Uburezi Bufite Intego
“Igish’ umukiranutsi, kand’ azunguka kumenya.”—IMIGANI 9:9.
1. Ku bihereranye n’ubumenyi, ni iki Yehova ategereje ku bagaragu be?
YEHOVA ni “Imana izi byose” (1 Samweli 2:3). Yigisha abagaragu be. Mose yahanuye ko abantu bo mu gihe cye bari kuvuga ibyerekeye Isirayeli bati “N’ukuri iri shyanga rikomeye n’ ubgoko bg’ubgenge n’ubuhanga” (Gutegeka kwa kabiri 4:6). Abakristo b’ukuri na bo bagomba kugira ubumenyi. Bagomba kuba abigishwa beza cyane b’Ijambo ry’Imana. Mu kugaragaza intego y’uko kwiga, intumwa Paulo yanditse igira iti “[Ntidu]siba kubasabira, . . . twifuza ko mwuzuzw’ ubgenge bgose bg’[u]mwuka no kumenya kose, ngo mumenye nez’iby’Imana ishaka, mugende nk’uko bikwiriy’ ab’Umwami wacu, mumunezeze muri byose, mwer’imbuto z’imirimo myiza yose, kandi mwunguke kumeny’ Imana.”—Abakolosai 1:9, 10.
2. (a) Ni iki cya ngombwa kugira ngo umuntu agire ubumenyi nyakuri bw’Imana? (b) Ni gute Inteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova yahirimbaniye icyo kibazo?
2 Kugira ngo umuntu ashobore kwiga agamije kugira ubumenyi nyakuri bw’Imana n’ubw’imigambi yayo, bisaba kuba yarize nibura mu rugero ruciriritse. Nyamara kandi, abantu benshi bize ukuri kw’Ijambo ry’Imana bari bafite ubushobozi bucye, cyangwa se nta na bwo rwose, bwo kwiga mu buryo buhagije, bitewe n’ibihugu barimo. Bari mu mimerere idakwiriye. Mu kurwanya iyo ngorane, kuva mu myaka myinshi ishize, Inteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova yasabye ko mu matorero hashyirwaho gahunda yo kwigisha gusoma no kwandika aho bikenewe. Hashize imyaka irenga 30 ikinyamakuru cyo muri Brezili gisohoka buri munsi cyitwa Diario de Mogi gitangaje ingingo ifite umutwe uvuga ngo “Abahamya ba Yehova Bahagurukiye Kurwanya Ikibazo cyo Kutamenya Gusoma no Kwandika.” Cyagiraga kiti “Umwigisha ubishoboye yitangira . . . kwigisha abandi gusoma no kwandika yihanganye . . . Ni ngombwa ko abo banyeshuri, bitewe n’imimerere ubwayo ibibateramo umwete, ni ngombwa ko bongera ubumenyi bwabo bw’ururimi kugira ngo bashobore gutanga za disikuru.” Bityo, abantu babarirwa mu bihumbi mu isi yose bashobojwe batyo kuba abigishwa beza b’Ijambo ry’Imana. Bahawe iyo nyigisho y’ibanze bafite intego ihanitse mu bitekerezo byabo.
Ubuhanga Dukeneye Kugira ngo Tube Abakozi Bagira Ingaruka Nziza
3, 4. (a) Kuki Abakristo b’ukuri bashishikarira ibihereranye no kwiga? (b) Ni iyihe mimerere yari iri muri Isirayeli, kandi ni izihe nyigisho z’ibanze za ngombwa mu matorero yacu muri iki gihe?
3 Abakristo b’ukuri bashishikarira kwiga, batabitewe no kwishakira ubumenyi gusa, ahubwo no kugira ngo babe abagaragu ba Yehova bagira ingaruka nziza kurushaho. Kristo yahaye Abakristo bose ubutumwa bwo ‘guhindura abantu bo mu mahanga yose abigishwa no kubigisha kwitondera ibyo yababwiye byose’ (Matayo 28:19, 20). Kugira ngo bashobore kwigisha abandi, na bo ubwabo bagomba kubanza kwiga, kandi ibyo bikaba bisaba ko bigishwa mu buryo bwiza. Bagomba kuba bafite ubushobozi bwo gusesengura Ibyanditswe (Ibyakozwe 17:11). Kugira ngo basohoze ubutumwa bahawe, nanone bagomba kuba bazi gusoma neza badategwa.—Reba Habakuki 2:2; 1 Timoteo 4:13.
