Igice cya 15
Kugarukira Imana y’ukuri
“Ndabaha itegeko rishya ngo mukundane; nk’uko nabakunze namwe abe ari ko mukundana. Ibyo ni byo bose bazabamenyeraho ko muri abigishwa banjye, nimukundana.”—Yohana 13:34, 35.
1, 2. Urukundo rwagombye kugira izihe ngaruka ku Bakristo b’ukuri?
YESU yakoresheje ayo magambo, maze agaragaza ikimenyetso cyari kuranga abavuga ko ari abigishwa be nyakuri. Urukundo rwa gikristo rwagombaga kurenga amacakubiri yose ashingiye ku bwoko, uturere n’ibihugu. Rwasabaga ko Abakristo b’ukuri ‘bataba ab’isi’ nk’uko Yesu na we ‘atari uw’isi.’—Yohana 17:14, 16; Abaroma 12:17-21.
2 Umukristo yagaragaza ate ko ‘atari uw’isi’? Urugero, yagombye kwitwara ate ku birebana n’imyivumbagatanyo ya politiki, za revolisiyo n’intambara bibaho muri iki gihe? Intumwa y’Umukristo Yohana yanditse ibihuje n’ayo magambo ya Yesu twavuze haruguru, agira ati “umuntu wese udakora ibyo gukiranuka ntaturuka ku Mana, kimwe n’umuntu udakunda umuvandimwe we. Kuko ubu ari bwo butumwa mwumvise uhereye mu ntangiriro, ko tugomba gukundana.” Yesu ubwe yasobanuye impamvu abigishwa be batagombaga kumurwanirira agira ati “ubwami bwanjye si ubw’iyi si. Iyo ubwami bwanjye buba ubw’iyi si, abagaragu banjye baba barwanye . . . Ariko noneho ubwami bwanjye si ubw’iyi si.” Ndetse n’igihe Yesu yari ku giti cy’umubabaro, abagaragu be ntibigeze bagira uruhare mu gukemura icyo kibazo ngo barwane nk’uko abantu bo mu isi babigenza.—1 Yohana 3:10-12; Yohana 18:36.
3, 4. (a) Ni iki Yesaya yahanuye ku birebana n’ibyari kubaho “mu minsi ya nyuma”? (b) Ni ibihe bibazo bikeneye ibisubizo?
3 Imyaka isaga 700 mbere ya Kristo, Yesaya yahanuye ko abantu bo mu mahanga yose bari guteranira hamwe bagasenga Yehova mu buryo yemera, kandi ko batari kuzongera kwiga kurwana. Yaravuze ati “mu minsi ya nyuma, umusozi wubatsweho inzu ya Yehova uzakomerezwa hejuru y’impinga z’imisozi, . . . kandi amahanga yose azisukiranya awugana. Abantu bo mu mahanga menshi bazahaguruka bavuge bati ‘nimuze tuzamuke tujye ku musozi wa Yehova, ku nzu y’Imana ya Yakobo; na yo izatwigisha inzira zayo tuzigenderemo.’ Kuko amategeko azaturuka i Siyoni n’ijambo rya Yehova rigaturuka i Yerusalemu. Azacira imanza mu mahanga kandi azasubiza ibintu mu buryo ku birebana n’abantu bo mu mahanga menshi. Inkota zabo bazazicuramo amasuka, amacumu yabo bayacuremo impabuzo. Nta gihugu kizabangurira ikindi inkota, kandi ntibazongera kwiga kurwana.”a—Yesaya 2:2-4.
4 Mu madini yose yo mu isi ni irihe ryagaragaje rwose ko ryubahiriza ibyo bintu? Ni ba nde banze kwiga kurwana n’ubwo bafungwaga, bagashyirwa mu bigo byakoranyirizwagamo imfungwa kandi bagakatirwa urwo gupfa?
Urukundo rwa gikristo no kutabogama
5. Ni ikihe gihagararo cyo kutabogama kwa gikristo Abahamya ba Yehova bagiye bagira buri muntu ku giti cye, kandi se babitewe n’iki?
5 Abahamya ba Yehova bazwi ku isi hose bitewe no kutabogama kwabo kwa gikristo, kandi buri wese ku giti cye agira icyo gihagararo abitewe n’umutimanama we. Mu kinyejana cya 20 bagiye bafungwa, bagashyirwa mu bigo byakoranyirizwagamo imfungwa, bakababazwa urubozo, bakirukanwa mu byabo kandi bagatotezwa bitewe n’uko banze kureka urukundo rwabo n’ubumwe bwabo birangwa mu itorero ryabo ryo ku isi hose ry’Abakristo Imana yireherejeho. Mu gihe cy’ubutegetsi bw’Abanazi bo mu Budage mu myaka ya 1933-1945, Abahamya bagera ku bihumbi bibiri barishwe abandi babarirwa mu bihumbi barafungwa bazira ko banze gufasha Hitileri mu ntambara. Nanone mu gihe cy’ubutegetsi bw’igitugu bwa Franco muri Esipanye, Abahamya bakiri bato babarirwa mu magana barafunzwe, kandi benshi muri bo bagiye bamara imyaka igera mu icumi muri gereza za gisirikare, aho kwiga kurwana. Kugeza n’uyu munsi, mu bihugu byinshi hari Abahamya ba Yehova bakiri bato benshi bari muri za gereza bitewe no kutabogama kwabo kwa gikristo. Icyakora, Abahamya ba Yehova ntibabangamira za leta muri gahunda zazo za gisirikare. Mu bushyamirane bwose n’intambara zose zabayeho mu kinyejana cya 20, Abahamya bakomeye ku kutabogama kwa gikristo banga kwivanga muri politiki, kandi ibyo byabaye kimwe mu bintu biranga imyizerere yabo. Icyo ni cyo kigaragaza ko ari abigishwa nyakuri ba Kristo, kandi ni byo bibatandukanya n’andi madini yiyita aya gikristo.—Yohana 17:16; 2 Abakorinto 10:3-5.
6, 7. Ni iki Abahamya ba Yehova basobanukiwe ku birebana n’Ubukristo?
6 Abahamya ba Yehova bagaragaza ko ari bo basenga Imana y’ukuri Yehova kubera ko bakurikiza Bibiliya n’urugero rwa Kristo. Bemera ko urukundo rw’Imana rwagaragariye mu mibereho ya Yesu n’igitambo cye. Basobanukiwe ko urukundo nyakuri rwa gikristo ari rwo rutuma habaho umuryango w’abavandimwe wo ku isi hose utarangwa n’amacakubiri, yaba amacakubiri ashingiye kuri politiki, ku bwoko no ku gihugu. Mu yandi magambo, Ubukristo burenze kuba ari umuryango mpuzamahanga; si ubw’igihugu kimwe, burenga imipaka y’ibihugu, ubutegetsi n’inyungu z’ibyo bihugu. Bubona ko abantu bose bagize umuryango umwe, bakomoka ku muntu umwe kandi baremwe n’Umuremyi umwe, ari we Yehova Imana.—Ibyakozwe 17:24-28; Abakolosayi 3:9-11.
