Kwiga Kubonera Ibyishimo mu Muco wo Gutinya Yehova
“Bana bato, nimuze, munyumve: ndabigisha kubaha [“gutinya,” “NW”] Uwiteka.”—Zaburi 34:12, umurongo wa 11 muri Biblia Yera.
1. Ni gute gutinya bizakurwaho n’Ubwami bw’Imana, ariko se, ibyo bishaka kuvuga ko ari ugutinya k’uburyo bwose?
AHO abantu baba bari hose, bifuza babikuye ku mutima kugira umudendezo wo kudatinya—ni ukuvuga kudatinya ubwicanyi n’urugomo, gutinya ibyo kubura akazi, no kudatinya indwara z’ibikatu. Mbega ukuntu uzaba ari umunsi mukuru, igihe uwo mudendezo uzaba impamo mu Bwami bw’Imana (Yesaya 33:24; 65:21-23; Mika 4:4)! Icyakora, nta bwo ari ugutinya kose kuzaba gukuweho icyo gihe, habe yemwe no kuba twagira icyo dukora mu kwikuramo gutinya mu buzima bwacu. Hari ugutinya kwiza no gutinya kubi.
2. (a) Ni ubuhe buryo bubi bwo gutinya, kandi ni ubuhe buryo bwiza bwo gutinya? (b) Gutinya Imana ni iki, kandi se, ni gute imirongo y’Ibyanditswe yavuzwe ikugaragaza?
2 Gutinya bishobora kuba uburozi bwo mu bwenge, bikaremaza ubushobozi bw’umuntu bwo gutekereza. Bishobora no kuburizamo ubutwari kandi bikaturanduramo ibyiringiro byacu. Uko gutinya gushobora kugirwa n’umuntu ukunda gukangwa n’umwanzi mu buryo bw’umubiri (Yeremiya 51:30). Gushobora kugirwa n’umuntu ubona ko kwemerwa n’abantu bamwe na bamwe bakomeye, ari iby’ingenzi cyane (Imigani 29:25). Ariko nanone, hari ugutinya kwiza, akaba ari ko gutuma tudakora ikintu icyo ari cyo cyose kibi cy’ubuhubutsi, ibyo bigatuma tutiyonona. Gutinya Imana bikubiyemo n’ibirenze ibyo. Ni ugutinya Yehova, tumwubaha mu buryo burangwa no kumuramya ibi byimbitse, bijyanye no guhinda umushyitsi mu buryo bwiza, dutinya kumubabaza (Zaburi 89:8, umurongo wa 7 muri Biblia Yera). Uko gutinya ibihereranye no kutemerwa n’Imana, guturuka mu gushimira ku bw’ineza no kugira neza kwayo (Zaburi 5:8, umurongo wa 7 muri Biblia Yera; Hoseya 3:5). Nanone kandi, hakubiyemo kumenya ko Yehova ari we Mucamanza w’Ikirenga akaba n’Ushoborabyose, ufite imbaraga zo guhana abantu bose banga kumwumvira, ndetse no kubateza urupfu.—Abaroma 14:10-12.
3. Ni gute gutinya Yehova bihabanye n’uburyo imana zimwe z’abapagani zatinywaga?
3 Gutinya Imana bihesha ubuzima, nta bwo byicisha. Bitera umuntu gushikama mu byo gukiranuka, aho kwirekura ngo akore ibintu bibi. Uko gutinya nta bwo ari kimwe n’uko imana ya kera yo mu Bugiriki yitwaga Phobos yatinywaga, ivugwaho ko yari imana y’ibyago yakoreshaga iterabwoba. Nta n’ubwo ari nk’ibyo gutinya imanakazi yo mu Buhindi yitwa Kali, ikaba rimwe na rimwe ishushanywa nk’ifite inyota yo kumena amaraso, irimbishwa imirambo, inzoka, hamwe n’ibihanga. Gutinya Imana birareshya; ntibikura umuntu umutima. Bijyanirana n’urukundo hamwe n’ugushimira. Bityo, gutinya Imana bituma twegera Yehova.—Gutegeka 10:12, 13; Zaburi 2:11.
