Tureke Umucyo Wacu Ukomeze Kumurika
1 Umucyo ni iki? Inkoranyamagambo imwe isobanura ko ari “ikintu gituma umuntu ashobora kubona.” Ariko mu by’ukuri, n’ubwo umuntu yakataje mu ikoranabuhanga, nta bwo aramenya neza igisubizo cy’ikibazo Yehova yazamuye, cyanditswe muri Yobu 38:24. Ese dushobora gukomeza kubaho nta mucyo? Iyo umucyo utaza kubaho, ntitwari kubaho. Umucyo ni ngombwa kugira ngo dushobore kubona mu buryo bw’umubiri, kandi Bibiliya itubwira ko mu buryo bw’umwuka, “Imana ari Umucyo” (1 Yoh 1:5). Kubaho kwacu tugukesha ‘ituvushiriza [“iduha, MN”] umucyo.’—Zab 118:27.
2 Ibyo ni ukuri mu buryo bw’umubiri, ariko nanone, bikaba bimeze bityo kurushaho mu buryo bw’umwuka. Idini ry’ikinyoma ryayobeje imbaga nyamwinshi y’abantu, ribaheza mu mwijima wo mu buryo bw’umwuka, ‘bakabakaba ku nzu nk’impumyi’ (Yes 59:9, 10). Asunitswe n’urukundo n’impuhwe bitagira akagero, Yehova ‘yohereza umucyo we n’umurava we [“ukuri kwe,” MN]’ (Zab 43:3). Mu by’ukuri, abantu babarirwa muri za miriyoni bashimira, barabyitabiriye maze ‘bakurwa mu mwijima bagera mu mucyo wayo w’itangaza.’—1 Pet 2:9.
3 Yesu Kristo yagize uruhare rw’ingenzi mu kuzanira isi uwo mucyo. Yaravuze ati “naje mu isi, ndi umucyo, kugira ngo unyizera wese ataguma mu mwijima” (Yoh 12:46). Igihe cye cyose, imbaraga, n’umutungo bye, yabyerekezaga ku gikorwa cyo gutuma umucyo w’ukuri umenyekana. Yazengurutse igihugu cy’iwabo cyose abwiriza kandi yigisha hafi muri buri mugi na buri mudugudu. Yihanganiye ibitotezo bikaze biturutse mu mpande zose, ariko yakomeje gushikama ku murimo we wo gukwirakwiza umucyo w’ukuri.
4 Yesu yibandaga ku gutoranya, gutoza no guha gahunda abigishwa be, azirikana intego runaka. Muri Matayo 5:14-16 dusomamo amabwiriza yabahaye agira ati “muri umucyo w’isi. . . . Abe ariko umucyo wanyu ubonekera imbere y’abantu, kugira ngo babone imirimo yanyu myiza, bahereko bahimbaze So wo mu ijuru.” Kimwe na Yesu, bagombaga kuba “amatabaza mu isi,” bakwirakwiza umucyo w’ukuri ahantu hose (Fili 2:15). Bemeye iyo nshingano babigiranye ibyishimo, babona ko ari iy’ibanze mu buzima. Igihe gito nyuma y’aho, Pawulo yashoboraga kuvuga ko ubutumwa bwiza “bwabwirijwe mu baremwe bose bari munsi y’ijuru” (Kolo 1:23). Itorero ryose rya Gikristo ryari ryunze ubumwe mu gusohoza uwo murimo ukomeye.
5 Muri iki gihe, twagombye kuba abantu bashimira kubona tubarirwa mu bantu ‘biyambuye imirimo y’umwijima’ (Rom 13:12, 13). Dushobora kugaragaza ugushimira kwacu twigana urugero rwatanzwe na Yesu hamwe n’Abakristo b’indahemuka bo mu gihe cyahise. Kuba abandi bantu bagomba kumva ukuri, birihutirwa cyane kandi ni iby’ingenzi cyane kuruta ikindi gihe cyose mu mateka ya kimuntu. Nta wundi murimo ushobora guhwana n’uwo mu kuba wihutirwa hamwe n’inyungu nyinshi ziwuturukaho.
