Imigani
2 Kuko mu mitima yabo batekereza iby’urugomo,
Kandi baba bavuga ibyo guteza abandi ibyago.
6 Uzajye urwana intambara ubanje kugisha inama abanyabwenge,+
Kandi iyo ufite abantu benshi bakugira inama uratsinda.+
7 Umuntu utagira ubwenge ntasobanukirwa iby’ubwenge nyakuri.+
Ntaba afite icyo avuga ari mu marembo y’umujyi.
10 Nucika intege igihe uhanganye n’ibibazo,
Imbaraga zawe zizaba nke.
12 Wenda ushobora kuvuga uti: “Ariko sinigeze mbimenya!”
None se utekereza ko ugenzura imitima atabizi?+
Ni ukuri ukugenzura azabimenya,
Kandi azakorera buri muntu wese ibihuje n’ibyo yakoze.+
13 Mwana wanjye, jya urya ubuki kuko ari bwiza.
Umushongi w’ubuki bwo mu binyagu* uraryoha.
14 Nanone, umenye ko ubwenge buzakugirira akamaro.+
Niba warabubonye uzagira imibereho myiza mu gihe kizaza,
Kandi uzakomeza kugira ibyiringiro.+
15 Ntugakore nk’iby’umuntu mubi, ngo wihishe hafi y’aho umukiranutsi atuye ushaka kumugirira nabi,
Kandi ntukamusenyere inzu.
16 Kuko nubwo umukiranutsi yagwa karindwi, azongera ahaguruke.+
Ariko ababi bo bazahura n’ibyago bagwe, ntibongere guhaguruka.+
19 Ntukarakarire abakora ibibi,
Kandi ntukagirire ishyari abantu babi.
20 Kuko umuntu mubi atazagira imibereho myiza mu gihe kizaza.+
Abantu babi bameze nk’urumuri ruri hafi kuzima.+
21 Mwana wanjye, jya utinya Yehova, utinye n’umwami,+
Kandi ntukifatanye n’abaharanira ko ibintu bihinduka,+
22 Kuko ibyago bibageraho bibatunguye,+
Kandi nta wuba azi uko Imana n’umwami bazabarimbura.+
23 Aya magambo na yo ni ay’abanyabwenge:
Kugira uwo ubera* mu gihe uca urubanza si byiza.+
24 Umuntu wese ubwira umuntu mubi ati: “Uri umukiranutsi,”+
Abantu bazamusabira kugerwaho n’ibyago kandi bamwange.
26 Abantu bazubaha umuntu wese usubiza nta buryarya.+
27 Tegura imirimo yawe yo hanze, utunganye imirimo yo mu murima wawe,
Hanyuma uzubake n’urugo rwawe.
29 Ntukavuge uti: “Nzamukorera nk’ibyo yankoreye.
Nzamwishyura ibyo yakoze.”+
31 Nasanze hose haramezemo ibyatsi.
Hari huzuyemo amahwa,
Kandi uruzitiro rwaho rw’amabuye rwari rwarasenyutse.+
32 Narabyitegereje, mbibika ku mutima,
Maze mbivanamo iri somo: