IGICE CYA 22
“Bibe nk’uko Yehova ashaka”
Pawulo yari yiyemeje gukora ibyo Imana ishaka, akajya i Yerusalemu
1-4. Kuki Pawulo yagiye i Yerusalemu, kandi se ni iki cyari kimutegereje?
IGIHE Pawulo na Luka bavaga i Mileto, abantu bose bari bababaye. Mbega ukuntu gusezera kuri abo basaza bo muri Efeso bakundaga cyane bigomba kuba byarabagoye! Abo bamisiyonari bari bahagaze ku bwato. Imitwaro yabo yarimo ibyo bari kuzakenera mu rugendo. Nanone bari batwaye amafaranga yari yakusanyirijwe gufasha Abakristo bo muri Yudaya, kandi bifuzaga gukora ibishoboka byose bakazayageza ku bo yari agenewe.
2 Umuyaga woroheje watangiye guhuha mu myenda igendesha ubwato, maze butangira kwitarura urusaku rwo ku cyambu. Abo bagabo babiri hamwe na bagenzi babo barindwi bari bafatanyije urugendo, bitegerezaga abavandimwe babo bari basigaye ku nkombe bafite agahinda mu maso (Ibyak 20:4, 14, 15). Abo bagenzi bakomeje gupepera incuti zabo barinda bagera aho batakizibona.
3 Pawulo yari amaze imyaka igera kuri itatu akorana neza n’abasaza bo muri Efeso. Ariko noneho, yari mu nzira ajya i Yerusalemu abitegetswe n’umwuka wera. Mu rugero runaka, yari azi ibyashoboraga kumubaho. Mbere yaho yari yabwiye abo basaza ati “umwuka urampatira kujya i Yerusalemu, nubwo ntazi ibizambaho ngezeyo. Muri buri mugi ngezemo umwuka wera ukomeza kunyemeza ko nzafungwa kandi ngahura n’imibabaro” (Ibyak 20:22, 23). Nubwo hari ako kaga kose, Pawulo yumvaga ‘umwuka umuhata,’ ni ukuvuga ko yumvaga afite inshingano yo gukurikiza ubuyobozi bw’umwuka akajya i Yerusalemu kandi yari abyishimiye. Yahaga agaciro ubuzima bwe, ariko yabonaga ko gukora ibyo Imana ishaka ari byo byari iby’ingenzi cyane.
4 Ese nawe ni uko ubyumva? Iyo twiyeguriye Yehova, tumusezeranya tubivanye ku mutima ko icyo tuzashyira mu mwanya wa mbere mu mibereho yacu ari ugukora ibyo ashaka. Gusuzuma urugero rw’intumwa yizerwa Pawulo bishobora gutuma tubigeraho.
Basiga inyuma “ikirwa cya Shipure” (Ibyak 21:1-3)
5. Pawulo n’abo bari bafatanyije urugendo banyuze he bagana i Tiro?
5 Ubwato Pawulo na bagenzi be barimo bwagendaga inzira imwe iringaniye. Ni ukuvuga ko bwagendaga imbere y’umuyaga, kandi kubera ko imiyaga itari ikaze bageze ku kirwa cya Kose kuri uwo munsi (Ibyak 21:1). Uko bigaragara ubwo bwato bwaraye aho, hanyuma bukomeza bugana ku kirwa cya Rode na Patara. Bugeze i Patara, ku nkombe yo mu majyepfo ya Aziya Ntoya, abavandimwe bafashe ubwato bwatwaraga imizigo bubageza i Tiro muri Foyinike. Banyuze ku ‘kirwa cya Shipure, bagisiga inyuma ibumoso bwabo’ (Ibyak 21:3). Kuki umwanditsi w’Ibyakozwe ari we Luka, yatanze ibyo bisobanuro byose?
6. (a) Kuki Pawulo ashobora kuba yaratewe inkunga no kubona ikirwa cya Shipure? (b) Iyo utekereje ukuntu Yehova yaguhaye imigisha kandi akagufasha, ugera ku wuhe mwanzuro?