6 Ni Gute Dushobora Kumurika nk’Amatabaza? Uburyo bw’ibanze bwo kureka umucyo wacu ukamurika, ni ukwifatanya mu murimo wo kubwiriza Ubwami. Buri torero rigira gahunda ihoraho kandi iteguye neza yo kubwiriza mu ifasi yaryo. Haboneka umubare munini w’ibitabo by’ubwoko bunyuranye kandi mu ndimi nyinshi. Hatangwa inyigisho nyinshi binyuriye mu materaniro, kandi ubufasha bwo gutoza abandi butangwa n’abamenyereye. Igikundiro cyo kwifatanya, gihabwa abagabo, abagore, abasaza, ndetse n’abana. Buri wese mu itorero atumirirwa kwifatanya uko ubushobozi bwe n’imimerere ye bibimwemerera. Imihihibikano yose y’itorero yerekezwa ku kubwiriza, hamwe n’ibyaringanijwe kugira ngo bifashe buri muntu kwifatanya mu buryo runaka. Buri gihe, kwifatanya n’itorero ni uburyo bwiza cyane bwo gutuma umucyo wacu ukomeza kumurika.
7 Dushobora kumurika mu buryo wenda budasaba kubwiriza mu magambo. Dushobora gukurura ibitekerezo by’abandi binyuriye ku myifatire yacu. Ibyo ni byo Petero yatekerezaga igihe yatangaga inama agira ati “mugire ingeso nziza hagati y’abapagani, kugira ngo . . . nibabona imirimo yanyu myiza izabatere guhimbaza Imana” (1 Pet 2:12). Abantu benshi baha agaciro umurimo cyangwa umuteguro bashingiye ku myifatire y’abifatanya na wo. Iyo abitegereza babonye abantu batanduye ku bihereranye n’umuco, b’inyangamugayo, b’amahoro, kandi bubaha amategeko, babona ko abo bantu batandukanye n’abandi kandi bagafata umwanzuro bavuga ko babaho bakurikiza amahame yo mu rwego rwo hejuru asumba ayo benshi bakurikiza. Bityo, umugabo areka umucyo we ukamurika mu gihe yubaha kandi akita ku mugore we mu buryo bwuje urukundo; umugore na we akabigenza atyo yubaha ubutware bw’umugabo we. Abana bagaragaza ko batandukanye n’abandi mu gihe bubaha ababyeyi babo kandi bakirinda ubwiyandarike no gukoresha ibiyobyabwenge. Umukozi wita cyane ku kazi ke, w’inyangamugayo, kandi akaba azirikana abandi arishimirwa cyane. Mu kugaragaza imico nk’iyo ya Gikristo, tureka umucyo wacu ukamurika, dukundisha abandi uburyo bwacu bwo kubaho.
8 Kubwiriza ni ukubwira abandi ibihereranye n’ibyo twize mu Ijambo ry’Imana. Ibyo bikorerwa imbere y’abantu kuri platifomu cyangwa ku nzu n’inzu, ariko ibyo ntibishaka kuvuga ko bigarukira aho gusa. Imirimo yacu ya buri munsi ituma duhura n’abantu benshi cyane. Ni incuro zingahe ku munsi uganira n’abaturanyi bawe? Ni kangahe umuntu akomanga ku rugi rwawe? Ni abantu bangahe batandukanye uhura na bo mu gihe ugura ibintu, ugendera muri bisi, cyangwa igihe uri ku kazi kawe? Niba ukiri muto ukaba uri mu ishuri, mbese ushobora kubara abantu uvugana na bo buri munsi? Uburyo bwo kuvugana n’abandi, mu by’ukuri ntiburondoreka. Icyo ukeneye gukora gusa, ni ukuzirikana ibitekerezo bike bishingiye ku Byanditswe, kuba ufite Bibiliya n’inkuru z’Ubwami, no gufata iya mbere mu kugira icyo uvuga igihe uburyo bubonetse.
