Mbese ukiranuka muri byose?
“Ukiranuka ku cyoroheje cyane, aba akiranutse no ku gikomeye.”—LUKA 16:10.
1. Ni mu buhe buryo bumwe Yehova akiranukamo?
WABA warabonye ukuntu bigendekera igicucu cy’igiti uko umunsi ugenda ukura? Igicucu gikomeza guhindura ubunini n’icyerekezo. Akenshi usanga imishinga y’abantu n’amasezerano yabo bihindagurika nk’igicucu. Icyakora, Yehova Imana we ntahinduka. Umwigishwa Yakobo yamwise “Se w’imicyo” maze avuga ko ‘adahinduka, cyangwa ngo agire n’igicucu cyo guhinduka’ (Yakobo 1:17). Yehova ntahinduka kandi akiranuka no mu tuntu duto cyane. “Ni Imana y’inyamurava,” cyangwa ikiranuka.—Gutegeka 32:4.
2. (a) Kuki twagombye kwisuzuma ngo turebe niba dukiranuka? (b) Ni ibihe bibazo bifitanye isano no gukiranuka tugiye gusuzuma?
2 Imana ibona ite ubudahemuka bw’abayisenga? Ibubona nk’uko Dawidi yabubonaga, we wabavuzeho agira ati “amaso yanjye azaba ku banyamurava [“abakiranutsi,” NW ] bo mu gihugu kugira ngo tubane, ugendera mu nzira itunganye ni we uzankorera” (Zaburi 101:6). Koko rero, Yehova yishimira abagaragu be bakiranuka. Intumwa Pawulo yari afite impamvu yumvikana yo kwandika ati “ibisonga bishakwaho ko biba abanyamurava” (1 Abakorinto 4:2). Kuba umunyamurava cyangwa gukiranuka bikubiyemo iki? Ni mu bihe bice by’imibereho yacu twagombye kugaragazamo ko dukiranuka? “Ugendera mu nzira itunganye” abona izihe nyungu?
Icyo kuba umukiranutsi bisobanura
3. Ni iki kigaragaza niba dukiranuka?
3 Mu Baheburayo 3:5 havuga ko ‘Mose yakiranukaga nk’umugaragu.’ Ni iki cyatumye uwo muhanuzi Mose aba umukiranutsi? Mu gihe yubakaga ihema ry’ibonaniro ashyiramo n’ibikoresho byaryo, ‘Mose yagenje atyo uko Uwiteka yamutegetse kose, aba ari ko akora’ (Kuva 40:16). Twebwe abasenga Yehova, tugaragaza gukiranuka kwacu iyo tumukorera tumwumvira. Ibyo bikubiyemo gukomeza kuba indahemuka kuri Yehova mu gihe duhanganye n’ibigeragezo bikomeye. Icyakora, gushobora guhangana n’ibigeragezo bikomeye si cyo kintu cyonyine kigaragaza ko dukiranuka. Yesu yaravuze ati “ukiranuka ku cyoroheje cyane, aba akiranutse no ku gikomeye. Kandi ukiranirwa ku cyoroheje cyane, aba akiraniwe no ku gikomeye” (Luka 16:10). Tugomba gukomeza gukiranuka ndetse no mu bintu bisa n’aho bidakomeye.
4, 5. Iyo dukiranutse mu bintu ‘byoroheje cyane’ bihishura iki?
4 Kumvira buri munsi mu bintu ‘byoroheje cyane’ ni iby’ingenzi kubera impamvu ebyiri. Iya mbere, ni uko bigaragaza uko tubona ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova. Tekereza ikigeragezo cy’ubudahemuka umugabo n’umugore ba mbere ari bo Adamu na Eva bari bafite. Basabwaga ikintu kitari kibagoye na busa. Bari bafite ibyokurya by’ubwoko bwose mu busitani bwa Edeni, gusa babujijwe kurya ku mbuto z’igiti kimwe rukumbi; “igiti cy’ubwenge bumenyesha icyiza n’ikibi” (Itangiriro 2:16, 17). Iyo uwo mugabo n’umugore ba mbere bakiranuka bakumvira iryo tegeko ryari ryoroheje, bari kuba bagaragaje ko bashyigikiye ubutegetsi bwa Yehova. Iyo dukurikije ibyo Yehova atubwira mu buzima bwacu bwa buri munsi, bigaragaza ko dushyigikiye ubutegetsi bwe bw’ikirenga.