7 Mu gihe abantu bo mu yandi madini hafi ya yose bagize uruhare mu ntambara, bakica abavandimwe babo n’abandi, Abahamya ba Yehova bo bagaragaje ko bafatana uburemere ubuhanuzi bwo muri Yesaya 2:4 twigeze kuvuga. Icyakora ushobora kuba wibaza uti “ariko se Abahamya ba Yehova baturutse he? Bakora bate?”
Kuva kera Imana yari ifite abahamya
8, 9. Imana yatumiriye abantu gukora iki?
8 Ubu hashize imyaka isaga 2.700 umuhanuzi Yesaya atanze itumira rikurikira: “mushake Yehova bigishoboka ko abonwa; mumwambaze akiri bugufi. Umuntu mubi nareke inzira ye, n’ugira nabi areke imitekerereze ye, agarukire Yehova na we azamugirira imbabazi, agarukire Imana yacu kuko izamubabarira rwose.”—Yesaya 55:6, 7.
9 Hashize ibinyejana byinshi nyuma yaho, intumwa y’Umukristo Pawulo yasobanuriye Abagiriki bo mu mugi wa Atene ‘barushaga abandi bose gutinya imana [zo mu migani]’ ati “[Imana] yaremye amahanga yose y’abantu iyakuye ku muntu umwe, kugira ngo ature ku isi hose. Nanone yashyizeho ibihe byagenwe n’ingabano z’aho abantu batura, kugira ngo bashake Imana, ndetse bakabakabe bayishaka, kandi mu by’ukuri bayibone, kuko ubundi itari kure y’umuntu wese muri twe.”—Ibyakozwe 17:22-28.
10. Tuzi dute ko Imana itari kure ya Adamu na Eva n’abana babo?
10 Rwose Imana ntiyari kure y’abantu yaremye, ari bo Adamu na Eva. Yarabavugishaga, ikababwira amategeko yayo n’ibyo yifuza. Byongeye kandi, Imana ntiyigeze yihisha abana babo, ari bo Kayini na Abeli. Yagiriye inama Kayini wari ufitiye murumuna we urwango n’ishyari bitewe n’igitambo yari yatambiye Imana. Icyakora, aho kugira ngo Kayini ahindure uburyo bwe bwo gusenga Imana, yagize ishyari no kutoroherana gushingiye ku idini, maze yica murumuna we Abeli.—Intangiriro 2:15-17; 3:8-24; 4:1-16.
11. (a) Ijambo “umumaritiri” risobanura iki? (b) Byagenze bite ngo Abeli abe umumaritiri wa mbere?
11 Abeli yakomeje kuba indahemuka ku Mana kugeza igihe yapfiriye, bityo aba abaye umumaritiri wa mbere.b Nanone ni we wabaye umuhamya wa Yehova wa mbere mu rutonde rurerure rw’abahamya bakomeje kuba indahemuka mu mateka. Ni yo mpamvu Pawulo yashoboraga kuvuga ati “kwizera ni ko kwatumye Abeli atura Imana igitambo kirusha agaciro icya Kayini, kandi binyuze kuri uko kwizera, yahamijwe ko yari umukiranutsi, Imana ikaba yarahamije iby’amaturo ye; binyuze ku kwizera kwe, aracyavuga nubwo yapfuye.”—Abaheburayo 11:4.
12. Ni izihe ngero zindi z’abantu babaye abahamya ba Yehova bizerwa?
12 Muri urwo rwandiko Pawulo yandikiye Abaheburayo, yashyizemo urutonde rw’abagabo n’abagore babaye indahemuka, urugero nka Nowa, Aburahamu, Sara na Mose, ari na bo baje kuba abagize ‘igicu kinini cyane cy’abahamya [mu kigiriki ni mar·tyʹron],’ basigiye urugero rwiza rutera inkunga abandi bose bifuza kumenya Imana y’ukuri no kuyikorera. Bari abagabo n’abagore bari bafitanye imishyikirano myiza na Yehova Imana. Baramushakishije baramubona.—Abaheburayo 11:1–12:1.
13. (a) Kuki Yesu ari we wagaragaje urukundo rw’Imana mu buryo buhambaye? (b) Ni mu buhe buryo bwihariye Yesu yabereye icyitegererezo abigishwa be?
13 Uw’imena muri abo bahamya, ni uwo igitabo cy’Ibyahishuwe cyise “Yesu Kristo ‘Umuhamya Wizerwa.’” Yesu ni indi gihamya igaragara y’urukundo rw’Imana kubera ko Yohana yanditse ati “twiboneye n’amaso yacu kandi duhamya ko Data yohereje Umwana we ngo abe Umukiza w’isi. Umuntu wese watura akavuga ko Yesu Kristo ari Umwana w’Imana, Imana ikomeza kunga ubumwe na we, na we akunga ubumwe n’Imana. Kandi natwe twamenye urukundo Imana idukunda, turarwizera.” Kubera ko Yesu yavutse ari Umuyahudi, yari umuhamya w’ukuri kandi yakomeje kubera Se Yehova indahemuka, apfa ari umumaritiri. Uko imyaka yari kugenda ihita, abigishwa nyakuri ba Kristo na bo bari kuba abahamya be n’ab’Imana y’ukuri Yehova.—Ibyahishuwe 1:5; 3:14; 1 Yohana 4:14-16; Yesaya 43:10-12; Matayo 28:19, 20; Ibyakozwe 1:8.
14. Ubu noneho ni ikihe kibazo gikeneye igisubizo?
14 Ubuhanuzi bwa Yesaya bwagaragaje ko abantu bari kugarukira Imana y’ukuri Yehova “mu minsi ya nyuma,” cyangwa “mu minsi y’imperuka,” nk’uko bivugwa mu bindi bice bya Bibiliya.c Iyo turebye ukuntu amadini twasuzumye muri iki gitabo atandukanye cyane kandi atera urujijo, bituma twibaza tuti “ni ba nde bashakishije Imana y’ukuri muri iyi minsi y’imperuka kugira ngo bayikorere ‘mu mwuka no mu kuri’?” Kugira ngo dusubize icyo kibazo, tugomba kubanza kwita ku bintu byabaye mu kinyejana cya 19.—Yesaya 2:2-4; 2 Timoteyo 3:1-5; Yohana 4:23, 24.
