Kuba Intumwa z’Amahoro y’Imana
“Erega ibirenge by’uwamamaza iby’amahoro ku misozi ni byiza.”—YESAYA 52:7, “NW”.
1, 2. (a) Nk’uko byahanuwe muri Yesaya 52:7, ni ubuhe butumwa bwiza bugomba kwamamazwa? (b) Ni iki amagambo y’ubuhanuzi bwa Yesaya yasobanuraga ku birebana n’Isirayeli ya kera?
HARI ubutumwa bwiza bugomba gutangazwa! Ni ubutumwa bw’amahoro—amahoro nyakuri. Ni ubutumwa bw’agakiza, bufitanye isano n’Ubwami bw’Imana. Kera cyane, umuhanuzi Yesaya yanditse ku byerekeranye na bwo, kandi ibyo yavuze byatuzigamiwe muri Yesaya 52:7, aho dusoma ngo “erega ibirenge by’uzanye inkuru nziza ni byiza ku misozi, akamamaza iby’amahoro, akazana inkuru z’ibyiza, akamamaza iby’agakiza, akabwira i Siyoni ati ‘Imana yawe iri ku ngoma.’ ”
2 Yehova yahumekeye umuhanuzi we Yesaya kugira ngo yandike ubwo butumwa, ku bw’inyungu z’Isirayeli ya kera no ku bw’inyungu zacu muri iki gihe. Ibyo se byaba bishaka kuvuga iki? Mu gihe Yesaya yandikaga ayo magambo, ubwami bw’amajyaruguru bw’Isirayeli bushobora kuba bwari bwarajyanyweho iminyago n’Abashuri. Nyuma y’aho, abaturage b’ubwami bw’amajyepfo bwa Yuda, bari kujyanwaho iminyago i Babuloni. Iyo yari iminsi y’intimba n’umuvurungano muri iryo shyanga, kuko abantu bari baranze kumvira Yehova, bityo bakaba nta mishyikirano y’amahoro bari bafitanye n’Imana. Nk’uko Yehova yabibabwiye, imyifatire yabo yo gukora ibyaha yabatandukanyaga n’Imana yabo (Yesaya 42:24; 59:2-4). Nyamara kandi, binyuriye kuri Yesaya, Yehova yahanuye ko mu gihe cyagenwe, imiryango y’i Babuloni yagombaga gukingurwa. Ubwoko bw’Imana bwagombaga guhabwa umudendezo wo gusubira mu gihugu cyabwo, kugira ngo bwongere bwubake urusengero rwa Yehova. Siyoni yari gusanwa, maze kuyoboka Imana y’ukuri bikongera gukorerwa muri Yerusalemu.—Yesaya 44:28; 52:1, 2.
3. Ni gute isezerano ryo kugarurwa kw’Isirayeli ryari n’isezerano ry’amahoro?
3 Nanone kandi, iryo sezerano ryo gucungurwa ryari ubuhanuzi bw’amahoro. Kuba Abisirayeli bari kugarurwa mu gihugu Yehova yari yarabahaye, byari kuba igihamya cy’imbabazi z’Imana no kwihana kwabo. Byari kugaragaza ko bafitanye imishyikirano y’amahoro n’Imana.—Yesaya 14:1; 48:17, 18.
“Imana Yawe Iri ku Ngoma”
4. (a) Mu wa 537 M.I.C., ni gute byashoboraga kuvugwa ko ‘Yehova yari ku ngoma’? (b) Ni gute Yehova yahinduye ibintu ku bw’inyungu z’ubwoko bwe mu myaka yakurikiyeho?
4 Ubwo Yehova yababohoraga mu wa 537 M.I.C., byari bikwiriye ko Siyoni ibwirwa aya magambo ngo “Imana yawe iri ku ngoma.” Koko rero, Yehova ni “Umwami w’iteka ryose” (Ibyahishuwe 15:3, NW). Nyamara ariko, uko kubohorwa k’ubwoko bwe, bwari ubundi buryo bwo kugaragaza ubutware bwe bw’ikirenga. Byagaragaje mu buryo butangaje ko imbaraga ze zisumba kure cyane iz’ubutegetsi bwa kimuntu bw’igihangange bwaba bwarabayeho kugeza icyo gihe (Yeremiya 51:56, 57). Kubera imikorere y’umwuka wa Yehova, ibindi byemezo byari byafatiwe ubwoko bwe byaburijwemo (Esiteri 9:24, 25). Incuro nyinshi, Yehova yagiye agira uruhare mu buryo bwinshi, mu gutuma abami b’Abamedi n’Abaperesi bifatanya mu gusohoza umugambi we bwite w’ikirenga (Zekariya 4:6). Ibintu bitangaje byabaye muri iyo minsi, byanditswe ku bw’inyungu zacu mu bitabo bya Bibiliya bya Ezira, Nehemiya, Esiteri, Hagayi, na Zekariya. Kandi mbega ukuntu kubisuzuma bikomeza ukwizera kwacu!
