, kandi ntibizabeshya: naho byatinda, ubitegereze; kuko kuza ko bizaza, ntibizahera.” Twitondere rero Ijambo ry’Imana ry’ubuhanuzi, kuko ari ryo dukesha kurokoka umubabaro ukomeye.—Matayo 24:20-22.
[Agasanduku ko ku ipaji ya 15]
Kugira ngo dusobanukirwe igitabo cy’Ibyahishuwe dukeneye
● Guhabwa ubufasha bw’umwuka wa Yehova
● Kumenya igihe umunsi w’umwami watangiriye
● Kwemera umugaragu ukiranuka w’ubwenge muri iki gihe