4 Nk’uko twabibonye mu gice kibanziriza iki, dufite impamvu nziza zituma twizera ko, muri rusange, abakiri bato muri Isirayeli ya kera na bo bamenyaga gusoma no kwandika (Abacamanza 8:14; Yesaya 10:19). Muri iki gihe, abakozi b’Abakristo bagomba kwandika mu buryo bwiza ibyo bakeneye kuzirikana mu gihe babwiriza ku nzu n’inzu. Bandika inzandiko, bakandika ibintu by’ingenzi mu gihe bari mu materaniro kandi bakandika ubusobanuro mu bitabo byabo by’imfashanyigisho mu gihe bategura. Ibyo byose bisaba ko baba bazi kwandika ibintu bisomeka neza. Gucunga neza amadosiye y’itorero, bisaba nibura kugira ubumenyi bw’ibanze bw’imibare.
Inyungu zo Kwiga mu Buryo Bukwiriye
5. (a) Ni iyihe nkomoko y’ijambo “ishuri”? (b) Ni uwuhe mwanya abakiri bato bagombye kwitaho?
5 Igishimishije ni ukumenya ko ijambo “ishuri” rikomoka ku ry’Ikigiriki skho·leʹ, mbere na mbere ryasobanuraga “imyidagaduro” cyangwa gukoresha igihe cy’imyidagaduro mu gikorwa gikomeye, urugero nko kwiga. Nyuma y’igihe, ryaje gusobanura ahantu izo nyigisho zatangirwaga. Ibyo bigaragaza ko hari igihe itsinda ry’abantu batoneshejwe—mu Bugiriki no mu bindi bihugu byinshi—ari bo bonyine bari bafite igikundiro cyo kwiga. Itsinda ry’abantu b’abanyakazi muri rusange ryakomeje kuba mu bujiji. Muri iki gihe, mu bihugu byinshi, abana n’urubyiruko bagenerwa igihe cyo kwiga. Nta gushidikanya ko Abahamya bakiri bato bagombye gucungura igihe gikwiriye kugira ngo bunguke ubumenyi maze babe abagaragu ba Yehova bashoboye.—Abefeso 5:15, 16.
6, 7. (a) Ni izihe nyungu zimwe na zimwe zibonerwa mu kwiga mu buryo bukwiriye? (b) Ni mu buhe buryo kwiga ururimi rw’amahanga bishobora kugira umumaro? (c) Ni iyihe mimerere irangwa mu rubyiruko rwinshi rurangije amashuri muri iki gihe?
6 Ubumenyi bw’ibanze mu by’amateka, mu by’ubumenyi bw’isi, mu bya siyansi n’ibindi, buzatuma Abahamya bakiri bato baba abakozi bajijukiwe mu bintu rusange. Igihe bazamara biga amashuri yabo ntibazagira ubumenyi mu bintu byinshi gusa, ahubwo bazanagira akamenyero ko kwiga. Nta bwo Abakristo b’ukuri bareka gukomeza kongera ubumenyi no kwiga iyo barangije amashuri yabo. Icyakora, uko bazungukirwa muri uko kwiga kwabo bizaterwa ahanini no kuba bazi uburyo bwo kwiga. Ubumenyi bwo mu mashuri hamwe n’ubwo mu itorero bishobora gutuma bongera ubushobozi bwabo bwo gutekereza (Imigani 5:1, 2). Mu gihe bazaba basoma, bazashobora gutahura ibintu by’ingenzi, ibikwiriye kwitonderwa no kuzirikanwa.