5. Ni ibihe bintu by’ingenzi byerekezwaho muri Yesaya 52:13–53:12?
5 Icyakora, ibyabaye mu wa 537 M.I.C. na nyuma y’aho, byari intangiriro gusa. Nyuma gato, akimara kwandika iby’ubuhanuzi bwo kugarurwa buri mu gice cya 52, Yesaya yanditse ibyo kuza kwa Mesiya (Yesaya 52:13–53:12). Binyuriye kuri Mesiya, wagaragaye ko ari Yesu Kristo, Yehova yagombaga kuzatanga ubutumwa buhereranye no gucungurwa n’amahoro, ndetse by’agaciro gakomeye cyane kurusha ibyabaye mu wa 537 M.I.C.
Intumwa y’Amahoro ya Yehova Ikomeye Cyane Kurusha Izindi
6. Intumwa y’amahoro ya Yehova ikomeye kurusha izindi zose ni iyihe, kandi se, ni iyihe nshingano yiyerekejeho?
6 Yesu Kristo ni we ntumwa y’amahoro ya Yehova ikomeye cyane kurusha izindi. Ni we Jambo w’Imana, Umuvugizi wa Yehova bwite (Yohana 1:14). Mu guhuza n’ibyo, hashize igihe gito abatirijwe mu Ruzi rwa Yorodani, Yesu yahagaze mu isinagogi i Nazareti, maze asoma n’ijwi rirenga ibyerekeye umurimo yahawe, wanditswe muri Yesaya igice cya 61. Uwo murimo wagaragaje neza ko yari yaratumwe kugira ngo abwirize ibyerekeye ‘kubohorwa’ no ‘guhumurwa,’ hamwe n’uburyo bwo kwemerwa na Yehova. Icyakora, Yesu yakoze ibirenze ibyo gutangaza ubutumwa bw’amahoro. Nanone kandi, Imana yari yamwohereje kugira ngo ashyireho urufatiro rwo kubona amahoro arambye.—Luka 4:16-21.
7. Ni izihe ngaruka zituruka ku kugirana imishyikirano y’amahoro n’Imana, zagezweho binyuriye kuri Yesu Kristo?
7 Mu gihe cyo kuvuka kwa Yesu, abamarayika bari babonekeye abungeri hafi y’i Betelehemu, basingiza Imana bavuga bati “mu ijuru icyubahiro kibe icy’Imana, no mu isi amahoro abe mu bo yishimira.” (Luka 2:8, 13, 14, ayo magambo ari mu nyuguti ziberamye ni twe twayanditse dutyo.) Ni koko, hagombaga kubaho amahoro ku bantu Imana yishimira, kubera ko bizeye gahunda yari irimo itegura binyuriye ku Mwana wayo. Ibyo byari kuba bivuga iki? Byari kuba bivuga ko n’ubwo abantu bavukiye mu byaha, bashoboraga kugira igihagararo kitanduye imbere y’Imana, bakagirana na yo imishyikirano yemewe (Abaroma 5:1). Bashoboraga kwishimira ituze n’amahoro byo mu mutima, bidashobora kuboneka mu bundi buryo ubwo ari bwo bwose. Mu gihe Imana yagennye, hari kuzabaho igikorwa cyo kubohorwa ku ngaruka zose z’icyaha twarazwe na Adamu, harimo uburwayi n’urupfu. Nta bwo abantu bari gukomeza kuba impumyi, cyangwa ibipfamatwi, cyangwa ibirema. Intege nke z’umubiri zituma tutanyurwa, hamwe n’ibibazo bihereranye n’ibyiyumvo, byari kuzakurwaho iteka. Abantu bari gushobora kwishimira ubuzima, mu butungane iteka ryose.—Yesaya 33:24; Matayo 9:35; Yohana 3:16.