9 N’ubwo gutanga ubuhamya mu buryo bufatiweho byoroshye, bamwe bagingimiranya kubigerageza. Barifatafata, ugasanga bavuga ko bagira amasonisoni cyane, cyangwa ko kwegera abantu batazi bumva bibabangamiye. Bashobora kumva bafite ipfunwe ritewe no gutinya ko ibyo bishobora gutuma abandi bantu bahindukira bakabareba, cyangwa se bakaba basubizwa nabi. Abantu bamenyereye gutanga ubuhamya mu buryo bufatiweho, bashobora kukubwira ko incuro nyinshi usanga ari nta mpamvu iyo ari yo yose yatuma umuntu agira impungenge. Abandi bantu na bo bameze nka twe rwose; ibyo dukenera ni byo na bo bakenera, ibiduhangayikisha ni bimwe, kandi ibyo bishakira ubwabo n’ibyo bashakira imiryango yabo, ntaho bitaniye n’ibyacu. Benshi bazitabira neza igikorwa cyo kumwenyurana akanyamuneza cyangwa indamutso ya gicuti. Kugira ngo utangize ibiganiro, wenda ushobora gukenera “gushira amanga” (1 Tes 2:2). Nyamara kandi, mu gihe uzaba utangiye, uzatangazwa kandi ushimishwe n’ingaruka uzagira.
10 Iyo Turetse Umucyo Wacu Ukamurika, Duhabwa Imigisha: Hano hari ingero zimwe zisusurutsa z’ibyabaye biturutse mu gutanga ubuhamya mu buryo bufatiweho: hari umugore w’imyaka 55 wari urimo agerageza kwambukiranya umuhanda. Mu gihe imodoka yari hafi kumugonga, mushiki wacu yamufashe ukuboko amushyira aho yashoboraga kubona umutekano, avuga ati “nyamuneka itonde. Turi mu bihe by’akaga!” Nyuma yasobanuye impamvu ibi bihe birimo akaga cyane. Uwo mugore yaramubajije ati “uri umwe mu Bahamya ba Yehova?” Uwo mugore yari yarahawe kimwe mu bitabo byacu n’undi mugore uva inda imwe na we, akaba yarifuzaga guhura n’umwe mu Bahamya ba Yehova, kandi kuba barahuye bikaba byaratumye ibyo bishoboka.
11 Hari mushiki wacu umwe watangiranye ikiganiro n’umugore wari mu cyumba bategererezamo mu biro bya muganga. Uwo mugore yateze amatwi yitonze hanyuma aravuga ati “rimwe na rimwe, nagiye mpura n’Abahamya ba Yehova; ariko kandi, mu gihe kizaza, nanjye nindamuka mbaye umwe mu Bahamya ba Yehova, bizaba bitewe n’ibyo umbwiye ubu. Kugutega amatwi ni nko gutangira kubona umucyo ahantu h’umwijima.”
12 Igikorwa cy’ubugwaneza gishobora kuba intambwe yo gufasha abandi kwiga ukuri. Mu gihe batahaga bava mu murimo wo mu murima, bashiki bacu babiri babonye umugore ugeze mu za bukuru wavaga muri bisi asa n’aho arwaye. Barahagaze hanyuma babaza uwo mugore niba akeneye ubufasha. Yaratangaye cyane kubera ko abo bantu babiri atari azi, bamwitayeho ku buryo yashatse kumenya ikintu cyabasunitse gukora igikorwa cy’ubugwaneza nk’icyo. Ibyo byatanze uburyo bwo gutanga ubuhamya. Uwo mugore yahise abaha aderesi ye kandi abatumira kuzamusura abigiranye igishyuhirane. Icyigisho cyaratangiye. Nyuma y’igihe gito, uwo mugore yatangiye guterana amateraniro kandi ubu na we, asigaye agira uruhare mu kugeza ukuri ku bandi.
13 Hari mushiki wacu umwe ugeze mu zabukuru ubonera inyungu mu buryo bwo gutanga ubuhamya mu gitondo ku nkengero z’ikiyaga cy’iwabo. Ahura n’abakozi bo mu rugo, abarera abana, abakozi bo muri banki, n’abandi batembera mu gitondo hafi y’inkengero z’ikiyaga. Ayobora ibyigisho bya Bibiliya yicaye ku ntebe ziri aho hantu. Abantu benshi bize ukuri kwa Bibiliya binyuriye kuri we, none ubu ni Abahamya ba Yehova.
