Impamvu twizihiza Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba
“Mujye mukomeza gukora mutya munyibuka.”—1 KOR 11:24.
1, 2. Ni iki Yesu yakoze ku mugoroba wo ku itariki ya 14 Nisani mu mwaka wa 33? (Reba ifoto ibimburira iki gice.)
MU IJORO ryo ku itariki ya 14 Nisani mu mwaka wa 33, ukwezi kwari inzora i Yerusalemu. Yesu n’intumwa ze bari barangije kwizihiza Pasika, bibuka ukuntu Abisirayeli bari bamaze imyaka 1.500 bavanywe mu bubata bw’Abanyegiputa. Icyo gihe Yesu yasangiye ifunguro ryihariye n’intumwa ze 11 z’indahemuka. Abigishwa be bari kuzajya basangira iryo funguro buri mwaka bibuka urupfu rwe.a—Mat 26:1, 2.
2 Yesu amaze gushimira, yahereje intumwa ze umugati udasembuwe agira ati “nimwakire murye.” Afata n’igikombe cya divayi, nanone arashimira maze aravuga ati “nimunyweho mwese” (Mat 26:26, 27). Nta byokurya bindi Yesu yahaye abo bigishwa be b’indahemuka, ahubwo muri iryo joro ritazibagirana, yababwiye ibintu byinshi by’ingenzi.
3. Ni ibihe bibazo biri busubizwe muri iki gice?
3 Icyo gihe ni bwo Yesu yatangije Urwibutso rw’urupfu rwe, nanone rwitwa “ifunguro ry’Umwami rya nimugoroba” (1 Kor 11:20). Hari abashobora kwibaza bati “kuki twizihiza urupfu rwa Yesu? Umugati na divayi bigereranya iki? Twakwitegura dute Urwibutso? Ni ba nde bagombye kurya ku mugati no kunywa kuri divayi? Abakristo babona bate icyo Ibyanditswe bivuga ku birebana n’ibyiringiro byabo?
IMPAMVU TWIZIHIZA URUPFU RWA YESU
4. Urupfu rwa Yesu rwatugiriye akahe kamaro?
4 Kubera ko dukomoka kuri Adamu, twarazwe icyaha n’urupfu (Rom 5:12). Umuntu udatunganye ntashobora guha Imana incungu y’ubuzima bwe cyangwa ubw’abandi (Zab 49:6-9). Icyakora, igihe Yesu yapfaga yatanze incungu ikwiriye, ni ukuvuga umubiri we wari utunganye n’amaraso ye yamenwe. Igihe yamurikiraga Imana agaciro k’iyo ncungu, yatumye dushobora kuzakizwa icyaha n’urupfu kandi tukazabona impano y’ubuzima bw’iteka.—Rom 6:23; 1 Kor 15:21, 22.
5. (a) Ni iki kigaragaza ko Imana na Kristo bakunda abantu? (b) Kuki twagombye kwizihiza urupfu rwa Yesu?
5 Imana yagaragaje ko ikunda abantu igihe yatangaga incungu (Yoh 3:16). Yesu na we yagaragaje ko adukunda igihe yemeraga gutanga ubuzima bwe. Igihe yari ataraza ku isi ari “umukozi w’umuhanga” w’Imana, ‘yakundaga cyane abana b’abantu’ (Imig 8:30, 31). Gushimira Imana n’Umwana wayo byagombye gutuma twizihiza urupfu rwa Yesu, bityo tukaba twumviye itegeko rigira riti “mujye mukomeza gukora mutya munyibuka.”—1 Kor 11:23-25.
