Kutabogama kwa gikristo muri iyi minsi y’imperuka
“Si ab’isi, nk’uko nanjye ntari uw’isi.”—YOHANA 17:16.
1, 2. Yesu yavuze ko abigishwa be bari kubana bate n’isi, kandi se, amagambo yavuze atuma twibaza ibihe bibazo?
MU IJORO rya nyuma ry’ubuzima bwa Yesu ari umuntu utunganye, yasenze isengesho rirerire abigishwa be bamuteze amatwi. Muri iryo sengesho, yavuzemo ikintu kiranga ubuzima bw’Abakristo bose b’ukuri. Yerekeje ku bigishwa be agira ati “nabahaye ijambo ryawe, kandi ab’isi barabanga, kuko atari ab’isi, nk’uko nanjye ntari uw’isi. Sinsaba ko ubakura mu isi, ahubwo ubarinde Umubi. Si ab’isi, nk’uko nanjye ntari uw’isi.”—Yohana 17:14-16.
2 Yesu yavuze incuro ebyiri zose ko abigishwa be batari kuba ab’isi. Icyakora, uko kwitandukanya n’isi ntikwari kubagwa amahoro, kubera ko isi yari kubanga. Ariko ibyo ntibyari kubakanga, kuko Yehova yari kubarinda (Imigani 18:10; Matayo 24:9, 13). Dukurikije ayo magambo Yesu yavuze, dushobora kwibaza tuti “kuki Abakristo b’ukuri atari ab’isi? Kutaba uw’isi bisobanura iki? Ni gute Abakristo babona isi iyo ibanze? Cyane cyane se, ni gute babona ubutegetsi?” Ibisubizo bishingiye ku Byanditswe by’ibyo bibazo ni iby’ingenzi cyane kuko twese bitureba.
“Turi ab’Imana”
3. (a) Ni iki gituma tutaba ab’isi? (b) Ni iki kigaragaza ko isi itegekwa n’Umubi?
3 Imwe mu mpamvu zituma tutaba ab’isi, ni imishyikirano ya bugufi dufitanye na Yehova. Intumwa Yohana yaranditse ati “tuzi ko turi ab’Imana, naho ab’isi bose bari mu Mubi” (1 Yohana 5:19). Biragaragara neza ko amagambo Yohana yavuze yerekeza kuri iyi si ari ay’ukuri. Kuba muri iki gihe mu isi higanjemo intambara, ubwicamategeko, ubugome, gukandamiza abandi, ubuhemu n’ubwiyandarike, bigaragaza ko iyi si idategekwa n’Imana ahubwo ko Satani ari we uyitegeka (Yohana 12:31; 2 Abakorinto 4:4; Abefeso 6:12). Iyo umuntu abaye umwe mu Bahamya ba Yehova, aca ukubiri n’ibyo bikorwa bibi, ibyo bigatuma aba atakiri uw’isi.—Abaroma 12:2; 13:12-14; 1 Abakorinto 6:9-11; 1 Yohana 3:10-12.
4. Ni mu buhe buryo tugaragazamo ko turi abantu ba Yehova?
4 Yohana yavuze ko mu buryo butandukanye n’uko biri ku bantu b’isi, Abakristo bo ‘ari ab’Imana.’ Abantu bose biyegurira Yehova baba abe. Intumwa Pawulo yaravuze ati “niba turiho, turiho ku bw’Umwami; kandi niba dupfa, dupfa ku bw’Umwami. Nuko rero, niba turiho, cyangwa niba dupfa, turi ab’Umwami” (Abaroma 14:8; Zaburi 116:15). Kubera ko turi abantu ba Yehova, ni we wenyine dusenga (Kuva 20:4-6). Ku bw’ibyo, nta Mukristo w’ukuri wirundumurira mu kwiruka inyuma y’ibintu by’isi. Nanone kandi, nubwo yubaha amabendera y’igihugu, ntayasenga, haba mu byo akora cyangwa mu byo atekereza mu mutima we. Nta gushidikanya ko adasenga ibirangirire mu mikino ngororangingo cyangwa ibindi bintu byakwitwa ibigirwamana muri iki gihe. Birumvikana ko yubaha uburenganzira abandi bafite bwo gukora ibyo bashaka, ariko we asenga Umuremyi wenyine (Matayo 4:10; Ibyahishuwe 19:10). Ibyo na byo bituma ataba uw’isi.
