Ubutabera kuri bose bushyizweho n’umucamanza washyizweho n’Imana
“Kuko Se arind’Umwana we . . . imanza zose yazeguriye Umwana.”—YOHANA 5:20, 22, MN
1. Kimwe n’abantu bo mu kinyejana cya mbere ni ibihe bibazo ukwiriye kwibazaho?
MBESE ni buremere ki uha ubutabera? Mbese wagera hehe kugira ngo umenye neza ko wabonye ubutabera nyabwo kandi uzabe uriho igihe buzaba buganje ku isi yose? Ugomba gutekereza kuri ibyo bibazo nk’uko abagabo n’abagore b’Abanyatenai bakomeye babigenje.
2, 3. (a) Ni iyihe mitekerereze yatumye Paulo ahendahendera abanyatenai kwihana? (b) Ni kuki ukwihana ari ikintu cyatangaje abari bateze amatwi Paulo?
2 Bateze amatwi disikuru y’icyamamare yavuzwe na Paulo imbere y’imbuga ya Areopago. Iyo ntumwa ya Kristo yarabanje ibafasha gutekereza k’uko hariho Imana imwe rukumbi, Umuremyi, dukesha ubuzima. Iyo mitekerereze yatumye hafatwa uyu mwanzuro uboneye: Imana tuyikesha byinshi. Paulo ageze aho muri disikuru ye yaravuze ngo: “Nukw’iyo minsi yo kujijwa [byatumaga basenga ibigirwamana] Imana yarayirengagije; ariko nonehw’itegek’abantu bose bari hose kwihana.”—Ibyakozwe 17:30.
3 Kwihana, ni ijambo rishya ryatangaje abantu bari bateze amatwi Paulo. Ni koko ku Bagereki ba kera kwihana byari ukubabazwa n’ikintu kibi umuntu yakoze cyangwa ijambo yavuze hanyuma umuntu akicuza icyo yabikoreye. Ariko kandi nkuko igitabo kimwe kibivuga kwihana ntabwo “byavugaga ko umuntu ahindura imico ye, agahinduki ra, imyifatire ye yose igahinduka mishya.”
4. Ni iyihe mitekerereze iboneye ishyigikira amagambo ya Paulo yerekeranye no kwihana?
4 Nyamara turiyumvisha twese impavu umuntu agomba kwihana mu buryo burebure. Dukurikire uko, Paulo abivuga. Kubera ko abantu bose bakesha Imana ubuzima, bose bafite ibyo bazabazwa, ubwo rero birakwiye rwose ko Umuremyi yashaka ko abantu bamumenya. Niba amahame n’ubushake bye Abanyatenai batari babizi, bagombaga kubimenya bakihana kugira ngo bahuze ubuzima bwabo n’ibyo bazi, mu mihati yose bakoresha kugira ngo babigereho. Ibyo ni byo Paulo atwereka mu mwanzuro we ufite ingufu: “Kuko yashyizeho umunsi wo gucirah’urubanza rw’ukuri rw’abari mw’isi bose, izarucish’umuntu yatoranije: kand’ibyo yabihamirij’abantu bose, ubgo yamuzuye.”—Ibyakozwe 17:31.
5. Disikuru ya Paulo yatumye abari bamuteze amatwi bakora iki, kandi ni ukubera iki?
5 Uwo murongo ucukumbuye cyane kandi uvanaho ugushidikanya kose, ukwiriye gusuzumwa birambuye, kuko utanga ibyiringiro ku butabera bugiye gushyirwaho vuba ku isi. Reba nawe aya magambo akoreshwa nka: “yashyizeh’umunsi,” “gucirah’urubanza rw’ukuri rw’abari mw’isi bose,” “izarucish’umuntu yatoranije, “ubwo yamuzuye.” Ayo magambo ya nyuma ngo “ubgo yamuzuye” yazanye akantu mu bari bateze amatwi Paulo. Bamwe baramusetse cyane, nkuko tubibona mu mirongo ya 32-34, abandi ntibongera kumutega amatwi, ariko bamwe baramwemeye maze barihana. Mbese niba twebwe dufite inyota y’ubutabera nyabwo, takwerekaha ubwenge kurusha abenshi mu Banyatenai, ni ikintu cyo kwitondera cyane kuri twebwe. Kugira ngo dushobore kwiyumvisha neza umurongo wa 31 dusuzume mbere na mbere aya magambo: gucirah’urubanza rw’ukuri rw’abari mw’isi bose.” Mbese uwo ni nde? Ni ayahe mahame akurikiza mu byerekeranye n’ubutabera?