6 Birashoboka ko Pawulo yaberetse icyo kirwa kandi akababwira ibyamubayeho igihe yariyo. Mu myaka icyenda mbere yaho, igihe Pawulo yari mu rugendo rwe rwa mbere rw’ubumisiyonari ari kumwe na Barinaba na Yohana Mariko, bahuye n’umupfumu witwaga Eluma warwanyije umurimo wabo wo kubwiriza (Ibyak 13:4-12). Igihe Pawulo yabonaga icyo kirwa kandi akibuka ibyamubayeho igihe yariyo, bishobora kuba byaramuteye inkunga kandi bikamuha imbaraga zo kwihanganira ibyari bimutegereje. Natwe nidutekereza ukuntu Yehova yaduhaye imigisha kandi akadufasha kwihanganira ibigeragezo, bizatugirira akamaro. Gutekereza ku bintu nk’ibyo, bishobora kudufasha kugera ku mwanzuro nk’uwa Dawidi, wanditse ati “ibyago by’umukiranutsi ni byinshi, ariko Yehova abimukiza byose.”—Zab 34:19.
‘Twabonye abigishwa’ (Ibyak 21:4-9)
7. Pawulo na bagenzi bamaze kugera i Tiro bakoze iki?
7 Pawulo yari asobanukiwe ko kwifatanya n’Abakristo bagenzi be ari iby’agaciro kenshi, kandi yifuzaga cyane kuba hamwe n’abo bahuje ukwizera. Luka yanditse avuga ko bageze i Tiro, ‘bashakishije abigishwa bakababona’ (Ibyak 21:4). Abo bagenzi bamaze kumenya ko i Tiro hari abandi Bakristo, barabashakishije kandi uko bigaragara bamaranye na bo iminsi. Umwe mu migisha ikomeye dukesha kuba twaramenye ukuri, ni uko aho twajya hose dushobora kuhasanga abantu duhuje ukwizera bazatwakira. Abakunda Imana kandi bakayisenga mu kuri bafite incuti ku isi hose.
8. Twagombye kumva dute amagambo ari mu Byakozwe 21:4?
8 Igihe Luka yasobanuraga ibyabaye mu minsi irindwi bamaze i Tiro, yanditse ibintu bishobora gutera bamwe urujijo. Yaranditse ati ‘binyuze ku mwuka, [abavandimwe b’i Tiro] bakomeje kubwira Pawulo kutajya i Yerusalemu’ (Ibyak 21:4). Ese Yehova yari yahinduye imigambi? Noneho se icyo gihe yaba yarabwiraga Pawulo ko atagombaga kujya i Yerusalemu? Oya. Umwuka wari wagaragaje ko Pawulo yari kugirirwa nabi i Yerusalemu, ntiwari wagaragaje ko yagombaga kwirinda kujya muri uwo mugi. Umwuka wera watumye abavandimwe b’i Tiro basobanukirwa ko Pawulo yari guhura n’ingorane i Yerusalemu. Bityo rero, kubera ko bari bahangayikiye Pawulo bamuteye inkunga yo kutajya muri uwo mugi. Icyifuzo cyabo cyo kurinda Pawulo ako kaga kari kamutegereje cyarumvikanaga. Nyamara kandi, kubera ko Pawulo yari yiyemeje gukora ibyo Yehova ashaka, yakomeje urugendo rwe ajya i Yerusalemu.—Ibyak 21:12.
9, 10. (a) Pawulo amaze kumva ukuntu abavandimwe b’i Tiro bari bamuhangayikiye, ni ibihe bintu bisa n’ibyo ashobora kuba yaributse? (b) Ni iyihe mitekerereze abantu benshi muri iki gihe bafite, kandi se kuki inyuranye n’amagambo ya Yesu?
9 Pawulo amaze kumva ukuntu abo bavandimwe bari bamuhangayikiye, ashobora kuba yaributse ko igihe Yesu yabwiraga abigishwa be ko yagombaga kujya i Yerusalemu agakorerwa ibibi byinshi kandi akicwa, na bo bagerageje kumubuza kujyayo. Ibyiyumvo Petero yari afite byatumye abwira Yesu ati “igirire impuhwe Mwami. Ibyo ntibizigera bikubaho.” Yesu yaramushubije ati “jya inyuma yanjye Satani! Umbereye igisitaza, kuko ibyo utekereza atari ibitekerezo by’Imana ahubwo ari iby’abantu” (Mat 16:21-23). Yesu yari yariyemeje kwemera imibereho irangwa no kwigomwa Imana yari yaramuteganyirije. Pawulo na we ni uko yabyumvaga. Kimwe na Petero, nta gushidikanya ko abavandimwe b’i Tiro bari bafite intego nziza, ariko ntibari basobanukiwe ko ibyo ari byo Imana yashakaga.