Impamvu Bamwe Bagira Uwo Muco, Abandi Ntibawugire
4. Nk’uko intumwa Pawulo ibigaragaza, ni iyihe mimerere abantu barimo, kandi se, ibyo byatewe n’iki?
4 Nta bwo abantu muri rusange bashishikazwa n’umuco wo gutinya Imana. Mu Baroma 3:9-18, intumwa Pawulo ivuga uburyo abantu bahabiye kure bakava mu mimerere yo gutungana baremanywe. Nyuma yo kuvuga ko bose bakoze icyaha, Pawulo yasubiye mu magambo yo muri Zaburi, agira ati “nta wukiranuka n’umwe.” (Reba Zaburi 14:1.) Hanyuma, asobanura mu buryo burambuye avuga ibihereranye no kuba abantu barirengagije gushaka Imana, barabuze kugira neza, bakariganyisha indimi zabo, bagatukana, kandi bakavusha amaraso. Mbega ukuntu ibyo bihuje neza n’imimerere iri mu isi muri iki gihe! Abantu benshi ntibashishikazwa n’iby’Imana cyangwa imigambi yayo. Uburyo ubwo ari bwo bwose bwo kugaragaza ubugwaneza, incuro nyinshi usanga buzigamirwa igihe bushobora kubonerwamo inyungu. Kubeshya hamwe n’imvugo itameshe byamamaye hose. Kuvusha amaraso ntibigaragazwa gusa mu makuru, ahubwo no mu myidagaduro. Ni iyihe mpamvu iteza imimerere nk’iyo? Ni iby’ukuri ko twese twakomotse ku munyabyaha Adamu, icyakora iyo abantu bahisemo gukora ibyo bintu byavuzwe n’intumwa Pawulo mu mibereho yabo, hashobora kubaho ikindi kintu kitari icyaha. Umurongo wa 18 usobanura icyo bishaka kuvuga ugira uti “kubaha Imana ntikuri imbere yabo.”—Reba Zaburi 36:2, umurongo wa 1 muri Biblia Yera.
5. Kuki abantu bamwe batinya Imana, na ho abandi bo ntibayitinye?
5 Ni kuki abantu bamwe batinya Imana, na ho abandi bo ntibayitinye? Muri make, ni uko bamwe babyihingamo, ariko abandi bo ntibabyihingemo. Nta muntu n’umwe muri twe wabivukanye, ariko twese dufite ubushobozi bwo kuba twabigeraho. Gutinya Imana ni ikintu tugomba kwiga. Hanyuma, kugira ngo bitubere imbaraga zidusunikira kugira icyo dukora mu mibereho yacu, tugomba kubyihingamo.
Ugutumirwa Gushishikaje
6. Ni nde udutumirira mu magambo yanditswe muri Zaburi 34:12, umurongo wa 11 muri Biblia Yera, kandi se, ni gute uwo murongo ugaragaza ko gutinya Imana bigomba kwigwa?
6 Muri Zaburi ya 34, hadutumirira mu buryo bushishikaje, kwiga gutinya Yehova. Iyo ni zaburi ya Dawidi. Kandi se, ni nde Dawidi yashushanyaga? Nta wundi utari Umwami Yesu Kristo. Ubuhanuzi intumwa Yohana yerekeje kuri Yesu mu buryo bwihariye, bwanditswe ku murongo wa 21 w’iyo zaburi, umurongo wa 20 muri Biblia Yera (Yohana 19:36). Muri iki gihe, Yesu ni we utugezaho bene uko gutumira kuvugwa ku murongo wa 12, umurongo wa 11 muri Biblia Yera, hagira hati “bana bato nimuze, munyumve: ndabigisha kubaha [“gutinya,” NW] Uwiteka.” Ibyo bigaragaza neza ko gutinya Imana ari ikintu gishobora kwigwa, kandi Yesu Kristo ashoboye mu buryo butangaje kutwigisha. Kuki se bimeze bityo?
7. Kuki mu buryo bwihariye Yesu ari we twigiraho umuco wo gutinya Imana?
7 Yesu Kristo azi akamaro ko gutinya Imana. Mu Baheburayo 5:7, hamwerekezaho hagira hati “Yesu akiri mu mubiri, amaze kwinginga no gusaba cyane Iyabashije kumukiza urupfu, ataka cyane arira, yumviswe ku bwo kubaha [“gutinya,” NW] kwe.” Uwo muco wo gutinya Imana, wari umuco Yesu Kristo yagaragaje na mbere y’uko ahangana n’urupfu rwo ku giti cy’umubabaro. Wibuke ko mu Migani igice cya 8, hagaragaza ko Umwana w’Imana afite kamere y’ubwenge. Nanone mu Migani 9:10, tubwirwa ko ‘kubaha [“gutinya,” NW] ari ishingiro ry’ubwenge.’ Bityo rero, uwo muco wo gutinya Imana, wari igice cy’ingenzi mu bigize kamere y’Umwana w’Imana, kera cyane mbere y’uko aza ku isi.