6. Ni iki kitubwira byinshi ku Uwashyizeho umunsi wo gucira isi urubanza?
6 Ibyakozwe 17:30 harerekana uwo Paulo yavugaga Imana y’ukuri, Iyaduhaye ubuzima, Umuremyi wacu, imenyesha abantu bose ko bagomba kwihana. Ibikorwa by’Imana bimutubwiraho byinshi cyane, ariko amahame ye y’ubutabera agaragara neza muri Bibiliya, icyo gitabo gisobanura imishyikirano abantu nka Mose bagiranye na yo kandi kigatanga amategeko yahaye Isiraeli.
Urubanza n’ubutabera bwoko ki?
7. Ni ubuhe buhamya Paulo yatanze ku butabera bwa Yehova?
7 Birashoboka ko waba uzi ko mu myaka mirongo, Mose yari afitanye imishyikirano ya bugufi na Yehova, ku buryo Imana yashoboye kwivuganira na Mose n’akanwa kabo,’(Kubara 12:8) Mose yari azi ibyo Yehova yamukoreraga n’ibyo yakoreraga abandi bantu hamwe n’ayandi mahanga. Ari hafi kurangiza ubuzima bwe, hari ukuntu yavuze Imana mu buryo buhamye ngo: “Icyo Gitare, umurimo wacy’uratunganye rwose, ingeso zacyo zose n’izo gukiranuka: n’Imana y’inyamurava, itarimo gukiranirwa, ic’Imanza zitabera, iratunganye.”—Gutegeka 32:4.
8. Ni kuki twagombye kwita ku magambo ya Elihu yerekeranye n’ubutabera?
8 Turebe n’ubuhamya bwa Elihu. Uwo mugabo wari uzwiho ubwenge n’ubushishozi, ntabwo yihutiraga gufata imyanzuro, ahubwo yamaze icyumweru cyose ateze amatwi impaka zari urudaca. Mbese amaze kwibonera no kumenya neza inzira z’Imana yageze ku wuhe mwanzuro? Yaravuze ngo: “Nuko rero nimunteger’amatwi, mwa bantu bajijutse mwe; Ntibikabeho kw’Imana ikor’ibyaha, n’ishobora byose ngw ikor’ ibyo gukiranirwa; kukw izltur’umunt’ibihwanye n’umurimo we, izah’umuntu wese kubon’ibihwanye n’imigenzereze ye. N’ukuri, nta bg’Imana yakor’ibibi. Kand’Ishobora byose ntiyagorek’imanza.”—Yobu 34:10-12.
9, 10. Ni kuki ibyo Imana isaba abacamanza b’abantu bitanga ituze? (Abalewi 19:15)
9 Mbese si ibyo dushaka ku mucamanza, ko afata umuntu wese akurikije imigenzereze ye, nta kurobanura nta kugoreka imanza? Mbese ntitwagira icyizere gihamye turamutse duhagaze imbere y’umucamanza w’umuntu ufite imico nk’iyo?
10 Bibiliya ivuga ko Yehova ari “Umucamanza w’abari mw’isi bose.” (Itangiriro 18:25) Ariko hari igihe byamubayeho ko akoresha abacamanza b’abantu. Mbese yashakaga iki nko ku bacamanza b’Abisiraeli bari bamuhagarariye? Mu Gutegeka 16:19, 20 dusangamo amategeko y’Imana yagengaga umurimo w’abacamanza ngo: “Ntuzagorek’imana, ntuzite ku cyubahiro cy’umuntu; ntuzahongerwe, kukw’impongan ihum’amaso y’abanyabgenge, kandi igorek’imanza z’abakiranutsi. Imanza zitabera na hato azab’ari z’ujy’uca, kugira ng’ubeho.” Niba amashusho ashushanya ubutabera afite ishusho y’umugore upfutse mu maso kugira ngo yerekane ukutavangura babutegerejeho, Imana yo yageraga kure cyane. Yategekaga abacamanza b’abantu bagombaga kumuhagararira no kubahirisha amategeko ye kutarobanura.