5 Icya kabiri, ni uko imyifatire yacu mu bintu ‘byoroheje cyane’ igira ingaruka ku kuntu twitabira ‘ibikomeye,’ ni ukuvuga igihe duhanganye n’ibibazo bikomeye mu buzima. Kuri iyo ngingo, reka turebe ibyabaye kuri Daniyeli na bagenzi be batatu b’Abaheburayo bari abakiranutsi, ari bo Hananiya, Mishayeli na Azariya. Bajyanywe mu bunyage i Babuloni mu mwaka wa 617 M.I.C. Igihe abo basore bari bakiri bato, bikaba bishoboka ko bari bakiri ingimbi, bajyanywe mu rugo rw’Umwami Nebukadinezari. ‘Bategekewe igaburo ry’iminsi yose rivuye ku byokurya by’umwami, n’umusa wa vino umwami yanywagaho, kandi ngo babarere imyaka itatu nishira babone guhagarara imbere y’umwami.’—Daniyeli 1:3-5.
6. Ni ikihe kigeragezo Daniyeli na bagenzi be batatu b’Abaheburayo bahuye na cyo mu rugo rw’umwami w’i Babuloni?
6 Icyakora, ibiryo by’umwami w’i Babuloni byateje ikibazo abo Baheburayo bane bari bakiri bato. Birashoboka ko mu igaburo ry’umwami habaga harimo n’ibiribwa byabuzanyijwe mu Mategeko ya Mose (Gutegeka 14:3-20). Amatungo yabagwaga ashobora kuba atarabaga yavushijwe uko bikwiriye, kandi kurya izo nyama byari kuba ari ukwica itegeko ry’Imana (Gutegeka 12:23-25). Biranashoboka ko ibyo biribwa byabaga byaterekerejwe ibishushanyo, nk’uko Abanyababuloni bari bafite umugenzo wo kubitura imana zabo mbere yo kubisangirira hamwe.
7. Kumvira kwa Daniyeli na bagenzi be batatu byagaragaje iki?
7 Nta gushidikanya, kwirinda kurya ibiryo runaka ntibyari ikibazo cyahangayikishaga abantu bo mu rugo rw’umwami w’i Babuloni. Icyakora Daniyeli na bagenzi be bo, bari baramaramaje mu mutima wabo kutaziyandurisha ibiryo byari bibuzanyijwe mu Mategeko Imana yahaye Abisirayeli. Icyo cyari ikibazo cyari gifitanye isano n’ubudahemuka bwabo no gukiranuka ku Mana. Ni yo mpamvu basabye kugaburirwa imboga n’amazi, kandi barabyemerewe (Daniyeli 1:9-14). Muri iki gihe, hari abantu babona ko ibyo abo basore bane bakoze nta cyo bivuze cyane. Icyakora, kumvira Imana kwabo byagaragaje aho bari bahagaze ku kibazo cy’ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova.
8. (a) Ni ikihe kigeragezo gikomeye cy’ubudahemuka Abaheburayo batatu bahuye na cyo? (b) Icyo kigeragezo cyarangiye gite kandi se ibyo bigaragaza iki?
8 Kuba Daniyeli na bagenzi be batatu barakiranutse ku bintu byasaga n’aho byoroheje cyane, byabateguriye kuzahangana n’ikigeragezo gikomeye kurushaho. Rambura Bibiliya yawe muri Daniyeli igice cya 3, maze wisomere ukuntu abo Baheburayo batatu bahanganye n’igihano cy’urupfu bakatiwe bazira ko banze kuramya igishushanyo cya zahabu Umwami Nebukadinezari yari yakoze. Igihe bajyanwaga imbere y’umwami, bamubwiye bamaramaje bati “niba ari ibyo, Imana yacu dukorera ibasha kudukiza mu itanura ry’umuriro ugurumana, kandi izadukiza ukuboko kwawe nyagasani. Ariko naho itadukiza, nyagasani umenye ko tutari bukorere imana zawe, habe no kuramya icyo gishushanyo cy’izahabu wakoze” (Daniyeli 3:17, 18). Mbese Yehova yarabakijije? Abarinzi bagiye kujugunya abo basore mu itanura ryaka barapfuye, ariko abo Baheburayo batatu bari abakiranutsi bavuyemo ari bazima, ndetse batanatwitswe n’iryo tanura ryagurumanaga! Kuba bari baramaze kwitoza gukiranuka, byabafashije kwitegura gukiranuka mu kigeragezo gikomeye. Mbese ibyo ntibigaragaza akamaro ko gukiranuka no mu bintu byoroheje?