8. Ni nde uhabwa amahoro y’Imana?
8 Ni ba nde bahabwa amahoro y’Imana? Ahabwa abantu bose bizera Yesu Kristo. Intumwa Pawulo yanditse ivuga ko ‘Imana yashimye kuzanisha amahoro amaraso [“Yesu yaviriye ku giti cy’umubabaro,” NW ] imwiyungisha n’ibintu byose.’ Intumwa yongeyeho ko uko kwiyunga kwanarebaga “ibyo mu ijuru”—ni ukuvuga abari kuzaba abaragwa bafatanyije na Kristo mu ijuru. Kwarebaga kandi “ibyo ku isi”—ni ukuvuga abari kuzahabwa igikundiro cyo kuba kuri iyi si iteka, mu gihe izaba yahinduwe Paradizo mu buryo bwuzuye (Abakolosayi 1:19, 20). Kubera ko bungukirwa n’agaciro k’igitambo cya Yesu, kandi kubera ko bumvira Imana babikuye ku mutima, bose hamwe bashobora kugirana n’Imana ubucuti bw’igishyuhirane.—Gereranya na Yakobo 2:22, 23.
9. (a) Kugirana imishyikirano y’amahoro n’Imana bigira ingaruka ku yihe mishyikirano yindi? (b) Ni ubuhe butware Yehova yahaye Umwana we, afite intego yo kuzana amahoro arambye ahantu hose?
9 Mbega ukuntu ari iby’ingenzi kugirana n’Imana bene ayo mahoro! Niba nta mishyikirano y’amahoro dufitanye n’Imana, nta yindi mishyikirano iyo ari yo yose dushobora kuboneramo amahoro arambye cyangwa afite agaciro. Kugirana imishyikirano y’amahoro na Yehova, ni ryo shingiro ryo kugira amahoro nyakuri ku isi (Yesaya 57:19-21). Mu buryo bukwiriye, Yesu Kristo ni Umwami w’Amahoro (Yesaya 9:5, umurongo wa 6 muri Biblia Yera). Uwo abantu bashobora kwiyungiramo n’Imana, Yehova yanamuhaye ubutware bwo gutegeka (Daniyeli 7:13, 14). Kandi ku byerekeye ingaruka z’ubutegetsi bwa cyami Yesu azaba afite ategeka abantu, Yehova asezeranya agira ati ‘gutegeka kwe n’amahoro bizagwira.’—Yesaya 9:6, umurongo wa 7 muri Biblia Yera; Zaburi 72:7.
10. Ni gute Yesu yatanze urugero mu kwamamaza ubutumwa bw’Imana bw’amahoro?
10 Ubutumwa bw’Imana bw’amahoro bukenewe n’abantu bose. Yesu ubwe yatanze urugero rwo gukorana umurava mu kububwiriza. Yabigenje atyo ari mu karere karimo urusengero i Yerusalemu, ku ibanga ry’umusozi, ku muhanda, abwira Umusamariyakazi ku iriba ry’amazi, ndetse no mu ngo z’abantu. Aho abantu babaga bari hose, Yesu yashakaga uburyo bwo kubwiriza ibihereranye n’amahoro hamwe n’Ubwami bw’Imana.—Matayo 4:18, 19; 5:1, 2; 9:9; 26:55; Mariko 6:34; Luka 19:1-10; Yohana 4:5-26.
Batojwe Kugera Ikirenge mu Cya Kristo
11. Ni uwuhe murimo Yesu yatoje abigishwa be gukora?
11 Yesu yigishije abigishwa be kubwiriza ubutumwa bw’Imana bw’amahoro. Kimwe n’uko Yesu yari “umugabo wo guhamya, kandi ukiranuka w’ukuri” wa Yehova, na bo babonye ko bari bafite inshingano yo gutanga ubuhamya (Ibyahishuwe 3:14; Yesaya 43:10-12). Babonaga ko Kristo ari we Muyobozi wabo.
