Soma Ijambo ry’Imana Kandi Uyikorere mu Kuri
“Uwiteka, ujye unyigisha inzira yawe; nanjye nzajya ngendera mu murava wawe [“ukuri kwawe,” “Traduction du monde nouveau”].”—ZABURI 86:11.
1. Ni iki cy’ingenzi inomero ya mbere y’iyi gazeti yavuze ku bihereranye n’ukuri?
YEHOVA atanga umucyo n’ukuri (Zaburi 43:3). Nanone kandi, aduha ubushobozi bwo gusoma Ijambo rye, Bibiliya, no kwiga ukuri. Inomero ya mbere y’iyi gazeti—yo muri Nyakanga 1879—yagize iti “ukuri, kimwe n’akarabo koroheje kari mu butayu bw’ubuzima, gukikijwe kandi gusa n’aho gupfukiranywe n’ibyatsi bibi by’ikinyoma bishishe. Mu gihe ukubonye, ugomba guhora uri maso. Mu gihe ubonye ubwiza bwako, ugomba kwigizayo ibyatsi bibi by’ikinyoma n’amahwa y’ubufana. Mu gihe waba ushaka kugutunga, ugomba guca bugufi kugira ngo ugufate. Ntufate ururabo rumwe gusa rw’ukuri. Iyo ururabo rumwe ruza kuba ruhagije, ntihari kubaho nyinshi. Komeza kuzikorakoranya, komeza gushaka izindi.” Gusoma no kwiga Ijambo ry’Imana, bituma tugira ubumenyi nyakuri kandi tukagendera mu kuri kwayo.—Zaburi 86:11.
2. Ingaruka yabaye iyihe igihe Ezira hamwe n’abandi basomeraga Abayahudi bo muri Yerusalemu ya kera Amategeko y’Imana?
2 Igihe inkuta za Yerusalemu zari zimaze kongera kubakwa mu wa 455 M.I.C., umutambyi Ezira hamwe n’abandi, basomeye Abayahudi Amategeko y’Imana. Ibyo byakurikiwe n’Umunsi Mukuru w’Ingando waranzwe n’ibyishimo, kwicuza ibyaha, no gusezerana “isezerano ridakuka” (Nehemiya 8:1–10:1, igice cya 8:1–9:38 muri Biblia Yera). Dusoma ngo “basoma mu gitabo amategeko y’Imana gusoma kumvikana, barasobanura kugira ngo abantu bamenye ibyasomwaga” (Nehemiya 8:8). Hari bamwe bavuga ko Abayahudi batumvaga neza Igiheburayo, bityo bakaba barasobanuraga mu magambo ahinnye mu rurimi rw’Icyarameyi. Ariko kandi, nta cyo uwo murongo ugaragaza ku bihereranye no kumvikanisha amagambo y’ururimi runaka. Ezira hamwe n’abandi, basobanuye Amategeko ku buryo abantu bashoboraga kumva amahame yayo no kuyakurikiza. Ibitabo by’imfashanyigisho za Gikristo hamwe n’amateraniro, na byo bifasha mu ‘gusobanura’ Ijambo ry’Imana. Uko ni ko abasaza bashyizweho ‘bafite ubwenge bwo kwigisha,’ babigenza.—1 Timoteyo 3:1, 2; 2 Timoteyo 2:24.
Inyungu Ziramba
3. Ni izihe nyungu tubona tubikesha gusoma Bibiliya?
3 Iyo imiryango ya Gikristo isomeye hamwe Bibiliya, ishobora kubona inyungu ziramba. Imenya amategeko y’Imana kandi ikamenya ukuri ku bihereranye n’inyigisho, amagambo y’ubuhanuzi, hamwe n’izindi ngingo. Nyuma yo gusoma igice runaka cya Bibiliya, umutware w’urugo ashobora kubaza ati, ni gute ibyo bishobora kutugiraho ingaruka? Ibyo bihuriye he n’izindi nyigisho za Bibiliya? Ni gute dushobora gukoresha izo ngingo mu kubwiriza ubutumwa bwiza? Umuryango urushaho kugira ubumenyi bwimbitse mu gihe wiga Bibiliya, iyo ukoze ubushakashatsi wifashishije Index des Publications de la Société Watch Tower cyangwa se n’ayandi mashakiro yo mu bitabo bya Sosayiti. Imibumbe ibiri ya Insight on the Scriptures ishobora gushakirwamo mu buryo buzana inyungu.