8. Ni iki twiga muri Yesaya 11:2, 3 ku bihereranye no gutinya Yehova?
8 Byongeye kandi, ku byerekeye Yesu ari we Mwami wa Kimesiya, Yesaya 11:2, 3 hagira hati “umwuka w’Uwiteka [u]zaba kuri we, umwuka w’ubwenge n’uw’ubuhanga, umwuka wo kujya inama n’uw’imbaraga, umwuka wo kumenya Uwiteka n’uwo kumwubaha [“kumutinya,” NW]. Azanezezwa no kubaha [“gutinya,” NW] Uwiteka.” Mbega ukuntu ibyo bivuzwe mu buryo bwiza! Gutinya Yehova nta bwo ari ikintu kidashimishije. Ni ikintu cy’ingirakamaro kandi cyubaka. Ni umuco uzaba uganje mu bice byose Kristo azategekamo ari Umwami. Ubu arimo arategeka, kandi abarimo bakoranyirizwa hamwe kugira ngo bazabe abayoboke be, abaha inyigisho zishingiye ku gutinya Yehova. Mu buhe buryo?
9. Ni gute Yesu Kristo atwigisha gutinya Yehova, kandi se, ni iki ashaka ko tubyigaho?
9 Binyuriye ku materaniro yacu y’itorero, mu makoraniro mato n’amanini, Yesu we Mutwe w’itorero washyizweho kandi akaba ari n’Umwami wa Kimesiya, adufasha gusobanukirwa neza icyo gutinya ari cyo, n’impamvu ari ingirakamaro cyane. Bityo rero, yihatira gutuma tubyishimira mu buryo bwimbitse, kugira ngo twige kubonera ibyishimo mu gutinya Yehova, nk’uko na we abikora.
Mbese, Uzashyiraho Imihati?
10. Mu gihe turi mu materaniro ya Gikristo, ni iki tugomba gukora niba dushaka gusobanukirwa icyo gutinya Yehova ari cyo?
10 Birumvikana ko gusoma Bibiliya cyangwa guterana amateraniro yo mu Nzu y’Ubwami byonyine, atari byo kamara mu gutuma tugira umuco wo gutinya Imana. Zirikana neza ibyo dukeneye gukora niba koko dushaka gusobanukirwa neza icyo gutinya Yehova ari cyo. Mu Migani 2:1-5 hagira hati “mwana wanjye, niwemera amagambo yanjye, ugakomeza amategeko yanjye; bituma utegera ubwenge amatwi, umutima wawe ukawuhugurira kujijuka; niba uririra ubwenge bwo guhitamo kandi ijwi ryawe ukarangurura, urihamagaza kujijuka; ukabushaka nk’ifeza, ubugenzura nk’ugenzura ubutunzi buhishwe; ni bwo uzamenya kūbaha [“gutinya,” NW] Uwiteka icyo ari cyo, ukabona kumenya Imana.” Bityo rero mu gihe turi mu materaniro, tugomba gutegera amatwi ibyo bavuga, dushyiraho imihati ivuye ku mutima yo kwita ku bitekerezo by’ingenzi no kubyibuka, dutekereza mu buryo bwimbitse ku bihereranye n’ukuntu ibyiyumvo dufitiye Yehova bishobora kugira ingaruka ku buryo twitabira inama duhawe—ni koko, tukugurura imitima yacu. Ubwo ni bwo tuzasobanukirwa icyo gutinya Yehova ari cyo.
11. Ni iki tugomba gukora tubikuye ku mutima kandi buri gihe, kugira ngo twihingemo umuco wo gutinya Imana?
11 Muri Zaburi 86:11, herekeza ibitekerezo ku kindi kintu cy’ingenzi ari cyo isengesho. Umwanditsi wa Zaburi yasenze agira ati “Uwiteka, ujye unyigisha inzira yawe; nanjye nzajya ngendera mu murava wawe. Teraniriza hamwe ibiri mu mutima wanjye ngo wubahe [“utinye,” NW] izina ryawe.” Yehova yemeye iryo sengesho; kubera ko yaryandikishije muri Bibiliya. Kugira ngo twihingemo umuco wo gutinya Imana, natwe tugomba gusenga Yehova tumusaba ubufasha, kandi tuzungukirwa tubikesha gusenga tubikuye ku mutima no kubikora kenshi.—Luka 18:1-8.