12. Ni gute Pawulo yagaragaje akamaro k’umurimo wo kubwiriza?
12 Intumwa Pawulo yagize icyo ivuga ku kamaro k’umurimo wo kubwiriza, igira iti “ibyanditswe bivuga biti ‘umwizera wese ntazakorwa n’isoni.’ ” Ni ukuvuga ko umuntu wese wizera ko Yesu Kristo ari we Mutware Mukuru w’agakiza washyizweho na Yehova, atazakorwa n’isoni. Kandi nta n’umwe udashobora kwemerwa bitewe n’inkomoko ye ishingiye ku moko, kuko Pawulo yongeyeho ati “nta tandukaniro ry’Umuyuda n’Umugiriki: kuko Umwami umwe ari Umwami wa bose, ni we ubereye abamwambaza bose ubutunzi; kuko umuntu wese ūzambaza izina ry’Umwami, azakizwa” (Abaroma 10:11-13). Ariko se, ni gute abantu bari kuzamenya iby’icyo gikundiro?
13. Ni iki cyari gikenewe kugira ngo abantu bumve ubutumwa bwiza, kandi ni gute Abakristo bo mu kinyejana cya mbere babyitabiriye?
13 Pawulo yerekeje ku buryo ibyo byari bikenewe, abaza ibibazo buri mugaragu wa Yehova wese yagombye gutekerezaho. Intumwa yarabajije iti “bamwambaza bate, bataramwizera? Kandi bamwizera bate bataramwumva? Kandi bakumva bate, ari nta wababwirije? Kandi bābwiriza bate, batatumwe?” (Abaroma 10:14, 15). Inkuru z’ibyabaye mu gihe cy’Ubukristo bwo mu gihe cya mbere, ni igihamya kidakuka cy’uko abagabo n’abagore, abato n’abakuze, bose bakurikije urugero rwatanzwe na Kristo n’intumwa ze. Babaye ababwiriza b’ubutumwa bwiza b’abanyamurava. Mu kwigana Yesu, babwirizaga abantu, aho bashoboraga kubabona hose. Bakoreraga umurimo wabo mu ruhame no ku nzu n’inzu, bafite icyifuzo cy’uko hatagira umuntu n’umwe basiga.—Ibyakozwe 17:17; 20:20.
14. Ni gute byagaragaye ko “ibirenge” by’abavuga ubutumwa bwiza byari “byiza”?
14 Birumvikana ko atari buri wese wakiraga neza Abakristo b’ababwiriza. Nyamara ariko, amagambo Pawulo yavuze, ayavanye muri Yesaya 52:7, yagaragaye ko ari ukuri. Amaze kubaza ikibazo kigira kiti ‘bābwiriza bate, batatumwe?’, yongeyeho ati “nk’uko byanditswe ngo ‘mbega uburyo ibirenge by’abavuga ubutumwa bwiza ari byiza cyane!’ ” Abenshi muri twe ntibatekereza ko ibirenge byacu ari byiza. None se, uwo murongo usobanura iki? Ubusanzwe, ibirenge ni byo umuntu agenza iyo agiye kubwiriza abandi. Mu by’ukuri, ibyo birenge bigereranya nyirabyo. Dushobora kandi kwemeza rwose ko abo Bakristo ba mbere bari bafite isura nziza, mu maso y’abumvaga ubutumwa bwiza babwirwaga n’intumwa n’abandi bigishwa ba Yesu Kristo bo mu kinyejana cya mbere (Ibyakozwe 16:13-15). Ikirenze ibyo, bari bafite agaciro kenshi mu maso y’Imana.
15, 16. (a) Ni gute Abakristo ba mbere bagaragaje ko bari intumwa z’amahoro by’ukuri? (b) Ni iki gishobora kudufasha gukora umurimo wacu nk’uko Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bawukoze?
15 Abigishwa ba Yesu bari bafite ubutumwa bw’amahoro, kandi babutangaga mu mahoro. Yesu yahaye abigishwa be aya mabwiriza agira ati “nimujya mugira inzu yose mwinjiramo, mubanze muvuge muti ‘amahoro abe muri iyi nzu.’ Niba harimo umunyamahoro, amahoro yanyu azaba kuri we: natahaba, amahoro yanyu azabagarukira” (Luka 10:5, 6). Imvugo ngo Sha·lohmʹ cyangwa “amahoro,” ni indamutso yo mu muco karande w’Abayahudi. Ariko kandi, amabwiriza ya Yesu yari akubiyemo ibirenze ibyo. Kubera ko ‘bari intumwa mu cyimbo cya Kristo,’ abigishwa be basizwe bateraga abantu inkunga bagira bati “mwiyunge n’Imana” (2 Abakorinto 5:20). Mu guhuza n’amabwiriza ya Yesu, babwiraga abantu ibyerekeye Ubwami bw’Imana, n’icyo bwashoboraga gusobanura kuri buri wese ku giti cye. Abateze amatwi babonye umugisha; abanze ubutumwa barihombeye.