Umusore washakishaga Imana
15. (a) Charles Taze Russell yari muntu ki? (b) Ni izihe nyigisho z’amadini yashidikanyagaho?
15 Mu mwaka wa 1870, umusore warangwaga n’ishyaka witwaga Charles Taze Russell (1852-1916), yatangiye kwibaza ibibazo byinshi ku byerekeye inyigisho karande z’amadini yiyita aya gikristo. Akiri muto, yakoraga mu iduka rya se ryagurishaga imyenda mu mugi w’inganda wari urimo abantu benshi wa Allegheny (ubu hitwa Pittsburgh), muri Pennsylvania ho muri Amerika. Yari yarakuriye mu idini ry’Abaperesibiteriyani n’iry’Abakongeregasiyonalisiti. Icyakora, yabuzwaga amahwemo n’inyigisho zimwe na zimwe, urugero nk’ivuga ko ibiba ku muntu biba byaragenwe mbere y’igihe n’iyo kubabarizwa mu muriro w’iteka. Ni iki cyatumaga ashidikanya kuri izo nyigisho z’ibanze z’amadini yiyita aya gikristo? Yaranditse ati “Imana yakoresha imbaraga zayo irema abantu kandi yaramaze kugena mbere y’igihe ko bazababazwa iteka, ntiyaba ifite ubwenge, ubutabera n’urukundo. Amahame yayo yaba ari hasi cyane kuruta ay’abantu benshi.”—Yeremiya 7:31; 19:5; 32:35; 1 Yohana 4:8, 9.
16, 17. (a) Ni izihe nyigisho zashishikaje cyane itsinda ry’abari bafatanyije na Russell kwiga Bibiliya? (b) Ni ikihe kibazo gikomeye cyo kutavuga rumwe cyavutse, kandi se Russell yashubije ate?
16 Igihe Russell yari mu kigero cy’imyaka hafi 20, yatangije itsinda ryigaga Bibiliya buri cyumweru afatanyije n’abandi basore. Batangiye gusuzuma icyo Bibiliya yigisha no ku zindi ngingo, urugero nk’ukudapfa k’ubugingo, igitambo cy’incungu cya Kristo no kugaruka kwe. Mu mwaka wa 1877, ubwo Russell yari afite imyaka 25, yagurishije umugabane yari afite mu bucuruzi bwa se atangira umurimo wo kubwiriza buri gihe.
17 Mu mwaka wa 1878, havutse ikibazo gikomeye Russell atavugagaho rumwe n’umwe muri bagenzi be wari wahakanye inyigisho ivuga ko urupfu rwa Kristo rushobora kuba impongano y’abanyabyaha. Mu kumusubiza, Russell yaranditse ati “Kristo yadukoreye ibintu byinshi byiza binyuze ku rupfu n’umuzuko we. Yapfuye mu cyimbo cyacu; yapfuye akiranuka apfira abakiranirwa, kuko twese twari abakiranirwa. Ku bw’ubuntu bw’Imana Yesu Kristo yasogongereye abantu bose urupfu. . . . Yabaye isoko y’agakiza k’iteka ku bantu bose bamwumvira.” Yakomeje agira ati “gucungura ni ukugarura ikintu ukiguze. Ni iki Kristo yagaruriye abantu bose akiguze? Yabagaruriye ubuzima. Twabutakaje igihe Adamu wa mbere atumviraga. Adamu wa kabiri [ari we Kristo] yongeye kubugura, abugura ubuzima bwe.”—Mariko 10:45; Abaroma 5:7, 8; 1 Yohana 2:2; 4:9, 10.
18. (a) Nyuma yo kutavuga rumwe ku ncungu hakurikiyeho iki? (b) Ni uwuhe murongo Abigishwa ba Bibiliya bagenderagaho mu birebana n’amaturo?
18 Kubera ko Russell yavuganiraga inyigisho y’incungu ashikamye, yahagaritse imishyikirano yose yari afitanye n’uwo bahoze bafatanyije. Muri Nyakanga 1879, Russell yatangiye gusohora igazeti ubu izwi ku isi hose ku izina ry’Umunara w’Umurinzi—Utangaza Ubwami bwa Yehova. Mu mwaka wa 1881, afatanyije n’abandi Bakristo biyeguriye Imana, bashinze umuryango wa Bibiliya udaharanira inyungu. Uwo muryango witwaga Zion’s Watch Tower Tract Society, ubu ukaba witwa Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania, ukaba ari umuryango wo mu rwego rw’amategeko Abahamya ba Yehova bakoresha. Kuva mu ntangiriro, Russell yari akomeye ku gitekerezo cy’uko mu materaniro y’itorero hatazigera hakwa amaturo, kandi ko ibitabo bya Watch Tower bitazigera bisaba imfashanyo. Abantu bari bafatanyije na Russell kwiga Bibiliya mu buryo bwimbitse bitwaga gusa Abigishwa ba Bibiliya.
Kugarukira ukuri kwa Bibiliya
19. Ni izihe nyigisho zo mu madini yiyita aya gikristo Abigishwa ba Bibiliya bamaganye?
19 Russell n’abo bari bafatanyije bakomeje kwiga Bibiliya maze bamagana inyigisho z’amadini yiyita aya gikristo, urugero nk’inyigisho y’iyobera ry’“Ubutatu butagatifu,” inyigisho ivuga ko umuntu afite ubugingo budapfa n’ivuga ko abantu bababarizwa iteka mu muriro w’ikuzimu. Nanone bamaganye igitekerezo cyo kugira abayobozi b’idini bize muri za seminari batandukanye n’abandi bayoboke. Bifuzaga kugaruka ku ntangiriro yoroheje y’Ubukristo, aho abasaza bujuje ibisabwa mu buryo bw’umwuka bafata iya mbere mu matorero, badatekereza guhabwa umushahara cyangwa ikindi cyose.—1 Timoteyo 3:1-7; Tito 1:5-9.
