Ibibazo by’Abasomyi
◼ Ni ikihe ‘cyiza’ intumwa Paulo itashoboraga gukora, nk’uko yabivuze mu Baroma 7:19?
Paulo yashakaga kuvuga ibihereranye n’ubushobozi bwe bucye bwo gukora ibintu byiza byose byavugwaga mu Mategeko ya Mose. Ibyo ntibyashobokaga kuri Paulo no ku bandi bose, ndetse no kuri twe ubwacu, bitewe no kudatungana hamwe na kamere yacu ibogamiye ku cyaha. Icyakora nta mpamvu yo kwiheba. Igitambo cya Kristo cyahesheje abantu uburyo bwo kubabarirwa n’Imana no kwemerwa na Yo.
Mu Baroma 7:19 haravuga ngo “Kukw icyiza nshaka atari cyo nkora; ahubg’ ikibi nang’ akab’ari cyo nkora.” Interuro zikikije ayo magambo zigaragaza ko mbere na mbere “icyiza” Paulo yashakaga kuvuga ari ibyasabwaga mu Mategeko. Ku murongo wa 7 yaravuze ati “Amategeko n’ icyaha? Ntibikabeho! Icyakora, simba narameny’ icyaha, iyo ntakimenyeshwa n’amategeko, kuko ntaba naramenye kwifuza, iyab’ amategekw atavuze ngo: Ntukīfuze.” Koko rero, Amategeko yagaragaje neza ko abantu bose ari abanyabyaha, bitewe n’uko nta n’umwe washoboraga kuyubahiriza neza uko yakabaye.
Paulo yakomeje avuga ko ‘kera yari muzima, adafite amategeko.’ Ni ikihe gihe yashakaga kuvuga? Ni igihe yari akiri mu mpyiko za Aburahamu, mbere yuko Yehova atanga Amategeko. (Abaroma 7:9; gereranya n’Abaheburayo 7:9, 10.) N’ubwo Aburahamu atari atunganye bwose, nta Mategeko yari yagatangwa ngo ahore amwibutsa ko ari umunyabyaha bitewe no kunanirwa kuyubahiriza uko yakabaye. Nonese ibyo birashaka kuvuga ko Amategeko yatumye habaho ingaruka mbi, ubwo yari amaze gutangwa maze akagaragaza ukudatungana kwa kimuntu? Oya rwose. Paulo yakomeje agira ati “Nonehw amategeko n’ ayera, ndete n’itegeko ryose n’ iryera, rirakiranuka, kandi ni ryiza.”—Abaroma 7:12.
Urabona ko Paulo yavuze ko Amategeko ari “ayera” kandi ari ‘meza.’ Mu mirongo ikurikira iyo, yasobanuye ko “icyiza”—ari cyo Mategeko—cyagaragaje ko yari umunyabyaha, kandi kubera ibyo byaha, yari akwiriye gupfa. Paulo yaranditse ati “Kukw icyiza nshaka atari cyo nkora, ahubg’ ikibi nang’ akabar’a[ba]ri cyo nkora. Arik’ ubgo nkor’ ibyo nanga, si jy’ uba nkibikora, ahubgo n’ icyaha kimbamo.”—Abaroma 7:13-20.
Rero, aha Paulo ntiyashakaga kuvuga ibyiza muri rusange, cyangwa ibikorwa byiza gusa. (Gereranya n’Ibyakozwe 9:36; Abaroma 13:3.) Abubwo cyane cyane yashakaga kuvuga ibihereranye no gukora (cyangwa kudakora) ibihuje n’Amategeko meza y’Imana. Mbere y’aho, yari yarabanje kugira ishyaka ryinshi mu idini y’Abayahudi, kandi—umugereranyije n’abandi bantu—we yari “inyanga-mungayo.” Ariko kandi, n’ubwo yibwiraga ko yari imbata itaryarya y’ayo Mategeko meza, ntabwo yashoboraga kuyubahiriza neza uko yakabaye (Abafilipi 3:4-6). Amategeko yari akubiyemo amahame y’Imana atunganye, bityo akagaragariza iyo ntumwa ko muri kamere yayo yari ikiri imbata y’amategeko y’icyaha, kandi ko yari yaraciriweho iteka ryo gupfa. Icyakora, Paulo yashoboraga gushimira ko, binyuriye ku gitambo cya Kristo, yari yarabazweho gukiranuka—bityo akaba yari yarabatuwe ku mategeko y’icyaha no ku ngaruka zacyo, ari cyo gihano cyo gupfa.—Abaroma 7:25.
Muri iki gihe, Abakristo ntibayoborwa n’Amategeko ya Mose, kuko yamanitswe ku giti cyo kubabarizwaho (Abaroma 7:4-6; Abakolosai 2:14). Ariko kandi, tugomba kwemera ko ayo Mategeko atari umutwaro uremereye wo gupfa guterera iyo gusa, kuko Amategeko ubwayo yari meza. Birakwiriye rero ko dusoma ibitabo bya Bibiliya bikubiyemo Amategeko, kandi tukamenya ibyo Abisirayeli basabwaga n’ayo Mategeko. Ku isi hose Abahamya ba Yehova batangiye kubikora mu mwihariko wabo wo gusoma Bibiliya buri cyumweru.
Mu gihe dusoma ayo Mategeko, tugomba gutekereza ku mahame agize urufatiro rw’amabwiriza anyuranye aboneka muri ayo mategeko, no ku migisha ubwoko bw’Imana bwagiye bubona mu gihe bwabaga bwubahirije ayo mategeko. Nanone kandi, gusoma ayo mategeko byagombye gutuma twiyumvisha ko tudatunganye, bityo tukaba tudashobora gusohoza mu buryo bwuzuye ibyiza Ijambo ry’Imana ritwigisha. Ariko kandi, n’ubwo turwana n’itegeko ry’icyaha, dushobora kwishimira ibyiringiro dufite byo kuzabaturwa binyuriye ku gitambo cya Kristo.