Umutima Wawe Ubifitemo Uruhare
12. Kuki umutima ugomba kwitabwaho mu buryo bwihariye, kandi se, ibyo bikubiyemo iki?
12 Hari ikindi kintu tugomba kuzirikana muri Zaburi 86:11. Nta bwo umwanditsi wa Zaburi yasabaga ibyo kugira ubumenyi bwuzuye mu bwenge byonyine ku bihereranye no gutinya Imana. Avugamo n’umutima we. Kwihingamo umuco wo gutinya Imana biba mu mutima w’ikigereranyo, ukaba ukeneye kwitabwaho mu buryo bwihariye, kubera ko ari umuntu w’imbere, nk’uko bigaragarira mu bikorwa byacu byose byo mu mibereho yacu, kandi bikubiyemo ibitekerezo byacu, imyifatire yacu, ibyifuzo byacu, ibidushishikaza, n’intego zacu.
13. (a) Ni iki gishobora kugaragaza ko umutima w’umuntu wiciyemo ibice? (b) Mu gihe twihingamo umuco wo gutinya Imana, ni iyihe ntego twagombye kwishyiriraho?
13 Bibiliya iduha umuburo itubwira ko umutima w’umuntu ushobora kwiremamo ibice. Ushobora gushukana (Zaburi 12:3, umurongo wa 2 muri Biblia Yera; Yeremiya 17:9). Ushobora kudusunikira kwifatanya mu bikorwa bihesha agakiza—ari byo kujya mu materaniro y’itorero no kujya mu murimo wo kubwiriza—ariko nanone, ushobora gutuma dukunda ibintu runaka by’uburyo bwo kubaho bw’isi. Ibyo bishobora kutubuza mu by’ukuri guteza imbere inyungu z’Ubwami n’ubugingo bwacu bwose. Hanyuma, uwo mutima ushukana ushobora kugerageza kutwumvisha ko, n’ubundi kandi, turimo dukora nk’uko n’abandi bose babigenza. Cyangwa se, wenda ku ishuri cyangwa ku kazi, umutima ushobora gushukwa maze tugatinya abantu. Ingaruka ikaba iy’uko, aho hantu, dushobora gutinya kwimenyekanisha ko turi Abahamya ba Yehova, noneho ugasanga ndetse dukora ibintu bidakwiriye gukorwa n’Abakristo. Ariko kandi nyuma y’aho, umutimanama wacu utubuza amahwemo. Nta bwo dushaka kuba umuntu umeze utyo. Ku bw’ibyo rero, kimwe n’umwanditsi wa Zaburi, dusaba Yehova tuti “teraniriza hamwe ibiri mu mutima wanjye ngo wubahe [“utinye,” NW] izina ryawe.” Dushaka ko umuntu wese w’imbere uko yakabaye, nk’uko bigaragarira mu byo dukora byose mu mibereho yacu, aba igihamya cy’uko ‘twubaha [“dutinya,” NW] Imana, kandi tugakomeza amategeko yayo.’—Umubwiriza 12:13.
14, 15. (a) Ni iki Yehova yasezeranyije abwoko bwe, igihe yahanuraga ibyerekeye ukugarurwa kw’Isirayeli ivanwa mu bubata bwa Babuloni? (b) Ni iki Yehova yakoze afite intego yo gushyira umuco wo gutinya Imana mu mitima y’ubwoko bwe? (c) Kuki Abisirayeli bateye umugongo inzira za Yehova?
