ISOMO RYA 56
Jya uharanira ubumwe mu itorero
Iyo turi kumwe n’abo duhuje ukwizera, twumva tumeze nk’Umwami Dawidi wavuze ati “mbega ukuntu ari byiza kandi bishimishije ko abavandimwe babana bunze ubumwe” (Zaburi 133:1)! Ubwo bumwe ntibupfa kwizana. Buri wese agira uruhare mu gutuma itorero rikomeza kunga ubumwe.
1. Ni iki kiranga abagize ubwoko bw’Imana?
Uramutse ugiye mu materaniro mu kindi gihugu, ushobora kutumva ururimi bavuga. Ariko hari ibintu byinshi bishobora gutuma wumva wisanga. Kubera iki? Ni ukubera ko ku isi hose twiga Bibiliya twifashishije inyandiko zimwe. Nanone dukora uko dushoboye tukagaragarizanya urukundo. Aho twaba turi hose, ‘twambaza izina rya Yehova, tukamukorera dufatanye urunana.’—Zefaniya 3:9.
2. Twakora iki kugira ngo itorero rirusheho kunga ubumwe?
Bibiliya igira iti “mukundane cyane mubikuye ku mutima” (1 Petero 1:22). Iyo nama wayikurikiza ute? Jya wita ku mico myiza y’abandi, aho kwibanda ku ntege nke zabo. Aho guhorana n’abantu mufite ibyo muhuriyeho, jya ugerageza kumenyana n’abavandimwe na bashiki bacu mufite ibyo mutandukaniyeho. Nanone jya ukora uko ushoboye wikuremo urwikekwe cyangwa ivangura iryo ari ryose ryaba rikurimo.—Soma muri 1 Petero 2:17.a
3. Wakora iki mu gihe ugize icyo upfa n’Umukristo mugenzi wawe?
Nubwo twunze ubumwe, ntidutunganye. Hari igihe bagenzi bacu batubabaza cyangwa natwe tukabababaza. Ni yo mpamvu Ijambo ry’Imana ritugira inama igira iti “mukomeze . . . kubabarirana. Ndetse nk’uko Yehova yabababariye rwose, abe ari ko namwe mubabarirana.” (Soma mu Bakolosayi 3:13.) Twababaje Yehova kenshi, ariko yagiye atubabarira. Ubwo rero aba yiteze ko natwe tubabarira abavandimwe bacu. Mu gihe umenye ko hari umuntu wababaje, jya umusanga mukemure ikibazo mufitanye.—Soma muri Matayo 5:23, 24.b
IBINDI WAMENYA
Reba icyo wakora kugira ngo utume mu itorero harangwa amahoro n’ubumwe.
4. Uko warwanya urwikekwe n’ivangura
Twifuza gukunda abavandimwe na bashiki bacu bose. Ariko hari igihe kwiyumvamo abantu dufite ibyo dutandukaniyeho bitugora. Ni iki cyadufasha kurwanya urwo rwikekwe? Musome mu Byakozwe 10:34, 35, hanyuma muganire ku bibazo bikurikira:
Yehova yemerera abantu n’ingeri zose kuba Abahamya be. Ibyo byagombye gutuma ubona ute abantu mufite ibyo mutandukaniyeho?
Ni uruhe rwikekwe cyangwa ivangura rikunze kugaragara mu gace k’iwanyu ukwiriye kwirinda?
Musome mu 2 Abakorinto 6:11-13, hanyuma muganire ku kibazo gikurikira:
Ni iki cyagufasha gukunda abavandimwe na bashiki bacu batandukanye?
5. Jya ubabarira abandi kandi wiyunge na bo
Yehova aratubabarira nubwo atazigera akenera ko tumubabarira. Musome muri Zaburi 86:5, hanyuma muganire ku bibazo bikurikira:
Ni mu buhe buryo imbabazi za Yehova ari nyinshi cyane?
Kuki wishimira ko Yehova atubabarira?
Ni ibihe bintu bishobora gutuma tutabana amahoro n’abandi?
Ni iki cyadufasha kwigana Yehova tugakomeza kunga ubumwe n’abavandimwe na bashiki bacu? Musome mu Migani 19:11, hanyuma muganire ku kibazo gikurikira:
Mu gihe umuntu akubabaje cyangwa akakurakaza, wakora iki ngo mukomeze kubana mu mahoro?
Hari igihe tubabaza abandi. Mu gihe bigenze bityo twakora iki? Murebe VIDEWO, hanyuma muganire ku kibazo gikurikira.
Mushiki wacu uvugwa muri iyi videwo yakoze iki kugira ngo yiyunge na mugenzi we?
6. Jya wibanda ku mico myiza y’abavandimwe na bashiki bacu
Uko tugenda turushaho kumenya abavandimwe na bashiki bacu, ni ko turushaho kumenya imico myiza yabo ndetse n’intege nke zabo. Twakora iki ngo twibande ku mico myiza yabo? Murebe VIDEWO, hanyuma muganire ku kibazo gikurikira.
Ni iki cyagufasha kubona imico myiza y’abavandimwe na bashiki bacu?
Yehova yibanda ku mico myiza yacu. Musome mu 2 Ngoma 16:9a, hanyuma muganire ku kibazo gikurikira:
Kumenya ko Yehova yibanda ku mico myiza yawe, bituma wiyumva ute?
UKO BAMWE BABYUMVA: “Kugira ngo mbabarire umuntu, agomba kubanza kunsaba imbabazi.”
Kuki twagombye guhora twiteguye kubabarira abandi?
INCAMAKE
Kugira ngo uharanire ubumwe mu itorero, jya ubabarira abandi kandi ukunde abavandimwe na bashiki bacu bose.
Ibibazo by’isubiramo
Wakora iki ngo utsinde urwikekwe n’ivangura?
Wakora iki mu gihe wagiranye ikibazo n’Umukristo mugenzi wawe?
Kuki wifuza kwigana Yehova ukababarira abandi?
AHANDI WABONA IBISOBANURO
Reba uko umugani Yesu yaciye ushobora kudufasha kwirinda gucira abandi urubanza.
Ese ni ngombwa ko dusaba imbabazi no mu gihe twumva nta kosa twakoze?
“Gusaba imbabazi byimakaza amahoro” (Umunara w’Umurinzi, 1 Ugushyingo 2002)
Reba icyafashije abagabo babiri bo mu gihugu cyarimo ivangura rishingiye ku moko kunga ubumwe by’ukuri.
Johny na Gideon: Bahoze ari abanzi none ubu ni abavandimwe (6:42)
Reba uko wakemura ikibazo ufitanye na mugenzi wawe, kitarahungabanya amahoro y’itorero.
“Jya ukemura ibibazo mu rukundo” (Umunara w’Umurinzi, Gicurasi 2016)
a Ibisobanuro bya 6 bisobanura uko urukundo rutuma Abakristo birinda gukwirakwiza indwara zandura.
b Ibisobanuro bya 7 bigaragaza uko Abakristo bakemura ibibazo bagiranye bifitanye isano n’ubucuruzi n’ibirebana n’amategeko.