10 Abantu benshi muri iki gihe bakunda kubaho bibabarira cyangwa bakora ibiboroheye. Muri rusange abantu bashaka idini ritabarushya, kandi ridasaba abayoboke baryo ibintu byinshi. Ibinyuranye n’ibyo ariko, Yesu yasabye abigishwa be kugira imitekerereze inyuranye n’iyo rwose. Yabwiye abigishwa be ati “umuntu nashaka kunkurikira yiyange, afate igiti cye cy’umubabaro maze akomeze ankurikire” (Mat 16:24). Gukurikira Yesu birangwa n’ubwenge kandi birakwiriye, ariko ntibyoroshye.
11. Abigishwa b’i Tiro bagaragaje bate ko bakundaga Pawulo kandi ko bari bamushyigikiye?
11 Bidatinze igihe cyarageze kugira ngo Pawulo, Luka n’abandi bari kumwe na bo bakomeze urugendo rwabo. Inkuru ivuga ukuntu babasezeyeho irashishikaje cyane. Igaragaza urukundo abavandimwe b’i Tiro bakundaga Pawulo n’ukuntu bashyigikiye cyane umurimo we wo kubwiriza. Abagabo, abagore n’abana bose baherekeje Pawulo bamugeza ku cyambu. Bose barapfukamye basengera hamwe maze babasezeraho. Nyuma yaho, Pawulo, Luka n’abo bari bafatanyije urugendo, buriye ubwato bakomeza bagana i Putolemayi, aho bahuriye n’abavandimwe bakamarana umunsi umwe.—Ibyak 21:5-7.
12, 13. (a) Ni uruhe rugero Filipo yatanze mu birebana no kubwiriza mu budahemuka? (b) Ni mu buhe buryo Filipo yasigiye abagabo b’Abakristo urugero rwiza?
12 Luka avuga ko Pawulo n’abo bari bafatanyije urugendo bavuye aho bakerekeza i Kayisariya. Bagezeyo, ‘bagiye kwa Filipo wari umubwirizabutumwa’ (Ibyak 21:8).a Bagomba kuba barashimishijwe no kubona Filipo. Mu myaka igera kuri 20 mbere yaho ubwo yari i Yerusalemu, intumwa zari zaramuhaye inshingano yo kuzifasha gusaranganya ibyokurya mu itorero rya gikristo ryari rimaze igihe gito rishinzwe. Filipo yari amaze igihe kirekire ari umubwiriza urangwa n’ishyaka. Ibuka ko igihe ibitotezo byatumaga abigishwa batatana, Filipo yagiye i Samariya, agahita atangira kubwiriza. Nyuma yaho yabwirije Umunyetiyopiya w’inkone kandi aramubatiza (Ibyak 6:2-6; 8:4-13, 26-38). Mbega ukuntu yatanze urugero rwiza akora umurimo ari uwizerwa!
13 Filipo yari akigira ishyaka mu murimo wo kubwiriza. Icyo gihe yari atuye i Kayisariya, kandi yari akirangwa n’ishyaka mu murimo wo kubwiriza, nk’uko Luka yabigaragaje amwita “umubwirizabutumwa.” Nanone tuzi ko icyo gihe yari afite abakobwa bane bahanuraga, ibyo bikaba byumvikanisha ko bageraga ikirenge mu cya se (Ibyak 21:9).b Bityo rero, Filipo agomba kuba yarashyizeho umwete kugira ngo afashe abagize umuryango we kugirana na Yehova ubucuti. Byaba byiza abagabo b’Abakristo muri iki gihe bakurikije urwo rugero bagafata iya mbere mu murimo wo kubwiriza, kandi bagafasha abana babo gukunda umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza.
14. Ni iki cyabagaho iyo Pawulo yasuraga bagenzi be bahuje ukwizera, kandi se ni ibihe bintu bisa n’ibyo bibaho muri iki gihe?