14 Yehova yasezeranije ko yari kuzaha ubwoko bwe bene uwo mutima urangwa no gutinya Imana. Yahanuye ibyo kugarurwa kw’Isirayeli, maze avuga amagambo dusoma muri Yeremiya 32:37-39 agira ati “nzabagarura ino, mpabatuze amahoro. Na bo bazaba ubwoko bwanjye, kandi nanjye nzaba Imana yabo: nzabaha imitima ihuje n’inzira imwe, babone kunyubaha [“kuntinya,” NW] iteka ryose, kugira ngo bibabere ibyiza, bo n’abana babo bazabakurikira.” Ku murongo wa 40, isezerano ry’Imana ritsindagirizwa muri aya magambo ngo “nzabatera kunyubaha [“kuntinya,” NW] mu mitima yabo, kugira ngo batanyimūra.” Mu mwaka wa 537 M.I.C., Yehova yabagaruye i Yerusalemu nk’uko yari yarabisezeranyije. Ariko se, bite ku bihereranye n’igice gisigaye cy’iryo sezerano—rihereranye n’uko yari kuzabaha ‘imitima ihuje ngo babone kumwubaha [“kumutinya,” NW]’? Kuki iryo shyanga ry’Isirayeli rya kera ryateye Yehova umugongo amaze kurivana i Babuloni, bigatuma urusengero rwaryo rurimburwa mu mwaka wa 70 I.C., ubutazongera kubakwa?
15 Nta bwo byatewe n’uko Yehova yananiwe kubigeraho mu buryo ubwo ari bwo bwose. Koko rero, Yehova yateye intambwe kugira ngo abahe imitima yo kumutinya. Kubera impuhwe yagaragaje abacungura abavanye i Babuloni anabagarura mu gihugu cyabo, yabahaye impamvu zihagije zo kumuha icyubahiro cyimbitse cyane. Imana yabitsindagirishije ibyibutswa, inama no kubacyaha binyuriye ku bahanuzi, ari bo Hagayi, Zekariya, na Malaki, akoresheje Ezira wabatumweho ari umwigisha, binyuriye kuri Guverineri Nehemiya, hamwe n’Umwana w’Imana ubwe. Rimwe na rimwe abantu bategaga amatwi bakumvira. Ibyo babikoze mu gihe basanaga urusengero rwa Yehova babisabwe na Hagayi hamwe na Zekariya, kandi ni na ko byagenze mu gihe birukanaga abanyamahangakazi mu gihe cya Ezira (Ezira 5:1, 2; 10:1-4). Icyakora, incuro nyinshi nta bwo bagiye bumvira. Nta bwo bakomeje gutega amatwi; nta bwo bakomeje kwakira neza inama; nta bwo bakomeje kugurura imitima yabo. Abisirayeli nta bwo bari barihinzemo umuco wo gutinya Imana, bityo ingaruka iba iy’uko uwo muco utabaye imbaraga ikomeye ibasunikira kugira icyo bakora mu mibereho yabo.—Malaki 1:6; Matayo 15:7, 8.
16. Yehova yashyize umuco wo gutinya Imana mu mitima ya ba nde?
16 Nyamara, isezerano Yehova yatanze ryo gushyira umuco wo gutinya Imana mu mitima y’ubwoko bwe, nta bwo ryaheze. Yagiranye isezerano rishya na Isirayeli yo mu buryo bw’umwuka, abo bakaba ari Abakristo yashyize imbere ibyiringiro by’ijuru (Yeremiya 31:33; Abagalatiya 6:16). Mu wa 1919, Imana yabakuye mu bubata bwa Babuloni Ikomeye, ari bwo butware bw’isi yose bw’idini ry’ikinyoma. Yashyize mu mitima yabo ibyo kuyitinya. Ibyo byabahesheje inyungu nyinshi, bo, hamwe n’abagize “[imbaga y’]abantu benshi,” bafite ibyiringiro byo kuzaba ku isi ari abayoboke b’ubwo Bwami (Yeremiya 32:39; Ibyahishuwe 7:9). Na bo bafite ugutinya Yehova mu mitima yabo.
Uburyo Umuco wo Gutinya Imana Winjira mu Mitima Yacu
17. Ni gute Yehova yashyize umuco wo gutinya Imana mu mitima yacu?
17 Ni gute Yehova yashyize uwo muco wo gutinya Imana mu mitima yacu? Yabikoze binyuriye ku mikorere y’umwuka we. Kandi se, ni iki dufite gikomoka ku mwuka wera? Ni Bibiliya, Ijambo ry’Imana ryahumetswe (2 Timoteyo 3:16, 17). Binyuriye ku byo yakoze mu gihe cyahise, no mu buryo agenzereza abagaragu be muri iki gihe mu gusohoza Ijambo rye ry’ubuhanuzi no mu buhanuzi bw’ibizabaho mu gihe kizaza, Yehova atanga urufatiro rwiza kugira ngo twese dushobore kwihangamo umuco wo gutinya Imana.—Yosuwa 24:2-15; Abaheburayo 10:30, 31.