Gukiranuka ku birebana n’ “ubutunzi bubi”
9. Amagambo ya Yesu ari muri Luka 16:10 yavuzwe mu yihe mimerere?
9 Mbere y’uko Yesu avuga ihame ry’uko ukiranutse mu bintu bisa n’aho byoroheje aba akiranutse no mu bikomeye, yagiriye abari bamuteze amatwi inama igira iti “ubutunzi bubi mubushakishe incuti, kugira ngo nibushira bazabakire mu buturo bw’iteka.” Yakomeje avuga ibyo gukiranuka ku cyoroheje cyane. Hanyuma yaravuze ati “niba mutakiranutse mubikijwe ubutunzi bubi, ni nde uzababitsa ubutunzi bw’ukuri? . . . Nta mugaragu ucyeza abami babiri, kuko aba ashaka kwanga umwe agakunda undi, cyangwa yaguma kuri umwe agasuzugura undi. Ntimubasha gukeza Imana n’ubutunzi.”—Luka 16:9-13.
10. Twagaragaza dute ko dukiranuka mu birebana n’uko dukoresha “ubutunzi bubi”?
10 Dukurikije imimerere amagambo ya Yesu ari muri Luka 16:10 yavuzwemo, tubona ko yerekeza mbere na mbere ku mikoreshereze y’ “ubutunzi bubi,” ni ukuvuga ibintu dutunze. Byitwa ubutunzi bubi kubera ko ubutunzi bw’iby’umubiri, cyane cyane amafaranga, biri mu maboko y’abantu b’abanyabyaha. Byongeye kandi, icyifuzo cyo kuronka ubutunzi gishobora gutuma umuntu akora ibikorwa bibi. Tugaragaza ko dukiranuka iyo tugira ubwenge mu buryo dukoresha ibyo dutunze. Aho kubukoresha mu migambi y’ubwikunde, twifuza kubukoresha duteza imbere inyungu z’Ubwami kandi dufasha abafite ibyo bakennye. Iyo dukiranutse muri ubwo buryo, tugirana ubucuti na Yehova Imana hamwe na Yesu Kristo, bo bafite ‘ubuturo bw’iteka.’ Bazatwakira muri ubwo buturo, baduhe ubuzima bw’iteka, bamwe mu ijuru abandi mu isi izaba yahindutse paradizo.
11. Kuki tutagombye kureka gusobanurira ba nyir’inzu ko twemera impano zo gushyigikira umurimo ukorwa n’Abahamya ba Yehova ku isi hose?
11 Tekereza nanone ibyo tugeza ku bantu duha Bibiliya cyangwa ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya mu gihe tubabwiriza ubutumwa bw’Ubwami tukanabasobanurira ko twemera impano zo gushyigikira umurimo ukorwa n’abagize ubwoko bwa Yehova ku isi hose. Mbese ubwo ntituba tubaha uburyo bwo gukoresha neza ubutunzi bwabo? N’ubwo amagambo yo muri Luka 16:10 arebana mbere na mbere n’ibyo gukoresha ubutunzi bwacu, ihame rikubiyemo ryerekeza nanone ku bindi bice bigize imibereho yacu.
Kuba inyangamugayo ni ingirakamaro rwose
12, 13. Ni mu bihe bintu dushobora kugaragazamo ko turi inyangamugayo?
