Imigani
2 Mwana wanjye, niwemera amagambo yanjye,
Kandi amategeko yanjye ukayaha agaciro,+
2 Ugatega amatwi ibyo ubwenge buvuga,+
Kandi umutima wawe ukawushishikariza kugira ubushishozi,+
3 Kandi niba ukora uko ushoboye ngo usobanukirwe,+
Ugahatana kugira ngo ugire ubushishozi,+
4 Niba ukomeza gushaka ibyo bintu nk’ushaka ifeza,+
Kandi ugakomeza kubishakisha nk’ushaka ubutunzi buhishwe,+
5 Ni bwo uzasobanukirwa icyo gutinya Yehova ari cyo,+
Kandi uzamenya Imana.+
9 Ubwo rero nawe uzasobanukirwa icyo gukiranuka n’ubutabera no kuba inyangamugayo ari cyo,
Bityo ukore ibyiza.+
10 Niwishimira kugira ubwenge,+
Kandi ugashimishwa no kugira ubumenyi,+
11 Ubushobozi bwo kwiyumvisha ibintu buzakurinda,+
Kandi ubushishozi na bwo buzakurinda,
12 Kugira ngo bugukize inzira mbi
N’abantu bavuga ibintu bibi,+
13 N’abaretse gukora ibyiza
Bakaba bakora ibibi,+
14 N’abitwara nabi,
Bagashimishwa no gukora ibintu bibi biteye isoni,
15 N’indyarya,
N’abarimanganya* mu byo bakora byose.
16 Buzagukiza umugore wiyandarika,
Bukurinde amagambo aryohereye y’umugore w’indaya,+
17 Ureka incuti ye magara* yo mu bukumi bwe,+
Akibagirwa isezerano ry’Imana ye.