18, 19. Ni gute amakoraniro manini n’amato, hamwe n’amateraniro y’itorero adufasha kugira umuco wo gutinya Imana?
18 Birakwiriye kuzirikana ko Yehova yabwiye Mose amagambo ari mu Gutegeka 4:10, agira ati “nteraniriza abantu, mbumvishe amagambo yanjye, kugira ngo bige kunyubaha [“kuntinya,” NW] iminsi yose bazarama mu isi, kandi bigishe n’abana babo.” Mu buryo nk’ubwo, muri iki gihe, Yehova yateganyije uburyo bwinshi kugira ngo afashe ubwoko bwe kwiga ibyo kumutinya. Mu makoraniro manini n’amato no mu materaniro y’itorero, dusuzumiramo ibihamya bigaragaza ubugwaneza bwuje urukundo n’ineza bya Yehova. Ibyo ni byo twarimo dukora mu gihe twigaga igitabo Le plus grand homme de tous les temps. Ni gute icyo cyigisho cyakugizeho ingaruka, wowe ubwawe n’uburyo ubona Yehova? Ubwo wabonaga ibintu binyuranye bigize kamere ikomeye ya Data wo mu ijuru bigaragarira mu Mwana we, mbese, ibyo byarushijeho gukomeza icyifuzo cyawe cyo kutigera ubabaza Imana?—Abakolosayi 1:15.
19 Nanone kandi, mu materaniro yacu twiga inkuru zivuga ibihereranye n’uburyo Yehova yacunguye ubwoko bwe mu bihe byahise (2 Samweli 7:23). Mu gihe twiga igitabo cya Bibiliya cy’Ibyahishuwe dukoresheje igitabo Ibyahishuwe—Indunduro Yabyo Ikomeye Iri Bugufi!, twiga ibihereranye n’iyerekwa ry’ubuhanuzi bwamaze gusohora mu kinyejana cya 20 hamwe n’ibintu biteye ubwoba bitaragasohora. Ku bihereranye n’ibyo bikorwa byose by’Imana, Zaburi 66:5 igira iti “nimuze murebe imirimo y’Imana, iteye ubwoba ku byo igirira abantu.” Ni koko, iyo turebye ibyo bikorwa by’Imana mu buryo bukwiriye, bidutera gutinya Yehova mu mitima yacu, cyangwa kumwubaha mu buryo bwimbitse. Bityo rero, dushobora gusobanukirwa ukuntu Yehova Imana azasohoza iri sezerano rye rigira riti “nzabatera kunyubaha [“kuntinya,” NW] mu mitima yabo, kugira ngo batanyimūra.”—Yeremiya 32:40.
20. Ni iki tugomba gukora ku ruhande rwacu, kugira ngo ugutinya Imana gucengere mu mitima yacu mu buryo bwimbitse?
20 Icyakora, biragaragara ko uko gutinya Imana kudapfa kuza mu mitima yacu gusa, hatagize imihati ikorwa ku ruhande rwacu. Nta bwo ingaruka zizana mu buryo bw’impanuka. Yehova azasohoza uruhare rwe. Natwe tugomba gushyiraho akacu mu kwihangamo umuco wo gutinya Imana (Gutegeka 5:29). Isirayeli yo mu buryo bw’umubiri yananiwe kubikora. Icyakora, bitewe no kwishingikiriza kuri Yehova, abagize Isirayeli yo mu buryo bw’umwuka hamwe na bagenzi babo ubu barimo barabona inyungu nyinshi zibonwa n’abatinya Imana. Tuzasuzuma zimwe muri izo nyungu mu gice gikurikira.
Ni gute Wasubiza?
◻ Gutinya Imana ni iki?
◻ Ni gute turimo twigishwa kubonera ibyishimo mu gutinya Yehova?
◻ Ni iyihe mihati dusabwa gukora ku rwacu ruhande, niba dushaka kugira umuco wo gutinya Imana?
◻ Kuki kugira umuco wo gutinya Imana bikubiyemo ibintu byose bigize umutima wacu w’ikigereranyo?
[Ifoto yo ku ipaji ya 13]
Kugira ngo dusobanukirwe icyo gutinya Yehova ari cyo, tugomba kwiga tubigiranye umwete