“Ubwami bwanjye si ubw’iyi si”
5, 6. Ni gute kuba turi abayoboke b’Ubwami bw’Imana bituma tutaba ab’isi?
5 Kuba Abakristo ari abigishwa ba Kristo bakaba n’abayoboke b’Ubwami bw’Imana, na byo bituma bataba ab’isi. Igihe Ponsiyo Pilato yamuciraga urubanza, Yesu yaravuze ati “Ubwami bwanjye si ubw’iyi si; iyaba ubwami bwanjye bwari ubw’iyi si, abagaragu banjye baba barwanye, ngo ntahabwa Abayuda: ariko noneho ubwami bwanjye si ubw’ino” (Yohana 18:36). Ubwami ni bwo Yehova azakoresha kugira ngo yeze izina rye, agaragaze ko ari we ufite uburenganzira bwo kuba umutegetsi w’ikirenga w’ijuru n’isi, kandi ibyo ashaka bikorwe mu isi nk’uko bikorwa mu ijuru (Matayo 6:9, 10). Mu gihe cy’umurimo wa Yesu hano ku isi, yabwirije ubutumwa bwiza bw’Ubwami, kandi yavuze ko abigishwa be bari kuzabwamamaza kugeza ku mperuka y’isi (Matayo 4:23; 24:14). Mu mwaka wa 1914, amagambo y’ubuhanuzi ari mu Byahishuwe 11:15 yarasohoye. Ayo magambo agira ati “Ubwami bw’isi bubaye ubw’Umwami wacu n’ubwa Kristo we, kandi azahora ku ngoma iteka ryose.” Vuba aha, ubwo Bwami bwo mu ijuru ni bwo bwonyine buzaba butegeka abantu (Daniyeli 2:44). Hari aho bizagera ndetse n’abategetsi ubwabo bahatirwe kwemera ubwo butegetsi.—Zaburi 2:6-12.
6 Duhereye kuri ibyo, Abakristo b’ukuri ni abayoboke b’Ubwami bw’Imana kandi bakurikiza inama Yesu yabagiriye yo ‘kubanza gushaka ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo’ (Matayo 6:33). Ariko ibyo ntibituma bagandira ubutegetsi bw’igihugu babamo, ahubwo ibyo bituma mu buryo bw’umwuka bataba ab’isi. Kimwe n’uko byari biri mu kinyejana cya mbere, umurimo w’ingenzi cyane Abakristo bashinzwe ni uwo ‘guhamya ubwami bw’Imana’ (Ibyakozwe 28:23). Nta butegetsi na bumwe bufite uburenganzira bwo guhagarika uwo murimo bahawe n’Imana.
7. Kuki Abakristo b’ukuri batagira aho babogamira, kandi se ni gute babigaragaje?
7 Kubera ko Abahamya ba Yehova ari abantu ba Yehova kandi bakaba ari abigishwa ba Yesu n’abayoboke b’Ubwami bw’Imana, bagiye birinda kugira aho babogamira mu ntambara zishyamiranya abenegihugu n’izishyamiranya ibihugu zabaye mu kinyejana cya 20 n’icya 21. Nta ruhande babogamiyeho, ntibigeze bafata intwaro ngo bagire uwo barwanya, kandi ntibigeze bagira amatwara ayo ari yo yose y’ibya politiki bacengeza mu bantu. Mu gihe babaga barwanywa mu buryo bukaze, bagaragazaga ukwizera gukomeye bakurikiza amahame nk’ayo mu mwaka wa 1934 babwiye abategetsi b’ishyaka rya Nazi ryo mu Budage bati “twe nta ho duhurira na politiki, ahubwo tugandukira n’umutima wacu wose Ubwami bw’Imana buyobowe n’Umwami Kristo. Nta muntu tuzigera duhohotera. Icyo twakwishimira ni uko twabana amahoro n’abantu bose kandi tukagirira bose neza uko tubonye uburyo.”
