Yesaya
Kizishima kandi kirangurure ijwi ry’ibyishimo.
Bazabona ikuzo rya Yehova, babone ubwiza buhebuje bw’Imana yacu.
4 Mubwire abahangayitse mu mitima muti:
“Nimukomere mwe gutinya.
Dore Imana yanyu izaza ije kubahorera,
Imana izaza ije guhana.+
Izaza ibakize.”+
6 Icyo gihe umuntu wamugaye azasimbuka nk’impara+
Kandi ururimi rw’umuntu utavuga ruzavuga mu ijwi ryo hejuru rifite ibyishimo.+
Amazi azadudubiza mu butayu
Kandi imigezi itembe mu kibaya cy’ubutayu.
7 Ubutaka bwumagaye bitewe n’ubushyuhe buzahinduka ibidendezi by’amazi bikikijwe n’urubingo+
N’ubutaka bwumye buhinduke amasoko y’amazi.
Nta muntu wanduye uzayinyuramo.+
Izanyurwamo n’ukwiriye kuyinyuramo,
Umuntu utubaha Imana ntazayigendagendamo.
9 Nta ntare izahaba
Kandi nta nyamaswa z’inkazi zizayigeramo.
Nta n’imwe izahaboneka.+
Abantu bacunguwe ni bo bonyine bazayinyuramo.+
10 Abacunguwe na Yehova bazagaruka,+ baze i Siyoni basakuza bitewe n’ibyishimo.+
Bazagira ibyishimo bitazashira.+
Bazagira ibyishimo n’umunezero
Kandi agahinda n’akababaro bizahunga.+