20. Ni iki Abigishwa ba Bibiliya basobanukiwe kirebana na pa·rou·siʹa ya Kristo n’umwaka wa 1914?
20 Mu mihati abo Bigishwa ba Bibiliya bashyiragaho bagenzura Ijambo ry’Imana, bari bashishikajwe cyane n’ubuhanuzi bw’Ibyanditswe by’ikigiriki bya gikristo burebana n’“iminsi y’imperuka” no “kugaruka” kwa Kristo (Matayo 24:3, KJ). Basuzumye umwandiko w’ikigiriki, babona ko “kugaruka” kwa Kristo ari “pa·rou·siʹa,” cyangwa kuhaba atagaragara. Bityo rero, Kristo yahaye abigishwa be ibimenyetso byari kubafasha kumenya ko ahari mu buryo butagaragara mu minsi y’imperuka; ntiyababwiye ko yari kuzaza mu buryo bugaragara. Uretse kwiga Bibiliya, nanone abo Bigishwa ba Bibiliya bari bafite icyifuzo kivuye ku mutima cyo gusobanukirwa ikurikiranyabihe rya Bibiliya rirebana no kuhaba kwa Kristo. Nubwo Russell na bagenzi be batari basobanukiwe ibintu byose, babonye ko umwaka wa 1914 wari kuba ari umwaka udasanzwe mu mateka y’abantu.—Matayo 24:3-22; Luka 21:7-33.
21. Russell na bagenzi be bumvaga bafite iyihe nshingano?
21 Russell yari azi ko hari umurimo ukomeye wo kubwiriza wagombaga gukorwa. Yari azi amagambo ya Yesu yanditswe na Matayo agira ati “ubu butumwa bwiza bw’ubwami buzabwirizwa mu isi yose ituwe, kugira ngo bubere amahanga yose ubuhamya; hanyuma imperuka ibone kuza” (Matayo 24:14; Mariko 13:10). Mbere y’umwaka wa 1914 abo Bigishwa ba Bibiliya bakoze umurimo wo kubwiriza bumva ko wihutirwa. Batekerezaga ko umurimo wabo wo kubwiriza wari kurangira muri uwo mwaka, bityo bumvaga ko bagomba gushyiraho imihati yose ishoboka bagafasha abandi kumenya “ubu butumwa bwiza bw’ubwami.” Nyuma y’igihe runaka, disikuru za C. T. Russell zishingiye kuri Bibiliya zasohokaga mu binyamakuru bibarirwa mu bihumbi hirya no hino ku isi.
Ibigeragezo n’ihinduka
22-24. (a) Benshi mu Bigishwa ba Bibiliya babyifashemo bate C. T. Russell amaze gupfa? (b) Ni nde wasimbuye Russell ku mwanya wa perezida wa Watch Tower Society?
22 Mu mwaka wa 1916, Charles Taze Russell wari ufite imyaka 64, yapfuye urupfu rutunguranye ubwo yari mu rugendo rwo kubwiriza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. None se byari kugendekera bite Abigishwa ba Bibiliya? Ese bari guhagarika uwo murimo nk’aho bari abigishwa b’umuntu buntu? Bari guhangana bate n’ibigeragezo by’Intambara ya Mbere y’Isi Yose (1914-1918), Amerika ikaba yari kugira uruhare mu bwicanyi bwayikozwemo?
23 Imyitwarire ya benshi mu Bigishwa ba Bibiliya yagaragajwe n’amagambo yavuzwe n’umunyamuryango wa Watch Tower Society witwaga W. E. Van Amburgh, agira ati “uyu murimo ukomeye ukorerwa ku isi hose si umurimo w’umuntu umwe. Urakomeye cyane ku buryo utaba umurimo w’umuntu umwe. Ni umurimo w’Imana, kandi ibyo ntibihinduka. Mu gihe cya kera Imana yakoresheje abagaragu benshi kandi nta gushidikanya ko no mu gihe kizaza izakoresha abandi benshi. Ntitwiyeguriye umuntu cyangwa umurimo w’umuntu, ahubwo twiyeguriye gukora ibyo Imana ishaka, nk’uko izabiduhishurira binyuze ku Ijambo ryayo no ku buyobozi bwayo. Imana ni yo izakomeza kutuyobora.”—1 Abakorinto 3:3-9.
24 Muri Mutarama 1917, Joseph F. Rutherford wari umucamanza akaba n’umwigishwa wa Bibiliya warangwaga n’ishyaka, yatorewe kuba perezida wa kabiri wa Watch Tower Society. Yari umugabo w’ibigango kandi udatinya. Yari azi ko Ubwami bw’Imana bugomba kubwirizwa.—Mariko 13:10.
Bongera kurangwa n’ishyaka kandi bagafata izina rishya
25. Abigishwa ba Bibiliya bahanganye bate n’ibigeragezo byo mu myaka yakurikiye intambara ya mbere y’isi yose?
25 Umuryango wa Watch Tower Society wateguye amakoraniro muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mwaka wa 1919 no mu wa 1922. Nyuma y’ibitotezo Abigishwa ba Bibiliya babarirwaga mu bihumbi bike icyo gihe banyuzemo mu Ntambara ya Mbere y’Isi Yose muri Amerika, byasaga naho bongeye kugira Pentekote (Ibyakozwe 2:1-4). Aho kugira ngo bagwe mu mutego wo gutinya abantu, bahagurukanye imbaraga bajya gusohoza itegeko rya Bibiliya ryabasabaga kujya kubwiriza amahanga. Mu mwaka wa 1919 umuryango wa Watch Tower Society wasohoye indi gazeti yunganira Umunara w’Umurinzi yitwaga L’Âge d’Or, muri iki gihe ku isi hose ikaba yitwa Nimukanguke! Iyo gazeti yabaye igikoresho gifite imbaraga cyo gukangurira abantu gusobanukirwa ibihe tugezemo no kubafasha kurushaho kwiringira isezerano ry’Umuremyi ry’isi nshya y’amahoro.
26. (a) Ni iyihe nshingano Abigishwa ba Bibiliya barushijeho kwibandaho? (b) Ni iki Abigishwa ba Bibiliya barushijeho gusobanukirwa?
26 Mu myaka ya 1920 na 1930, Abigishwa ba Bibiliya barushijeho kwibanda ku buryo bwo kubwiriza ku nzu n’inzu bwakoreshwaga n’Abakristo ba mbere (Ibyakozwe 20:20). Buri mwigishwa yari afite inshingano yo kubwiriza abantu benshi uko bishoboka kose abahamiriza iby’ubutegetsi bw’Ubwami bwa Kristo. Bifashishije Bibiliya baza kubona neza ko ikibazo gikomeye kiri imbere y’abantu bose kirebana n’ubutegetsi bw’ikirenga bw’Imana kandi ko kizakemurwa na Yehova Imana ubwo azamenagura Satani, akamaraho ibikorwa bye byose byo kurimbura isi (Abaroma 16:20; Ibyahishuwe 11:17, 18). Icyo kibazo cyatumye basobanukirwa ko agakiza k’umuntu kaza mu mwanya wa kabiri nyuma yo kugaragaza ko Imana ari yo ifite uburenganzira bwo kuba Umutegetsi w’Ikirenga. Bityo rero, ku isi hagombaga kuba abahamya bizerwa biteguye guhamya imigambi y’Imana n’umwanya wayo w’ikirenga. Ibyo byari kugerwaho bite?—Yobu 1:6-12; Yohana 8:44; 1 Yohana 5:19, 20.