Ba ambasaderi n’intumwa za Kristo
8, 9. Ni mu buhe buryo Abahamya ba Yehova muri iki gihe ari ba ambasaderi n’intumwa, kandi ni gute ibyo bigira ingaruka ku myifatire bagaragaza mu bihugu babamo?
8 Pawulo yavuze ko we n’abandi Bakristo bagenzi be basizwe ari “ba ambasaderi mu cyimbo cya Kristo” (NW ). Yongeyeho ati “ndetse bisa n’aho Imana ibingingira muri twe” (2 Abakorinto 5:20; Abefeso 6:20). Kuva mu mwaka wa 1914, Abakristo basizwe bashobora rwose kwitwa ba ambasaderi b’Ubwami bw’Imana; ni ‘abana’ babwo (Matayo 13:38; Abafilipi 3:20; Ibyahishuwe 5:9, 10). Ikindi nanone, Yehova yakusanyije “abantu benshi” bagize “izindi ntama,” bo mu mahanga anyuranye, abo bakaba ari Abakristo bafite ibyiringiro byo kuzatura ku isi, bashyigikira abana basizwe mu murimo wabo wo kuba ba ambasaderi (Ibyahishuwe 7:9; Yohana 10:16). Abo bagize “izindi ntama” bashobora kwitwa “intumwa” z’Ubwami bw’Imana.
9 Ambasaderi n’abakozi be ntibivanga mu bintu bikorwa mu gihugu bakoreramo. Mu buryo nk’ubwo, Abakristo bakomeza kutagira aho babogamira muri politiki zo mu bihugu byo ku isi. Ntibagira itsinda babogamiraho cyangwa ngo bagire iryo barwanya, ryaba iryo mu rwego rw’igihugu, irishingiye ku ibara, ku mibanire y’abaturage, cyangwa ku by’ubukungu (Ibyakozwe 10:34, 35). Ahubwo, ‘bagirira bose neza’ (Abagalatiya 6:10). Kuba Abahamya ba Yehova ari abantu batagira aho babogamira bituma nta muntu ushobora kwanga ubutumwa bwabo yitwaje ko baba bagira uruhare mu macakubiri ashingiye ku ibara, ku bwenegihugu no ku moko.
Barangwa n’urukundo
10. Ku Mukristo, urukundo ni urw’ingenzi mu rugero rungana iki?
10 Ikindi cyiyongera ku byo twavuze haruguru ni uko Abakristo batagira aho babogamira mu by’isi bitewe n’imishyikirano iba iri hagati yabo n’abandi Bakristo. Yesu yabwiye abigishwa be ati “ibyo ni byo bose bazabamenyeraho ko muri abigishwa banjye, nimukundana” (Yohana 13:35). Urukundo rwa kivandimwe ni cyo kintu cy’ingenzi kiranga Umukristo (1 Yohana 3:14). Nk’uko Umukristo aba afitanye na Yehova hamwe na Yesu imishyikirano ya bugufi, ni na ko ayigirana n’Abakristo bagenzi be. Ariko nanone abagize itorero rye si bo bonyine agaragariza urukundo. Ararwagura rukagera no ku ‘bavandimwe [be] bo ku isi hose.’—1 Petero 5:9, Inkuru Nziza ku Muntu Wese.