12 Intumwa Pawulo yaranditse ati “twiringiye yuko tudafite umutima wicira urubanza, tukaba dushaka kugira ingeso nziza muri byose” (Abaheburayo 13:18). “Muri byose” hakubiyemo ibintu byose bifitanye isano n’amafaranga. Twishyura imyenda n’imisoro tutazaririye kandi nta buriganya. Kubera iki? Tubiterwa n’umutimanama wacu, ariko cyane cyane tubiterwa n’urukundo dukunda Imana n’uko twumvira amabwiriza yayo (Abaroma 13:5, 6). Tubigenza dute iyo tubonye ikintu kitari icyacu? Dushaka nyiracyo tukakimusubiza. Mbega ukuntu ibyo bivamo ubuhamya bwiza iyo dusobanuye icyaduteye gusubiza umuntu ibintu bye!
13 Gukiranuka no kuba inyangamugayo mu bintu byose bisaba no kuba inyangamugayo ku kazi. Iyo tubaye inyangamugayo mu kazi kacu, bituma abantu bamenya Imana duhagarariye. Ntitunebwa mu kazi ngo ‘twibe’ igihe. Ahubwo dukorana umwete nk’aho ari Yehova dukorera (Abefeso 4:28; Abakolosayi 3:23). Bavuga ko ugereranyije mu gihugu kimwe cy’i Burayi, kimwe cya gatatu cy’abakozi basaba muganga ikiruhuko cy’uburwayi baba bajijisha. Abagaragu nyakuri b’Imana ntibashakisha impamvu z’urwitwazo zo gusiba akazi. Rimwe na rimwe Abahamya ba Yehova bajya bazamurwa mu ntera bitewe n’uko abakoresha babo babona ko ari abakozi b’inyangamugayo kandi bakorana umwete.—Imigani 10:4.
Gukiranuka mu murimo wacu wa gikristo
14, 15. Ni mu buhe buryo twagaragazamo ko dukiranuka mu murimo wa gikristo?
14 Tugaragaza dute ko dukiranuka mu murimo twashinzwe? Bibiliya igira iti “nuko tujye dutambira Imana iteka igitambo cy’ishimwe tubiheshejwe na Yesu, ari cyo mbuto z’iminwa ihimbaza izina ryayo” (Abaheburayo 13:15). Uburyo bwiza cyane bwo kugaragaza ko dukiranuka mu murimo wo kubwiriza ni ukuwukora buri gihe. Kuki twakwemera ko ukwezi gushira tutabwirije ibya Yehova n’umugambi we? Kubwiriza buri gihe nanone bidufasha kongera ubuhanga bwacu, kandi bituma tubwiriza mu buryo bugira ingaruka nziza.
15 Ubundi buryo bwiza bwo kugaragaza ko dukiranuka mu murimo wo kubwiriza, ni ukwifashisha ibitekerezo biboneka mu Munara w’Umurinzi cyangwa mu Murimo Wacu w’Ubwami. Iyo duteguye kandi tugakoresha uburyo bwo gutangiza ibiganiro buba bwaratanzwe cyangwa ubundi buryo buhuje n’imimerere, mbese ntitwibonera ko umurimo wacu urushaho kwera imbuto? Iyo duhuye n’umuntu ushimishijwe n’ubutumwa bw’Ubwami, mbese twihutira gusubira kumusura ngo duhembere uko gushimishwa? Bite se ku byigisho bya Bibiliya byo mu rugo dutangiza abantu baba bashimishijwe? Mbese tubitaho mu budahemuka kandi dukiranuka? Iyo dukiranutse mu murimo wo kubwiriza, bishobora gutuma twe n’abatwumva tubona ubuzima.—1 Timoteyo 4:15, 16.
Mukomeze kwitandukanya n’isi
16, 17. Ni mu buhe buryo twagaragaza ko dutandukanye n’isi?