7 Urugero, kwiga urundi rurimi ntibyongera ubushobozi bw’abakiri bato bwo gukoresha ubwenge gusa, ahubwo binatuma barushaho kuba ingirakamaro mu muteguro wa Yehova. Mu mashami amwe n’amwe ya Sosayiti Watch Tower, abavandimwe benshi bakiri bato babonye ko kumenya kuvuga no gusoma neza ururimi rw’Icyongereza bigira umumaro. Byongeye kandi, abakozi bose b’Abakristo bagombye kwihatira kuvuga neza ururimi rwabo rwa kavukire. Birakwiriye ko ubutumwa bwiza bw’Ubwami bubwirizwa mu magambo yumvikana neza kandi yubahiriza amategeko y’ikibonezamvugo. Byagaragaye ko muri iki gihe, urubyiruko rwinshi iyo rurangije amashuri, usanga rugifite ingorane zo kwandika no kuvuga neza ndetse no gukora imibare yoroheje; kandi ugasanga rufite ubumenyi bucagase mu by’amateka no mu by’ubumenyi bw’isi.
Amashuri Ahagije
8. Ni iyihe mirongo y’Ibyanditse irebana n’ibihereranye no kwiga amashuri no kuba umuntu agomba kugira ubushobozi bwo kwitunga?
8 Ubu noneho, aho tugereya aha dusa n’aho tugeze mu mwanya ukwiriye wo gusuzuma uko Abakristo babona ibihereranye no kwiga amashuri. Ni ayahe mahame ya Bibiliya arebana n’iyo ngingo? Mbere na mbere, mu bihugu byinshi, kugandukira “Kaisari” bisaba Abakristo kohereza abana babo mu ishuri (Mariko 12:17; Tito 3:1). Na ho ku byerekeye urubyiruko rw’Abahamya, mu gihe rwiga rwagombye kwibuka amagambo avugwa mu Bakolosai 3:23 agira ati “Ibyo mukora byose, mubikore mubikuye ku mutima, nk’abakorera Sho-buja mukuru [Yehova, MN ], badakorer’ abantu.” Ihame rya kabiri rihereranye n’iyo ngingo, ni uko Abakristo bagomba kuba bafite ubushobozi bwo kwitunga, kabone n’iyo baba bari mu murimo w’ubupayiniya bw’igihe cyose (2 Abatesalonike 3:10-12). Umugabo washatse agomba kuba afite ubushobozi bwo gukenura umugore we hamwe n’abana bose ashobora kuzabyara, ari na ko ashobora kugira ikintu gito asagura cyo guha abakeneye ubufasha no gushyigikira umurimo wo kubwiriza ukorwa mu gace k’iwabo no mu isi yose.—Abefeso 4:28; 1 Timoteo 5:8.
9, 10. (a) Ni iyihe ntero isa n’aho yogeye mu bihugu byinshi? (b) Icyitwa umushahara ukwiriye cyigomba kumvikana gite ku muntu ukora umurimo w’ubupayiniya?
9 Umukristo ukiri muto akwiriye kwiga amashuri angana iki kugira ngo ashobore kubahiriza ayo mahame ya Bibiliya no gusohoza inshingano za Gikristo? Ibyo byaterwa n’igihugu yaba arimo. Ariko kandi, muri rusange, usanga intero iharawe mu bihugu byinshi ari uko ngo umubare w’amashuri umuntu agomba kwiga kugira ngo abone umushahara ukwiriye, uhanitse kurusha uko byari bimeze mu myaka mike ishize. Raporo zitangwa n’amashami ya Sosayiti Watch Tower zo mu duce tunyuranye tw’isi zigaragaza ko ahantu henshi bitoroshye kubona akazi gahesha umushahara ukwiriye iyo umuntu yize amashuri aciriritse mu rugero rutegekwa n’amategeko, ndetse mu bihugu bimwe na bimwe bikaba bimeze bityo n’ubwo umuntu yaba yararangije amashuri yisumbuye.