11. Ni mu buhe buryo urukundo abavandimwe bakundana rwagiye rugira ingaruka ku myifatire yabo?
11 Abahamya ba Yehova muri iki gihe bagaragaza urukundo rwa kivandimwe basohoza amagambo yo muri Yesaya 2:4, agira ati “inkota zabo bazazicuramo amasuka n’amacumu bazayacuramo impabuzo; nta shyanga rizabangurira irindi shyanga inkota, kandi ntabwo bazongera kwiga kurwana.” Kubera ko Abakristo b’ukuri bigishijwe na Yehova, nta rubanza bafitanye na we, ndetse nta n’urwo bafitanye na bagenzi babo (Yesaya 54:13). Kubera ko bakunda Imana n’abavandimwe babo, ntibarota bafata intwaro ngo barwanye Abakristo bagenzi babo, cyangwa se n’undi muntu uwo ari we wese wo mu kindi gihugu. Kubana amahoro no kunga ubumwe ni ibintu by’ingenzi bigize ugusenga kwabo, kandi ni ikimenyetso kigaragaza koko ko bafite umwuka w’Imana (Zaburi 133:1; Mika 2:12; Matayo 22:37-39; Abakolosayi 3:14). ‘Bashaka amahoro, bakayakurikira kugira ngo bayashyikire,’ bazirikana ko “amaso y’Uwiteka ari ku bakiranutsi.”—Zaburi 34:15, 16, umurongo wa 14 n’uwa 15 muri Biblia Yera.
Uko Abakristo babona isi
12. Ni iyihe myifatire Yehova agaragariza abantu bo muri iyi si Abahamya ba Yehova bigana, kandi se, bamwigana bate?
12 Yehova yamaze gucira iyi si iteka ryo kurimbuka, ariko ntaracira urubanza abantu bose bayirimo. Azarubacira akoresheje Yesu mu gihe Yagennye. (Zaburi 67:4, 5, umurongo wa 3 n’uwa 4 muri Biblia Yera; Matayo 25:31-46; 2 Petero 3:10.) Hagati aho ariko, agaragariza urukundo rwinshi abantu bose. Yageze n’aho atanga Umwana we w’ikinege kugira ngo buri muntu wese abone uburyo bwo kubona ubuzima bw’iteka (Yohana 3:16)! Twebwe Abakristo, twigana urukundo rw’Imana tubwira abandi uburyo yateganyije kugira ngo tuzabone agakiza, nubwo incuro nyinshi batwamagana kandi tuba twashyizeho imihati.
13. Ni gute twagombye kubona abategetsi?
13 Ni gute twagombye kubona abategetsi bo muri iyi si? Pawulo yashubije icyo kibazo agira ati “umuntu wese agandukire abatware bamutwara: kuko ari nta butware butava ku Mana, n’abatware bariho bashyizweho n’Imana” (Abaroma 13:1, 2). Abantu bajya ku butegetsi (baba ari abakomeye cyangwa aboroheje, ariko bose bakaba bari hasi kuri Yehova), kubera ko Ushoborabyose aba yemeye ko babujyaho. Umukristo agandukira abategetsi bitewe n’uko icyo ari kimwe mu bigaragaza ko yumvira Yehova. Byagenda bite se, mu gihe ibyo abategetsi basaba byaba bigonganye n’ibyo Imana isaba?
Amategeko y’Imana n’aya Kayisari
14, 15. (a) Daniyeli yashoboye ate kwirinda ko kubaha Imana bigongana no kubaha abategetsi? (b) Igihe ba Baheburayo basabwaga kumvira impande zombi nta kundi bari bubigenze, bakoze iki?
14 Daniyeli na bagenzi be batatu batanze urugero rwiza mu birebana no kugandukira ubutegetsi bw’abantu ukanagandukira ubutegetsi bw’Imana nta kubogama. Igihe abo basore uko ari bane bari i Babuloni mu bunyage, bubahaga amategeko yo muri icyo gihugu, kandi nyuma y’igihe gito gusa batoranyirijwe guhabwa inyigisho zihariye. Daniyeli abonye ko izo nyigisho zari kugongana n’Amategeko ya Yehova, yabiganiriyeho n’umutegetsi wari ubishinzwe. Ingaruka zabaye iz’uko hakozwe gahunda yihariye kugira ngo bakore ibyo abo Baheburayo bane bifuzaga (Daniyeli 1:8-17). Abahamya ba Yehova bakurikiza urugero rwa Daniyeli iyo basobanurira abategetsi babigiranye amakenga, bakababwira uko babona ibintu kugira ngo birinde ibibazo bitari ngombwa.