16 Mu isengesho Yesu yatuye Imana, yavuze iby’abigishwa be agira ati “nabahaye ijambo ryawe, kandi ab’isi barabanga kuko atari ab’isi, nk’uko nanjye ntari uw’isi. Sinsaba ko ubakura mu isi, ahubwo ubarinde Umubi. Si ab’isi nk’uko nanjye ntari uw’isi” (Yohana 17:14-16). Dushobora kuba twariyemeje tumaramaje gukomeza kwitandukanya n’isi ku bibazo bikomeye, urugero nko kutabogama, kwirinda iminsi mikuru n’imigenzo by’idini n’ubwiyandarike. Ariko se bite mu tuntu duto duto? Mbese aho ntitwaba twaratangiye kugendera mu nzira z’isi wenda tutanabizi? Urugero, mbega ukuntu imyambarire yacu ishobora guhinduka mu buryo bworoshye imyambarire itiyubashye kandi idakwiriye turamutse tutitonze! Gukiranuka bisaba ‘kugira isoni twirinda’ mu birebana n’imyambarire n’imyirimbishirize (1 Timoteyo 2:9, 10). Koko rero, “ntitugire igisitaza dushyira mu nzira y’umuntu wese, kugira ngo umurimo wacu utagira umugayo. Ahubwo ku kintu cyose twihe agaciro nk’abakozi b’Imana bagabura ibyayo.”—2 Abakorinto 6:3, 4.
17 Kubera ko dufite icyifuzo cyo guhesha Yehova icyubahiro, twambara mu buryo bwiyubashye iyo tugiye mu materaniro y’itorero. Ni na ko bigomba kugenda iyo twahuriye hamwe turi benshi mu makoraniro yacu. Tugomba kwambara imyenda ikwiriye kandi igaragara neza. Ibyo bibera ubuhamya abantu batwitegereza. Ndetse n’abamarayika babona ibyo dukora, nk’uko babonye ibyo Pawulo na bagenzi be b’Abakristo bakoraga (1 Abakorinto 4:9). Mu by’ukuri, buri gihe twagombye kuba twambaye neza. Hari abashobora kubona ko gukiranuka mu birebana n’imyambarire ari ikibazo cyoroheje cyane, ariko Imana ibona ko ari ikibazo gikomeye.
Imigisha yo gukiranuka
18, 19. Gukiranuka bihesha iyihe migisha?
18 Abakristo b’ukuri bavugwaho ko ari “ibisonga byiza by’ubuntu bw’Imana bw’uburyo bwinshi.” Kubera ko bafite uwo mwanya, bagomba kwishingikiriza ku ‘mbaraga Imana itanga’ (1 Petero 4:10, 11). Byongeye kandi, kubera ko turi ibisonga, twabikijwe ibintu mu by’ukuri bitari ibyacu, ni ukuvuga ubuntu bw’Imana twagiriwe tutari tunabukwiriye, hakubiyemo n’umurimo wo kubwiriza. Tugaragaza ko turi ibisonga byiza twishingikiriza ku mbaraga Imana itanga, ni ukuvuga ‘imbaraga zisumba byose’ (2 Abakorinto 4:7). Mbega imyitozo myiza duhabwa idufasha guhangana n’ikigeragezo icyo ari cyo cyose dushobora kuzahura na cyo mu gihe kiri imbere!
19 Umwanditsi wa zaburi yararirimbye ati “mukunde Uwiteka mwa bakunzi [“indahemuka,” NW ] be mwese mwe, Uwiteka arinda abanyamurava [“abakiranuka,” NW ]” (Zaburi 31:24). Nimucyo twiyemeze tumaramaje gukomeza gukiranuka, twiringiye tudashidikanya ko Yehova ari ‘Umukiza w’abantu bose ariko cyane cyane w’abizera [“abakiranutsi,” NW ] .’—1 Timoteyo 4:10.
Mbese uribuka?
• Kuki tugomba ‘gukiranuka mu bintu byoroheje cyane’?
• Twagaragaza dute ko dukiranuka
mu birebana no kuba inyangamugayo?
mu murimo wo kubwiriza?
mu birebana no gukomeza kwitandukanya n’isi?
[Amafoto yo ku ipaji ya 26]
Iyo ukiranutse ku cyoroheje, uba ukiranutse no ku gikomeye
[Ifoto yo ku ipaji ya 29]
‘Mugire ingeso nziza muri byose’
[Ifoto yo ku ipaji ya 29]
Uburyo bwiza bwo kugaragaza ko dukiranuka ni ugutegura mbere yo kujya kubwiriza
[Ifoto yo ku ipaji ya 30]
Jya wambara kandi wirimbishe mu buryo burangwa no kugira isoni no kwirinda