ICYO IBIGERERANYO BISOBANURA
6. Twagombye kubona dute umugati na divayi bikoreshwa ku Rwibutso?
6 Igihe Yesu yatangizaga Urwibutso, ntiyahinduye umugati mu buryo bw’igitangaza ngo ube umubiri we cyangwa ngo ahindure divayi ibe amaraso ye. Ahubwo, yavuze ibirebana n’umugati agira ati “uyu ugereranya umubiri wanjye.” Naho ku birebana na divayi, yaravuze ati ‘iyi igereranya “amaraso yanjye y’isezerano,” agomba kumenwa ku bwa benshi’ (Mar 14:22-24). Uko bigaragara rero, umugati na divayi ni ibigereranyo.
7. Umugati ukoreshwa ku Rwibutso ugereranya iki?
7 Kuri uwo munsi w’ingenzi cyane wo mu mwaka wa 33, Yesu yakoresheje umugati udasembuwe wari wasigaye barya Pasika (Kuva 12:8). Rimwe na rimwe, Ibyanditswe bikoresha ijambo umusemburo byumvikanisha kwangirika, cyangwa icyaha (Mat 16:6, 11, 12; Luka 12:1). Ku bw’ibyo, kuba Yesu yarakoresheje umugati udasembuwe byari bifite ikintu gikomeye bisobanura, kuko wagereranyaga umubiri we utari ufite icyaha (Heb 7:26). Bityo rero, umugati nk’uwo ni wo ukoreshwa ku Rwibutso.
8. Divayi ikoreshwa ku Rwibutso igereranya iki?
8 Divayi Yesu yakoresheje ku itariki ya 14 Nisani mu mwaka wa 33 yagereranyaga amaraso ye yamenwe, nk’uko bimeze no kuri divayi ikoreshwa ku Rwibutso muri iki gihe. Amaraso ye yamenewe i Gologota hanze ya Yerusalemu, “kugira ngo [abantu] bababarirwe ibyaha” (Mat 26:28; 27:33). Umugati na divayi bikoreshwa ku Rwibutso bigereranya igitambo cya Yesu cy’agaciro kenshi cyatangiwe abantu bumvira, kandi dushimira Imana ku bw’icyo gikorwa cyuje urukundo yadukoreye. Birakwiriye rero ko buri wese muri twe yajya yitegura kwizihiza umunsi mukuru w’Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba uba buri mwaka.
BUMWE MU BURYO BWO KWITEGURA
9. (a) Kuki ari iby’ingenzi ko dusoma imirongo yo muri Bibiliya iba iteganyijwe gusomwa mu gihe cy’Urwibutso? (b) Ubona ute incungu?
9 Gusoma imirongo y’Ibyanditswe iba iteganyijwe gusomwa mu gihe cy’Urwibutso iri mu gatabo Dusuzume Ibyanditswe buri munsi, byatuma dutekereza ku byo Yesu yakoze mbere y’urupfu rwe. Ibyo byadufasha gutegurira umutima wacu kwizihiza Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba.b Hari mushiki wacu wagize ati ‘tuba dutegerezanyije amatsiko Urwibutso. Buri mwaka ubona rwihariye. Ndibuka ubwo nari mpagaze imbere y’isanduku yarimo umurambo wa papa. Byatumye ndushaho gushimira Imana mbikuye ku mutima kubera incungu. Yewe, nari nzi imirongo y’Ibyanditswe yose ivuga ibihereranye n’incungu, ndetse nkamenya no kuyisobanura. Ariko kandi, maze kubona icyo urupfu ari cyo koko, ni bwo rwose umutima wanjye wasabwe n’ibyishimo kubera imigisha myinshi duhishiwe, dukesha iyo ncungu y’agaciro kenshi.’ Koko rero, mu gihe twitegura Urwibutso, byaba byiza dutekereje ukuntu igitambo cya Kristo kituvana mu bubata bw’icyaha n’urupfu.
10. Ni iki kindi twakora kugira ngo twitegure Urwibutso?
10 Kwitegura Urwibutso bishobora no kuba bikubiyemo guteganya uko twakongera igihe tumara mu murimo wo kubwiriza, wenda tukaba abapayiniya b’abafasha muri icyo gihe. Mu gihe dutumirira abo twigisha Bibiliya n’abandi bantu kuzaza kwizihiza Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba, tuzishimira kuvuga ibihereranye n’Imana, Umwana wayo n’imigisha ihishiwe abashimisha Yehova kandi bakamusingiza.—Zab 148:12, 13.