27. (a) Ni ikihe kintu gikomeye cyabaye mu mwaka wa 1931? (b) Ni iyihe myizerere imwe n’imwe y’Abahamya ba Yehova ibatandukanya n’andi madini?
27 Muri Nyakanga 1931, Abigishwa ba Bibiliya bagize ikoraniro ryabereye i Columbus, muri leta ya Ohio, maze abantu babarirwa mu bihumbi bari baririmo bafata icyemezo. Bemeye bishimye “izina ryavuzwe n’Umwami Imana,” maze baratangaza bati “twifuza kumenyekanira kuri iryo zina no kuryitirirwa, tukitwa ‘Abahamya ba Yehova.’” Kuva icyo gihe, Abahamya ba Yehova bamenyekanye ku isi hose bidatewe gusa n’imyizerere yabo ibatandukanya n’andi madini, ahubwo nanone bamenyekaniye ku ishyaka bagira mu murimo wo kubwiriza ku nzu n’inzu no mu mihanda. (Reba ipaji ya 356-357.)—Yesaya 43:10-12; Matayo 28:19, 20; Ibyakozwe 1:8.
28. Mu mwaka wa 1935 ni iki Abahamya barushijeho gusobanukirwa ku birebana n’ubutegetsi bw’Ubwami?
28 Mu mwaka wa 1935 Abahamya basobanukiwe neza kurushaho itsinda ry’abantu bazategekana na Kristo mu Bwami bwo mu ijuru, hamwe n’abayoboke babo bo ku isi. Bari basanzwe bazi ko umubare w’Abakristo basutsweho umwuka batoranyirijwe gutegeka na Kristo mu ijuru ari 144.000 gusa. None se abandi bantu basigaye bari bafite ibihe byiringiro? Ubutegetsi bwose buba bukeneye abayoboke kugira ngo bwemerwe. Ubwo butegetsi bwo mu ijuru, ni ukuvuga Ubwami, na bwo bwari kugira abayoboke hano ku isi babarirwa muri za miriyoni babugandukira. Abo ni bo bagize “imbaga y’abantu benshi umuntu adashobora kubara, bakomoka mu mahanga yose no mu miryango yose no mu moko yose n’indimi zose,” barangurura bagira bati “agakiza tugakesha Imana yacu yicaye ku ntebe y’ubwami n’Umwana w’intama [Kristo Yesu].”—Ibyahishuwe 7:4, 9, 10; 14:1-3; Abaroma 8:16, 17.
29. Ni iyihe nshingano itoroshye Abahamya babonye ko ibategereje kandi bakayemera?
29 Kuba Abahamya ba Yehova barasobanukiwe abagize imbaga y’abantu benshi, byabafashije kubona ko bari bafite inshingano itoroshye yari ibategereje yo gushaka abantu bose babarirwa muri za miriyoni bashakishaga Imana y’ukuri bari kuba bagize “imbaga y’abantu benshi,” no kubigisha. Iyo nshingano yari kuba ikubiyemo gahunda yo kwigisha ku rwego mpuzamahanga. Byari gusaba ko haboneka abantu batojwe kuvugira mu ruhame no kwigisha. Nanone hari gukenerwa amashuri. Ibyo byose ni byo perezida wa gatatu w’umuryango wa Watch Tower Society yasobanukiwe.
Bashakisha ku isi yose abashakaga Imana
30. Ni ibihe bintu byabaye mu myaka ya 1930 na 1940 byagize ingaruka ku Bahamya?
30 Mu mwaka wa 1931 hari Abahamya batagera ku 50.000 mu bihugu bitageze kuri 50. Ibintu byabaye mu myaka ya 1930 na 1940 byatumye umurimo wabo wo kubwiriza urushaho kugorana. Muri icyo gihe ni bwo hadutse ubutegetsi bw’igitugu bwa Fashisime na Nazi kandi ni bwo Intambara ya Kabiri y’Isi Yose yatangiye. Mu mwaka wa 1942 J. F. Rutherford yarapfuye. Icyo gihe umuryango wa Watch Tower Society wari ukeneye ubuyobozi buhamye bwari gutuma umurimo w’Abahamya ba Yehova wo kubwiriza ukomeza kujya mbere.
31. Ni iki cyatangiye mu mwaka wa 1943 kigatuma umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza waguka?
31 Mu mwaka wa 1942, Nathan H. Knorr wari ufite imyaka 36 ni we watoranyirijwe kuba perezida wa gatatu w’umuryango wa Watch Tower Society. Yarangwaga n’ishyaka kandi yari azi gushyira ibintu kuri gahunda, akaba yari asobanukiwe neza ko ari ngombwa guteza imbere umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza mu isi yose ukihutishwa uko bishoboka kose, nubwo amahanga yari agihugiye mu Ntambara ya Kabiri y’Isi Yose. Kubera iyo mpamvu yahise atangiza ishuri ritoza abamisiyonari, ryitwa Ishuri rya Bibiliya rya Watchtower rya Gileyadi.d Abanyeshuri ijana ba mbere, bose bari basanzwe ari ababwiriza b’igihe cyose, batangiye iryo shuri muri Mutarama 1943. Bamaze amezi agera hafi kuri atandatu biga mu buryo bwihuse Bibiliya n’andi masomo afitanye isano n’umurimo wo kubwiriza, hanyuma boherezwa aho bagombaga gukorera umurimo, cyane cyane mu bihugu by’amahanga. Byageze mu mwaka wa 2012, amashuri 132 amaze gutanga impamyabumenyi, kandi ababwiriza babarirwa mu bihumbi bize mu ishuri rya Gileyadi bakoraga umurimo hirya no hino ku isi.
32. Ni ibihe bintu bishimishije Abahamya ba Yehova bagezeho guhera mu mwaka wa 1943?
32 Mu mwaka wa 1943 hari Abahamya 126.329 gusa babwirizaga mu bihugu 54. Nubwo mu Ntambara ya Kabiri y’Isi Yose Abahamya ba Yehova barwanyijwe mu buryo bwa kinyamaswa n’ubutegetsi bw’Abanazi, ubutegetsi bw’igitugu bwa Fashisime, ubw’Abakomunisiti, imiryango ishamikiye kuri Kiliziya Gatolika n’abandi bitwa ko bagenderaga kuri demokarasi, byageze mu mwaka wa 1946 bafite ababwiriza b’Ubwami basaga 176.000. Mu mwaka wa 2011, hari ababwiriza basaga miriyoni 7,5 bakorera mu bihugu n’ibirwa n’uturere bigera kuri 236. Nta gushidikanya ko kuba bafite izina n’ibikorwa bibagaragaza neza ari byo byatumye bamenyekana ku isi hose. Icyakora hari n’ibindi bintu byagize uruhare rukomeye mu gutuma bagera kuri byinshi.—Zekariya 4:6.