10 Ariko se imvugo ngo “umushahara ukwiriye” isobanura iki? Ibyo ntibishaka kuvuga akazi k’umushahara utubutse. Aha, ijambo “ukwiriye” rishaka kuvuga ibihagije cyangwa ibinyuze. None se, umushahara ukwiriye waba ari nk’uwuhe ku bashaka gukora ubupayiniya mu murimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza? Muri rusange, abo bakeneye akazi k’igice cy’umunsi kugira ngo birinde ‘kuremerera’ abavandimwe babo cyangwa imiryango yabo (1 Abatesalonike 2:9). Twavuga ko imishahara yabo yaba “ihagije” cyangwa “inyuze” mu gihe yaba ituma bashobora kubaho mu rugero rukwiriye, kandi bakabona igihe n’imbaraga bihagije byatuma basohoza umurimo wabo wa Gikristo.
11. Kuki urubyiruko rumwe rwaretse umurimo w’ubupayiniya, kandi ibyo bibyutsa ikihe kibazo?
11 Ariko se, muri iki gihe akenshi usanga byifashe bite? Mu bihugu bimwe na bimwe, raporo zivuga ko urubyiruko rwinshi rufite umutima ukunze rwaretse gukomeza kwiga rurangije amashuri yo mu rwego ruciriritse umuntu ategekwa kurangiza kugira ngo rukore umurimo w’ubupayiniya. Nta mwuga n’umwe bari bazi cyangwa ubuhanga bwihariye mu bumenyi runaka. Iyo badafashwa n’ababyeyi babo, bagombaga gushaka akazi ko gukora igice cy’umunsi. Bamwe na bamwe bageze ubwo bemera gukora imirimo ibasaba amasaha menshi kugira ngo babone amaramuko. Baje kugera ubwo baruha maze bahagarika umurimo w’ubupayiniya. Mbese, bakora iki kugira ngo bashobore kwirwanaho kandi babe bakongera gukora umurimo w’ubupayiniya?
Imyifatire Ihwitse ku Bihereranye n’Amashuri
12. (a) Ku bihereranye no kwiga, ni ibihe bitekerezo bibiri bidahwitse Umukristo agomba kwirinda? (b) Intego yo kwiga yagombye kuba iyihe ku bagaragu ba Yehova bitanze hamwe n’abana babo?
12 Kugira imyifatire ihwitse ku byerekeye amashuri bishobora kugira umumaro. Urubyiruko rwinshi rwo muri iyi si rubona ko kwiga ari ikimenyetso kiranga urwego runaka rw’imibereho, kandi ko ari uburyo bwo gutuma bashobora kugera ku mibereho yo mu rwego rwo hejuru, bikaba n’uburyo bwo kwiberaho mu mudamararo. Abandi na bo babona ko kwiga ari uburetwa umuntu yagombye kwivanamo vuba na vuba uko bishoboka kose. Ku Bakristo b’ukuri, nta na kimwe muri ibyo bitekerezo byombi gihwitse. None se ubwo, twavuga ko “uburyo buhwitse” ari ubuhe? Abakristo bagomba kubona ko kwiga ari uburyo bwatuma umuntu agera ku ntego runaka. Muri iyi minsi y’imperuka, intego yabo ni ugukorera Yehova mu buryo bwimazeyo kandi bugira ingaruka nziza kurushaho uko bishoboka kose. Niba mu gihugu babamo, amashuri aciriritse umuntu ategekwa kurangiza cyangwa se n’amashuri yisumbuye abahesha akazi gahemba umushahara udahagije byo kuba wabatunga bakora n’umurimo w’ubupayiniya, wenda bashobora kureba niba bakongera amashuri yabo cyangwa niba bakwiga umwuga runaka. Ariko kandi, ibyo bagombye kubikora bagamije kugera ku ntego yihariye y’umurimo w’igihe cyose.
13. (a) Ni gute mushiki wacu wo muri Filipine yashoboye gukomeza umurimo we w’ubupayiniya ari na ko yita ku nshingano ze z’umuryango? (b) Ni uwuhe muburo watanzwe mu gihe gikwiriye?