4. Ni gute Yosuwa yagombaga gukurikiza itegeko ryanditswe muri Yosuwa 1:8?
4 Amahame aturuka mu Byanditswe ashobora kutuyobora mu mibereho yacu. Byongeye kandi, gusoma no kwiga ‘ibyanditswe byera bibasha kutuzanira agakiza’ (2 Timoteyo 3:15). Nitureka Ijambo ry’Imana rikatuyobora, tuzakomeza kugendera mu kuri kwayo kandi ibyifuzo byacu bitunganye bizasohozwa (Zaburi 26:3; 119:130). Nyamara ariko, tugomba gushaka kumenya, kimwe n’uko Yosuwa wasimbuye Mose yabigenje. ‘Igitabo cy’amategeko’ nticyagombaga kuva mu kanwa ke, kandi yagombaga kugisoma ku manywa na nijoro (Yosuwa 1:8). Kutareka ngo ‘igitabo cy’amategeko’ kive mu kanwa ke, byasobanuraga ko Yosuwa atagombaga kureka kubwira abandi ibintu byigisha cyavugaga. Gusoma Amategeko ku manywa na nijoro, byasobanuraga ko Yosuwa yagombaga kuyatekerezaho, kandi ko yagombaga kuyiga. Ni muri ubwo buryo intumwa Pawulo yateye Timoteyo inkunga yo kujya ‘azirikana ibyo’—akabitekerezaho—mu myifatire ye, mu murimo, no mu nyigisho. Kuba yari umusaza w’Umukristo, Timoteyo yagombaga kureba mu buryo bwihariye niba yari intangarugero mu mibereho ye, kandi ko yigishaga ukuri kw’Ibyanditswe.—1 Timoteyo 4:15.
5. Ni iki tugomba gukora kugira ngo tubone ukuri kw’Imana?
5 Ukuri kw’Imana ni ubutunzi butagereranywa. Kugira ngo kuboneke bisaba gucukumbura, gukomeza gushakashaka mu Byanditswe ubutadohoka. Nitumera nk’abana bigishwa n’Umwigisha Mukuru, ni bwo gusa tuzagira ubwenge kandi tukamenya gutinya Yehova mu buryo burangwa no kubaha (Imigani 1:7; Yesaya 30:20, 21). Birumvikana ariko ko tugomba kwiyumvisha ibintu mu buryo buhuje n’Ibyanditswe (1 Petero 2:1, 2). Abayahudi b’i Beroya “bari beza kuruta ab’i Tesalonike, kuko bakīranye ijambo ry’Imana umutima ukunze, bashaka mu byanditswe iminsi yose, kugira ngo bamenye yuko ibyo [ba Pawulo] bababwiye ari iby’ukuri koko.” Aho kugira ngo ab’i Beroya bagawe, bashimiwe kuba barabigenje batyo.—Ibyakozwe 17:10, 11.
6. Kuki Yesu yagaragaje ko gushaka mu Byanditswe kutagize icyo kumarira Abayahudi bamwe?
6 Yesu yabwiye Abayahudi bamwe ati “murondora mu byanditswe, kuko mwibwira ko muri byo arimo mufite ubugingo buhoraho; kandi ari byo bimpamya. Nyamara mwanze kuza aho ndi, ngo muhabwe ubugingo” (Yohana 5:39, 40). Bashakaga mu Byanditswe bafite intego nziza—yuko byashoboraga kubayobora ku buzima. Koko rero, mu Byanditswe harimo ubuhanuzi bwa Kimesiya bwerekezaga kuri Yesu ko ari we nzira y’ubuzima. Ariko Abayahudi baramwanze. Ku bw’ibyo rero, gushaka mu Byanditswe nta mumaro byabagiriye.
7. Ni iki kigomba gukorwa kugira ngo umuntu arusheho gusobanukirwa Bibiliya, kandi kuki?
7 Kugira ngo turusheho kumenya Bibiliya, dukeneye kugira ubuyobozi bw’umwuka w’Imana, cyangwa imbaraga rukozi. “Umwuka [u]rondora byose, ndetse n’amayoberane y’Imana” kugira ngo utange ibisobanuro byayo (1 Abakorinto 2:10). Abakristo b’i Tesalonike bagombaga ‘kugerageza byose’ mu buhanuzi ubwo ari bwo bwose babaga bumvise (1 Abatesalonike 5:20, 21). Igihe Pawulo yandikiraga Abatesalonike (ahagana mu wa 50 I. C.), igice cy’Ibyanditswe bya Kigiriki cyari cyaramaze kwandikwa, cyari kigizwe n’Invajiri ya Matayo yonyine. Bityo rero, Abatesalonike n’ab’i Beroya bashoboraga kugerageza byose, uko bigaragara basesengura ubuhinduzi bw’Ikigiriki bw’Ibyanditswe bya Giheburayo bwitwa La Septante. Bagombaga gusoma no kwiga Ibyanditswe, kandi natwe ni uko.