Gahunda yo kwigisha Bibiliya
33. Kuki Abahamya ba Yehova bagira Amazu y’Ubwami?
33 Abahamya ba Yehova bateranira hamwe buri cyumweru mu Mazu y’Ubwami yabo akoreshwa n’amatorero asaga 109.000 hirya no hino ku isi kugira ngo bige Bibiliya. Ayo materaniro ntashingiye ku migenzo cyangwa ibyiyumvo, ahubwo aba agamije kubafasha kunguka ubumenyi nyakuri ku byerekeye Imana, Ijambo ryayo n’imigambi yayo. Ni yo mpamvu Abahamya ba Yehova bateranira hamwe incuro ebyiri mu cyumweru kugira ngo barusheho gusobanukirwa Bibiliya kandi bitoze kubwiriza no kwigisha abantu ubutumwa bwayo.—Abaroma 12:1, 2; Abafilipi 1:9-11; Abaheburayo 10:24, 25.
34. Intego y’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi ni iyihe?
34 Urugero, iteraniro bagira mu minsi y’imibyizi riba rikubiyemo Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi, kandi abagize itorero bashobora kuryiyandikishamo. Iryo shuri riyoborwa n’umusaza w’Umukristo ubishoboye, rigatoza abagabo n’abagore n’abana kugira ubuhanga bwo kwigisha no kumenya kwisobanura mu buryo buhuje n’amahame ya Bibiliya. Intumwa Pawulo yaravuze ati “amagambo yanyu ajye ahora arangwa n’ineza, asize umunyu, kugira ngo mumenye uko mwasubiza umuntu wese.” Nanone iyo Abahamya bari mu materaniro yabo ya gikristo bitoza kugeza ku bandi ubutumwa bw’Ubwami ‘mu bugwaneza kandi bubaha cyane.’—Abakolosayi 4:6; 1 Petero 3:15.
35. Ni ayahe materaniro yandi Abahamya bagira kandi abungura ate?
35 Nanone Abahamya baterana ku wundi munsi, bakumva disikuru ishingiye kuri Bibiliya imara iminota 30, hagakurikiraho ikiganiro kimara isaha (mu bibazo n’ibisubizo), aho itorero risuzuma ingingo ishingiye kuri Bibiliya ifitanye isano n’inyigisho za gikristo n’imyitwarire yayo, kandi abagize itorero bose baba bafite uburenganzira bwo kucyifatanyamo. Nanone incuro eshatu mu mwaka, Abahamya bagira amakoraniro amara umunsi umwe kugeza kuri ine, aho abantu babarirwa mu bihumbi bateranira hamwe kugira ngo batege amatwi disikuru zishingiye kuri Bibiliya. Ayo materaniro ndetse n’andi, yose kuyinjiramo bikaba ari ubuntu, atuma buri Muhamya arushaho kumenya neza amasezerano y’Imana arebana n’iyi si ndetse n’ikiremwamuntu, akanamufasha kwiga amahame mbwirizamuco ya gikristo yo mu rwego rwo hejuru. Buri wese arushaho kwegera Imana y’ukuri Yehova iyo akurikije inyigisho n’urugero rwa Yesu Kristo.—Yohana 6:44, 65; 17:3; 1 Petero 1:15, 16.
Abahamya bakora bate?
36. (a) Ese Abahamya bagira itsinda ry’abayobozi b’idini bahembwa? (b) None se ni nde ufata iya mbere mu itorero?
36 Birumvikana ko niba Abahamya ba Yehova bagira amateraniro kandi bakabwiriza kuri gahunda, bagomba kuba bafite abantu bafata iya mbere. Icyakora, ntibagira itsinda ry’abayobozi b’idini bahembwa cyangwa umuyobozi uzi kwemeza uri hejuru y’abandi bose (Matayo 23:10). Yesu yaravuze ati “mwaherewe ubuntu, mutange ku buntu” (Matayo 10:8; Ibyakozwe 8:18-21). Muri buri torero, haba hari abasaza n’abakozi b’itorero bujuje ibisabwa mu buryo bw’umwuka, benshi muri bo bakaba baba bafite akazi n’imiryango bitaho, bakitanga ku bushake bagafata iya mbere mu kwigisha no kuyobora itorero. Uko ni ko Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bakoraga.—Ibyakozwe 20:17; Abafilipi 1:1; 1 Timoteyo 3:1-10, 12, 13.
37 Abo basaza n’abakozi b’itorero bashyirwaho bate? Bashyirwaho binyuze ku buyobozi bw’inteko nyobozi igizwe n’abasaza basutsweho umwuka bakomoka mu bihugu bitandukanye; ikaba ikora nk’inteko y’intumwa n’abasaza b’i Yerusalemu bafataga iya mbere mu itorero rya gikristo rya mbere. Nk’uko twabibonye mu Gice cya 11, nta n’umwe mu ntumwa warutaga abandi. Bafatiraga imyanzuro hamwe nk’inteko, kandi iyo myanzuro yubahwaga n’amatorero yose yari hirya no hino mu ntara zayoborwaga na Roma ya kera.—Ibyakozwe 15:4-6, 22, 23, 30, 31.
38 Uko ni ko Inteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova yo muri iki gihe ikora. Bagira inama buri cyumweru ku cyicaro gikuru cy’Abahamya ba Yehova kiri i Brooklyn, muri New York, hanyuma bakoherereza amabwiriza Komite z’Ibiro by’Amashami biri hirya no hino ku isi ziyobora umurimo wo kubwiriza muri buri gihugu. Abahamya ba Yehova bakurikije urugero basigiwe n’Abakristo bo mu kinyejana cya mbere, bashobora kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana kugera mu duce twinshi tw’isi. Uwo murimo ukomeje gukorwa mu rwego rw’isi yose.—Matayo 10:23; 1 Abakorinto 15:58.