13 Bamwe bagiye bakurikirana amasomo y’imyuga runaka yatumye bashobora kubona indi mirimo yababashishije kwinjira mu murimo w’igihe cyose cyangwa bakongera kuwukora. Hari mushiki wacu umwe wo muri Filipine wari utunze umuryango, ariko akaba yarifuzaga gukora ubupayiniya. Ishami ryatanze raporo igira iti “Ibyo yabigezeho abishobojwe n’uko yakurikiranye amasomo y’inyongera akabona impamyabumenyi mu mwuga w’ubucungamari.” Iyo raporo y’ishami yongeyeho iti “Dufite benshi bakurikirana inyigisho zabo mu mashuri ari na ko bakora ubupayiniya babishobojwe no kuba bafite gahunda nziza yo gukoresha igihe cyabo. Muri rusange, usanga ari ababwiriza b’intangarugero bitewe n’uko baba abanyamwete kurushaho, bapfa gusa kudatwarwa n’irari ry’iyi si hamwe n’imigambi yayo.” Amagambo aheruka y’iyo raporo yagombye gutuma tugira icyo twiyumvisha. Intego yo kwiga amashuri y’inyongera, mu gihe bibaye ngombwa, ntigomba kwibagirana cyangwa ngo ihinduke iyo kwironkera ubutunzi.
14, 15. (a) Kuki nta washyiraho amategeko adakuka ku bihereranye n’amashuri umuntu akwiriye kwiga? (b) Abavandimwe bamwe na bamwe bafite inshingano bize ayahe mashuri, ariko se, ni gute bazibye icyo cyuho?
14 Mu bihugu bimwe na bimwe, amashuri yisumbuye atanga amasomo y’imyuga runaka ashobora gutegurira Umukristo ukiri muto kuzaba afite ubushobozi bwo gukora umwuga cyangwa akazi runaka mu gihe cyo kubona impamyabumenyi. N’ubwo byaba bitameze bityo ariko, mu bihugu bimwe na bimwe, urubyiruko rwize amashuri make, ariko rukaba rurangwaho umurava, rushobora kubona akazi k’igice cy’umunsi karuhesha umushahara uhagije byo kuba rwakora ubupayiniya. Bityo rero, nta washyiraho amategeko adakuka ashyigikira cyangwa arwanya ibyo kwiga amashuri y’inyongera.
15 Abenshi mu bafite inshingano muri iki gihe, byaba mu murimo wo kuba abagenzuzi basura amatorero, uwo ku biro bikuru bya Soyayiti cyangwa kuri rimwe mu mashami yayo, bize amashuri y’ifatizo gusa. Babaye abapayiniya b’indahemuka, ntibahwemye kwiyungura ubumenyi, bagiye bahugurwa kandi bagenda bongererwa inshingano ziremereye kurushaho. Nta na rimwe bajya bicuza icyatumye bagira ayo mahitamo. Mu rundi ruhande ariko, bamwe mu rungano rwabo bahisemo kujya kwiga muri kaminuza bituma bava mu nzira igororotse bayobejwe n’icurabwenge hamwe n’ “ubgenge bg’iyi si” busenya ukwizera.—1 Abakorinto 1:19-21; 3:19, 20; Abakolosai 2:8.
Kubara Ibiguzi
16. (a) Ni nde ufata umwanzuro wo kwemeza ko bikwiriye gukomeza kwiga amashuri y’inyongera, kandi ni iki cyagombye gushyirwa mu mwanya wa mbere? (b) Ni iki kigomba kuzirikanwa?
16 Ni nde ugomba gufata umwanzuro w’uko Umukristo ukiri muto yakomeza kwiga amashuri menshi cyangwa imyuga y’inyongera? Aha hararebwa ihame rya Bibiliya rihereranye n’ubutware (1 Abakorinto 11:3; Abefeso 6:1). Nta gushidikanya ko ababyeyi, bashingiye kuri iryo hame, bazashaka guha abana babo ubuyobozi mu guhitamo umwuga cyangwa akazi bazakora n’igihe bazamara biga. Mu bihugu byinshi, guhitamo umwuga umuntu aziga n’akazi azakora, bikorwa hakiri kare mu mashuri yisumbuye. Icyo ni cyo gihe ababyeyi n’abana b’Abakristo bashakira ubuyobozi kuri Yehova kugira ngo bagire amahitamo arangwamo ubwenge, cyane cyane bazirikana iby’Ubwami. Abakiri bato baba bafite ibyo bimirije imbere binyuranye hamwe n’ubushobozi butandukanye. Ibyo, ababyeyi b’abanyabwenge bazabizirikana. Umurimo wose utarangwaho umugayo, waba uw’amaboko cyangwa uwo mu biro, ukwiriye kubahwa. N’ubwo ab’isi bashobora kuba bashyira imbere umurimo wo mu biro bagasuzugura umuntu ukora umurimo uruhije w’amaboko, Bibiliya yo si ko ibibona (Ibyakozwe 18:3). Bityo rero, mu gihe ababyeyi b’Abakristo hamwe n’abana babo bamaze gusuzumana ubwitonzi icyo kibazo babishyize mu isengesho maze bagafata umwanzuro wo gushyigikira cyangwa kudashyigikira ibyo kujya mu mashuri makuru, abandi bagize itorero ntibagombye kubakemanga.