11. Dushobora gufata uwuhe mwanzuro tumaze gusuzuma ibyo Bibiliya ivuga ku butabera?
11 Ubwo busobanuzi bwose bw’ukuntu Imana ibona ubutabera bwatumye Paulo mu mwanzuro wa disikuru ye, mu Ibyakozwe 17:31 avuga ko Imana “yashyizeh’umunsi wo gucirah’urubanza rw’ukuri [rutabera, MN].” Ubutabera no kutarobanura ni byo koko dushobora gushaka ku Mana. Abantu bamwe bahagarikishwa imitima n’uko dukurikije umurongo wa 31 Imana izakoresha “umuntu” kugira ngo acire abantu urubanza. Mbese uwo muntu ni nde? Twashobora kwizera neza ko azubahiriza amahame y’ubutabera yo hejuru cyane Imana yashyizeho?
12, 13. Twamenya dute “umuntu” Imana izashyiraho kugira ngo ace imanza?
12 Mu Ibyakozwe 17:18 haratwibutsa ko Paulo yavugaga “ubutumwa bgiza bga Yesu n’ubgo kuzuka.” Ubwo rero agiye kurangiza disikuru ye abari bamuteze amatwi bari bazi ko avuga Yesu Kristo mu gihe yavugaga ko Imana yagombaga ‘gucira isi urubanza rutabera ikoresheje umuntu yabigeneye, nk’uko yahaye bose icyemezo, umunsi imuzura mu bapfuye.’
13 Yesu yari azi ko Imana yamugize umucamanza, umucamanza wuzuza amategeko agengwa n’Imana. Muri Yohana 5:22 aravuga ngo: ‘Nyamara Data ntawe acira urubanza, imanza zose yazeguriye Umwana.’ Yesu amaze kuvuga iby’umuzuko w’abari mu mva yongeyeho ati: “Ntacyo nshobora gukora ubwanjye. Nca urubanza nkurikije ibyo numvise. Kandi urubanza rwanjye ntirubera, kuko ndakurikiza ugushaka kwanjye, ahubwo nkurikiza icyo Uwantumye ashaka.”—Yohana 5:30, MN; Zaburi 72:2-7.
14. Ni urubanza ki rushobora guturuka kuri Yesu Kristo?
14 Ibyo bihuje neza no mu Ibyakozwe 17:31 aho Paulo atwizeza neza ko Umwana ‘azacira isi urubanza rutabera.’ Ayo magambo ntabwo avuga na busa ko ari ubutabera bukakaye budaca inkoni zamba. Ahubwo ni urubanza rukurikije ubutabera bugomba no kworoshywa n’imbabazi no kumva. Ikindi kandi ntitwibagirwe ko Yesu ubu uri mu ijuru kera yigeze kuba umuntu. Ashobora rero kutwumva rwose. Mu Abaheburayo 4:15, 16 Paulo avuga umutambyi mukuru, aravuga no kuri icyo kibazo.
15. Yesu atandukaniye hehe n’abacamanza b’abantu?
15 Iyo dusoma mu Abaheburayo 4:15, 16, mbese ntidushimishwa no kubona Yesu ari we mucamanza wacu? Haranditse ngo: “Kuko tudafit’umutambyi mukuru utabasha kubabarana natwe mu ntege nke zacu, ahubgo yageragejw’uburyo bgose nkatwe, keretse yuko atigez’akor’icyaha. Nuko rero, twegere intebe y’ubuntu tudatinya, kugira ngo tubabarirwe tubon’ubuntu bgo kudutabara mu gihe gikwiriye.” Ku byerekeranye n’icyo gihe gikwiriye dushobora kwibaza iki kibazo, ‘Mbese Yesu azacira isi urubanza rutabera ryari?’
“Umunsi” wo guca urubanza—Ni ryari?
16, 17. Tuzi dute ko Yesu ubu ari mu ijuru arimo akora umurimo wo guca imanza?
16 Twibuka amagambo Paulo yakoresheje Imana “yashyizeh’umunsi” wo gucira isi urubanza ikoresheje Umucamanza yatoranije. Mu guteganya uwo ‘munsi’ w’urubanza, Yesu akora kuva ubu umurimo w’urubanza w’ingenzi. Mbese ni kuki dushobora kuvuga dutyo? Mbere ko afatwa aregwa ibinyoma hanyuma akicwa arenganijwe, Yesu yatanze ubuhanuzi burebana n’igihe cyacu. Tubusanga muri Matayo igice cya 24 aho Yesu atubwira ibintu byagombaga kuba ku isi byari kugaragaza igihe cyitwa “imperuka y’isi.” Intambara, inzara, imitingito y’isi, n’ibindi byago byose byaguye ku isi kuva mu Ntambara ya Mbere y’Isi byemeza ko ubuhanuzi bwa Yesu burimo busohozwa kandi ko ‘imperuka iri hafi.’ (Matayo 24:3-14) Hashize imyaka myinshi Abahamya ba Yehova batanga ubwo busobanuzi. Niba wifuza kumenya ibindi bisumbyeho byemeza ko ubu turi mu minsi ya nyuma y’iyi gahunda yabuze ubutabera, nta kindi wakora atari ukubibaza Umuhamya wa Yehova.