Ni Iby’Ingenzi Kuri Bose
8. Kuki abasaza bashyizweho bagomba kugira ubumenyi bwa Bibiliya mu rugero ruhanitse?
8 Abasaza bashyizweho, bagombye kugira ubumenyi bwa Bibiliya mu rugero ruhanitse. Bagomba kuba ‘bafite ubwenge bwo kwigisha’ kandi ‘bakomeza ijambo ryo kwizerwa.’ Umugenzuzi Timoteyo yagombaga ‘gukwiriranya neza ijambo ry’ukuri’ (1 Timoteyo 3:2; Tito 1:9; 2 Timoteyo 2:15). Nyina Unike hamwe na nyirakuru Loyisi, bari baramwigishije inyandiko zera uhereye mu buto bwe, bamucengezamo ‘ukwizera kutaryarya,’ n’ubwo se yari umuntu utizera (2 Timoteyo 1:5; 3:15). Ababyeyi bizera bagomba kurera abana babo ‘babahana babigisha iby’Umwami wacu,’ kandi abasaza bafite abana bagomba mu buryo bwihariye kuba bafite “abana bizera, kandi bataregwa ko ari inkubaganyi cyangwa ibigande” (Abefeso 6:4; Tito 1:6). Bityo rero, tugomba gufatana uburemere akamaro ko gusoma, kwiga, no gushyira mu bikorwa Ijambo ry’Imana, uko imimerere turimo yaba imeze kose.
9. Kuki ari ngombwa kwiga Bibiliya twifatanije na bagenzi bacu b’Abakristo?
9 Nanone, tugomba kwiga Bibiliya twifatanije n’abandi duhuje ukwizera. Pawulo yashakaga ko Abakristo b’i Tesalonike baganira ku nama ye, buri muntu na mugenzi we (1 Abatesalonike 4:18). Nta bundi buryo bwiza kurushaho bwo kongera ubumenyi bwacu ku byerekeye ukuri burenze ubwo kwifatanya n’abandi bigishwa bashishikazwa no gusuzuma Ibyanditswe. Uyu mugani ukurikira, ni uw’ukuri: “uko icyuma gityaza ikindi, ni ko umuntu akaza mugenzi we” (Imigani 27:17). Igikoresho gikozwe mu cyuma gishobora kugwa umugese mu gihe cyaba kidakoreshejwe buri gihe kandi ngo gityazwe. Muri ubwo buryo natwe tugomba guterana buri gihe no gutyazanya tugezanyaho ubumenyi twungukiwe tubikesha gusoma, kwiga, no gutekereza ku Ijambo ry’Imana ry’ukuri (Abaheburayo 10:24, 25). Byongeye kandi, ubwo ni bwo buryo bwonyine dushobora kumenya niba twungukirwa n’urumuri rwo mu buryo bw’umwuka.—Zaburi 97:11; Imigani 4:18.
10. Kugendera mu kuri bisobanura iki?
10 Mu gihe twiga Ibyanditswe, dushobora mu buryo bukwiriye gusaba Imana mu isengesho nk’uko umwanditsi wa Zaburi yabigenje agira ati “ohereza umucyo wawe n’umurava wawe [“ukuri kwawe,” MN ], binyobore” (Zaburi 43:3). Niba twifuza kwemerwa n’Imana, tugomba kugendera mu kuri kwayo (3 Yohana 3, 4). Ibyo bikubiyemo kwitondera ibyo idusaba no kuyikorera mu budahemuka kandi nta buryarya (Zaburi 25:4, 5; Yohana 4:23, 24). Tugomba gukorera Yehova mu kuri, nk’uko byahishuwe mu Ijambo rye kandi bigasobanurwa mu bitabo by’‘umugaragu ukiranuka w’ubwenge’ (Matayo 24:45-47). Ibyo bisaba ubumenyi nyakuri by’Ibyanditswe. Ni gute rero tugomba gusoma kandi tukiga Ijambo ry’Imana? Mbese, tugomba guhera mu Itangiriro igice cya 1, umurongo wa 1, tukarangiza ibitabo 66? Rwose, buri Mukristo wese ufite Bibiliya yuzuye mu rurimi rwe, agomba kuyisoma kuva mu Itangiriro kugeza mu Byahishuwe. Kandi intego yacu mu gusoma Bibiliya n’ibitabo by’imfashanyigisho bya Gikristo, igomba kuba iyo kurushaho gusobanukirwa ukuri kwinshi kw’Ibyanditswe, uko Imana yatumye kuboneka binyuriye ku “mugaragu ukiranuka.”