11. Ni mu buhe buryo bamwe mu Bakristo b’i Korinto baryaga ku mugati kandi bakanywa kuri divayi mu buryo budakwiriye?
11 Mu gihe witegura kwizihiza Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba, ujye utekereza ku byo intumwa Pawulo yandikiye abari bagize itorero ry’i Korinto. (Soma mu 1 Abakorinto 11:27-34.) Pawulo yavuze ko umuntu wese urya ku mugati kandi akanywera ku gikombe mu buryo budakwiriye, ‘agibwaho n’urubanza ku birebana n’umubiri n’amaraso by’Umwami’ Yesu Kristo. Ku bw’ibyo, uwasutsweho umwuka yagombye ‘kubanza kwisuzuma neza yitonze, akareba niba akwiriye,’ maze akabona kurya ku mugati no kunywa kuri divayi. Naho ubundi, yaba “aririye kandi anywereye gucirwa urubanza.” Kubera ko abenshi mu Bakristo b’i Korinto bagaragazaga imyifatire idakwiriye, ‘bagiraga intege nke kandi bakarwaragurika, kandi abatari bake bari basinziriye mu rupfu [rwo mu buryo bw’umwuka].’ Birashoboka ko hari abaryaga cyane kandi bakanywa cyane mbere yo kujya mu Rwibutso cyangwa mu gihe cy’Urwibutso, ku buryo babaga basinzira, batari maso mu buryo bw’umwuka. Kuba bararyaga ku mugati bakanywa no kuri divayi muri ubwo buryo budakwiriye, byatumaga batemerwa n’Imana.
12. (a) Pawulo yagereranyije Urwibutso n’iki, kandi se ni iyihe nama yagiriye abarya ku mugati bakanywa no kuri divayi? (b) Mu gihe umuntu urya ku mugati akanywa no kuri divayi akoze icyaha gikomeye, ni iki yagombye gukora?
12 Pawulo yagereranyije Urwibutso n’ifunguro risangirwa, maze agira inama abarifata ati “ntimushobora kunywera ku gikombe cya Yehova ngo munywere no ku gikombe cy’abadayimoni; ntimushobora gusangirira ku ‘meza ya Yehova’ no ku meza y’abadayimoni” (1 Kor 10:16-21). Niba umuntu urya ku mugati akanywa no kuri divayi mu gihe cy’Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba akoze icyaha gikomeye, yagombye gushaka ubufasha bwo mu buryo bw’umwuka. (Soma muri Yakobo 5:14-16.) Niba uwo muntu wasutsweho umwuka yeze “imbuto zikwiranye no kwihana,” iyo ariye ku mugati akanywa no kuri divayi bikoreshwa ku Rwibutso ntaba asuzuguye igitambo cya Yesu.—Luka 3:8.
13. Kuki twagombye kuvuga mu isengesho ibirebana n’ibyiringiro Imana yaduhaye?
13 Nanone kandi, dushobora kwitegura Urwibutso dusenga kandi dutekereza ku byiringiro Imana yahaye buri wese muri twe, byaba ibyo kuzaba ku isi cyangwa ibyo kuzaba mu ijuru. Nta mugaragu wa Yehova wamwiyeguriye kandi akaba n’umwigishwa wizerwa w’Umwana we, wakwifuza gutesha agaciro igitambo cya Yesu. Ku bw’ibyo, ntiturya ku mugati kandi ngo tunywe kuri divayi bikoreshwa ku Rwibutso, mu gihe tudafite gihamya y’uko turi Abakristo basutsweho umwuka. Bityo se, umuntu yamenya ate ko akwiriye kurya ku mugati no kunywa kuri divayi?