14 Aho Pawulo yageraga hose, yashakishaga bagenzi be bari bahuje ukwizera maze akamarana na bo igihe runaka. Abo bavandimwe babaga bishimiye kwakira uwo mumisiyonari n’abo bari bafatanyije urugendo. Nta gushidikanya ko iyo yabasuraga byatumaga habaho “guterana inkunga” (Rom 1:11, 12). Ibintu nk’ibyo bibaho muri iki gihe. Ushobora kubona imigisha myinshi uramutse wakiriye umugenzuzi w’akarere n’umugore we mu nzu yawe, nubwo yaba ari inzu yoroheje ite.—Rom 12:13.
‘Niteguye no gupfa’ (Ibyak 21:10-14)
15, 16. Ni ubuhe butumwa Agabo yazanye, kandi se bwagize izihe ngaruka ku babwumvise?
15 Igihe Pawulo yari kwa Filipo, haje undi mushyitsi wubahwaga cyane witwaga Agabo. Abari bateraniye kwa Filipo bari bazi ko Agabo yari umuhanuzi. Yari yarahanuye iby’inzara ikomeye yateye ku ngoma ya Kalawudiyo (Ibyak 11:27, 28). Bashobora kuba baribazaga bati ‘ese noneho Agabo azanywe n’iki? Ni ubuhe butumwa azanye?’ Mu gihe bari bakimwitegereza, yafashe umukandara wa Pawulo, ukaba wari umushumi muremure yashoboraga gushyiramo amafaranga n’ibindi bintu akawambara mu rukenyerero. Agabo yarawufashe awibohesha amaguru n’amaboko, hanyuma arahanura. Ubutumwa bwe bwari bukomeye. Yagize ati “umwuka wera uravuze ngo ‘uku ni ko nyiri uyu mukandara Abayahudi bazamubohera i Yerusalemu bakamuha abanyamahanga.’”—Ibyak 21:11.
16 Ubwo buhanuzi bwongeye guhamya ko Pawulo yagombaga kujya i Yerusalemu. Nanone bwagaragaje ko yari kubwiriza Abayahudi bigatuma bamutanga “mu maboko y’abanyamahanga.” Ubwo buhanuzi bwagize ingaruka zikomeye ku bari aho. Luka yaranditse ati “tubyumvise, twe n’abari aho turamwinginga ngo ntajye i Yerusalemu. Hanyuma Pawulo arababwira ati ‘ibyo ni ibiki mukora, ko murira kandi mukaba mushaka kunca intege? Mumenye neza ko ntiteguye kubohwa gusa, ahubwo niteguye no gupfira i Yerusalemu nzira izina ry’Umwami Yesu.’”—Ibyak 21:12, 13.
17, 18. Pawulo yagaragaje ate ko yari yariyemeje amaramaje gukora ibyo Imana ishaka, kandi se abandi bavandimwe babyakiriye bate?
17 Gerageza kwiyumvisha uko byari bimeze. Abavandimwe, hakubiyemo na Luka, binginze Pawulo ngo ntakomeze urugendo. Bamwe barariraga. Pawulo abonye ukuntu bari bamuhangayikiye kubera ko bamukundaga, yavuze abigiranye impuhwe ko ‘bashakaga kumuca intege,’ cyangwa nk’uko Bibiliya zimwe zibivuga ‘bamumennye umutima.’ Icyakora yari agikomeye ku cyemezo cye, kandi nk’uko byagenze igihe yahuraga n’abavandimwe b’i Tiro, ntiyari kwemera ko amarira yabo no kumwinginga amubuza gukora ibyo yari yiyemeje. Ahubwo yabasobanuriye ko yagombaga gukomeza urugendo akajya i Yerusalemu. Mbega ukuntu yagaragaje ubutwari no kwiyemeza! Kimwe na Yesu wamubanjirije, Pawulo yari yiyemeje kujya i Yerusalemu (Heb 12:2). Pawulo ntiyifuzaga kwicwa azira ukwizera kwe, ariko iyo biramuka bimubayeho, yari kubona ko gupfa ari umwigishwa wa Kristo Yesu ari ishema.