Soma Ijambo ry’Imana mu Ijwi Ryumvikana
11, 12. Kuki ari iby’ingirakamaro ko Bibiliya yasomwa mu ijwi ryumvikana mu materaniro?
11 Dushobora gusoma bucece igihe turi twenyine. Nyamara ariko, mu bihe bya kera, gusoma mu buryo bwa bwite byakorwaga mu ijwi ryumvikana. Ubwo Umunyetiyopiya w’inkone yagendaga mu igare rye, umubwirizabutumwa Filipo yaje kumwumva asoma igitabo cy’umuhanuzi Yesaya (Ibyakozwe 8:27-30). Ijambo ry’Igiheburayo ryahinduwemo “gusoma,” mbere na mbere risobanurwa ngo “guhamagara.” Bityo rero, abadashobora gusoma bucece ngo bumve ibyo basoma, ntibagombye kubuzwa kuvuga buri jambo mu ijwi ryumvikana. Icy’ingenzi ni ukwiga ukuri binyuriye mu gusoma Ijambo ry’Imana ryanditswe.
12 Ni iby’ingirakamaro ko Bibiliya yasomwa mu ijwi ryumvikana mu materaniro ya Gikristo. Intumwa Pawulo yateye inkunga umukozi mugenzi we Timoteyo ati “ujye ugira umwete wo gusoma, no guhugura, no kwigisha.” (1 Timoteyo 4:13, ayo magambo ari mu nyuguti ziberamye ni twe twayanditse dutyo.) Pawulo yabwiye Abakolosayi ati “uru rwandiko nimumara kurusomerwa, ruzasomerwe n’Itorero ry’i Lawodikiya, namwe muzasome uruzava i Lawodikiya” (Abakolosayi 4:16). No mu Byahishuwe 1:3 hagira hati “hahirwa usoma amagambo y’ubu buhanuzi, hahirwa n’abayumva, bakitondera ibyanditswe muri bwo: kuko igihe kiri bugufi.” Ku bw’ibyo, utanga disikuru mu ruhame, agomba gusoma imirongo yo muri Bibiliya kugira ngo ishyigikire ibyo abwira itorero.
Uburyo bwo Kwiga Bushingiye ku Mitwe y’Ibiganiro
13. Ni ubuhe buryo bwo kwiga ukuri kwa Bibiliya burushaho kwihuta, kandi se, ni iki gishobora kudufasha kubona aho imirongo y’Ibyanditswe iherereye?
13 Kwiga gushingiye ku mitwe y’ibiganiro, ni uburyo bwihuta kurushaho bwo kumenya ukuri kw’Ibyanditswe. Amashakiro akubiyemo urutonde rw’amagambo ya Bibiliya akurikirana mu buryo bwa arifu buhuje n’amagambo ayakikije hakurikijwe igitabo, igice, n’umurongo, bituma kubona imirongo irebana n’ingingo runaka, byoroha. Kandi iyo mirongo ishobora guhuzwa n’iyindi, kuko Uwandikishije Bibiliya ativuguruza. Binyuriye ku mwuka wera, yahumekeye abantu bagera kuri 40, kugira ngo bandike Bibiliya mu gihe cy’ibinyejana 16, kandi kuyiga mu buryo bushingiye ku mitwe y’ibiganiro, ni bwo buryo bwo kwiga ukuri bwakoreshejwe mu buryo bugira ingaruka nziza, mu gihe cy’imyaka myinshi.