16 Uko ni ko Abahamya ba Yehova bakora umurimo wabo muri iki gihe. Ubutumwa bwiza bageza ku bantu si ubwabo; ni ubw’Uwabatumye. Inshingano yabo ni iyo kubutanga. Iyo abantu babwemeye, baba bashobora kubona imigisha itangaje. Iyo babwanze, baba banze kugirana imishyikirano y’amahoro na Yehova Imana, n’Umwana we Yesu Kristo.—Luka 10:16.
Barangwa n’Amahoro Kandi Bari mu Isi Ivurunganye
17. Ni gute twagombye kwifata, ndetse n’ubwo twaba duhanganye n’abantu badutuka, kandi se, kuki?
17 Uko abantu babyakira kose, ni iby’ingenzi ko abagaragu ba Yehova bazirikana ko ari intumwa z’amahoro y’Imana. Birashoboka ko abantu b’isi bajya impaka za ngo turwane, kandi bakagaragaza umujinya wabo binyuriye mu kutwamaganira kure, cyangwa mu gutuka ababarakaje. Mu bihe byahise, wenda bamwe muri twe twarabikoraga. Nyamara kandi, niba twarambaye umuntu mushya, kandi ubu tukaba tutari ab’isi, ntituzigana inzira zabo (Abefeso 4:23, 24, 31; Yakobo 1:19, 20). Tutitaye ku byo abandi bakora, tuzakurikiza inama igira iti “niba bishoboka, mu rwanyu ruhande, mubane amahoro n’abantu bose.”—Abaroma 12:18.
18. Ni gute tugomba kubigenza mu gihe umutegetsi atumereye nabi, kandi kuki?
18 Rimwe na rimwe, umurimo wacu ushobora gutuma tujyanwa imbere y’abategetsi. Kugira ngo bagaragaze ubutware bwabo, bashobora ‘kutubaza’ ibisobanuro ku bihereranye n’impamvu dukora ibintu runaka, cyangwa impamvu twanga gukora umurimo runaka wihariye. Bashobora gushaka kumenya impamvu tubwiriza ubutumwa—ubutumwa bushyira ahabona idini ry’ikinyoma, bukanavuga iby’iherezo ry’iyi gahunda y’ibintu. Uburyo twubahiriza urugero twashyiriweho na Kristo, buzadusunikira kugaragaza ubugwaneza n’icyubahiro cyimbitse (1 Petero 2:23; 3:15). Akenshi, abo bategetsi baba bokejwe igitutu n’abanyamadini, cyangwa se wenda n’abakuru babo bwite. Igisubizo kirangwa n’ubugwaneza, gishobora kubafasha gushimishwa n’uko umurimo wacu utababangamiye, ukaba utabangamira n’amahoro y’abandi. Igisubizo nk’icyo gituma habaho umwuka wo kubahana, ubufatanye, n’amahoro, mu bawemera.—Tito 3:1, 2.
19. Ni iyihe mirimo Abahamya ba Yehova batigera na rimwe bifatanyamo?
19 Ku isi hose, Abahamya ba Yehova bazwiho kuba ari abantu batagira uruhare mu myiryane y’isi. Nta bwo bivanga mu bushyamirane bushingiye ku moko, ku madini cyangwa ku bya politiki (Yohana 17:14). Kubera ko Ijambo ry’Imana ridutegeka ‘kugandukira abatware badutwara,’ nta n’ubwo twagombye gutekereza ibyo kwifatanya mu bikorwa by’abasivili byo kwigomeka ku butegetsi (Abaroma 13:1). Abahamya ba Yehova ntibigeze na rimwe bifatanya n’umutwe uwo ari wo wose ugamije guhirika ubutegetsi. Kubera amahame Yehova yashyiriyeho abagaragu be b’Abakristo, ntibashobora na mba gutekereza ibyo kwifatanya mu bikorwa byo kumena amaraso cyangwa mu rugomo urwo ari rwo rwose! Abakristo b’ukuri ntibavuga gusa ibihereranye n’amahoro; babaho mu buryo buhuje n’ibyo babwiriza.