17 Kuri ubu turebe neza igice cya 25 cy’igitabo cya Matayo. Turacyari mu buhanuzi bwa Yesu bwerekeranye n’iminsi ya nyuma. Ibyo dusoma muri Matayo 25:31, 32 busohozwa muri iki gihe cyacu: “Umwana w’umunt’ubg’azazana n’abamaraika bose, afit’ubgiza bge, ni bg’azicara ku ntebe y’ubgiza bge: amahanga yose azateranirizw’imbere ye, abarobanure, nk’uk’umwunger’arobanure intama mw ihene.” Mu gusoza Yesu aravuga ibyerekeranye n’umurimo wo kurobanura w’urwo rubanza. Turasoma mu murongo wa 46 ngo: “Abo [abasa n’“ihene”] bazajya mw’ihaniro ry’iteka, naho abakiranutsi bazajya mu bugingo buhoraho.”
18. Urubanza ruriho ubu ruzageza ku ki?
18 Ubu rero turi mu gihe tugomba gufatamo ibyemezo, ibihe by’urubanza. Abantu bashaka Imana bakayibona’ bazerekana ko bakwiriye kuba mu ‘ntama,’ bazaba bafite ubushobozi bwo kurokoka imperuka y’iyi gahunda y’ibintu hanyuma bakinjira mu isi nshya yasezeranijwe n’Imana. Ubwo ni bwo amagambo ari muri 2 Petero 3:13 azasohozwa ngo: “Kandi nk’uko yasezeranije, dutegereje ijuru rishya n’isi nshya, ibyo gukiranuka kuzabamo.” Uwo “munsi” amagambo ya Paulo ari mu Ibyakozwe 17: 31, azasohozwa mu buryo bwuzuye, kandi isi izacirwa urubanza mu butabera.
19, 20. Ni nde uzabona Umunsi wo Guca Imanza uri imbere?
19 Umunsi w’Urubanza ntabwo ureba gusa “intama” zizaba zarabonyweho ko zikwiriye kwinjira mu isi nshya. Ni koko, Yesu amaze kuvuga ko Se yamuhaye guca imanza, yahise avuga ibyerekeye umuzuko wari kuzaba. Kimwe no mu Ibyakozwe 10:42, intumwa Petero ivuga ko Yesu Kristo ari we “Imana yategetse kub’Umucamanza w’abazima n’uw’abapfuye.”
20 Ubwo rero uwo ‘munsi washyizweho’ n’Imana wo ‘gucira isi urubanza rutabera’ ikoresheje Yesu Kristo, uwo munsi ukaba uvugwa mu Ibyakozwe 17:31 abapfuye bazazuka. Mbega ibiyishimo byo kubona ububasha bw’Imana bukora ku buryo buganza urupfu, akenshi rusumba akarengane kose! Abantu bamwe nka Yesu ubwe, barishwe bazize akarengane bicwa n’ubutegetsi cyangwa n’ibitero by’intambara. Abandi bantu na bo bishwe n’inkubi y’umuyaga, n’imitingito y’isi, no gukongorwa n’umuriro n’ibindi byago nk’ibyo.—Umubgiriza 9:11.
