Ibyahishuriwe Yohana
1 lbi ni ibyahishuwe na Yesu Kristo, ibyo Imana yamweretse+ ngo abwire abagaragu+ bayo ibintu bigomba kubaho bidatinze. Hanyuma Yesu atuma umumarayika. Uwo mumarayika na we abyereka umugaragu w’Imana Yohana.+ 2 Uwo Yohana ni we watangaje ibyavuzwe n’Imana, ahamya n’ibyo Yesu Kristo yavuze, ni ukuvuga ibintu byose yabonye. 3 Ugira ibyishimo ni usoma mu ijwi riranguruye amagambo y’ubu buhanuzi hamwe n’abayumva kandi bagakurikiza ibivugwamo,+ kuko igihe cyagenwe kiri hafi kugera.
4 Njyewe Yohana ndabandikiye, mwebwe abo mu matorero arindwi+ yo mu ntara ya Aziya.
Imana ibagaragarize ineza yayo ihebuje* kandi ibahe amahoro. Ni “Imana iriho, yahozeho kandi igiye kuza.”+ Iyo neza n’amahoro nanone biva ku myuka irindwi,+ iri imbere y’intebe yayo y’ubwami. 5 Nanone nsenga nsaba ko Yesu Kristo “Umuhamya Wizerwa,”+ “uwa mbere wazutse,”+ akaba n’“Umuyobozi uruta abami bo mu isi,”+ yabagaragariza ineza ihebuje kandi akabaha amahoro.
Ni we udukunda+ kandi wadukijije akatuvana mu byaha byacu, akoresheje amaraso ye bwite,+ 6 akaduhindura abami+ n’abatambyi+ b’Imana ye, ari na yo Papa we. Nahabwe icyubahiro n’ububasha iteka ryose. Amen.*
7 Dore araje! Aje mu bicu+ kandi abantu bose bazamureba, ndetse n’abamuteye icumu bazamureba. Abantu bose bo mu isi bazikubita mu gituza bitewe n’agahinda, kubera we.+ Amen.
8 Yehova* Imana aravuga ati: “Ndi Intangiriro nkaba n’Iherezo.*+ Ndiho, nahozeho kandi ngiye kuza. Ndi Imana Ishoborabyose.”+
9 Njyewe Yohana, umuvandimwe wanyu musangiye imibabaro+ n’ubwami+ no kwihangana+ dufatanyije na Yesu,+ nari ku kirwa cyitwa Patimosi bampora kuvuga ibyerekeye Imana no guhamya ibya Yesu. 10 Binyuze ku mbaraga z’umwuka wera, nagiye kubona mbona ndi ku munsi w’Umwami. Nuko numva ijwi rifite imbaraga rimeze nk’iry’impanda* rivugira inyuma yanjye. 11 Ryaravugaga riti: “Ibyo ubona ubyandike mu muzingo, uwoherereze amatorero arindwi: Iryo muri Efeso,+ iry’i Simuruna,+ iry’i Perugamo,+ iry’i Tuwatira,+ iry’i Sarudi,+ iry’i Filadelifiya+ n’iry’i Lawodikiya.”+
12 Nuko ndahindukira kugira ngo ndebe uwavuganaga nanjye, maze mbona ibitereko birindwi by’amatara bikozwe muri zahabu.+ 13 Hagati y’ibyo bitereko by’amatara hari hahagaze usa n’umwana w’umuntu,+ yambaye umwenda ugera ku birenge, kandi yambaye n’umushumi wa zahabu mu gituza. 14 Umutwe we n’umusatsi we byasaga n’umweru nk’ubwoya bw’umweru cyangwa urubura, kandi amaso ye yari ameze nk’umuriro waka cyane.+ 15 Ibirenge bye byari bimeze nk’umuringa utunganyijwe neza+ urabagirana uri mu itanura,* kandi ijwi rye ryari rimeze nk’ijwi ry’amazi menshi atemba. 16 Mu kiganza cye cy’iburyo yari afite inyenyeri zirindwi.+ Mu kanwa ke hasohokagamo inkota ndende ityaye, ifite ubugi impande zombi,+ kandi mu maso he hari hameze nk’izuba ryaka cyane.+ 17 Mubonye nikubita hasi imbere y’ibirenge bye mera nk’upfuye.
Nuko andambikaho ikiganza cye cy’iburyo arambwira ati: “Witinya. Ndi Ubanza+ n’Uheruka.+ 18 Dore ndiho!+ Nari narapfuye,+ ariko ubu ndiho. Nzahoraho iteka ryose,+ kandi mfite ubushobozi bwo gukiza abantu urupfu no kubakura mu Mva.*+ 19 Nuko rero, wandike ibintu byose wabonye, n’ibiriho, n’ibizaba nyuma y’ibi. 20 Naho ku birebana n’ibanga ryera ry’inyenyeri zirindwi wabonye mu kiganza cyanjye cy’iburyo, n’ibitereko birindwi by’amatara bikozwe muri zahabu, izo nyenyeri zirindwi zigereranya abamarayika b’amatorero arindwi, naho ibitereko birindwi by’amatara bikagereranya amatorero arindwi.+