Ibibazo by’abasomyi
Kuki abigishwa bamaze kumva ko Petero wari wafunzwe yari ku rugi, bavuze ngo “ni marayika we”?—Ibyakozwe 12:15.
Abigishwa bashobora kuba baratekereje bibeshya ko intumwa y’umumarayika yari ihagarariye Petero ari yo yari ihagaze ku irembo. Reka turebe imirongo ikikije uwo twavuze.
Herode wari warishe Yakobo ni we wari wafashe Petero. Ku bw’ibyo, abigishwa bari bafite impamvu zumvikana zo gutekereza ko Petero na we ari uko byari kumugendekera. Petero wari mu nzu y’imbohe aboheshejwe iminyururu, yari arinzwe n’abasirikare bane bane bagendaga basimburana. Hanyuma ijoro rimwe, marayika yaramubohoye mu buryo bw’igitangaza kandi amukura mu nzu y’imbohe. Ubwo amaherezo Petero yamenyaga ibyarimo biba, yagize ati “noneho menye by’ukuri yuko Umwami Imana yatumye marayika wayo, ikankura mu maboko ya Herode.”—Ibyakozwe 12:1-11.
Petero yahise ajya kwa Mariya nyina wa Yohana Mariko, ahari hateraniye abigishwa benshi. Igihe yakomangaga ku rugi rw’irembo, umuja witwaga Rode yagiye kureba uwo ari we. Amaze kumenya ijwi rya Petero, yarirutse ajya kubibwira abandi atari yamukingurira. Abigishwa babanje kwanga kwemera ko ari Petero wari uhagaze aho ku irembo. Ahubwo bibwiraga bibeshya bati “ni marayika we.”—Ibyakozwe 12:12-15.
Mbese abigishwa baba baratekereje ko Petero bari bamaze kumwica maze uwo ukaba wari umwuka wavuye mu mubiri we wari ku irembo? Ibyo ntibyari gushoboka, kubera ko abigishwa ba Yesu bari bazi ukuri kw’Ibyanditswe ku bihereranye n’abapfuye, ko abapfuye bo “nta cyo bakizi” (Umubwiriza 9:5, 10). None se, ni iki abigishwa bashakaga kuvuga igihe bagiraga bati “ni marayika we”?
Abigishwa ba Yesu bari bazi ko mu gihe cyose cy’amateka, abamarayika bagiye bafasha abagaragu b’Imana buri muntu ku giti cye. Urugero, Yakobo yavuze ibya ‘marayika wamucunguye mu bibi byose’ (Itangiriro 48:16). Kandi Yesu yavuze ibihereranye n’umwana yari yahagaritse hagati yabo, abwira abigishwa be ati “mwirinde mudasuzugura umwe muri aba bana bato. Ndababwira yuko abamarayika babo bo mu ijuru bahora bareba mu maso ha Data wo mu ijuru.”—Matayo 18:10.
Igishishikaje, ni uko hari Bibiliya ihindura ijambo agʹge·los (“marayika”) mo “intumwa” (Young’s Literal Translation of the Holy Bible). Uko bigaragara, bamwe mu Bayahudi bizeraga ko buri mugaragu w’Imana afite umumarayika, ari we “marayika murinzi.” Birumvikana ko Ijambo ry’Imana ritatwigisha mu buryo buziguye ko twabona ibintu dutyo. Icyakora, birashoboka ko igihe abigishwa bagiraga bati “ni marayika we,” baba baratekerezaga ko intumwa y’umumarayika yari ihagarariye Petero ari yo yari ihagaze ku irembo.