17. Ni iki ababyeyi bamwe na bamwe b’Abahamya bahitiyemo abana babo?
17 Niba, nyuma yo kubitekerezaho, ababyeyi b’Abakristo bafashe umwanzuro w’uko abana babo bakomeza kwiga icyiciro cy’amashuri makuru nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye, ibyo ni uburenganzira bwabo. Igihe ayo mashuri amara giterwa n’ubwoko bw’umwuga cyangwa akazi bahisemo. Kubera ibibazo by’amafaranga no kugira ngo abana babo bashobore gutangira umurimo w’igihe cyose bidatinze, ababyeyi benshi b’Abakristo bahisemo ko abana babo bakurikirana porogaramu imara igihe gito y’amashuri y’imyuga. Rimwe na rimwe, urubyiruko rwagiye rukenera guhugurwa mu myuga imwe n’imwe, ariko rutibagiwe intego yarwo yo kwiyegurira umurimo wa Yehova.
18. Mu gihe kwiga amashuri makuru byemejwe, ni iki cyagombye gukomeza kuzirikanwa?
18 Niba hafashwe umwanzuro wo gukomeza amashuri makuru, nta gushidikanya ko ibyo nta wagombye kubikora agamije kugira agashema ko kuba yaraminuje cyangwa ngo bibe uburyo bwo kwitegurira umurimo uzamuhesha icyubahiro muri iyi si. Guhitamo amasomo umuntu aziga bigomba gukoranwa ubwitonzi. Iyi gazeti yagiye itsindagiriza akaga gaterwa no kwiga amashuri yo mu rwego ruhanitse, kandi koko ibyo bifite ishingiro, kuko akenshi ibyigishwa muri ayo mashuri birwanya “inyigisho nzima” dusanga muri Bibiliya (Tito 2:1; 1 Timoteo 6:20, 21). Ikindi kandi, kuva mu myaka ya za 60, ibigo byinshi by’amashuri makuru byabaye indiri y’ubwicamategeko n’ubusambanyi. “[U]mugarag’ ukiranuka w’ubgenge” yagiye yihanangiriza cyane ko bidakwiriye kwinjira ahantu hameze hatyo (Matayo 24:12, 45). Icyakora, ntitwanabura kwemera ko muri iki gihe urubyiruko ruhura n’akaga nk’ako mu bigo by’amashuri yisumbuye, ari atangirwamo inyigisho rusange cyangwa imyuga, ndetse no ku kazi.—1 Yohana 5:19.a
19. (a) Abafashe umwanzuro wo kwiga amashuri y’inyongera bagombye kubyifatamo bate? (b) Ni gute bamwe bakoresheje neza amashuri yabo?