14. Kuki Ibyanditswe bya Giheburayo n’Ibyanditswe bya Gikristo bya Kigiriki bigomba kwigirwa hamwe?
14 Ugushimira kwacu kubera ukuri kwa Bibiliya, kwagombye kudusunikira gusoma no kwiga Ibyanditswe bya Kigiriki bya Gikristo hamwe n’Ibyanditswe bya Giheburayo. Ibyo bizatwereka ukuntu Ibyanditswe bya Kigiriki bihuza n’umugambi w’Imana, kandi bizatuma dusobanukirwa ubuhanuzi bwo mu Byanditswe bya Giheburayo (Abaroma 16:25-27; Abefeso 3:4-6; Abakolosayi 1:26). Ku bihereranye n’ibyo, Bibiliya yitwa Les Saintes Écritures—Traduction du monde nouveau, ni ingirakamaro cyane. Yateguwe n’abagaragu b’Imana bitanze, baboneye inyungu mu bumenyi bwiyongereye buboneka ubu buhereranye n’inyandiko y’umwimerere ya Bibiliya, kimwe n’imimerere yariho igihe yandikwaga hamwe n’imvugo yakoreshwaga. Nanone kandi, ubufasha bwo kwiga Bibiliya Yehova yatanze binyuriye ku “mugaragu ukiranuka w’ubwenge,” ni ingenzi.
15. Ni gute wakwerekana ko kuvana amagambo hirya no hino muri Bibiliya bikwiriye?
15 Hari abashobora kuvuga bati ‘ibitabo byanyu bisubiramo amagambo ya Bibiliya incuro zibarirwa mu bihumbi, ariko se, ni kuki muyatoragura hirya no hino?’ Mu gufata amagambo hirya no hino mu bitabo 66 bya Bibiliya, ibyo bitabo biba byerekana ibihamya byinshi byahumetswe bigaragaza ukuri kw’inyigisho runaka. Yesu ubwe na we yakoresheje ubwo buryo bwo kwigisha. Igihe atanga Ikibwiriza cye cyo ku Musozi, yagiye asubiramo amagambo yo mu Byanditswe bya Giheburayo incuro zigera kuri 21. Iyo disikuru ikubiyemo imvugo eshatu zo mu Kuva, ebyiri zo mu Balewi, imwe yo mu Kubara, esheshatu zo mu Gutegeka kwa Kabiri, imwe yo mu Bami ba Kabiri, enye zo muri za Zaburi, eshatu zo muri Yesaya, n’imwe yo muri Yeremiya. Mu kubigenza atyo, ese Yesu yaba ‘atari agamije kugira icyo yerekana’? Oya, kuko “yabigishaga nk’ufite ubutware ntase n’abanditsi babo.” Byagenze bityo kuko Yesu yashingiraga inyigisho ze ku Ijambo ry’Imana ryanditswe (Matayo 7:29). Intumwa Pawulo na yo ni ko yabigenje.
16. Ni ayahe magambo yo mu Byanditswe Pawulo yakoresheje mu Baroma 15:7-13?
16 Mu mirongo y’Ibyanditswe iri mu Baroma 15:7-13, Pawulo yavuze amagambo y’ahantu hatatu ho mu Byanditswe bya Giheburayo—ni ukuvuga ahahereranye n’Amategeko, Abahanuzi, na za Zaburi. Yagaragaje ko Abayahudi n’Abanyamahanga bari gusingiza Imana, bityo rero, Abakristo bakaba baragombaga kwakira abantu bo mu mahanga yose. Pawulo yagize ati “mwemerane, nk’uko Kristo na we yabemeye, kugira ngo Imana ihimbazwe. Ndavuga yuko Kristo yabaye umukozi w’abakebwe wo kubagaburira iby’Imana, ku bw’ukuri kwayo, kugira ngo asohoze ibyo ba sogokuruza basezeranijwe, kandi ngo abanyamahanga bahimbarize Imana imbabazi zayo, nk’uko byanditswe [muri Zaburi 18:49] ngo ‘nzavuga ishimwe ryawe mu mahanga, kandi nzaririmbira izina ryawe.’ Kandi [mu Gutegeka 32:43] ngo ‘banyamahanga mwese mwe, mwishimane n’ubwoko bwayo.’ Kandi [muri Zaburi 117:1] ngo ‘banyamahanga mwese mwe, mushime Uwiteka: kandi amoko yose amuhimbaze.’ Yesaya [11:1, 10] na we yarabisongeye ati ‘hazabaho igitsina cya Yesayi, ni we uzahaguruka gutwara abanyamahanga, ni na we abanyamahanga baziringira.’ Imana nyir’ibyiringiro ibuzuze umunezero wose n’amahoro biheshwa no kwizera, kugira ngo murusheho kwiringira, mubiheshejwe n’imbaraga z’[u]mwuka [w]era.” Muri ubwo buryo bwo gukoresha imitwe y’ibiganiro, Pawulo yerekanye uburyo bwo kuvuga imirongo y’Ibyanditswe kugira ngo ukuri kwa Bibiliya kugaragare.