Guhanagura akarengane ka kera
21. Akarengane kariho ubu kazavanwaho gate mu isi nshya?
21 Mbega ibyishimo byo kubona abakundwa bacu bongera kubaho! Abantu benshi bazaba babonye bwa mbere umwanya wo ‘gushaka Imana no kuyibona’ bigatuma biringira kuzaronka ‘ubugingo buhoraho,’ igihembo cy’“intama.” Abantu bazazuka hamwe n’abantu bazarokoka iyi gahunda y’ibintu yuzuyemo akarengane bazaba barahuye n’akarengane indwara zivukanwa, ubuhumyi, gupfa amatwi, no kutavuga neza. Mbese ubwo bumuga buzabaho mu ‘isi nshya ubutabera buzabamo’? Yehova yakoresheje umuhanuzi Yesaya kugira ngo avuge ubuhanuzi bwinshi bwari kuzagira ugusohozwa kwiza nk’uko bivugwa igihe cy’Umunsi w’Urubanza. Reba ibyo dushobora kwiringira: “Icyo gih’impumyi zizahumuka, n’ibipfamatwi bizaziburwa. Icyo gih’ikirema kizasimbuka nk’impara, ururimi rw’ikiragi ruzaririmba.”—Yesaya 35:5, 6.
22. Igice cya 65 cy’igitabo cya Yesaya cyitwizeza ibiki byerekeranye n’ubutabera?
22 Bizagendekera bite akandi karengane gatera imibabaro myinshi? Muri Yesaya igice cya 65 tuhasanga amagambo meza kandi atera inkunga. Tugereranije Yesaya 65:17 no muri 2 Petero 3:13, tubona ko icyo gice na cyo kivuga ‘ijuru rishya n’isi nshya’ gahunda nshya y’ihintu yuzuyemo ubutabera. Ubwo se ’ni iki kizabuza abantu bakeya babi guhungabanya amahoro n’ubutabera? Kure ho gato muri icyo Yesaya 65 harerekana ko ibyo bitazashoboka.
23. Kuri bamwe Umunsi w’Urubanza uzabageza ku ki?
23 Mu gihe cyose Umunsi w’Urubanza uzamara Yesu azakomeza umurimo we wo kwerekana ukwiriye kubona ubuzima bw’iteka. Bamwe ntibazabishobora. Nibamara igihe bashaka Imana, no ku ‘myaka ijana’ bazerekana ko banze kuba abakiranutsi. Ntabwo rero bazakomeza kubaho mu isi nshya, kandi ibyo bikaba bihuje n’ubutabera, niko muri Yesaya 65:20 habigaragaza ngo: “Ariko umunyabyah’azavumwa, apf’amaz’imyak’ ijana.” Abazagaragaho rero ko badakwiye ubuzima bazaba ari hakeya. Mbese ntutekereza ko twebwe ubwacu hamwe n’abandi bantu, tuzaba twishimiye kwiga no gukoresha ubutabera?—Yesaya 26:9.
24. Akarengane kariho mu by’ubukungu kazamera gate?
24 Ubwo se ayo magambo yaba avuga ko nta karengane kazongera kubaho’ ndetse no mu byerekeye ubukungu? Ni byo rwose! Niko muri Yesaya 65:21-23 havuga ngo: “Bazubak’amazu bayabemo; kandi bazater’inzabibu bary’imbuto zazo. Ntibazubak’amazu ngw’abandi bayabemo; ntibazater’inzabibu ngo ziribge n’abandi; kuko bazamar’myaka nk’ibiti, kand’abatoni banjye bazashyira kera bishimir’imirimo y’intoke zabo. Ntibazaruhir’ubusa, kandi ntibazabyar’abana bo kubon’amakuba, kuko bazab’ar’urubyaro rw’abahaw’umugisha n’Uwiteka, hamwe n’abazabakomokaho.” Mbega ihinduka ryiza rizaba ribaye ugereranije n’ibyo tuzi kuri ubu! Mbega imigisha!
25. Utegereje iki ku butabera buzashyirwaho n’Umucamanza uzashyirwaho n’Imana, kandi wiyemeje iki?
25 Nuko rero abantu bose bafite inyota y’ubutabera, ubutabera bw’iteka ryose bakomeze ubutwari buzaba amanyakuri kandi vuba aha. Ntibacikwe n’igihe gitoya gisigaye muri iki gihe cy’urubanza kugira ngo bashake Imana hamwe n’Abahamya ba Yehova kandi bayibone koko. Bazavanamo imigisha y’iteka ryose.
Isubiramo
◻ Tuzi iki ku mahame y’ubutabera yashyizweho n’Imana?
◻ Yesu azakora iki mu munsi w’urubanza uzaza?
◻ Ni iki cyerekana ko mu bihe byo gufatamo ibyemezo ku byerekeranye n’urubanza rw’Imana?
◻ Akarengane ka kera kazavaho gate mu isi nshya?
[Aho ifoto yo ku ipaji ya 13 yavuye]
Pictorial Archive (Near Eastern History) Est.