15 Ikindi gihe nyuma y’aho ariko, kumvira impande zombi byaragonganye. Umwami w’i Babuloni yashyize igishushanyo kinini mu kibaya cya Dura maze ategeka abategetsi bakuru bose, harimo n’abakuru b’intara, kugira ngo baze mu birori byo kugitaha ku mugaragaro. Icyo gihe iryo tegeko ryanarebaga za ncuti za Daniyeli eshatu kuko zari zarabaye abakuru b’intara z’i Babuloni. Muri ibyo birori, byari biteganyijwe ko hari igihe cyari kugera abari aho bose bakunamira cya gishushanyo. Ariko ba Baheburayo bari bazi ko ibyo byari kuba ari ukwica itegeko ry’Imana (Gutegeka 5:8-10). Igihe rero abandi bose bunamaga, bo bakomeje guhagarara. Kutumvira itegeko ry’umwami byashoboraga gutuma bicwa urw’agashinyaguro, ariko bararokotse mu buryo bw’igitangaza; nyamara, bari bahisemo gupfa aho gusuzugura Yehova.—Daniyeli 2:49–3:29.
16, 17. Intumwa zatanze ikihe gisubizo igihe bazitegekaga kureka kubwiriza, kandi kuki?
16 Mu kinyejana cya mbere, intumwa za Yesu Kristo zasabwe kwitaba abayobozi b’Abayahudi i Yerusalemu, maze bazitegeka kureka kubwiriza mu izina rya Yesu. Zabyifashemo zite? Yesu yari yarazitegetse guhindura abantu bo mu mahanga yose abigishwa, hakubiyemo n’ab’i Yudaya. Nanone yari yarabasabye kuba abahamya be muri Yerusalemu no mu bindi bihugu byose (Matayo 28:19, 20; Ibyakozwe 1:8). Izo ntumwa zari zizi ko iryo tegeko rya Yesu ryagaragazaga ibyo Imana yashakaga ko bakora (Yohana 5:30; 8:28). Ku bw’ibyo, zaravuze ziti “ibikwiriye ni ukumvira Imana kuruta abantu.”—Ibyakozwe 4:19, 20; 5:29.
17 Aho ngaho, intumwa ntizari zigometse (Imigani 24:21). Icyo gihe abategetsi bazibuzaga gukora ibyo Imana ishaka, nta kindi zari kubasubiza kitari ukubabwira ko ‘ibikwiriye byari ukumvira Imana kuruta abantu.’ Yesu yavuze ko ‘ibya Kayisari [tugomba] kubiha Kayisari, iby’Imana tukabiha Imana’ (Mariko 12:17). Iyo umuntu adusabye kurenga ku itegeko ry’Imana natwe tukemera, iby’Imana tuba tubihaye umuntu. Aho kubigenza dutyo, duha Kayisari ibyo adusaba byose, ariko tukanibuka ko Yehova ari we mutegetsi mukuru uruta abandi bose. Ni Umutegetsi w’Ikirenga w’ijuru n’isi, Umuremyi, akaba ari na we Ukomokwaho n’ubutegetsi bwose.—Ibyahishuwe 4:11.
Tuzakomeza gushikama
18, 19. Ni ikihe gihagararo cyiza abavandimwe benshi bagiye bagira, kandi se, ni gute twabigana?
18 Muri iki gihe, abategetsi benshi bemera ko Abahamya ba Yehova batagira aho babogamira, kandi ibyo turabibashimira. Mu bihugu bimwe na bimwe ariko, Abahamya bagiye batotezwa mu buryo bukaze. Kuva mu kinyejana cya 20 kugeza ubu, hari abavandimwe na bashiki bacu bahatanye n’imbaraga zabo zose, bakaba mu buryo bw’umwuka bararwanye “intambara nziza yo kwizera.”—1 Timoteyo 6:12.