17. Abakristo bifashisha imirongo y’Ibyanditswe bayivanye hirya no hino muri Bibiliya yose uko yakabaye bahuje n’ubuhe buryo bwakoreshejwe mbere?
17 Urwandiko rwa mbere rwahumetswe rw’intumwa Petero, rukubiyemo imvugo 34 zavanywe mu bitabo cumi by’Amategeko, iby’Abahanuzi, no muri za Zaburi. Mu rwandiko rwe rwa kabiri, Petero asubiramo amagambo yo mu bitabo bitatu [by’Ibyanditswe bya Giheburayo] incuro zigera kuri esheshatu. Ivanjiri ya Matayo ifite imvugo 122 zo mu Itangiriro kugeza muri Malaki. Mu bitabo 27 bigize Ibyanditswe bya Kigiriki, harimo imvugo 320 zitaziguye zo mu Itangiriro kugeza muri Malaki, kimwe n’izindi ncuro zibarirwa mu magana zerekeza ku Byanditswe bya Giheburayo. Mu buryo buhuje n’ibyo tumaze kubona bihereranye n’urugero rwatanzwe na Yesu, kandi rugakurikizwa n’intumwa ze, iyo Abakristo bo muri iki gihe biga ingingo y’Ibyanditswe bakoresheje imitwe y’ibiganiro, bifashisha imirongo bavanye hirya no hino muri Bibiliya yose uko yakabaye. Ibyo biberanye n’iyi “minsi y’imperuka” mu buryo bwihariye, igihe ibyinshi byo mu Byanditswe bya Giheburayo na Kigiriki birimo bisohora (2 Timoteyo 3:1). ‘Umugaragu ukiranuka’ ashyira bene ubwo buryo bwo gukoresha Bibiliya mu bitabo bye, ariko nta na rimwe agira icyo yongera cyangwa agabanya ku Ijambo ry’Imana.—Imigani 30:5, 6; Ibyahishuwe 22:18, 19.
Gendera mu Kuri Buri Gihe
18. Kuki tugomba ‘kugendera mu kuri’?
18 Nta cyo tugomba kugabanya kuri Bibiliya, kuko inyigisho za Gikristo zose uko zakabaye, ziri mu Ijambo ry’Imana, ari “ukuri” cyangwa “ukuri k’ubutumwa bwiza.” Kwifatanya n’uko kuri—ni ukuvuga ‘kukugenderamo’—ni iby’ingenzi cyane kugira ngo tuzabone agakiza (Abagalatiya 2:5; 2 Yohana 4; 1 Timoteyo 2:3, 4). Kubera ko Ubukristo ari “inzira y’ukuri,” mu gihe dufasha abandi mu guteza imbere inyungu zabwo, tuba ‘abafatanya gukorera ukuri.’—2 Petero 2:2; 3 Yohana 8.
19. Ni gute dushobora ‘kugendera mu kuri’?
19 Kugira ngo ‘tugendere mu kuri,’ tugomba gusoma Bibiliya kandi tukifashisha ubufasha bwo mu buryo bw’umwuka duhabwa n’Imana binyuriye ku “mugaragu ukiranuka” (3 Yohana 4). Nimucyo rero tubigenze dutyo ku bw’inyungu zacu no kugira ngo dushobore kwigisha abandi ku bihereranye na Yehova Imana, Yesu Kristo, hamwe n’umugambi w’Imana. Nanone kandi, nimucyo tube abantu bashimira ku bw’uko umwuka wa Yehova udufasha kugira ngo dusobanukirwe Ijambo rye kandi tukabasha kumukorera mu kuri.
Ni Gute Wasubiza?
◻ Ni izihe zimwe mu nyungu ziramba zibonerwa mu gusoma Bibiliya?
◻ Kuki ari ngombwa kwiga Bibiliya twifatanyije na bagenzi bacu duhuje ukwizera?
◻ Kuki bikwiriye kwifashisha imirongo y’Ibyanditswe tuyivanye ahantu hatandukanye muri Bibiliya yose?
◻ ‘Kugendera mu kuri’ bisobanura iki, kandi ni gute dushobora kubigenza dutyo?
[Ifoto yo ku ipaji ya 10]
Babyeyi, nimwigishe abana banyu Ibyanditswe
[Ifoto yo ku ipaji ya 11]
Mu Kibwiriza cye cyo ku Musozi, Yesu yasubiyemo amagambo avanye ahantu hatandukanye mu Byanditswe bya Giheburayo