14 Ku kazi ke, mushiki wacu umwe yumvise mugenzi we bakorana avuga ibihereranye n’ishyaka rya gipolitiki yizeraga ko ryakemura ibibazo by’isi yose. Mushiki wacu yaganiriye na we, asobanura ibyerekeye amasezerano ahereranye n’icyo Ubwami bw’Imana buzakora. Icyo kiganiro cyo ku kazi cyatumye hatangizwa icyigisho cya Bibiliya cyo mu rugo cya buri gihe, kandi amaherezo uwo mugore n’umugabo we babaye Abahamya ba Yehova.
15 Ntukibagirwe na Rimwe ko Uri Umuhamya! Igihe Yesu yavugaga ko abigishwa be ari “umucyo w’isi,” yasobanuye ko bagombaga gufasha abandi kugira ngo bungukirwe binyuriye ku mucyo wo mu buryo bw’umwuka w’Ijambo ry’Imana. Nidukurikiza inama ya Yesu, ni gute tuzabona umurimo wacu?
16 Mu gihe bashaka akazi, bamwe bahitamo akazi katari ak’igihe cyose. Bashyira imipaka runaka ku gihe n’imihati bazakoresha muri uwo murimo, kubera ko bahitamo gukoresha igihe cyabo kinini mu gukurikirana imirimo babona ko ihesha ingororano nyinshi kurushaho. Mbese, ni muri ubwo buryo dufata umurimo wacu? N’ubwo dushobora kumva duhatwa, ndetse tukaba twakumva dushaka kugenera igihe runaka umurimo, mbese ibintu by’ibanze bidushishikaza byagombye kwerekezwa ahandi?
17 Kuba tuzi ko nta Bukristo butari ubw’igihe cyose, twitanze ‘twiyanze’ kandi twemeye gukurikira Yesu “ubutadohoka” (Mat 16:24, MN). Icyifuzo cyacu ni icyo gukomeza gukora n’“ubugingo bwacu bwose,” dukoresha mu buryo bugira ingaruka nziza uburyo bwose bubonetse bwo kureka umucyo wacu ukamurika kugira ngo tugere ku bantu aho baba bari hose (Kolo 3:23, 24, MN). Tugomba kunanira imyifatire y’isi, kugumana ishyaka nk’iryo twari dufite tugitangira, no kureba ko umucyo wacu ukomeza kumurika cyane. Wenda hari abashobora kuba bararetse umwete wabo ukadohoka kandi umucyo wabo ugakendera, kugeza aho utabasha kumurika kure. Umuntu nk’uwo aba akeneye gufashwa kugira ngo yongere kugira ishyaka yahoranye mu murimo.
18 Wenda hari abashobora kwifata bitewe n’uko ubutumwa bwacu budakundwa n’abantu benshi. Pawulo yavuze ko ubutumwa buhereranye na Kristo bwari ‘ubupfu ku barimbuka’ (1 Kor 1:18). Ariko kandi, yavuganye umurego atitaye ku cyo abandi bashobora kuvuga cyose, agira ati “erega ubutumwa bwiza ntibunkoza isoni” (Rom 1:16). Umuntu wumva afite isoni, yumva ko ari hasi y’abandi kandi adakwiriye. Bishoboka bite ko twakumva dufite isoni zo kuvuga ibihereranye n’Umwami w’Ikirenga w’isi n’ijuru, n’ibintu bitangaje yaduteguriye ku bw’umunezero w’iteka ryose? Ntibyumvikana ko twakwiyumva ko turi hasi y’abandi kandi ko tudakwiriye igihe tubwira abandi uko kuri. Ahubwo, twagombye kumva duhatirwa gukora uko dushoboye kose, twerekana ko ‘tudafite ipfunwe.’—2 Tim 2:15.
19 Umucyo w’ukuri ubu umurika mu bihugu byose byo ku isi, utanga mu buryo bw’igishyuhirane ibyiringiro by’ubuzima bw’iteka mu isi nshya izahinduka paradizo. Reka twerekane ko tuzirikana inama yo kureka umucyo wacu ukamurika ubutadohoka! Nitubigenza dutyo, tuzaba dufite impamvu zo kwishima kimwe n’uko intumwa ‘zitasibaga kwigisha no kuvuga ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo.’—Ibyak 5:42.