“Ibikwiriye ni ukumvira Imana kuruta abantu”
‘Ntitubasha kwiyumanganya ngo tureke kuvuga ibya Yesu’
HARI mu mwaka wa 33, mu cyumba kinini cyane cy’urukiko rw’igihugu rw’Abayahudi, i Yerusalemu. Abari bagize Urukiko rw’Ikirenga rwa Kiyahudi bari biteguye guhata ibibazo abigishwa 12 ba Yesu Kristo. Kubera iki? Kubera ko bigishaga ibya Yesu. Bwari ubwa kabiri intumwa Petero na Yohana bitaba urwo rukiko. Ariko ku zindi ntumwa, bwari ubwa mbere.
Umutambyi mukuru yabwiye izo ntumwa 12 ibirebana n’itegeko urwo rukiko rwari ruherutse gutanga. Icyo gihe, urukiko rwari rwategetse intumwa Petero na Yohana kureka kwigisha ibya Yesu, maze barasubiza bati “niba ari byiza imbere y’Imana kubumvira kuruta Imana nimuhitemo, kuko tutabasha kwiyumanganya ngo tureke kuvuga ibyo twabonye kandi twumvise.” Abigishwa ba Yesu bamaze gusenga basaba gushira amanga, bakomeje gutangaza ubutumwa bwiza.—Ibyakozwe 4:18-31.
Kubera ko umutambyi mukuru yari azi ko iterabwoba yari aherutse kubashyiraho nta cyo ryari ryagezeho, muri urwo rubanza rwa kabiri yaravuze ati “ntitwabīhanangirije cyane kutigisha muri rya zina? None dore mwujuje i Yerusalemu ibyo mwigisha, murashaka kudushyiraho amaraso ya wa muntu!”—Ibyakozwe 5:28.
Umwanzuro udakuka
Petero n’izindi ntumwa babasubizanyije ubutwari bati “ibikwiriye ni ukumvira Imana kuruta abantu” (Ibyakozwe 5:29). Koko rero, iyo abantu badusabye gukora ibintu binyuranyije n’amategeko ya Yehova, twiyemeza kumvira Yehova aho kumvira abantu.a
Amagambo intumwa zavuze zihamya ko Imana ari yo zagombaga kugandukira, yagombye kuba yaremeje abari bagize Urukiko rw’Ikirenga rwa Kiyahudi. None se iyo abo bategetsi b’Abayahudi basabwa guhitamo ukwiriye kumvirwa, ntibari gusubiriza icyarimwe bati “mwumvire Imana?” Ubundi se ntibemeraga ko Imana ari yo Mwami w’Ikirenga w’ijuru n’isi?
Uko bigaragara, Petero yafashe ijambo mu izina ry’izindi ntumwa, avuga ko, ku bihereranye n’umurimo bakoraga, bagombaga kumvira Imana kuruta abantu. Bityo rero, yerekanye ko ikirego baregaga intumwa bavuga ko zigandira ubutegetsi nta shingiro cyari gifite. Abari bagize Urukiko rw’Ikirenga rwa Kiyahudi bari bazi ko mu mateka y’ishyanga ryabo hari igihe kumvira Imana aho kumvira abantu byabaga bikwiriye rwose. Igihe Abisirayeli bari mu Misiri, hari ababyaza babiri batinye Imana aho gutinya Farawo, ntibica abana b’abahungu babaga babyawe n’abagore b’Abaheburayokazi (Kuva 1:15-17). Umwami Hezekiya yumviye Yehova, aho kumvira Umwami Senakeribu igihe yamwotsaga igitutu ngo yihakane Yehova (2 Abami 19:14-37). Ibyanditswe bya Giheburayo abari bagize Urukiko rw’Ikirenga rwa Kiyahudi bari bamenyereye, bitsindagiriza ko Yehova aba yiteze ko abagize ubwoko bwe bamwumvira.—1 Samweli 15:22, 23.
Kumvira bihesha ingororano
Hari nibura umuntu umwe mu bari bagize Urukiko rw’Ikirenga rwa Kiyahudi wakozwe ku mutima n’amagambo agira ati “ibikwiriye ni ukumvira Imana kuruta abantu.” Gamaliyeli, umucamanza wemerwaga cyane muri urwo rukiko, yatumye abari barugize bemera inama nziza yabagiriye bari mu muhezo. Yabibukije ingero zo mu bihe byahise, maze agaragaza ko bitari bikwiriye ko bivanga mu murimo w’intumwa. Yarangije agira ati “muzibukire aba bantu mubarekure, . . . mwirinde mutazaboneka ko murwanya Imana.”—Ibyakozwe 5:34-39.
Ayo magambo y’ubwenge Gamaliyeli yavuze, yatumye Urukiko rw’Ikirenga rurekura izo ntumwa. Nubwo zakubiswe, ibyo ntibyaziteye ubwoba. Ahubwo, Bibiliya iravuga iti “ntizasiba kwigisha no kuvuga ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo iminsi yose mu rusengero n’iwabo.”—Ibyakozwe 5:42.
Mbega ukuntu intumwa zahawe imigisha kubera ko zakomeje kwemeza ko Imana ari yo ifite ubutware bw’ikirenga! Abakristo b’ukuri bo muri iki gihe na bo ni uko bitwara. Abahamya ba Yehova bakomeza kubona ko Yehova ari we Mutegetsi wabo w’Ikirenga. Iyo bategetswe gukora ibinyuranyije n’amabwiriza aturuka ku Mana, basubiza nk’intumwa bati “ibikwiriye ni ukumvira Imana kuruta abantu.”
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Reba Calendrier des Témoins de Jéhovah 2006, septembre/octobre.
[Agasanduku/Amafoto yo ku ipaji ya 9]
ESE WABA WARIGEZE KWIBAZA IKI KIBAZO?
Ni gute umwanditsi w’Ivanjiri witwa Luka yamenye amagambo Gamaliyeli yabwiye abari bagize Urukiko rw’Ikirenga rwa Kiyahudi kandi bari mu muhezo? Luka ashobora kuba yarahumekewe n’Imana akamenya ayo magambo Gamaliyeli yavuze. Biranashoboka ko Pawulo (umwe mu bigishwa ba Gamaliyeli) yaba yarabwiye Luka ibyari bikubiye mu ijambo rya Gamaliyeli. Cyangwa wenda Luka yabajije umuntu wari ushyigikiye intumwa wari mu bagize Urukiko rw’Ikirenga.