20. Ku birebana n’amahoro, ni iki kizwi kuri Babuloni Ikomeye?
20 Mu buryo bunyuranye n’Abakristo b’ukuri, abahagarariye imiryango ya kidini ya Kristendomu ntibagaragaje ko ari intumwa z’amahoro. Amadini ya Babuloni Ikomeye—ni ukuvuga amadini ya Kristendomu kimwe n’amadini atari aya Gikristo—yararebereye, arashyigikira, kandi mu buryo bugaragara, afata iya mbere mu ntambara zishyamiranya amahanga. Nanone kandi, babaye ba nyirabayazana b’ibitotezo, ndetse n’ubwicanyi byakorewe abagaragu bizerwa ba Yehova. Ku bw’ibyo rero, ku byerekeye Babuloni Ikomeye, mu Byahishuwe 18:24 hagira hati “muri uwo mudugudu ni ho amaraso y’abahanuzi n’ay’abera n’abiciwe mu isi bose yabonetse.”
21. Ni gute abantu benshi bafite imitima itaryarya babyitabira, iyo babonye itandukaniro riri hagati y’imyifatire y’ubwoko bwa Yehova n’iy’abakurikiza idini ry’ikinyoma?
21 Mu buryo bunyuranye n’amadini ya Kristendomu hamwe n’igice gisigaye cya Babuloni Ikomeye, idini ry’ukuri ryo ni imbaraga nyayo, yunga abantu. Yesu Kristo yabwiye abigishwa be b’ukuri ati “ibyo ni byo bose bazabamenyeraho ko muri abigishwa banjye, nimukundana” (Yohana 13:35). Urwo ni urukundo rurenga imipaka ishingiye ku bihugu, ku mibereho y’abantu, ku bukungu no ku moko, itandukanya abandi bantu muri iki gihe. Bamaze kwitegereza ibyo, abantu babarirwa muri za miriyoni ku isi hose barimo barabwira abagaragu ba Yehova basizwe bati “turajyana kuko twumvise yuko Imana iri kumwe namwe.”—Zekariya 8:23.
22. Ni gute tubona umurimo wo gutanga ubuhamya, ugikeneye gukorwa?
22 Twebwe abagize ubwoko bwa Yehova, twishimira cyane ibyagezweho, ariko umurimo wacu nta bwo urarangira. Nyuma yo kubiba imbuto no guhinga umurima we, umuhinzi ntarekera aho. Akomeza gukora, cyane cyane iyo abonye igihe cy’isarura kigeze mu mahina. Igihe cy’isarura gisaba imihati myinshi kandi itajenjetse. None rero ubu ngubu, hariho umusaruro mwinshi w’abasenga Imana y’ukuri kuruta uko byabayeho mbere hose. Iki ni igihe cyo kwishima (Yesaya 9:2, umurongo wa 3 muri Biblia Yera). Nta gushidikanya, duhura n’abantu baturwanya, n’abatatwumva. Twebwe, buri muntu ku giti cye, dushobora kuba twihatira guhangana n’uburwayi bukomeye dufite, imimerere igoranye y’imiryango yacu, cyangwa se ingorane z’iby’ubukungu. Ariko rero, urukundo dukunda Yehova ruduhatira kwihangana. Ubutumwa Imana yadushinze ni ikintu abantu bakeneye kumva. Ni ubutumwa bw’amahoro. Koko rero, ni ubutumwa Yesu ubwe yigishije—ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana.
Ni Gute Wasubiza?
◻ Ni gute ibivugwa muri Yesaya 52:7 byasohorejwe kuri Isirayeli ya Kera?
◻ Ni gute Yesu yagaragaje ko ari intumwa y’amahoro ikomeye kurusha izindi zose?
◻ Ni gute intumwa Pawulo yahuje ibivugwa muri Yesaya 52:7, n’umurimo Abakristo bifatanyamo?
◻ Kuba intumwa z’amahoro muri iki gihe, hakubiyemo iki?
[Amafoto yo ku ipaji ya 6]
Kimwe na Yesu, Abahamya ba Yehova ni intumwa z’amahoro y’Imana
[Amafoto yo ku ipaji ya 7]
Abahamya ba Yehova bakomeza kurangwa n’amahoro, batitaye ku buryo abantu bitabira ubutumwa bw’Ubwami