19 Ni gute twakomeza gushikama nka bo? Mbere na mbere, twibuka ko tugomba gutotezwa byanze bikunze. Ntitwagombye gukuka umutima cyangwa se ngo dutangazwe n’uko duhuye n’ibitotezo. Pawulo yahaye Timoteyo umuburo ugira uti “n’ubundi abashaka kujya bubaha Imana bose, bari muri Kristo Yesu, bazarenganywa” (2 Timoteyo 3:12; 1 Petero 4:12). Ni gute tutahura n’ibigeragezo kandi turi mu isi itegekwa na Satani (Ibyahishuwe 12:17)? Igihe cyose tuzaba turi abizerwa, buri gihe hari abantu bazajya ‘badutangarira, badusebye.’—1 Petero 4:4.
20. Ni ukuhe kuri guteye inkunga twibutswa?
20 Icya kabiri, tuzi neza ko Yehova n’abamarayika be bazajya badushyigikira. Nk’uko Elisa wabayeho kera yabivuze, ‘abo turi kumwe ni benshi kuruta abari kumwe na bo.’ (2 Abami 6:16; Zaburi 34:8, umurongo wa 7 muri Biblia Yera.) Birashoboka ko bitewe n’umugambi mwiza Yehova afite, yareka ibitotezo bikagera ku muntu mu gihe gito. Ariko kandi, azajya akomeza aduhe imbaraga zo kwihangana (Yesaya 41:9, 10). Hari bamwe bagiye bicwa, ariko ibyo nta bwoba bidutera. Yesu yaravuze ati “ntimuzatinye abica umubiri, badashobora kwica ubugingo: ahubwo mutinye ushobora kurimburira ubugingo n’umubiri muri Gehinomu” (Matayo 10:16-23, 28). Muri iyi si, turi “abasuhuke n’abimukira” gusa. Igihe cyacu tugikoresha dushaka ‘gusingira ubugingo nyakuri,’ ni ukuvuga ubuzima bw’iteka mu isi nshya y’Imana (1 Petero 2:11; 1 Timoteyo 6:19). Nta muntu ushobora kutuvutsa iyo ngororano igihe cyose dukomeza kuba abizerwa ku Mana.
21. Ni iki twagombye kujya tuzirikana buri gihe?
21 Ku bw’ibyo, nimucyo tujye twibuka imishyikirano y’agaciro dufitanye na Yehova Imana. Kandi nimucyo buri gihe tujye dushimira ku bw’ibyiza tubonera mu kuba turi abigishwa ba Kristo n’abayoboke b’Ubwami bwe. Nimucyo nanone twese tujye dukunda abavandimwe bacu n’umutima wacu wose, kandi buri gihe tujye twishimira ko na bo batugaragariza urukundo. Ikirenze ibyo byose, nimucyo twumvire amagambo y’umwanditsi wa Zaburi, agira ati “tegereza Uwiteka: komera, umutima wawe uhumure: ujye utegereza Uwiteka” (Zaburi 27:14; Yesaya 54:17). Twebwe rero, kimwe n’Abakristo benshi batubanjirije, tuzakomeza gushikama turi Abakristo batagira aho babogamira kandi batari ab’isi, dufite ibyiringiro bidakuka.
Mbese, ushobora gusobanura?
• Ni gute imishyikirano dufitanye na Yehova ituma tutaba ab’isi?
• Ni gute twebwe abayoboke b’Ubwami bw’Imana tuba abantu batagira aho babogamira muri iyi si?
• Ni mu buhe buryo urukundo dukunda abavandimwe bacu rutuma tuba abantu batagira aho babogamira, bitandukanyije n’iyi si?
[Ifoto yo ku ipaji ya 15]
Ni mu buhe buryo kuba tugandukira Ubwami bw’Imana bigira ingaruka ku myitwarire yacu muri iyi si?
[Ifoto yo ku ipaji ya 16]
Umuhutu n’Umututsi barakorana bishimye
[Ifoto yo ku ipaji ya 17]
Umuyahudi n’Umwarabu, abavandimwe b’Abakristo
[Ifoto yo ku ipaji ya 17]
Abakristo b’Abaseribe, Abanyabosiniya n’Abakorowate babanye neza
[Ifoto yo ku ipaji ya 18]
Ni iki twakora mu gihe abategetsi badusabye kwica itegeko ry’Imana?