Yeremiya
7 Aya ni yo magambo Yehova yabwiye Yeremiya. Yaramubwiye ati: 2 “Hagarara mu irembo ry’inzu ya Yehova, utangaze ubu butumwa uti: ‘bantu b’i Buyuda mwese, nimwumve ijambo rya Yehova, mwe mwinjira muri aya marembo muje kunamira Yehova. 3 Yehova nyiri ingabo Imana ya Isirayeli aravuga ati: “muhindure imyifatire yanyu n’ibyo mukora, nanjye nzatuma mukomeza gutura aha hantu.+ 4 Ntimukiringire amagambo y’ibinyoma, ngo muvuge muti: ‘uru* ni urusengero rwa Yehova, urusengero rwa Yehova, urusengero rwa Yehova!’+ 5 Mu by’ukuri nimuhindura imyifatire yanyu n’ibikorwa byanyu, mugakurikiza ubutabera by’ukuri mu gihe umuntu afitanye ikibazo na mugenzi we,+ 6 nimutagirira nabi umuntu wavuye mu kindi gihugu, imfubyi* n’umupfakazi,+ ntimumenere amaraso y’inzirakarengane aha hantu kandi ntimukurikire izindi mana kugira ngo mwiteze ibindi byago,+ 7 nanjye nzabemerera gukomeza gutura aha hantu, mu gihugu nahaye ba sogokuruza banyu, muhature igihe cyose.”’”*
8 “Ariko mwiringira amagambo y’ibinyoma+ kandi rwose nta cyo azabamarira. 9 Ese mwakwiba,+ mukica, mugasambana, mukarahira ibinyoma,+ mugatambira Bayali ibitambo*+ kandi mugakurikira izindi mana mutigeze mumenya, 10 maze mukaza mugahagarara imbere yanjye muri iyi nzu yitirirwa izina ryanjye, mukavuga muti: ‘tuzakizwa,’ kandi mukora ibyo bintu byose nanga? 11 Kuki mubona ko iyi nzu yitirirwa izina ryanjye, ikwiriye kuba aho abambuzi bihisha?+ Nabonye ko ari ko mubibona,” ni ko Yehova avuga.
12 “‘Ariko noneho nimugende, mujye ahahoze ari iwanjye i Shilo,+ aho izina ryanjye ryabanje kuba,+ murebe uko nahagize bitewe n’ubugome bw’abantu banjye, ni ukuvuga Abisirayeli.+ 13 Nyamara mwakomeje gukora ibyo bintu byose, nubwo nababwiye inshuro nyinshi,* ariko ntimunyumve.+ Nakomeje kubahamagara ariko ntimwitabe.’+ Ni ko Yehova avuga. 14 ‘Ubwo rero iyi nzu mwiringira+ yitirirwa izina ryanjye,+ n’aha hantu nabahaye mwe na ba sogokuruza banyu, nzahagira nk’uko nagize i Shilo.+ 15 Nzabirukana mumve imbere, nk’uko nirukanye abavandimwe banyu bose, abakomoka kuri Efurayimu bose.’+
16 “Ariko wowe, ntusenge usabira aba bantu. Ntutabaze cyangwa ngo unsenge cyangwa ngo unyinginge kubera bo,+ kuko ntazakumva.+ 17 Ese ntubona ibyo bakorera mu mijyi y’u Buyuda no mu mihanda y’i Yerusalemu? 18 Abana batora inkwi, abagabo bagacana umuriro, n’abagore bagaponda ifu kugira ngo bakore imigati yo gutambira ‘Umwamikazi wo mu Ijuru;’*+ basukira izindi mana ituro ry’ibyokunywa kugira ngo bandakaze.+ 19 Yehova arabaza ati: ‘ubwo se ni njye bababaza?* Ese si bo bibabaza kandi bakikoza isoni?’+ 20 Ni yo mpamvu Umwami w’Ikirenga Yehova avuga ati: ‘ngiye gusuka uburakari bwanjye n’umujinya wanjye aha hantu,+ ku bantu, ku matungo, ku biti byo mu gasozi no ku byera mu butaka. Uburakari bwanjye buzagurumana nk’umuriro kandi nta wuzabuzimya.’+
21 “Yehova nyiri ingabo, Imana ya Isirayeli aravuga ati: ‘ngaho ibitambo byanyu bitwikwa n’umuriro, mubyongereho ibindi bitambo maze mwirire inyama.+ 22 Ku munsi navanaga ba sogokuruza banyu mu gihugu cya Egiputa, sinigeze mvugana na bo cyangwa ngo ngire ikintu mbategeka ku bijyanye n’ibitambo bitwikwa n’umuriro n’ibindi bitambo.+ 23 Ahubwo nabahaye iri tegeko: “munyumvire, nzaba Imana yanyu, namwe mube abanjye.+ Muzagendere mu nzira zose nzabereka kugira ngo mumererwe neza.”’+ 24 Ariko ntibigeze bumva cyangwa ngo batege amatwi,+ ahubwo bakomeje gukurikiza imigambi yabo mibi,* bayoborwa n’imitima yabo mibi itumva+ kandi basubira inyuma aho kujya imbere, 25 uhereye umunsi ba sogokuruza banyu baviriye mu gihugu cya Egiputa kugeza uyu munsi.+ Ni yo mpamvu nakomeje kubatumaho abagaragu banjye bose b’abahanuzi, nkabohereza buri munsi kandi nkabikora kenshi.*+ 26 Ariko banze kunyumva kandi ntibantega amatwi.+ Bakomeje kwanga kumva,* kandi bakora ibibi birenze ibyo ba sekuruza bakoze.
27 “Uzababwira ayo magambo yose,+ ariko ntibazakumva. Uzabahamagara, ariko ntibazakwitaba. 28 Uzababwire uti: ‘iki ni igihugu cy’abantu banze kumvira Yehova Imana yabo, banga no kwemera igihano. Nta muntu n’umwe ukiri indahemuka kandi nta nubwo bavuga iby’ubudahemuka.’*+
29 “Iyogoshe umusatsi wawe utarigeze wogoshwa* uwumareho maze uwujugunye, uririmbire indirimbo y’agahinda ku dusozi turiho ubusa, kuko Yehova yanze aba bantu bamurakaje kandi azabata. 30 Yehova aravuga ati: ‘abantu bo mu Buyuda, bakoze ibyo nanga. Bashyize ibigirwamana byabo biteye iseseme mu nzu yitirirwa izina ryanjye kugira ngo bayihumanye.+ 31 Bubatse ahantu hirengeye i Tofeti mu Kibaya cy’Umuhungu wa Hinomu,*+ kugira ngo bahatwikire abahungu babo n’abakobwa babo,+ icyo kikaba ari ikintu ntigeze mbategeka kandi ntigeze ntekereza.’*+
32 “Yehova aravuga ati: ‘ku bw’ibyo rero, igihe kigiye kugera, ubwo hatazongera kwitwa Tofeti n’Ikibaya cy’Umuhungu wa Hinomu, ahubwo hakitwa Ikibaya cyo Kwiciramo; kandi bazahamba i Tofeti hababane hato.+ 33 Inyoni zo mu kirere n’inyamaswa zo mu gasozi, zizarya intumbi z’abo bantu kandi nta wuzabikanga.+ 34 Nzatuma ijwi ry’ibyishimo, ijwi ry’umunezero, ijwi ry’umukwe n’ijwi ry’umugeni,+ bishira mu mijyi y’u Buyuda no mu mihanda y’i Yerusalemu kuko igihugu kizahinduka amatongo gusa.’”+