18 Abo bavandimwe babyakiriye bate? Mu ijambo rimwe, bubashye icyemezo cye. Baravuze ngo “yanze kutwumvira, ntitwakomeza kumubuza.” Hanyuma baramubwiye bati “bibe nk’uko Yehova ashaka” (Ibyak 21:14). Abageragezaga kwemeza Pawulo ko yagombaga kwirinda kujya i Yerusalemu ntibatsimbaraye ku gitekerezo cyabo. Bateze Pawulo amatwi maze bava ku izima, basobanukirwa ko ari byo Yehova yashakaga kandi barabyemera, nubwo bitari biboroheye. Pawulo yari yaratangiye imibereho yari kuzatuma amaherezo yicwa. Byari kurushaho korohera Pawulo iyo abamukundaga batagerageza kumubuza.
19. Ni irihe somo ry’ingirakamaro twigira ku byabaye kuri Pawulo?
19 Ibyabaye kuri Pawulo bitwigisha isomo ry’ingirakamaro: ntitwifuza na rimwe kugerageza kubuza abandi kugira imibereho irangwa no kwigomwa mu murimo w’Imana. Iryo somo rishobora kutugirira akamaro mu mimerere myinshi, atari mu bibazo birebana n’ubuzima no gupfa gusa. Urugero, nubwo ababyeyi b’Abakristo biboneye ko bibagora kubona abana babo babasiga bakajya gukorera Yehova kure y’iwabo, biyemeje kutabaca intege. Phyllis wo mu Bwongereza, yibuka uko yumvaga ameze igihe umukobwa we w’ikinege yari agiye gukorera umurimo w’ubumisiyonari muri Afurika. Phyllis yagize ati “byari bibabaje. Kumenya ko yari agiye kuba kure yanjye byarangoye. Numvaga mfite agahinda ariko nanone nkumva binteye ishema. Nasenze Imana cyane nyibwira icyo kibazo. Icyakora uwo wari umwanzuro we, kandi sinigeze ngerageza kumuca intege. N’ubundi kandi, ni jye wari warahereye kera mwigisha gushyira inyungu z’Ubwami mu mwanya wa mbere. Ubu amaze imyaka 30 akorera umurimo mu mahanga, kandi buri munsi nshimira Yehova ko akomeje kuba indahemuka.” Mbega ukuntu biba byiza iyo duteye inkunga bagenzi bacu duhuje ukwizera barangwa no kwigomwa!
‘Abavandimwe batwakiriye bishimye’ (Ibyak 21:15-17)
20, 21. Ni iki kigaragaza ko Pawulo yifuzaga kuba ari hamwe n’abavandimwe, kandi se kuki yifuzaga kuba hamwe n’abo bari bahuje ukwizera?
20 Imyiteguro irangiye, Pawulo yakomeje urugendo, aherekejwe n’abavandimwe bamugaragarije ko bari bamushyigikiye n’umutima wabo wose. Aho Pawulo n’abo bari bafatanyije urugendo banyuraga hose bajya i Yerusalemu, bagendaga bashaka abavandimwe na bashiki babo b’Abakristo bakifatanya na bo. I Tiro bahabonye abigishwa bamarana na bo iminsi irindwi. I Putolemayi, bashuhuje abavandimwe na bashiki bacu bamarana umunsi umwe. Bageze i Kayisariya, bamaze iminsi myinshi kwa Filipo. Hanyuma, bamwe mu bigishwa b’i Kayisariya baherekeje Pawulo n’abo bari bafatanyije urugendo babageza i Yerusalemu, aho bacumbikiwe n’umwe mu bigishwa ba mbere witwaga Munasoni. Abo bagenzi bageze i Yerusalemu, Luka yaranditse ati ‘abavandimwe batwakiriye bishimye.’—Ibyak 21:17.
21 Uko bigaragara, Pawulo yifuzaga kuba hamwe n’abo bari bahuje ukwizera. Iyo ntumwa yaterwaga inkunga n’abavandimwe na bashiki bacu, nk’uko bimeze kuri twe muri iki gihe. Nta gushidikanya ko iyo nkunga Pawulo yatewe yamukomeje igatuma ashobora guhangana n’abamurwanyaga bari barakaye bashaka kumwica.
a Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “Kayisariya yari umurwa mukuru w’intara ya Roma ya Yudaya.”
b Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “Mbese abagore bashobora kuba abigisha mu itorero rya gikristo?.”