Bisukiranya bagana Imana y’ukuri
39 Mu kinyejana cya 20, Abahamya ba Yehova bariyongereye cyane hirya no hino ku isi. Ibyo byabaye ndetse no mu bihugu umurimo wabo wo kubwiriza wari warabuzanyijwe. Umurimo wabo wagiye ubuzanywa bitewe ahanini n’ubutegetsi bwabaga budasobanukiwe igihagararo cy’Abahamya ba Yehova cyo kutagira aho babogamira mu bibazo byo muri iyi si bishingiye kuri politiki no gukunda igihugu by’agakabyo. (Reba agasanduku kari ku ipaji ya 347.) Nyamara kandi, abantu babarirwa mu bihumbi byinshi bo muri ibyo bihugu bahindukiriye Ubwami bw’Imana kubera ko ari bwo bwonyine buha abantu ibyiringiro nyakuri byo kubona amahoro n’umutekano. Mu bihugu hafi ya byose hatanzwe ubuhamya mu buryo bunonosoye, none ubu hari Abahamya babarirwa muri za miriyoni barangwa n’ishyaka mu turere twose.—Reba imbonerahamwe iri ku ipaji ya 361.
40 Abahamya ba Yehova bakomezwa n’urukundo rwa gikristo bakundana n’ibyiringiro by’“ijuru rishya n’isi nshya,” kandi bategerezanyije amatsiko ibintu bigiye kubaho vuba aha bizatigisa isi yose maze akarengane, kumungwa na ruswa no gukiranirwa bigashira kuri iyi si. Ni yo mpamvu bashyiraho imihati izira uburyarya bagakomeza gusura abaturanyi babo kugira ngo bafashe ab’imitima itaryarya kurushaho kwegera Imana y’ukuri Yehova.—Ibyahishuwe 21:1-4; Mariko 13:10; Abaroma 10:11-15.
41 Hagati aho se, ubuhanuzi bwa Bibiliya bugaragaza ko igihe kizaza gihishiye iki abantu, idini n’isi yahumanyijwe? Igice cya nyuma kizasubiza icyo kibazo cy’ingenzi.—Yesaya 65:17-25; 2 Petero 3:11-14.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Izo nteruro ebyiri za nyuma ziri ku “Rukuta rwa Yesaya” ruri imbere y’inzu Umuryango w’Abibumbye ukoreramo, no ku gishushanyo kiri mu busitani bwaho, isohozwa ry’ayo magambo rikaba ari rimwe mu ntego uwo muryango wihaye.
b Ijambo ry’ikigiriki marʹtyr, ari na ryo rikomokaho ijambo “umumaritiri” (“umuntu utanga ubuhamya binyuze ku rupfu rwe,” An Expository Dictionary of New Testament Words, by W. E. Vine), ubundi risobanura “umuhamya” (“umuntu uhamya, cyangwa ushobora guhamya ibyo we ubwe yiboneye cyangwa yiyumviye cyangwa ibyo yamenye mu bundi buryo.”—A Greek-English Lexicon of the New Testament, by J. H. Thayer).
c Niba wifuza ibisobanuro birambuye ku birebana n’‘iminsi y’imperuka,’ reba igice cya 9 mu gitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.
d Izina Gileyadi, ryakomotse ku ijambo ry’igiheburayo Gal·‛edhʹ , risobanura “Ikirundo cy’Umuhamya.” Reba nanone igitabo Étude perspicace des Écritures, Umubumbe 1, ipaji ya 943 n’iya 1053.—Intangiriro 31:47-49.
37. Abasaza n’abakozi b’itorero bashyirwaho bate?
38. Inteko Nyobozi ikora ite?
39. (a) Kuki Abahamya batagira aho babogamira mu bibazo bya politiki? (b) Ni mu buhe buryo Abahamya biyongereye mu bihugu umurimo wabuzanyijwe?
40, 41. (a) Ni iki Abahamya ba Yehova bategereje? (b) Ni ikihe kibazo kigomba gusubizwa?
[Agasanduku ko ku ipaji ya 347]
Kutabogama kwa gikristo muri Roma y’abapagani
Abakristo ba mbere ntibagiraga uruhare mu ntambara cyangwa ngo bitoze kurwana, kuko babagaho bakurikiza amahame y’urukundo n’amahoro Yesu yigishije, hamwe n’ibyo bigaga mu Ijambo ry’Imana. Yesu yaravuze ati “ubwami bwanjye si ubw’iyi si. Iyo ubwami bwanjye buba ubw’iyi si, abagaragu banjye baba barwanye kugira ngo ntahabwa Abayahudi. Ariko noneho ubwami bwanjye si ubw’iyi si.”—Yohana 18:36.
Ndetse na nyuma y’igihe kirekire, mu mwaka wa 295, Maximilien de Théveste, umuhungu w’uwahoze mu ngabo z’Abaroma, yahamagajwe kujya mu gisirikare. Igihe umuyobozi yamubazaga izina rye, yaramushubije ati “kuki ushaka kumenya izina ryanjye? Umutimanama wanjye ntunyemerera kujya mu gisirikare. Ndi Umukristo. . . . Sinshobora kujya mu gisirikare; sinshobora gukora ibyo umutimanama wanjye umbuza.” Uwo muyobozi yamubwiye ko ashobora gutakaza ubuzima bwe natumvira. Yaramushubije ati “sinzajya mu gisirikare. Ushobora kunca umutwe, ariko sinzakorera ingabo zo muri iyi si; nzakorera Imana yanjye.”—An Historian’s Approach to Religion, cyanditswe na Arnold Toynbee.
Muri iki gihe, Abahamya ba Yehova bo ku isi hose bagiye bumvira umutimanama watojwe na Bibiliya, buri wese ku giti cye akagira igihagararo nk’icyo. Mu bihugu bimwe na bimwe, byabaye ngombwa ko benshi batakaza ubuzima bwabo, cyane cyane mu Budage bw’Abanazi, aho benshi barashwe, bakamanikwa abandi bagacibwa imitwe mu Ntambara ya Kabiri y’Isi Yose. Ariko ubumwe bwabo bwo ku isi hose bushingiye ku rukundo rwa gikristo, ntibwigeze buhungabana. Nta muntu n’umwe waguye mu ntambara yishwe n’Abakristo b’Abahamya ba Yehova. Mbega ukuntu amateka y’isi yari guhinduka cyane iyo buri muntu wese wiyitaga Umukristo akurikiza itegeko rya Kristo ry’urukundo!—Abaroma 13:8-10; 1 Petero 5:8, 9.
[Agasanduku/Ifoto yo ku ipaji ya 356, n’iya 357]
Abahamya ba Yehova bizera iki
Ikibazo: Ubugingo ni iki?
Igisubizo: Muri Bibiliya, ubugingo (mu giheburayo ni neʹphesh; mu kigiriki ni psy·kheʹ) busobanura umuntu cyangwa inyamaswa, cyangwa ubuzima uwo muntu afite cyangwa iyo nyamaswa ifite.
