Ibyakozwe n’intumwa
21 Nuko dutandukana na bo bigoranye, maze dufata ubwato turagenda tugera i Kosi. Ku munsi ukurikiyeho tugera i Rode, tuvayo tujya i Patara. 2 Tubonye ubwato bwambukaga bujya i Foyinike, tubujyamo tujyana na bwo. 3 Tumaze kugera aho tubona ikirwa cya Shipure, tugisiga inyuma ibumoso bwacu, tugana i Siriya tuviramo i Tiro, kuko aho ari ho ubwato bwagombaga gupakururira imizigo. 4 Dushakisha abigishwa turababona maze tuhamara iminsi irindwi. Ariko kubera ko umwuka wera wari wabahishuriye ko Pawulo azahura n’ibibazo, bakomeza kumubwira ngo ntajye i Yerusalemu.+ 5 Iyo minsi irangiye, turahava dukomeza urugendo. Ariko bose baraduherekeza hamwe n’abagore n’abana, batugeza inyuma y’umujyi. Nuko dupfukama ku nkombe turasenga, 6 maze dusezeranaho. Hanyuma twurira ubwato, na bo basubira mu ngo zabo.
7 Nyuma yaho dufata ubwato, tuva i Tiro tugera i Putolemayi, dusuhuza abavandimwe kandi tumarana na bo umunsi umwe. 8 Bukeye bwaho turagenda tugera i Kayisariya, tujya kwa Filipo wari umubwirizabutumwa, nuko tugumana na we. Yari umwe muri ba bagabo barindwi+ batoranyirijwe* i Yerusalemu. 9 Uwo mugabo yari afite abakobwa bane b’abaseribateri* bahanuraga.+ 10 Ariko mu gihe twari tuhamaze iminsi myinshi, umuhanuzi witwaga Agabo+ yaje aturutse i Yudaya. 11 Nuko aza aho turi, maze afata umukandara wa Pawulo awibohesha ibirenge n’amaboko, aravuga ati: “Umwuka wera uravuze ngo: ‘uku ni ko nyiri uyu mukandara Abayahudi bazamubohera i Yerusalemu+ bakamuha abanyamahanga.’”+ 12 Tubyumvise, twe n’abari aho turamwinginga ngo ntajye i Yerusalemu. 13 Hanyuma Pawulo arababwira ati: “Ibyo ni ibiki mukora, ko murira kandi mukaba mushaka kunca intege? Mumenye neza ko ntiteguye kubohwa gusa, ahubwo niteguye no gupfira i Yerusalemu nzira izina ry’Umwami Yesu.”+ 14 Yanze kutwumvira, ntitwakomeza kumubuza ahubwo turamubwira tuti: “Bibe nk’uko Yehova* ashaka.”
15 Nuko nyuma y’iyo minsi twitegura urugendo, hanyuma tujya i Yerusalemu. 16 Ariko bamwe mu bigishwa b’i Kayisariya bajyana natwe, kugira ngo batugeze ku muntu wagombaga kuducumbikira witwaga Munasoni wo muri Shipure, akaba yari umwe mu bigishwa ba mbere. 17 Tugeze i Yerusalemu, abavandimwe batwakira bishimye. 18 Bukeye bwaho, Pawulo ajyana natwe kwa Yakobo,+ kandi abasaza bose bari bahari. 19 Nuko arabasuhuza, atangira kubabwira ibintu byose Imana yakoreye mu banyamahanga binyuze ku murimo wo kubwiriza yakoraga.