NI BA NDE BAGOMBYE KURYA KU MUGATI BAKANYWA NO KURI DIVAYI?
14. Ni iki abasutsweho umwuka bakora ku Rwibutso bitewe n’uko bari mu isezerano rishya?
14 Abarya ku mugati bakanywa no kuri divayi bikoreshwa ku Rwibutso, baba bazi neza ko bari mu isezerano rishya. Yesu yavuze ibirebana na divayi agira ati “iki gikombe kigereranya isezerano rishya rishingiye ku maraso yanjye” (1 Kor 11:25). Imana yavuze binyuze ku muhanuzi Yeremiya ko yari kuzashyiraho isezerano rishya ritandukanye n’isezerano ry’Amategeko yari yaragiranye n’Abisirayeli. (Soma muri Yeremiya 31:31-34.) Imana yagiranye isezerano rishya n’Abisirayeli bo mu buryo bw’umwuka (Gal 6:15, 16). Igitambo cya Kristo ni cyo cyatumye iryo sezerano rigira agaciro binyuze ku maraso ye yamenwe (Luka 22:20). Yesu ni we Muhuza w’iryo sezerano rishya, kandi abasutsweho umwuka b’indahemuka bari muri iryo sezerano, bazabana na Yesu mu ijuru.—Heb 8:6; 9:15.
15. Ni ba nde bahawe isezerano ry’Ubwami, kandi se ni iyihe migisha bazabona nibakomeza kuba abizerwa?
15 Abarya ku mugati bakanywa no kuri divayi mu gihe cy’Urwibutso bazi ko bahawe isezerano ry’Ubwami. (Soma muri Luka 12:32.) Abigishwa ba Yesu basutsweho umwuka, bagumanye na we kandi bagasangira na we imibabaro, bagombaga kuzafatanya na we gutegeka mu ijuru (Fili 3:10). Kubera ko abasutsweho umwuka bizerwa bahawe isezerano ry’Ubwami, bazafatanya na Kristo gutegeka, babe abami mu ijuru iteka ryose (Ibyah 22:5). Abo ni bo barya ku mugati bakanywa no kuri divayi mu buryo bukwiriye mu gihe cy’Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba.
16. Sobanura muri make ibivugwa mu Baroma 8:15-17.
16 Abemezwa n’umwuka ko ari abana b’Imana, ni bo bonyine bagombye kurya ku mugati bakanywa no kuri divayi. (Soma mu Baroma 8:15-17.) Pawulo yavuze ko bagira bati “Abba, Data!” Ijambo ry’icyarameyi “Abba” ryumvikanisha urukundo n’icyubahiro, kimwe n’ijambo “data” cyangwa “papa.” Abahawe “umwuka ubahindura abana,” baba ari abana b’Imana babyawe binyuze ku mwuka. Umwuka wayo uhamanya na bo, bityo bakamenya badashidikanya ko ari abana ba Yehova basutsweho umwuka. Ibyo ntibyumvikanisha ko baba bumva badashaka kuba ku isi. Bazi neza ko nibakomeza kuba abizerwa kugeza bapfuye bazafatanya na Yesu gutegeka mu Bwami bwo mu ijuru. Muri iki gihe, bake gusa mu bigishwa ba Kristo 144.000 ‘basutsweho umwuka n’Uwera’ Yehova, ni bo bakiri ku isi (1 Yoh 2:20; Ibyah 14:1). Umwuka we ni wo utuma barangurura bati “Abba, Data!” Mbega ukuntu bafitanye n’Imana imishyikirano ya bugufi!