19 Niba Umukristo ukiri muto yiyemeje kwiga amashuri y’inyongera, byaba byiza gukora ibishoboka byose kugira ngo akomeze kuba iwabo. Ibyo byatuma adatezuka ku kamenyero keza Abakristo bagira ko kwiyigisha, kwifatanya mu materaniro no mu murimo wo kubwiriza. Byongeye kandi, yagombye guhita agaragaza ko agengwa n’amahame ya Bibiliya kuva agitangira. Twibuke ko ubwo Danieli na bagenzi be batatu b’Abaheburayo bajyanywagaho iminyago i Babuloni bategetswe gukurikirana inyigisho z’aho zo mu rwego rwo hejuru, nyamara kandi, ntibaragatezuka ku gushikama kwabo (Danieli, igice cya 1). Mu bihugu byinshi, urubyiruko rw’Abahamya rwagiye rukurikirana amasomo nk’ayo kugira ngo ruzashobore kubona akazi k’igice cy’umunsi mu nzego zinyuranye z’imirimo, nk’iy’ubucungamari, iy’ubucuruzi, ubwarimu, ubuhinduzi, ubusemuzi cyangwa iyindi mirimo ituma babona ibibatunga bihagije kugira ngo bashobore kwitangira umurimo wabo w’ingenzi w’ubupayiniya (Matayo 6:33). Bamwe muri urwo rubyiruko baje kuba abagenzuzi basura amatorero cyangwa abakozi bitangiye gukora imirimo kuri za Beteli.
Ubwoko Bwunze Ubumwe Kandi Bwigishijwe
20. Ni ukuhe gusumbanya ibintu kurangwa muri iyi si kudafite umwanya mu bwoko bwa Yehova?
20 Mu bagize ubwoko bwa Yehova bose, uko inzego z’imirimo barimo zaba ziri kose, haba mu ruganda, mu biro, mu buhinzi, no mu yindi mirimo inyuranye, bose bakeneye kwiga Bibiliya neza no kugira ubushobozi bwo kuyigisha. Ubuhanga bose bageraho mu gusoma, kwiga no kwigisha busa n’aho buvanaho itandukaniro ab’isi bashyira hagati y’abakora imirimo y’amaboko n’abakora imirimo yo mu biro. Ibyo bituma abantu bunga ubumwe kandi bakubahana, nk’uko biboneka cyane cyane mu bitangiye gukora imirimo kuri za Beteli no mu mirimo y’ubwubatsi yateguwe na Sosayiti Watch Tower, aho imico yo mu buryo bw’umwuka iba ari ingenzi kandi isabwa kuri bose. Aho ngaho, abakozi bo mu biro babizobereyemo bakorana mu byishimo n’abakora imirimo y’amaboko babifitemo ubuhanga, bose bakagaragarizanya urukundo no kubahana.—Yohana 13:34, 35; Abafilipi 2:1-4.
21. Abakristo bakiri bato bagombye kugira iyihe ntego?
21 Babyeyi, muyobore abana banyu mubaganisha ku ntego yo kuba abantu b’ingirakamaro mu bagize umuryango w’isi nshya! Rubyiruko rw’Abakristo, umwanya mufite wo kwiga nubabere uburyo bwo kwitegura kuzarushaho kwita ku nshingano mufite mu murimo wa Yehova! Mwebwe mwese mwize, murabe abakozi bafite ibibakwiriye byose b’umuryango wa Gitewokarasi, uhereye ubu kugeza iteka ryose mu “isi nshya” yasezeranijwe n’Imana.—2 Petero 3:13; Yesaya 50:4; 54:13; 1 Abakorinto 2:13.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Reba nanone Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Ukuboza 1975, ku mapaji ya 763 kugeza 765 [mu Gifaransa].
Turebe ko Twazirikanye
◻ Kuki Abakristo b’ukuri bashishikarira ibihereranye no kwiga?
◻ Ku bihereranye no kwiga, ni ibihe bitekerezo bidahwitse Abakristo b’ukuri bagomba kwirinda?
◻ Ni akahe kaga gaterwa no kwiga amashuri y’ikirenga tutagomba kwibagirwa, kandi twagomye kubyifatamo dute?
◻ Ni ukuhe gusumbanya ibintu kurangwa muri iyi si kudafite umwanya mu bwoko bwa Yehova?
[Ifoto yo ku ipaji ya 19]
Mu gihe Abakristo bakiri bato biga babishishikariye bashobora kuba ingirakamaro kurushaho mu bagize umuryango w’isi nshya
[Ifoto yo ku ipaji ya 21]
Mu gihe umuntu ahisemo kwiga amashuri y’inyongera, byagombye kuba bitewe n’icyifuzo cyo gukorera Yehova neza kurushaho