“Imana iravuga iti ‘isi izane ibifite ubugingo nk’uko amoko yabyo ari, amatungo n’izindi nyamaswa zigenda ku butaka, n’inyamaswa zo mu gasozi nk’uko amoko yazo ari.’ Nuko Yehova Imana arema umuntu mu mukungugu wo hasi, maze ahuha mu mazuru ye umwuka w’ubuzima, nuko umuntu ahinduka ubugingo buzima.”—Intangiriro 1:24; 2:7.
Inyamaswa n’abantu BYOSE NI ubugingo buzima. Ubugingo si ikintu kibaho ukwacyo. Bushobora gupfa, kandi koko burapfa. “Dore ubugingo bwose ni ubwanjye. Ubugingo bw’umwana ni ubwanjye, n’ubugingo bwa se ni ubwanjye. Ubugingo bukora icyaha ni bwo buzapfa.”—Ezekiyeli 18:4.
Ikibazo: Ese Imana ni Ubutatu?
Igisubizo: Abahamya ba Yehova bemera ko Yehova ari Umwami w’Ikirenga utegeka ijuru n’isi utagira undi bangana. “Isirayeli we, tega amatwi: Yehova ni we Mana yacu, kandi hariho Yehova umwe gusa” (Gutegeka 6:4). Yesu Kristo, ari we Jambo, yari ikiremwa cy’umwuka, hanyuma yumvira ibyo Se yashakaga aza ku isi. Agandukira Yehova. ‘Ariko ibintu byose nibimara kugandukira [Kristo], icyo gihe Umwana ubwe na we azagandukira Uwamweguriye ibintu byose, kugira ngo Imana ibe byose kuri bose.’—1 Abakorinto 15:28; reba nanone Matayo 24:36; Mariko 12:29; Yohana 1:1-3, 14-18; Abakolosayi 1:15-20.
Umwuka wera ni imbaraga Imana ikoresha, si umuperisona.—Ibyakozwe 2:1-4, 17, 18.
Ikibazo: Ese Abahamya ba Yehova basenga ibishushanyo?
Igisubizo: Abahamya ba Yehova ntibasenga ibishushanyo mu buryo ubwo ari bwo bwose, byaba ari ugusenga ibigirwamana, abantu cyangwa imiryango yashinzwe n’abantu.
“Tuzi ko ikigirwamana nta cyo ari cyo mu isi, kandi ko nta yindi Mana iriho uretse imwe. Nubwo hariho ibyitwa ‘imana,’ haba mu ijuru cyangwa ku isi, mbese nk’uko hariho ‘imana’ nyinshi n’‘abami’ benshi, mu by’ukuri kuri twe hariho Imana imwe, Data, ari na yo ibintu byose bikomokaho, natwe tukaba turiho ku bwayo. Hariho n’Umwami umwe, ari we Yesu Kristo, ibintu byose bikaba byarabayeho binyuze kuri we, kandi natwe twabayeho binyuze kuri we.”—1 Abakorinto 8:4-6; reba nanone Zaburi 135:15-18.
Ikibazo: Ese Abahamya ba Yehova batura Igitambo cya Misa?
Igisubizo: Abahamya ba Yehova ntibemera ko umugati na divayi bikoreshwa mu Misa bihinduka umubiri n’amaraso bya Kristo nk’uko Kiliziya Gatolika y’i Roma ibyigisha. Bizihiza Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba ku itariki ihura n’iya 14 y’ukwezi kw’Abayahudi kwa Nisani (ubusanzwe ihura n’ukwezi kwa Werurwe cyangwa Mata), bakabikora buri mwaka bibuka urupfu rwa Kristo. Muri iryo teraniro, batambagiza umugati udasembuye na divayi itukura bigereranya umubiri wa Kristo utagira icyaha n’amaraso ye y’igitambo. Abafite ibyiringiro byo kuzategekana na Kristo mu Bwami bwe bwo mu ijuru ni bo bonyine barya kuri ibyo bigereranyo.—Mariko 14:22-26; Luka 22:29; 1 Abakorinto 11:23-26; Ibyahishuwe 14:1-5.e
[Amafoto]
Abahamya ba Yehova bateranira mu Mazu y’Ubwami buri gihe kugira ngo bige Bibiliya
Amazu y’Ubwami: Umugi wa Ichihara, mu Buyapani (ku ipaji ibanza), n’i Boituva muri Burezili
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
e Niba wifuza ibisobanuro birenzeho kuri iyo ngingo, reba igitabo Comment raisonner à partir des Écritures ku ipaji ya 241-249, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.
[Imbonerahamwe yo ku ipaji ya 361]
Bimwe mu bihugu Abahamya babwirizamo
Igihugu Abahamya babwiriza
Arijantine 143.379
Ositaraliya 66.107
Burezili 742.425
U Bwongereza 135.823
Kanada 113.989
Kolombiya 152.250
Saluvadoru 38.005
Finilande 18.964
U Bufaransa 123.277
U Budage F. R. 165.387
U Bugiriki 29.143
Hongiriya 23.300
U Buhindi 37.095
U Butaliyani 245.657
U Buyapani 218.057
Koreya 99.933
Libani 3.619
Megizike 739.954
Nijeriya 330.316
Filipine 176.001
Polonye 126.196
Porutugali 49.606
Poruto Riko 26.546
Afurika y’Epfo 91.814
Esipanye 111.928
U.S.A. 1.200.572
Venezuwela 124.482
Zambiya 161.974
30 umurimo wabuzanyijwemo 26.272
Imibare y’isi yose mu wa 2011 Amatorero 109.403 Abahamya 7.659.019
[Amafoto yo ku ipaji ya 346]
Igishushanyo cy’amahoro cya ONU kigira kiti “inkota zacu tuzazicuramo amasuka;” “Urukuta rwa Yesaya” rwo rusubiramo amagambo yo muri Bibiliya
[Amafoto yo ku ipaji ya 351]
Abahamya ba Yehova biringira igitambo cy’incungu cya Kristo cyatambiwe ibyaha by’abantu
[Amafoto yo ku ipaji ya 363]
Amazu y’Amakoraniro y’Abahamya ba Yehova: Ifoto yafatiwe mu kirere y’inzu ya East Pennines, mu Bwongereza
Inzu y’Amakoraniro y’i Fort Lauderdale muri Floride muri Amerika, iberamo amakoraniro y’icyongereza, icyesipanyoli n’igifaransa
[Amafoto yo ku ipaji ya 364]
Icyicaro gikuru cy’Abahamya ba Yehova i Brooklyn, muri New York
[Amafoto yo ku ipaji ya 365]
Ibiro by’amashami ya Watch Tower (uturutse hejuru ibumoso) muri Afurika y’Epfo, Esipanye, no muri Nouvelle-Zélande