JYA UHA AGACIRO IBYIRINGIRO UFITE BISHINGIYE KU BYANDITSWE
17. Abasutsweho umwuka bafite ibihe byiringiro, kandi se babibwirwa n’iki?
17 Niba uri Umukristo wasutsweho umwuka, ibyiringiro by’ijuru ni ikintu cy’ingenzi cyane ushyira mu masengesho yawe ya bwite. Hari n’imirongo y’Ibyanditswe uzajya wumva ifite ibisobanuro byihariye. Urugero, iyo Bibiliya ivuga ibirebana n’ishyingiranwa rya Yesu n’ “umugeni” we rizabera mu ijuru, umenya ko ibyo bikureba nawe kandi ukumva ubitegerezanyije amatsiko (2 Kor 11:2; Yoh 3:27-29; Ibyah 21:2, 9-14). Iyo Imana ivuze mu Ijambo ryayo ko ikunda abana bayo bo mu buryo bw’umwuka, uravuga uti “uwo ni jye.” Nanone kandi, iyo usomye mu Ijambo ry’Imana amabwiriza yerekeza ku basutsweho umwuka, umwuka wera utuma uyumvira kandi ukavuga mu mutima wawe uti “ibi birandeba.” Nguko uko umwuka w’Imana ufatanya n’uwawe guhamya ko ufite ibyiringiro byo kuzajya mu ijuru.
18. Ni ibihe byiringiro abagize “izindi ntama” bafite, kandi se ibyo bituma wumva umeze ute?
18 Ku rundi ruhande, niba uri umwe mu bagize “imbaga y’abantu benshi” bo mu ‘zindi ntama,’ Imana yaguhaye ibyiringiro byo kuzaba ku isi (Ibyah 7:9; Yoh 10:16). Wifuza kubaho iteka muri Paradizo kandi ushimishwa no gutekereza ku byo Bibiliya ivuga ku birebana n’uko ubuzima buzaba bumeze ku isi mu gihe kizaza. Utegerezanyije amatsiko igihe uzishimira amahoro menshi, ukikijwe n’abagize umuryango wawe n’abandi bakiranutsi. Nanone utegereje kuzabona igihe abantu bazaba batagifite inzara, ubukene, batakibabara, batakirwara kandi batagipfa (Zab 37:10, 11, 29; 67:6; 72:7, 16; Yes 33:24). Wifuza cyane kwakira abazazuka bafite ibyiringiro byo kuzabaho iteka ku isi (Yoh 5:28, 29). Mbega ukuntu ushimira Yehova ko yaguhaye ibyo byiringiro bihebuje byo kuzabaho iteka ku isi! Nubwo utarya ku mugati ngo unywe no kuri divayi, ujya mu Rwibutso kugira ngo ugaragaze ko ushimira Yehova ku bw’igitambo cy’incungu cya Yesu Kristo.
ESE UZABA UHARI?
19, 20. (a) Ni iki kizatuma ibyiringiro ufite biba nyakuri? (b) Kuki uzajya kwizihiza Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba?
19 Waba ufite ibyiringiro byo kuzaba ku isi cyangwa ibyo kuzaba mu ijuru, bizaba nyakuri ari uko gusa wizeye Yehova Imana, Yesu Kristo ndetse n’incungu. Kujya mu Rwibutso bizatuma utekereza ku byiringiro byawe no ku rupfu rwa Yesu rw’agaciro kenshi. Ku bw’ibyo, iyemeze kuzaba umwe mu bantu babarirwa muri za miriyoni bazizihiza Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba kuwa gatanu tariki ya 3 Mata 2015 izuba rirenze, ku Mazu y’Ubwami cyangwa ahandi.
20 Kujya mu Rwibutso bishobora gutuma urushaho gushimira ku bw’igitambo cy’incungu cya Yesu. Gutega amatwi disikuru izatangwa bishobora kuzatuma ugaragariza bagenzi bawe urukundo, ubagezaho ibyo wamenye ku birebana n’urukundo rwa Yehova n’umugambi uhebuje afitiye abantu (Mat 22:34-40). Iyemeze kuzaba uhari.
a Ku Baheburayo, umunsi watangiraga izuba rirenze, ukarangira ku munsi ukurikiyeho izuba rirenze.
b Reba agatabo Imfashanyigisho y’Ijambo ry’Imana, umutwe wa 16.