-
Bibiliya irimo ubutumwa buturuka ku ManaIshimire Ubuzima Iteka Ryose—Amasomo Yagufasha Kwiga Bibiliya
-
-
6. Igitabo cyafasha abantu bose
Bibiliya ni cyo gitabo cyahinduwe mu ndimi nyinshi kandi kigera ku bantu benshi kuruta ibindi byose. Musome mu Byakozwe 10:34, 35, hanyuma muganire ku bibazo bikurikira:
Kuki Imana yifuza ko Ijambo ryayo rishyirwa mu ndimi nyinshi kandi rikagera ku bantu benshi?
Ni iki ukundira Bibiliya?
Abantu hafi
100%
bashobora kubona Bibiliya
mu rurimi rwabo
Bibiliya yose cyangwa ibice byayo
iboneka mu ndimi
zirenga
3.000
Hamaze gusohoka Bibiliya zigera kuri
Miriyari eshanu
kandi nta kindi gitabo cyagejeje kuri uwo mubare
-
-
Jya uharanira ubumwe mu itoreroIshimire Ubuzima Iteka Ryose—Amasomo Yagufasha Kwiga Bibiliya
-
-
4. Uko warwanya urwikekwe n’ivangura
Twifuza gukunda abavandimwe na bashiki bacu bose. Ariko hari igihe kwiyumvamo abantu dufite ibyo dutandukaniyeho bitugora. Ni iki cyadufasha kurwanya urwo rwikekwe? Musome mu Byakozwe 10:34, 35, hanyuma muganire ku bibazo bikurikira:
Yehova yemerera abantu n’ingeri zose kuba Abahamya be. Ibyo byagombye gutuma ubona ute abantu mufite ibyo mutandukaniyeho?
Ni uruhe rwikekwe cyangwa ivangura rikunze kugaragara mu gace k’iwanyu ukwiriye kwirinda?
Musome mu 2 Abakorinto 6:11-13, hanyuma muganire ku kibazo gikurikira:
Ni iki cyagufasha gukunda abavandimwe na bashiki bacu batandukanye?
-