20 Bamaze kubyumva basingiza Imana, baramubwira bati: “Muvandi, rwose urabona ko hari Abayahudi babarirwa mu bihumbi bizera, kandi bose bakaba bakurikiza Amategeko* babyitondeye.+ 21 Ariko hari impuha bumvise zivuga ko wigisha Abayahudi bose bo mu mahanga ubuhakanyi* bwo kudakurikiza Amategeko ya Mose, ukababwira ko batagomba gukeba* abana babo kandi ntibakore imigenzo* bakurikizaga kuva kera.+ 22 None se tubigenze dute? Uko byagenda kose baramenya ko wageze ino aha. 23 Umva rero, kora ibyo tugiye kukubwira: Dufite abagabo bane bashaka gukora* ibyo basezeranyije Imana. 24 Ujyane n’abo bagabo, ukorane na bo umuhango wo kwiyeza* kandi ubishyurire kugira ngo bashobore kwiyogoshesha. Ibyo bizatuma abantu bose bamenya ko impuha bakuvugaho nta shingiro zifite, ahubwo ko ufite imyifatire ikwiriye kandi ko nawe wubahiriza Amategeko.+ 25 Naho ku bihereranye n’abanyamahanga bizeye, twabatumyeho, tubamenyesha umwanzuro twafashe w’uko bagomba kwirinda ibintu byatambiwe ibigirwamana,+ bakirinda amaraso,+ bakirinda ibinizwe*+ kandi bakirinda gusambana.”*+
26 Nuko bukeye bwaho Pawulo ajyana n’abo bagabo, akorana na bo umuhango wo kwiyeza+ maze yinjira mu rusengero, kugira ngo atangaze iminsi bagombaga kumara bawukora n’igihe buri wese muri bo yagombaga gutangirwa igitambo.
27 Iminsi irindwi igiye gushira, Abayahudi bavuye muri Aziya bamubonye mu rusengero bateza umuvurungano mu bantu bose maze baramufata. 28 Barasakuza bati: “Bagabo bo muri Isirayeli, nimudutabare! Nguyu wa muntu wigisha abantu bose, akigishiriza n’ahantu hose asaba abantu kuturwanya, kurwanya amategeko yacu n’uru rusengero. Ikirenze ibyo kandi, yazanye Abagiriki mu rusengero maze yanduza* aha hantu hera.”+ 29 Mu by’ukuri ibyo byatewe n’uko bari babonye Pawulo mu mujyi ari kumwe n’Umunyefeso witwaga Tirofimo,+ bakaba baribwiraga ko Pawulo yamujyanye mu rusengero. 30 Nuko umujyi wose uravurungana, abantu bose birukira rimwe bajya mu rusengero, bafata Pawulo baramukurubana bamusohora mu rusengero. Ako kanya inzugi zirakingwa. 31 Igihe bashakaga kumwica, umukuru w’abasirikare wari ufite itsinda ry’ingabo ashinzwe, yamenye ko i Yerusalemu hose hari umuvurungano. 32 Nuko ahita afata abasirikare n’abayobozi babo, bamanuka biruka babasanga aho bari. Ba bantu babonye umukuru w’abasirikare ari kumwe n’abasirikare, bareka gukubita Pawulo.
33 Nuko uwo mukuru w’abasirikare arabegera aramufata, ategeka ko bamubohesha iminyururu ibiri,+ maze abaza uwo ari we n’icyo akora. 34 Ariko abantu barasakuza, bamwe bavuga ibyabo abandi bavuga ibyabo. Nuko abonye ko adashobora kumenya neza ibyabaye bitewe n’uko hari akavuyo, ategeka ko bamujyana mu kigo cy’abasirikare. 35 Ariko ageze kuri esikariye,* biba ngombwa ko abasirikare bamuterura bitewe n’urugomo rw’abo bantu, 36 kuko abantu benshi bakomezaga kubakurikira basakuza bati: “Nimumwice!”
37 Nuko bagiye kujyana Pawulo mu kigo cy’abasirikare, abwira umukuru w’abasirikare ati: “Ese nemerewe kugira icyo nkubwira?” Na we aramusubiza ati: “Ese burya uzi Ikigiriki? 38 Numvaga uri wa Munyegiputa wigeze kuyobya abantu ngo bigomeke, ukajyana mu butayu abicanyi 4.000!” 39 Nuko Pawulo aravuga ati: “Ubundi njye ndi Umuyahudi+ w’i Taruso+ ho muri Kilikiya, nkaba ndi umuturage wo muri uwo mujyi uzwi cyane. None ndakwinginze nyemerera ngire icyo mbwira abantu.” 40 Amaze kumuha uburenganzira, Pawulo ahagarara kuri esikariye, akora ikimenyetso n’ukuboko, asaba abantu guceceka. Hanyuma abantu bose bamaze gutuza, ababwira mu Giheburayo+ ati: