Dutegerezanye “Amatsiko”
“Ibyaremwe byose bitegerezanya amatsiko guhishurwa kw’abana b’Imana.”—ABAROMA 8:19.
1. Ni irihe sano riri hagati y’imimerere Abakristo bo muri iki gihe barimo, n’iyo Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bari barimo?
MURI iki gihe, Abakristo b’ukuri bari mu mimerere imeze nk’iyo Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bari barimo. Ubuhanuzi bwafashije abagaragu ba Yehova bo muri icyo gihe kumenya igihe Mesiya yagombaga kuzazira (Daniyeli 9:24-26). Ubwo buhanuzi bwari bwaranahanuye iby’irimbuka rya Yerusalemu, ariko bukaba butari bukubiyemo ibintu bifatika byashoboraga gutuma Abakristo bamenya mbere y’aho igihe uwo murwa wari kurimburirwa (Daniyeli 9:26b, 27). Mu buryo nk’ubwo, ubuhanuzi bwatumye Abigishwa ba Bibiliya b’imitima itaryarya bo mu kinyejana cya 19 baba mu mimerere yo gutegereza, babifashijwemo n’Imana. Mu gushyira isano hagati y’ “ibihe birindwi” bivugwa muri Daniyeli 4:25, n’ “ibihe by’[A]banyamahanga,” bari biteze ko Kristo yari guhabwa ububasha bw’Ubwami mu mwaka wa 1914. (Luka 21:24; Ezekiyeli 21:30-32, umurongo wa 25-27 muri Biblia Yera.) N’ubwo igitabo cya Daniyeli gikubiyemo ubuhanuzi bwinshi, nta na bumwe muri bwo bushobora gutuma abigishwa ba Bibiliya bo muri iki gihe babara ngo bamenye neza igihe nyacyo gahunda y’ibintu ya Satani yose uko yakabaye izarimburirwaho (Daniyeli 2:31-44; 8:23-25; 11:36, 44, 45). Ariko kandi, ibyo bizasohora vuba aha, bitewe n’uko ubu turi mu ‘gihe cy’imperuka.’—Daniyeli 12:4.a
Kuba Maso mu Gihe cyo Kuhaba kwa Kristo
2, 3. (a) Ni ikihe gihamya gikomeye kigaragaza ko turi mu gihe cyo kuhaba kwa Kristo ari mu bubasha bwa cyami? (b) Ni iki kigaragaza ko Abakristo bagombaga gukomeza kuba maso mu gihe cyo kuhaba kwa Yesu Kristo?
2 Mu by’ukuri, ubuhanuzi bwatumye Abakristo baba mu mimerere yo gutegereza, mbere y’uko Kristo ahabwa ububasha bw’Ubwami mu mwaka wa 1914. Ariko kandi, “ikimenyetso” Kristo yatanze cyari kuranga ukuhaba kwe n’iherezo ry’iyi gahunda y’ibintu, cyari kigizwe n’ibintu byari kubaho. Kandi ibyinshi muri ibyo byari kugaragara nyuma y’aho atangiriye kuhaba. Ibyo bintu—urugero intambara, inzara, imitingito y’isi, indwara z’ibyorezo, ubwicamategeko bugenda bwiyongera, gutotezwa kw’Abakristo no kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami ku isi hose—ni ibihamya bikomeye bitugaragariza ko ubu turi mu gihe cyo kuhaba kwa Kristo afite ububasha bwa cyami.—Matayo 24:3-14; Luka 21:10, 11.
3 Ariko kandi, inama Yesu yagiriye abigishwa be abasezeraho, zumvikanishaga “kujya birinda, baba maso . . . [bakomeza] kuba maso” (Mariko 13:33, 37; Luka 21:36). Iyo usomye ubigiranye ubwitonzi amagambo akikije izo nama zatanzwe ku bihereranye no kuba maso, usanga Kristo atarerekezaga mbere na mbere ku byo gukomeza gutegereza ikimenyetso cyari kugaragaza ko yatangiye kuhaba. Ahubwo, yari arimo ategeka abigishwa be nyakuri gukomeza kuba maso mu gihe cyo kuhaba kwe. Ni mu biki Abakristo nyakuri bagombaga gukomeza kubamo maso?
4. Ni akahe kamaro k’ikimenyetso cyatanzwe na Yesu?
4 Yesu yavuze ubuhanuzi bwe bukomeye, asubiza ikibazo bari bamubajije, bagira bati “ibyo bizaba ryari [ni ukuvuga ibintu byari kuganisha ku irimbuka rya gahunda y’ibintu ya Kiyahudi], n’ikimenyetso cyo kuhaba kwawe n’icy’iherezo rya gahunda y’ibintu ni ikihe?” (Matayo 24:3, NW). Ikimenyetso cyari cyarahanuwe nticyari kugaragaza ukuhaba kwa Kristo gusa, ahubwo cyari no kugaragaza ibintu biganisha ku iherezo rya gahunda mbi y’ibintu iriho ubu.
5. N’ubwo Yesu yari kuba ahari mu buryo bw’umwuka, ni gute yagaragaje ko nanone yari “kuza”?
5 Yesu yagaragaje ko mu gihe cyo “kuhaba” (NW ) kwe (mu Kigiriki pa·rou·siʹa), yari kuza afite ububasha n’ikuzo. Ku birebana n’uko “kuza” (kwagaragajwe n’imikoreshereze y’ijambo ry’Ikigiriki erʹkho·mai), yagize ati “ubwo ni bwo ikimenyetso cy’Umwana w’umuntu kizabonekera mu ijuru, n’amoko yose yo mu isi ni bwo azaboroga, abonye Umwana w’umuntu aje ku bicu byo mu ijuru, afite ubushobozi n’ubwiza bwinshi. . . . Murebere ku mutini ni wo kitegererezo: ishami ryawo, iyo ritoshye ibibabi bikamera, mumenya yuko igihe cy’impeshyi kiri bugufi: nuko namwe nimubona ibyo byose, muzamenye yuko [Kristo] ari hafi, ndetse ageze ku rugi. . . . Nuko mube maso, kuko mutazi umunsi Umwami wanyu azazaho. . . . Nuko namwe mwitegure, kuko igihe mudatekereza, ari cyo Umwana w’umuntu azaziramo.”—Matayo 24:30, 32, 33, 42, 44, ayo magambo ari mu nyuguti ziberamye ni twe twayanditse dutyo.
Kuki Yesu Kristo Azaza?
6. Bizagenda bite kugira ngo “Babuloni Ikomeye” irimbuke?
6 N’ubwo Yesu Kristo ahari ari Umwami kuva mu mwaka wa 1914, agomba nanone gucira urubanza gahunda ziriho hamwe n’abantu ku giti cyabo, mbere y’uko aciraho iteka abo azasanga ari babi. (Gereranya na 2 Abakorinto 5:10.) Vuba aha, Yehova azashyira mu bayobozi ba gipolitiki igitekerezo cyo kurimbura “Babuloni Ikomeye,” ari yo butware bw’isi yose bw’idini ry’ikinyoma (Ibyahishuwe 17:4, 5, 16, 17). Intumwa Pawulo yavuze mu buryo bwihariye ko Yesu Kristo azarimbura “[u]munyabugome”—ni ukuvuga abayobozi bo muri Kristendomu b’abahakanyi, kikaba ari igice cy’ingenzi mu bigize “Babuloni Ikomeye.” Pawulo yaranditse ati “wa mugome azahishurwa, uwo Umwami Yesu azicisha umwuka uva mu kanwa ke, akamutsembesha kuboneka k’ukuza [“ukuhaba,” NW ] kwe.”—2 Abatesalonike 2:3, 8.
7. Igihe Umwana w’umuntu azaza afite ikuzo, ni uruhe rubanza azasohoza?
7 Mu gihe kizaza cyegereje, Kristo azacira imanza abantu b’amahanga, ashingiye ku byo bazaba baragiriye abavandimwe be bakiri ku isi. Dusoma ngo ‘Umwana w’umuntu ubwo azazana n’abamarayika bose, afite ubwiza bwe, ni bwo azicara ku ntebe y’ubwiza bwe: amahanga yose azateranirizwa imbere ye, abarobanure nk’uko umwungeri arobanura intama mu ihene: intama azazishyira iburyo bwe, naho ihene azishyire ibumoso. . . . Umwami azasubiza [intama] ati “ndababwira ukuri yuko ubwo mwabikoreye umwe muri bene Data aba boroheje bari hanyuma y’abandi, ari jye mwabikoreye.” . . . [Ihene] zizajya mu ihaniro ry’iteka, naho abakiranutsi bazajya mu bugingo buhoraho.’—Matayo 25:31-46.
8. Ni gute Pawulo yavuze ibyo kuza kwa Kristo, aje guciraho iteka abatubaha Imana?
8 Nk’uko byagaragajwe mu mugani w’intama n’ihene, Yesu azasohereza urubanza rwa nyuma ku bantu bose batubaha Imana. Pawulo yijeje bagenzi be bari bahuje ukwizera bababazwaga, ko bari “kuzaruhukana ubwo Umwami Yesu azahishurwa, ava mu ijuru, azanye n’abamarayika b’ubutware bwe, hagati y’umuriro waka, ahōre inzigo abatamenye Imana n’abatumvira ubutumwa bwiza bw’Umwami wacu Yesu. Bazahanwa igihano kibakwiriye, ni cyo kurimbuka kw’iteka ryose, bakohērwa ngo bave imbere y’Umwami no mu bwiza bw’imbaraga ze, ubwo azazanwa no gushimirwa abera be” (2 Abatesalonike 1:7-10). Turebye ibyo bintu byose bishishikaje biri imbere, mbese, ntitwagombye kugaragaza ukwizera kandi tugakomeza gutegerezanya amatsiko ukuza kwa Kristo?
Dutegerezanye Amatsiko Uguhishurwa kwa Kristo
9, 10. Kuki abasigaye basizwe bakiri ku isi bategerezanyije amatsiko uguhishurwa kwa Yesu Kristo?
9 Nta bwo ‘Umwami Yesu azahishurwa, avuye mu ijuru,’ azanywe gusa no kurimbura ababi, ahubwo azaba nanone azanywe no kugororera abakiranutsi. N’ubwo abasigaye b’abavandimwe ba Kristo basizwe bakiri ku isi bashobora kuba bakibabazwa mbere yo guhishurwa kwa Kristo, bishimira ibyiringiro byabo bihebuje by’ijuru. Intumwa Petero yandikiye Abakristo basizwe, igira iti “munezezwe n’uko mufatanije imibabaro ya Kristo, kugira ngo muzanezerwe mwishima bihebuje, ubwo ubwiza bwe buzahishurwa.”—1 Petero 4:13.
10 Abakristo basizwe biyemeje bamaramaje gukomeza kuba abizerwa kugeza aho Kristo ‘azabiteranirizaho,’ kugira ngo ukwizera ‘kwageragejwe’ (NW ) ‘kuzabaheshe ishimwe n’ubwiza n’icyubahiro, ubwo Yesu Kristo azahishurwa’ (2 Abatesalonike 2:1; 1 Petero 1:7). Abo Bakristo bizerwa babyawe n’umwuka, bashobora kuvugwaho amagambo agira ati “ubuhamya twahamije Kristo bwakomejwe muri mwe; bituma mutagira impano yose mubura, mutegereza guhishurwa k’Umwami wacu Yesu Kristo.”—1 Abakorinto 1:6, 7.
11. Ni iki Abakristo basizwe bakora, mu gihe bategereje uguhishurwa kwa Yesu Kristo?
11 Abasigaye basizwe bagira ibyiyumvo nk’ibya Pawulo, wanditse agira ati “mbonye yuko imibabaro y’iki gihe idakwiriye kugereranywa n’ubwiza tuzahishurirwa” (Abaroma 8:18). Ukwizera kwabo ntigukeneye gushyigikirwa n’imibare runaka ishingiye ku gihe. Bakomeza gukora umurimo wa Yehova babigiranye umwete, bityo bakaba baha bagenzi babo bagize “izindi ntama” urugero ruhebuje (Yohana 10:16). Abo basizwe bazi ko iherezo ry’iyi gahunda mbi ryegereje, kandi bumvira inama ya Petero igira iti “mukenyere mu mitima yanyu, mwirinde ibisindisha, mwiringire rwose impano y’ubuntu muzazanirwa, ubwo Yesu Kristo azahishurwa.”—1 Petero 1:13.
“Ibyaremwe Byose Bitegerezanya Amatsiko”
12, 13. Ni gute abantu ‘bashyizwe mu bubata bw’ibitagira umumaro,’ kandi se, ni iki abagize izindi ntama bifuza cyane?
12 Mbese, abagize izindi ntama na bo bafite ikintu runaka bategerezanyije amatsiko? Baragifite rwose. Igihe Pawulo yari amaze kuvuga ibihereranye n’ibyiringiro by’ikuzo by’abo Yehova yagize “abana” be babyawe n’umwuka, bakaba n’ ‘abaraganwa na Kristo’ mu Bwami bw’ijuru, yagize ati “ibyaremwe byose bitegerezanya amatsiko guhishurwa kw’abana b’Imana; kuko ibyaremwe byashyizwe mu bubata bw’ibitagira umumaro: icyakora, si ku bw’ubushake bwabyo, ahubwo ni ku bw’ubushake bw’Uwabubishyizemo, yiringira yuko na byo bizabāturwa kuri ubwo bubata bwo kubora, bikinjira mu mudendezo w’ubwiza bw’abana b’Imana.”—Abaroma 8:14-21; 2 Timoteyo 2:10-12.
13 Bitewe n’icyaha cy’Adamu, abamukomotseho bose bashyizwe “mu bubata bw’ibitagira umumaro,” bakaba bavukira mu bubata bw’icyaha n’urupfu. Ntibashoboye kwibohora muri ubwo bubata. (Zaburi 49:8, umurongo wa 7 muri Biblia Yera; Abaroma 5:12, 21.) Mbega ukuntu abagize izindi ntama bifuza cyane ‘kuzabaturwa ku bubata bwo kubora’! Ariko mbere y’uko ibyo biba, hari ibintu runaka bigomba kubaho, dukurikije iminsi n’ibihe byashyizweho na Yehova.
14. “Guhishurwa kw’abana b’Imana” kuzaba gukubiyemo iki, kandi se, ni gute ibyo bizatuma abantu ‘babaturwa ku bubata bwo kubora’?
14 Abasigaye basizwe b’ “abana b’Imana,” bagomba kubanza “guhishurwa.” Ibyo bizaba bikubiyemo iki? Mu gihe cyagenwe n’Imana, bizagaragarira abagize izindi ntama ko abasizwe barangije gushyirwaho “ikimenyetso” bwa nyuma, kandi ko bamaze guhabwa ikuzo kugira ngo bategekane na Kristo (Ibyahishuwe 7:2-4). “Abana b’Imana” bazuwe na bo ‘bazahishurwa,’ igihe bazafatanya na Kristo mu kurimbura iyi gahunda mbi y’ibintu ya Satani (Ibyahishuwe 2:26, 27; 19:14, 15). Hanyuma, mu gihe cy’Ubutegetsi bwa Kristo bw’Imyaka Igihumbi, bazongera “guhishurwa” ari umuyoboro w’abatambyi uzaba ushinzwe gutuma “ibyaremwe” bigizwe n’abantu byungukirwa n’igitambo cy’incungu cya Yesu. Ingaruka zizaba iz’uko abantu ‘bazabaturwa ku bubata bwo kubora,’ maze amaherezo bakazinjira mu “mudendezo w’ubwiza bw’abana b’Imana” (Abaroma 8:21; Ibyahishuwe 20:5; 22:1, 2). Urebye ibyo byiringiro bihebuje, mbese, byaba bitangaje ko abagize izindi ntama “b[a]tegerezanya amatsiko guhishurwa kw’abana b’Imana”?—Abaroma 8:19.
Ukwihangana kwa Yehova Kuzana Agakiza
15. Ni iki tutagombye kuzigera twibagira ku birebana n’igihe Yehova yashyizeho kugira ngo ibintu bisohore?
15 Yehova ni we Nyir’ukubahiriza igihe Ukomeye. Igihe yageneye ibintu kizagaragara ko gitunganye. Ibintu bishobora gusa n’aho atari ko buri gihe bisohora nk’uko twebwe ubwacu tuba tubyiteze. Ariko kandi, dushobora kwizera byimazeyo ko amasezerano y’Imana yose azasohozwa (Yosuwa 23:14). Ishobora kureka ibintu bigakomeza igihe kirekire kuruta uko benshi baba babyiteze. Ariko kandi, nimucyo dushake uburyo twasobanukirwa inzira zayo, maze dutangazwe n’ubwenge bwayo. Pawulo yaranditse ati “mbega uburyo ubutunzi n’ubwenge n’ubumenyi by’Imana bitagira akagero! Imigambi yayo ntihishurika, n’inzira zayo ntizirondoreka. Ni nde wamenya ibyo Uwiteka atekereza? Cyangwa ngo abe umujyanama we?”—Abaroma 11:33, 34.
16. Ni ba nde bakwiriye kungukirwa no kwihangana kwa Yehova?
16 Petero yaranditse ati “bakundwa, ubwo mutegereje ibyo [ni ukuvuga kurimburwa kw’ “ijuru” n’ “isi” bya kera maze bigasimbuzwa “ijuru rishya n’isi nshya” byasezeranyijwe n’Imana], mukwiriye kugira umwete wo kuzasangwa mu mahoro, mutagira ikizinga, mutariho umugayo mu maso ye. Mumenye yuko kwihangana k’Umwami wacu ari agakiza.” (Iryo jambo riri mu nyuguti ziberamye ni twe twaryanditse dutyo.) Abantu benshi kurushaho babarirwa muri za miriyoni, barimo barahabwa uburyo bwo kuzarokoka “umunsi wa Yehova” (NW ) uzaza mu buryo butunguranye, “nk’umujura,” bitewe no kwihangana kwa Yehova (2 Petero 3:9-15). Nanone kandi, ukwihangana kwe gutuma buri wese muri twe ‘asohoza agakiza ke, atinya ahinda umushyitsi’ (Abafilipi 2:12). Yesu yavuze ko tugomba ‘kwirinda’ kandi ‘tukaba maso,’ niba dushaka kuzemerwa maze tukazashobora “guhagarara imbere y’Umwana w’umuntu,” igihe azaba aje guca imanza.—Luka 21:34-36; Matayo 25:31-33.
Komeza Gutegereza Ubigiranye Ukwihangana
17. Ni ayahe magambo y’intumwa Pawulo twagombye kuzirikana?
17 Pawulo yagiriye abavandimwe be bo mu buryo bw’umwuka inama yo kudahanga amaso ‘ku [bintu] biboneka, ahubwo ku bitaboneka’ (2 Abakorinto 4:16-18). Ntiyashakaga ko hagira ikintu na kimwe gipfukirana ibyiringiro byari byarabashyizwe imbere byo kuzabona ingororano y’ijuru. Twaba turi mu Bakristo basizwe cyangwa mu bagize izindi ntama, nimucyo tuzirikane ibyiringiro bihebuje byadushyizwe imbere, kandi twe gucogora. Nimucyo ‘dutegereze twihanganye,’ tugaragaza ko ‘tudafite gusubira inyuma ngo turimbuke, ahubwo [ko] dufite kwizera, kugira ngo tuzakize ubugingo bwacu.’—Abaroma 8:25; Abaheburayo 10:39.
18. Kuki dushobora kurekera iby’iminsi n’ibihe mu maboko ya Yehova, dufite icyizere?
18 Dushobora kurekera iby’iminsi n’ibihe mu maboko ya Yehova dufite icyizere. Ibyo yasezeranyije “ntibizatinda” gusohora, mu buryo buhuje na gahunda ye (Habakuki 2:3). Hagati aho, inama Pawulo yagiriye Timoteyo irushaho kugira ireme kuri twe. Yagize ati “ndagutongerera mu maso y’Imana no mu ya Kristo Yesu, uzacira ho iteka abazima n’abapfuye, ubwo azaboneka aje kwima ingoma ye: ubwirize abantu ijambo ry’Imana ugire umwete mu gihe kigukwiriye no mu kitagukwiriye . . . ukore umurimo w’umubwirizabutumwa bwiza, usohoze umurimo wawe wo kugabura iby’Imana.”—2 Timoteyo 4:1-5.
19. Ubwoko bwa Yehova buracyafite igihe cyo gukora iki, kandi kuki?
19 Ubuzima buri mu kaga—bwaba ubwacu cyangwa ubwa bagenzi bacu. Pawulo yaranditse ati “wirinde ku bwawe no ku nyigisho wigisha. Uzikomeze, kuko nugira utyo, uzikizanya n’abakumva” (1 Timoteyo 4:16). Iyi gahunda mbi y’ibintu ishigaje igihe kigufi cyane. Mu gihe dutegerezanyije amatsiko ibintu bishishikaje bizabaho mu gihe kiri imbere, nimucyo tujye duhora tuzi ko Yehova agishyiriyeho ubwoko bwe iminsi n’ibihe kugira ngo bubwirize ubutumwa bwiza bw’Ubwami. Uwo murimo ugomba gusohozwa nk’uko abishaka. Nk’uko Yesu yabivuze, “ni bwo imperuka izaherako ize.”—Matayo 24:14.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Reba igitabo Ubumenyi Buyobora ku Buzima bw’Iteka, igice cya 10 n’icya 11, cyanditswe na Watchtower Bible and Tract Society of New York, Inc.
Isubiramo
◻ Ku birebana no kubara amatariki, ni gute imimerere turimo imeze nk’iyo Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bari barimo?
◻ Kuki Abakristo bagomba ‘kuba maso,’ no mu gihe cyo kuhaba kwa Kristo?
◻ Kuki ibiremwa by’abantu bitegerezanyije amatsiko “[u]guhishurwa kw’abana b’Imana”?
◻ Kuki dushobora kurekera iby’iminsi n’ibihe mu maboko ya Yehova, dufite icyizere?
[Ifoto yo ku ipaji ya 17]
Abakristo bagomba gukomeza kuba maso bategereje kuza kwa Kristo
[Ifoto yo ku ipaji ya 18]
Abasigaye basizwe bakomeza gukora umurimo wa Yehova babigiranye umwete, badashingiye ukwizera kwabo ku kubara amatariki